SECRET VOICE EPISODE 16

Duherukana Bonheur yinjiye mukibuga ndetse aravugako atazatsindwa
Reka dutangire Ni nyuma yamezi 3 ndetse wa mwavoca laissa ari kuri telephone haruwo bari kuvugana ndetse wumvise ibyo avuga ari gusobanura ko yageze neza aho bamurangiye akokanya bamwoherereje umuntu uza kumutora akamushyira uwo bagombaga guhura amugezeho yari Bonheur
Bonheur: Uzi kuyoboka pe ahubwo mbwira baguhe iki?
Laissa:niri zuba se urumva nanywa iki kindi banzanire amazi pe
Bonheur:ahubwo ndabona nabandi bahageze .
Akokanya haje benia,cupra na belyse nabo baricara
Benia:server banza utwakire njye nzanira juice ikonje
Cupra:twese ba ariyo uduha na belyse ndabizi arayikunda
Bamaze kubakira mbese basigaye uwa ba 5
Bonheur: ubwo mwese muhari rero reka dutangire laissa babwire muri make icyo tumaze kugeraho
Laissa:rero mwiperereza twakoze tugeze kure kandi gahunda ntayindi ntagusubira inyuma ubu dufite urutonde rwababigizemo uruhare kandi nibemera gutanga ubuhamya ntakabuza tuzatsinda Nelly ashobora kuba yaramaze igihe kinini abipanga ariko ntabwenge yashyizemo kuko abobose bamufashije yakoresheje yabihenuyeho yibagirwa ko arizo ntwaro zimufashe cg zimwubatse Bhollah yemeye gutanga ubuhamya hasigaye Kenny na Landry ndetse na jesca tutaramenya aho aherereye gusa ikimenyetso gikomeye dufite nicyizere cyaba Bantu bose barakariye Nelly kubera uburyo yabihenuyeho ikindi dufite video yerekanako breston atariye ruswa kuko kuri A&B hari camera ibyerekana neza ko umukobwa yahaye amafaranga breston maze breston akayamusubiza mukuyamusubiza niho havuye ariya mafoto
Bonheur: ibya Kenny na Landry mubandekere nzabumvisha ko bagomba gutanga ubuhamya
Cupra: reka mbashimire kukazi keza muri gukora ubu noneho dushatse twajurira
Belyse: mwakoze akazi gakomeye twatsinzwe rimwe ariko bwa kabiri ntibishoboka.
Laissa:nanjye sinzemerako uriya mukobwa andusha ubwenge ejo noneho nzajya kujurira ndetse ibi mubimenyeshe Allan & breston batazagirango twarabatereranye
Benia:mwaretse ariko tukabakorera surprise bakazaza baje murukiko?
Belyse: uziko aribyo bakaza batatamenyeko twajuriye maze bakanafungurwa.
Bonheur: icyo mwemeza turagikora noneho dusigaranye ikibazo cya Landry na Kenny reka njye kubareba
Tuze ahandi hantu hitaruye umugi hari jesca na nyirakuru
Jesca:Nyogokuru ese nirihe kosa utambabarira?
Nyurakuru:kuki se ubimbajije jesca hari ikosa wakoze?
Jesca:nyogoku ntaryo nibarizaga gusa.nukugirango nzaryirinde
Nyirakuru:warunteye ubwoba pe nahubundi ntacyo ntakubabarira mugihe wamenyeko wakosheje ese ko utaranyereka ya film wakinaga ngo ndebe ko ubizi?
Jesca:nyogoku nzayikwereka naho gukina ndabizi ntubona se ko twahise tunimuka kubera babonye nkina neza bazambwira nibongera.
Nyirakuru: ndumva nkumbuye hamwe twabaga ariko ubundi ko utansobanuriye neza babantu bari bantwaye banzizaga iki?
Jesca:nyogoku sinakubwiyeko bari bakwitiranyije nundi muntu gusa nyine nabahaye amafaranga barakurekura uragenda gusa si menshi ndabizi ubwo ugiye guhangayika ngo bahombeje umwuzukuru wawe .
Belinda aho ari na Nelly na keza
Nelly:reka ntacyo nari nkibamarisha bariya cyane ko nabonye Bonheur wanjye.
Belinda:ariko ikizere ufitiye Bonheur Uzi neza ko atagushaka iteka akubwirako afite umugore kandi akunda cyane .
Nelly:ariko buriya nishe uriya mugorewe ntiyankunda
Keza:umunsi yamenyako wamwiciye umugore nawe warara upfuye gusa icyo sigitekerezo kizima kbx
Nelly: ntabyo yazamenya na ba Allan bagiye gusazira muburoko batazi uwabatanze
Belinda: ese usanze babizi bakaba barabiguhishe bari gushaka uburyo bagushyira hasi?
Nelly: ntabwo ibyo byashoboka pe gusa uriya umugore wa Bonheur ngomba kumwica ntanyitambike reka nze nkoreshe ubwiherero gato
Amaze kugenda
Belinda: keza ntidutume harundi muntu ubabazwa na Nelly
Keza:nanjye sinabyemera ahubwo dore asize telephone ye reka nshakemo numero za Bonheur maze tumuburire
Belinda: asyi yahinduye password ubuse tubigenze gute?
Keza:sha nungutse ubwenge reka tumubwire atwereke amafoto ya cyagihe noneho ndashaka uko nyireba atabimenye
Akokanya Nelly yahise agaruka
Nelly: ko muhise muceceka iyo ntahari mubura ibyo muganira
Keza:Nelly cyagihe ujya muri vacance ko utatweretse amafoto yuko byari bimeze?
Nelly:oooh nibyo mushaka reka nyabereke afata telephone haribyo yabanjye gukora maze arabahereza bareba amafoto keza koko ahita afata numero ya Bonheur arayiyoherereza maze abona kujya kureba amafoto nyuma yo kuyareba bagombaga gusubira mubiganiro byabo.
Belinda: Nelly shn aya amafoto asobanuye uko warumeze pe kuruta uko wabitubwiye
Nelly:erega narababwiye ntabwo nzisondeka mukurya ubuzima ahubwo mwaretse tugataha ndumva nshaka gutegura uburyo ngomba gukura munzira umugore wa Bonheur.

Jesca we aho ari ari kwibuka igihe breston yaje amusanga amwingingira kuvuga ukuri murukiko ngo bahindure imyanzuro idakwiye baba bafatiye Allan maze
Breston:ese milla umunsi yakuze urumva azaterwa ishema no kugira se wumufashi WO kungufu?
Jesca:nzi uburemere bwibi pe ndetse nuwo mwana ndamwumva ariko bashimuse Nyogokuru niwe mfite niwe buzima bwanjye siniteguye kumubura nagombaga gukora biriya kugirango nkize amagaraye nawe ntundenganye Reba video banyoherereje Nelly ntamutima agira Reba uko afata uyu mukecuru gusa nubwo babafunga nziko arinjye nyirabayazana harigihe nzicuza ibyo nkoze nonaha ngiye kuba mpungishije Nyogokuru ibyo unsaba ntabwo byakunda nonaha
Breston:jesca nanjye ndakumva pe gusa ntuzagende ngo wibagirwe ko turi mugihome ndabizi nanjye niho ngana ngaho jyana kure uwo mukecuru kure yabatamushakira ibyiza nubundi na Allan iyaba araha Niki yarigukora kuki inyungu za rubanda nicyo ashyira imbere .
Arangije kubyibuka azunguza umutwe maze yinjira munzu

Belinda na keza nabo aho bari bageregeje ya number ndetse kubwamahirwe barayifata bamubwirako Niba ari Bonheur yabageraho akokanya ko bari kuri hope hotel bamufitiye ubutumwa bwihutirwa bwumuntu ushaka kwica umugore we rero niba amushaka ari muzima nahabasange ako kanya bidatinze aho bari bicaye babonye Nelly ahaje ndetse aza abasanga aricara
Nelly:musigaye se musohokana mwanyibese?cg uwo mwari mutegereje yabatengushe nibyo belinda?
Keza:ntamuntu dutegereje ariko ubundi se wowe urakoriki hano.
Nelly:ndaje ngo mumbwire icyo mumpamagariye mumfate nkaho ndi Bonheur?
Belinda:Nelly uri kuvuga ibiki ninde se waguhamagaye hano?
Nelly:erega ntabwo ndi injiji ubwo muziko natuza nkarekera nziko mubitse amabanga yanjye yose ubwo navugagako nshaka kwica umugore wa Bonheur nabonye uburyo mwabyakiriye mbonako byanga byakunda harukuntu muzanca inyuma nibwo nigaga imitwe ngo ngiye mubwiherero maze mbona uburyo mwihutiye gufata telephone yanjye kuko ntagiye kure mpita mbona ko mushaka numero ya Bonheur nanjye nafashe telefone nshyiramo numero yindi nshya naguze mutazi maze nyandikaho Bonheur ndabahereza mureba amafoto mushaka arinabwo mwatwaye numero itariyo rero ninjye mwahamagaye sinabitabye kuberako Mwari guhita mumenya ,nishyuye umuntu yitaba yigize Bonheur cyane ko mutazi ijwi rye .
Keza:nelly uri mubi kuruta uko nabitekerezaga .
Belinda:vuga demons ahubwo gusa Nelly reka ngire icyo nkubwira nkinshuti yanjye
Nelly:nooo umbwira iki hejuru yo kungambanira niki cyanyu nakwizera ubu sinzi icyo mwe nabakorera nikangahe nabahaga impano Reba ahantu hose nabasohokanye nkabishyurira ndetse nibyinshu nabafashije niyo nabaha facture(bill)ntimwazayabona mwayakurahe se mufite iki?ahubwo amahirwe mfite nuko ntabimenyetso bindi mufite nahubundi nari kuzashiduka munshyize aho ntakwikura ntabwo nkikeneye inshuti nkamwe nkeneye inshuti zinshyigikira

Belinda: ntacyo turava mubuzima bwawe ariko ntega amatwi sinkwanga muvandimwe ariko niba warafashe umwanzuro WO kwihorera warangiza nyuma ukihenura kibagufashije kubigeraho menyako umunsi baguhindutse nibo nazagutura hasi bazatanga ubuhamya kubwo wabasabye gukora byose maze urumva nyuma hazakurikira ho iki uzaba nkumwe uzunguza igiti kingiga uba wizunguza ubwe nako simbishidikanya nagato kuko wacyetseko kubyuka igicuku bituma igitondo gicya vuba maze ukazunguza cyagiti cyingiga abantu wakinishije nabo baratekereza nkekako baticaye gutyo gusa rero nkuko wakundaga kubivuga cyane nawe ba wishima mugihe ba Allan batakuzira ngo bakugerere mukebo wabagereyemo.
Keza:nelly ibyo Belinda akubwiye nukuri nudukenera mubikorwa byiza tuzaba duhari nkinshuti zawe bye.
Baragiye maze Nelly asigara abitekerezaho koko yumva yarahubutse maze ahita afata umwanzuro ko agomba kwiyunga na Kenny ndetse na Landry babyanga akabica kugirango batazamuvamo
Akokanya yabonye amakuru ari gucicikana kumbuga nkoranya mbaga ko Allan na breston bajuriye dore ngo ubwoba buramwica maze Ahita ahamagara Kenny igitaraganya
Nelly:Qui Haney umez gute se?
Kenny:Nelly niwowe umbwiye gutyo nukuntu ubwo duherukana wambwiye?
Nelly:sha natekereje nsanga narahubutse sinabona umukunzi mwiza nkawe maze cyagihe nakomeje kubura amahoro hari nigihe nazaga kugusura nkananirwa kwinjira nkakurebera kure sha nibwo nasobanukiwe urukundo ngufitiye
Kenny:Nelly nishimiye kumva ayo magambo ava muri wowe urabizi ko nanjye ariwoe rukundo ngira gusa niteguye kukwakira
Nelly:ahubwo se uyu mugoroba uraba uri murugo ndashaka kugusura maze nkagushimisha uko ubyifuza
Kenny:wooow ndumva bisona neza mumatwi yanjye urabizi umwanya wawe iteka uhora uhari iwanjye rero amarembo arafunguye
Nelly:saw chr ndongera nguhamagare.
Nelly yamaze gukupa maze ahita ahamagara na Landry nawe amubwira amagambo nkayo yabwiye Kenny maze asezeranya Landry ko azamusura kumunsi ukurikiyeho nawe akamushimisha cyane yica amande yakababaro yabasigiye uko yakamaze kubavugisha tuze aho bari
Igitangaje Kenny na Landry bari barikumwe na Bonheur
Kenny:hhhm ngo nimugoroba araza Bonhe ibyo watubwiye nukuri niba waradufashije kandi nanone niba ibikorwa byacu byaragize ingaruka zidakwiye kunzirakarengane nzatanga ubuhamya Nelly aziko ari kuturusha ubwenge ngo yongere adukoreshe
Bonheur: erega impamvu ashaka ko mwiyunga nuko yabonye amakuru yubujurire hanyuma Landry wowe bite uramfasha?
Landry: mn ndumva mfite umujinya ejo naza sha nanjye nzamuhindura igikoresho cyanjye nukumwishimishirizaho nkihimura
Kenny: bro nanjye Reba sindumwana ndabikora ingwe ntiyarizi gufata Ku gakanu yarabyigishijwe ndabona kuba mwisi uri intama uhinduka ibiryo byikirura rero sinzongera kuba intama ukundi.
Bonheur: ibyo ntacyo nabafasha muri bakuru gusa mutekereze kubwirinzi mudasanga hari umuteye inda
Landry: wapi mn nzahita muha ikinini gituma adasama muburyo atazi nzakimuvangira nibyo kunywa kuko sinabyarana nawe naramuzinutswe
Bonheur: muzi igitangaje se?
Kenny&Landry: Niki se kandi?
Bonheur: nanjye arampamagaye
Qui Nelly
Nelly:Bonhe sha ndagukumbuye pe washatse aga hotel duhuriramo koko?
Bonheur: am sorry Nelly narindi mu nama waretse tugahura nimugoroba se?
Nelly:sha ko ntaboneka hari umwana winshuti. yanjye urwaye ndajya kumusura nijoro ari mubitaro ntafite umuraza
Bonheur: ejo nimugoroba se ho naho uzaba wajyiye yo?
Nelly: ejo mama azantuma kwa Nyogokuru keretse kumanywa.
Bonheur:ntacyo nimbona umwanya nzagutumira tuganire gusa numugore wanjye azaba ahari unamumenye sibyo?
Nelly: ariko uwo mugore yaguhaye ibiki koko kandi wasanga ari umwe duhura bwabere Mwari kumwe ?
Bonheur: eeeh nuriya ariko wirinde kumusuzugura nigice kinini kigize ubuzima bwanjye nawe uzabikorere ndebeko ubikwiye.
Nelly: MPA umwanya urebe ko ntabikwereka?
Bonheur: saw nzaguhamagara nkubwire ahantu umperekeza saw rero reka nkomeze inama ndimo.
Amaze gukupa
Kenny: sha nibwo nkibona ko indyarya ihimwa n’indyamirizi.
Bonheur: nicyo bita gutangiza umukino
Kenny: sha ahubwo reka njye kwitegura neza Nelly aze kundwaza niteguye
Landry: hhhhhh nanjye se simpindutse nyirakuru se sha ariko ntacyo ngo icyuma kidakoreshejwe kizana ingese genda ukoreshe neza icyawe bro ahubwo tuzajya tumusimburanya.
Bonheur: nkubwo musanze arwaye sida koko?
Landry: yebaba weeeeee nasara oya ndabihinduye nzakoresha condom kuko sinamuhereza pe.
Kenny: uziko aribyo ariko nungutse igitekerezo
Bonheur: ikihe se tubwire twumve.
Kenny: Belinda yanyandikiye ubutumwa kandi Ni inshuti magara ya Nelly yambwiraga ngo nirinde Nelly nibindi byinshi bishobokako nabo bashwanye
Landry: uziko nanjye keza yanyandikiye
Kenny:aha iyo niturufu bariya bakobwa bazi byinshi kuri Nelly ntakuntu twashaka uburyo batwiyungaho.
Bonheur: abo bakobwa njye simbazi ariko se twabizera?
Landry: cyane rwose bo batandukanye cyane na Nelly babitwemereye byakorwa
Kenny: reka mbasabe ejo bazaze murugo ariko nzabikora Nelly yatashye maze nawe Bonhe uzaze nkuje kunsura bataziko tuziranye
Bonheur saw ntacyo tuzabikora gutyo kandi ndacyabashimira ubufasha mukomeje kumpa
Bon yarebye kuri telephone abona SMS Sonia yamwoherereje maze Ahita yikanga asezera vuba Kenny na Landry ahita ajyenda yihuta
Sha ibya Nelly imbwa zibirwaniyemo to?Landry na Kenny banogeje umugambi
Reka nshimire abantu Bose bakomez gukora like bagatera na comments ariko mbasaba nti:niba haricyo iyi nkuru yagufashije wayisangiza bagenzi bawe Wenda nabo haricyo yabafasha.

One Comment on “SECRET VOICE EPISODE 16”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *