𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚 { 𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

°

°

𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟐𝟎

°

°

Duheruka Moise umuriro umwakiyeho byanyabyo abakobwa bamuguye gitumo, ni mugihe kandi Claire nawe afite umushinga wo kumwihoreraho, birarangira gute? reka dukomeze


Claire: { Claire yabwiye Divine byose ntanakimwe amukinze from A to Z ,
Yarangije kubimubwira Divine byasaga nkaho amarangamutima ye aba hafi yari yarize kurwego rwo hejuru ahubwo birangira Claire ariwe usigaye ari kumuhoza, yarangije kumuhoza maze Divine aramubwira ati:

Divine: Cyakoze abantu burya mugira n’ imitima ikomera ubu koko igihe cyose wajyaga unshaho duhura mumuhanda burya nuko byari byarakugendekeye cyakoze abantu muranihangana kweri ari nkange ubanza umutima wanjye uba waranavuyemo kabsa

Claire: icecekere sha wowe ntago uzi igikomere mfite kumutima wanjye, burya ntukabone umuntu wese agenda munzira ngo numubona wibwire ko wenda yagezeyo, ntakibazo afite buriya benshi ubona bihishe muri ayo masura ugize amahirwe ukabona nk’ umuntu wagutiza indorerwamo ngo umurike imbere mu mitimamitima yabo ushobora gusanga 70% imitima yabo yaraboze abandi yaratobaguritse uhoshye imyenge ya supernet cyangwa se utuyunguruzo

Divine: yo nshuti yanjye ihangane nukuri ndumva warakubititse pe kandi komera nyuma yo kwigunga n’ ububabare bwose birashoboka ko umutima wakongera ugakacya ndetse ukera de ukamera nk’ urubura

Claire: yego ndabyumva gusa ngewe umutima wanjye wo uzera aruko nibura namaze kwihorera ari nayo mpamvu naguhamagaye

Divine: ngo kwihorera? ushaka se nkufashe kwihorera? kwihorera gute ubwo

Claire: wowe banza ubinyemerere ko koko urabimfashamo gusa ibindi ubindekere maze urebe

Divine: hoya nshuti yanjye tuza rwose uhumure wiyakire kuko kwihorera ntago ari byiza ngaho ibaze abantu bose baduhemukira buri wese agiye yihorera kuwamuhemukiye ubu se hari umuntu waba akiriho muri iki gihugu cyangwa se kuri iyi si dutuyemo

Claire: ibyo ndabyumva ariko ntago naviramo aho uriya mutipe yarambabaje cyane

Divine: reka nkubwire rero nubwo ntazi aho byanditse muri bible yera ariko haranditse ngo nti mukihorere kuko guhora ari uk’ uwiteka
Ubuse tuvuge ko wowe uri intungane ntakibazo nakimwe wigeze ugirana n’ umuntu cyangwa ngo ube wamuhemukira

Claire: nonese nyine uko ubizi hari intungane ibaho

Divine: ngoho ibaze abo wahemukiye bose nabo aho bari babaye bari gupanga kwihorera bakaguhuriraho ubwo urumva ubuzima bwawe bwaba buri mukaga kangana gute?

Claire: Hoya mwana ntunyumve nabi nukuri gusa abahungu benshi hanzaha baharajwe ko gukinisha imitima y’ abakobwa uhoshye abakobwa ari udutenesi cyangwa utundi tuntu twamafuti ngewe mbabarira kandi rwose ntubyange umfashe nihorere nibwo nzumva rwose umutima wanjye uguwe neza

Divine: Ese ubundi ushaka kwihorera gute? Mbwira kwanza mbanze numve ko ibyo bintu niba bitazashyira ubuzima bwanjye mukaga ugasanga mbaye umufatanya cyaha

Nyuma yuko bamaze kumuha umugati nu tujuice tubiri akagarura ubuzima ndetse akabona akuka ko guhumeka Shama na Clement batangiye kumubwira umushinga bafite sasa

Shema: urumva umezute noneho? urumva twaganira?

Uwo mukobwa: yego ntakibazo twaganira rwose

Clement: Ese ubundi witwa nde?

Uwo mukobwa: Njyewe Nitwa Nadia Umutoni

Shema: ni byiza ndumva ufite amazina meza
So twaguhisemo rero kuba umwe mubanyamahirwe bashobora gusohoka hano ubyitwayemo ariko hari amasezerano dushaka

Nadia: mbwira numve kuko nubundi byose ni ugupfa no gukira

Clement: byiza noneho urabona kugirango usohoke hano nuko hari umusore ugomba kutuzanira twamara kumubona ntakabuza wowe uzahita usohoka hano

Nadia: Mbwira uwariwe mumpe na Detail zose umuntu yakenera kugirango abikore mbazanire ishyano ryanyu mushaka mbone mva muri uku kuzimu rwose

Shema: sasa rero tugiye kugufata tukujyane iwanjye tuzaguha machine na phone iyo phone rero izaba iri connect nizacu

Uzaba wemerewe kuvugisha umuntu w’ umusore gusa, uzaba witwa Confiance hanyuma azaza kukureba nyine aje kugusura uzamuha Location y’ iwanjye hanyuma naza tumufate wowe tuzahita tukurekura

Nadia: bivuzengo ntarabazanira uwo musore njyewe ntago nemerewe kuba nava hano ngo ngire ahantu nahamwe najya

Shema: uretse no kugira aho ujya ntanumuntu numwe wemerewe guhamagara uretse uwo musore gusa tuzaguha nimero ze kuko nitwumva hari undi muntu mwayivuganiyeho utariwe nubundi uzarara upfuye

Nadia: Ntakibazo diro ndayemeye rwose ahubwo turava hano ryari? ariko rwose nizere ko ibyo dusezeranye ariko bizagenda

Clement: ntugire ikibazo wowe ibyo niko bizagenda kandi ntutinye nge ndi umugabo urinda isezerano ndetse akarisohoza

Wamusore amaze kuvugana na Clemance baganiriye utuntu twinshi ndetse unabona ko rwose umutima we wari umaze gutwarwa nakajwi keza k’ umwali utagira uko asa

Bakimara kuvugana, kuko Clemance yishakiraga ko bakwibera inshuti magara kandi James nawe akaba yarabimwemereye James yahise yikomereza akazi ke ndetse

Ntiyigeze asubira muri salon ahubwo yahise yakira Email ayifunguye asangamo Location yahantu runaka

Yarayifunguye neza neza muruko kuyifungura tubona amerekezo irerekana ya company Shema na Clement bakoreramo

Akibona iyo location yahise yakira phone kureba phone umuhamagaye handitseho Ismael yahise akandi Yes ubundi batangira kuganira

Ismael: James musore wanjye nizere ko amerekezo wayabonye

James: nayabonye afande ( Kumbi umuhamagaye ni Afande)

Ismael: sasa rero ndagirango akazi gatangire ntaguhagarara nshaka nyuma y’ amafoto wafatiye mu ishyamba uzashake andi makuru ahagije

James: Ndakumva afande

Ismael: sasa rero ntabwo uri umwiga muri aka kazi ngo nge kukwigisha ngo bikorwa gute nkuhaye amezi atatu ube umaze kumpa Raporo yose uko bakora, ndetse nabo bakorana nabo bose kuburyo iyo company tuyirimburana nimizi yayo

James: Yes afande

Ismael: Musore muto reka nkwibutse akantu kandi k’ ingenzi, ndagirango nkwibutse ko muri aka kazi ntamarangamutima agomba kuzamo ikindi igitsina gore ugomba kukigendera kure kuko niba ubyibuka neza kandi ukaba warigeze usoma bible Samson wicaga intare adasize idubu nibindi byinshi nanjye simbyibuka neza urupfu rwe rwaturutse kumugore so rero wicuge nta mapenzi mukazi kuko ibintu byose byinjiyemo amapenzi biba byapfuye

Moise yanyagiwe kandi ntamvura yaguye, amaze kubona ko ibye bishobora kuba bigiye kumurangiriraho yaratuje arangije yigira inama yo kubakira ariko agahita ashaka uburyo ki yahamagara mapanzi we Jaque kugirango arebe ko yakwivana muri icyo kibazo

Bose yabahaye karibu ubundi barinjira kubwamahirwe we yabashije kugira udutebe abicazaho bose, yagiye mucyumba rero aba azanye akabido karindwi kose kuzuyemo ya Juice yari amaze gusukira kuri Violleta, azana nibindi bikombe arabasukira bose arabahereza batangira kunywa ndetse ababwira ko agiye kuri Toilet gato ko agiye ko nihagira ukamaramo mbere ari bwiyongeze ntakibazo

Akimara kugenda rero abakobwa bose batangiye kunywa kuri ako ka Juice ariko ntanumwe uvugisha undi kuko ntanumwe wari uziranye nundi, muribuka namwe Juice bari bari kunywa ikirimo icyaricyo

Moise ngo arenge umuryango sasa nibwo Mutesi yahise yibuka ko ibushije ubwo yahazaha yahasangaga Claire Moise yagiye mahera maze ahita atekereza guhita amukurikira ariko bimwanga munda aguma ahongaho

Abakobwa bakomeje kugenda banywa ndetse bamwe muribo banatangira no kwiyongeza uretse Violleta wari ufite isoni wabonaga ko ahari rwose bishobora kuba ari nubwambere we yaba akandagiye muri Getho y’ umuhungu

Catherine urukundo rwaramuryoheye aho yamariye kuganira n’ umukunzi we Joseph yahise yumva atuje ariko asigarana ikibazo kimwe cy’ ukuntu azabasha kubwira Joseph ibyamubayeho

Muri uwo mugoroba akimara kuvugana numwiza we wamutwaye uruhu nurhande yagiye kubona abona ngiyo yankozi y’ ibibi Gentil iramugamagaye , umukobwa nawe mugasuzuguro ntiyamwitaba aramwihorera , ndetse arongera indi nshuro ariko Catherine aramwihorera rwose Gentil abonye ko amwihoreye ahitamo guhita y’ ihamagarira Joseph

Yaramuhamagaye aramwibwira ndetse Joseph nawe aramwibuka batangira kuganira baranibwirana rwose birambuye ndetse bemeza ko muminsi izaza bizaba byiza bahuye bakarushaho kuganira kuko Gentil we yifuzaga kumushimira kubwaburi kimwe yamukoreye nk’ umuntu wamufashije rwose
kandi se sha byahe byo kajya ko namwe mubizi kweli

Akimara kumukupa yagiye kubona abona mucuti we aramuhamagaye hanyuma batangira kuganira

Paul: umezute bro?

Gentil: ni sawa

Paul: umva gahunda ubu noneho twayitangira agatendo kambere tukagakora kandi ndatekereza ko kari bugire ikintu gatanga

Gentil: siwumva se aho ndakwemeye sasa ngaho mbwira numve ubundi ni wowe nari nabuze

Paul: umva ugiye kwandikira message Catherine umushimira ibihe byiza mwagiranye nizere ko utabaye umwana ngo ube utarafashe amafoto

Gentil: humura man sunzi se burya nubwo byabaye ariko hano hari harimo Camera zabifashe byose nubwo zari zihishe ntawari kuzibona ariko utwo dufoto ndadufite

Paul: Oky ntufite nimero ya Joseph Whatsapp se?

Gentil: yego ndayifite

Kuri Phone Jaque na Moise batangiye kuvugana ndetse Moise yari amaze kumubwira situation yose uko imeze ari kumubwira ko agiye kwimuka akivira muri iyo nzu akigendera

Gusa Jaque we yamubwiye ko umugabo nyamugabo atari uhunga ibibazo ahubwo ari uhagarara agahangana nabyo uko byaba bimeze kose

Yahise amusaba ko mbere yabyose yabanza agatuza ndetse akumva ko ntanka yaciye amabere ko ari ibisanzwe nyuma yo gutuza agahita ajya munzu agasanga abo bakobwa ndetse akabasuhuza yamubwiye ko ari byiza guhita we akora presentation yabo ntanumwe umutanze ngo amubaze ngo uyu mupanga iki nibindi byose

Hanyuma akaza kuvuga ko Sandra ari mucuti we ndetse nuwo Violleta ari inshuti ye hanyuma avuge ko Mutesi ari chr we ibyo biraza gutuma sandra atari burakare ngo afuhe kuko azi imipangu bafite kuri Mutesi hanyuma Violleta nawe ntago ari buvuge menshi kuko ari mushya aho ngaho

Moise yumvise atuje ndetse aruhutse hanyuma asigarana ikibazo kimwe ndetse bose bahise baburira igisubizo

Ko Nshimye ari bubikore gutyo bigakunda hanyuma ibi Juice yasize abuhagiye uhoshye inka ziri gushoka nasanga ubushake kuri bose bwazamutse arabavamo gute?

Nyuma yigihe kirekire Marc yaramwihoreye ngo yitekerezeho neza hafi icyumweru cyose , yagarutse kumureba ngo amubwire umwanzuro yafashe

Ni muri yanzu mama Joseph yashimutiwemo Marc nawe amuri imbere, ni bonyine

Marc: Naje sasa rero ngo umbwire umwanzuro wawe, nizere ko wabitekerejeho

Mama Joseph: oky byiza cyane uje neza kandi uzira igihe, reka nkubwire naratekereje nsanga umwanzuro ari uko…………….Loading Part 21

° Eeeehhh Mutabare noneho, umwanzuro ubaye uwuhe?

  • Divine arafasha Claire?
  • Moise arahivana se?

𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *