𝐌𝐫𝐬 𝐂𝐚𝐭𝐡𝐞𝐫𝐢𝐧𝐞 { 𝙾𝚗 𝚕𝚒𝚗𝚎 𝚕𝚘𝚟𝚎}

𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

°

°

𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟏7

°

°

Duheruka Jose yinjira ari kurira kubw’ amakuru y’ umuntu wadushakaga , ese ko Jose yari yahagaritswe umutima nayo n’ ubwo butumwa bwari butumwa bwoko ki ? dukomeze

Jose akimara kutubwira nahise mubwira nti Jose, tuza ubanze utubwire, ese ubundi ni muntu ki? n’ umugabo , n’ umusore n’ umukobwa cyangwa ni umugore mbwira uwo muntu ni muntu ki?

Jose: ni umusore muremure ariko unanutse kandi afite mumaso harehare narindi kumureba nkabona si shyashya

Eugide: ukabona si shyashya gutese ko mbona uri kurira tubwire mubyukuri ngo akubwiye ngwiki njyewe ubwo ntago numva kuntu bigenze

Joseph: umva sisi tuza umutima wigira ubwoba, harubwo kigukubise se?

Jose: hoya ntakintu antwaye

Joseph: ngaho tuza umutima ntugire ubwoba ngaho tubwire humura ntacyo uba bucura bwacu we

Jose: ariko umuntu uri hanze uzi kuntu ari gushinyagura koko njyewe birandenze niyo mpamvu ndimo no kurira

lbaze ariko nigute namwe n’ ibibazo muzi twibereyemo umuntu aza akavuga ngo mama ari kudushaka kuri phone. muri gereza se uko muzi phone ziremewe , urumva ari kutwishima hejuru ngewe mubwiye nabi ndanamubwira ngo niba amushaka amusange amwivugishirize we kugiti cye areke kudushinyagurira twebwe urumva ra

Eugide: ngo akubwiye ngwiki? subiramo ntago numvise neza, hanyuma se iyi baruwa twabonye itumenyesha ko mama afunze tukaba twarimo twibaza naho afungiye ni ibihuha, ubundi se aracyari hanze cyangwa?

Jose: aracyahari yanze kugenda ngo ntiyagenda tutavuganye na mama ngo Boss we ntiyamukira

Joseph arakomeza atubwira ati:

Ubwo nabonye ntayandi mahitamo ahari naravuze nti nyine aho umutindi yanitse ntiriva abandi nabo bariharaza ngo iyo umunsi w ‘ umwaku wageze n’ indaya irakwima kandi iri mukazi cyangwa ngo inkende ibiti biranyerera mugihe nta mvura yaguye

Naravuze nti nubundi ntayandi mahitamo mfite uretse kwemera

Narasohotse rero mbaza uwo muhungu ibyo arimo kuvuga niba abihagazeho koko
maze arambwira ngo ibyo murimo gucamo simbizi icyo nzi nge noherejwe hano kugirango muvugane numumama bambwiye ko ari mama wanyu

Njyewe: ninde wakohereje se?

Uwo musore yahise ansubiza ati uwanyohereje siwe ngombwa ahubwo icyangombwa nukuvugana na mama wanyu ahubwo mwo kuntinza ahangaha mfite akazi n’ ibindi byinshi nigiriye kujyamo mugire vuba rero kuko aha siho nkorera akazi kange honyine

Njyewe: oky ntakibazo mushyireho tuvugane

Uwo musore yashyizeho phone koko numva ni mama ndetse ambwira ko ntaburenganzira afite bwo kuba yababwira ahantu ari nyirizina gusa yadusabye gutuza ndetse atubwira ko muminsi mike turaza kuba twabonanye nubwo atabyizeye neza yatubwiye ijambo rimwe riboneka muri bible nubwo nawe atibukaga aho yarisomye rivuga ngo hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba

Mama twavuganye nutundi tuntu duke ahita adusezera atubwira ko iminota yo kuvugana natwe yari agenewe yarangiye yahise akupa uwo musore nawe ahita atwara phone ye asohoka igupangu arigendera natwe dusubira munzu turatuza

Nageze munzu nkomeza guhamagara phone ya Catherine ngo wenda abe ampaye umutuzo ariko phone ye ndayibura burundu

Tugaruke kuri Catherine we aracyari kuganira na muganga ntago aravayo muganga yahise amubwira ati:

Muganga: umva nkubwire nshuti yanjye buriya ntago iteka ryose umuntu uhuye nibibazo ariko ahita yiyahura, ngaho ibaze ibibazo twese duhura nabyo umuntu wese abaye ahura nakabazo nubwo kaba ari agato agahita yiyahura ubwo koko isi yacu uratekereza ko hari umuntu numwe uba uyituyeho koko?

Catherine: Gusa nyine hari igihe uhura nibibazo nawe ukumva kirenze ubwenge bwawe ukabura ikintu nakimwe wakora mbese bikagucanga hanyuma ukareba ugasanga gupfa bikurutiye kubaho

Muganga: ngo gupfa bikurutira kubaho? ibyo se byabaye hehe? ubu uwaguha amahitamo abiri yo gupfa mumyaka ibiri iri imbere cyangwa se ugahitamo gupfa mumyaka myakumyabiri wahitamo gupfa mukihe gihe?

Catherine: birumvikana nyine ko hafi yatwese twahitamo gupfa mu myaka makumyabiri iri imbere

Muganga: naho rero burya ntuzigere wiyumvamo ko gupfa iteka ryose biruta kubaho yego bamwe mubizera batubwira ko iyo upfuye uba uruhutse imiruho nimihate ariko se koko nibyo? wari bwabone umuntu wapfuye ngo agaruke wigeze wenda umwumvaho narimwe?

Catherine: wap rwose ntawe ndumva ariko se wamugani iyo umuntu apfuye ajya hehe? ko ntawe ugenda ngo agaruke wamugani tubwirwa niki ko aho aba agiye ariho heza kuruta aho avuye wasanga aribwo hubwo kubabara kwe biba bigiye gutangira kuki abagiyeyo bose ntanumwe wagarutse se basi?

Muganga: ngaho byibaze rero, niyo mpamvu rero amahirwe yo kubaho ufite utagomba kuyapfusha ubusa ahubwo ugomba kuyabyaza umusaruro kandi ukagerageza uko ushoboye kose ukabaho wishimye kuko nutishakira ibyishimo ubuzima bwawe ntawundi muntu uzaza ngo abigiremo uruhare rwo kubukuzamurira

Yego nyine birumvukana muri iyi si duhura nibibazo byinshi kandi bitubabaza kumanywa na nijoro ariko se ko bimwe biba bikarangira kandi tukaba ntanicyo turi bubihindureho twakora iki? ntakindi cyo gukora rero uretse gutuza ukirinda kubitekerezaho cyane uga focasinga cyane kubizaba ejo kuko uko byagenda kose ejo aba ari heza

Catherine: nukuri mu munsi umwe ushije menyanye nawe wambereye umuntu mwiza uwariwe wese yakwifuza kugira inshuti basi nyemerera niba bikunda njyewe nawe twibere inshuti nibinakunda bibaye bitakubangamiye umbere inshuti magara

Muganga: ibyo nabyo, nakibazo rwose nanjye nakwishimira kugira inshuti nziza nkawe kuko nabonye wavamo umwana mwiza

Catherine: murakoze cyane, gusa nagumye muri ibyo ngibyo ubu nzi ko uri muganga nonese nzajye nkomeza nkuhamagare muganga urabikunda?

Muganga: yego ndabimunda cyane kuko niba hari ikintu nkunda kuruta ibindi nshyiraho n’ umutima wanjye wose ni aka kazi
Gusa njyewe Nitwa Nadine wanyita muganga wanyita Nadine uge unyita ibyo ushaka byose

Catherine: oky ntakibazo kuko twabaye inshuti magara rero ntago nzajya nkwita muganga ahubwo nzajya nkwita Nadine muganga nzajya ndikwita gusa aruko naje hano kwivuza sibyo se?

Muganga yahise aseka bakomeza kuganiramo hashize akanya arasezera arataha , Munzira ataha yagiye yishimye cyane kuko kunguka indi nshuti kandi nziza gusa ntiyari atuje kuko umutima wari uri kumwiza we yumvaga yatinze kugera murugo ngo afate phone ye ahamagare umukunzi we

Claire nyuma yinama nziza yari yahawe n’ inshuti ye Carine yarebye mugiturage cyose umukobwa mwiza waba urimo ngo abe yamwifashisha mumupangu we afite wo kwihorera kuri Moise asanga ntawundi mukobwa wabimufashamo uretse Divine

Divine ni umukobwa mwiza cyane winzobe mumaso hari harehare bidakabije, taye nziza rwose zimwe zirangaza abasore , iyo amwenyuye bwo ushobora kureka inzira wagendagamo ugakurikira inzira ye kugirango ukomeze kwirebera ako kamwenyu

Kureba ko niba navuga nkababandi ngo areba nk’ inyambo simbizi rwose kuko yashoboraga kuba yamureba byabindi byabo abakobwa batereka amaso ugahita ureka ibyo urimo byose ukamukurikira

Mugace kiwabo rero niwe mukobwa wenyine abahungu birirwaga birukaho kuko ntamusore cyangwa umugabo utarifuzaga kugira nimero ye ngo wenda age anamwandikira ngo wenda amwifuriza igitondo cyiza, yari mwiza cyane rwose

Ikibazo rero nubwo yari mwiza yari afitemo akantu ko kuba atinyitse mo gake uyu Claire rero yari asigaranye ikibazo cyahantu azamuhera ngo abimwumvise amwumvishe niba koko azabasha kumuha uburenganzira akajya amufotora kenshi ngo anamupostinge gusa yishyize mu kizere ko wenda azabyemera aratuza ubundi imigambi ye ayiragiza lmana

Tugaruke kuri wamusore twasize ajya mucyumba cye akinjira ashyizemo password eshatu zose, mukugera mucyumba sasa hesitayemo ikintu wita mudasobwa , ibimashini byinshi cyane mana we sinababwira buryo ki icyo cyumba cyari cyuzuyemo ibikoresho by’ ikorana buhanga

Yageze mucyumba aba acanye bimwe muri ibyo bimashini ashyiramo ya nimero yari imwandikiye kuri WhatsApp ko imushaka ara trackinga muminota mike yari amaze kubona imyirindoro yose yuwo umwandikiye naho aherereye maze amaze kubibona aravuga ati ndabona ntakibazo reka muhamagare numve uwariwe, yahise ahamagara uko ahamagara niko ntazi nibyo arimo akora kuri ibyo bimashini bye ubundi uwo ahamagaye nawe aritaba yumva ni ijwi ry: igitsina gore

Tugaruke kuri Moise we umunyenga w’ urukundo uramwishe aho ibye na Violletta bigeze ni kure cyane , bahanye nimero ndetse bameze nkabantu bakundana rwose

Burya rero ngo amaherezo y’ inzira ni munzu igihe cyarageze ndetse bantangira gupanga kubonana, ariko Violleta ntago yari arimo kumva neza buryo ki azajya kumusura iwe ari ubwambere yamusabye ko wenda babanza bakagira ahantu bahurira runaka nkabantu bagiye guhura bwambere wenda kuyindi nshuro akazaba aribwo yazamusura ariko ibyo Moise ntago ari kubyumva

Tugaruke kuri shema na Clement bo bari bibereye kuri Facebook ngo barebe ko bakuraho utundi dukobwa twiza cyane bazacuruza cyane ko ahanini ariho business yabo yinjirizaga amafaranga afatika

Mugihe rero bari muribyo bagiye kubona babona notification iraje basanga ni ibamenyesha ko ubucuti basanye Joseph babuhawe, Ntagutinzamo bahise bamwandikira , Joseph nawe nk’ umuntu wari umaze kuryoherwa na Facebook yahise abasubiza ntacyo yitayeho , kwikubitiro baba bamwatse nimero akoresha Joseph nawe aba arayitanze azi ngo ari kuganira n’ icyana akimara kuyitanga, abandi nabo ngo bayibone bahise bishima cyane bahana ama peace bati igitego tukaba turagitsinze sasa…………………. Loading part 18

  • 𝘽𝙖𝙧𝙖𝙜𝙞𝙩𝙨𝙞𝙣𝙯𝙚 𝙨𝙚 𝙠𝙤𝙠𝙤? 𝙘𝙮𝙖𝙣𝙜𝙬𝙖

𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *