Duherukanye ubwo Priscilla yari atangiye kunyeganyega,akanavuga Jimmy mu izina,gusa bisa nkaho Jimmy arimo kuvuga yapfuye, ndetse Jimmy akinjira akabyumva.
Fifi we ngo buri gihe iyo abonye Jimmy akamwitegereza,bimwibutsa umwana we.
Jimmy arakomeza ati”ntabwo nari nzi ko byibura Priscilla akintekereza,kuburyo yandota mu nzozi ze,gusa nkimara kwinjira aho ngaho nkumva arimo kuvuga amagambo arimo izina ryanjye,byankoze ku mutima,gusa birananshimisha byibura kuba ngiye kongera guhura na we,nubwo we yari azi ko napfuye kera,nanjye nkaba nari nzi ko atakiba mu Rwanda”
BYAGENZE BITE?
Episode yacu ya 6 tuyitangiriye mu bitaro aho Priscilla arwariye.
Ubwo Jimmy ahita yinjira ndetse na we yumva kuri Priscilla arimo kuvuga ya magambo,akimara kwinjira,Priscilla ahita afungura amaso ye,arareba.
Mu kwitegereza neza,abona Jimmy amuhagaze imbere,ako kanya ahita atangira gutabaza ati”nimuntabare mbonye umuzimu we,ndabinginze nimuntabare ndapfuye,aranyishe umuzimu!!”
Ubwo docter yahise yegera Jimmy,aramubwira ati”ba usohotse hanze gato,turakubwira igihe cyo kugarukira”
Jimmy yarasohotse,gusa ageze hanze umutima urasabayanga,akajya hirya akajya hino.
Ubwo Jimmy amaze gusohoka,docter yegereye Priscilla aho aryamye,maze atangira kumuvugisha,aramubwira ati”tuza,tuza,nyumva nkubwire”
Ubwo Priscilla yaratuje,maze docter aramubwira ati”humura uriya ntabwo ari umuzimu,ahubwo ni umuntu muzima”
Priscilla aramubwira ati”muga,ibyo uvuga urabizi,umuntu muzima se yazutse ate? Afite imbaraga nk’iza Yezu se ko ari we wapfuye akazuka?”
Docter aramubwira ati”rwose uriya ubonye ni Jimmy wa nyawe,ahubwo wowe tuza tumuhamagare aze,ubundi akuvugishe,anagukoreho wumve koko ko ari we”
Ubwo Priscilla yaratuje,ubundi Jimmy baramuhamagara.
Twisubirire kuri David na Nestor,ubwo bakiva mu isoko boss wabo abahamagaye,bahita binjira mu rugo rwiza cyane,ubona ko rusobanutse,kumbe ku muryango wo muri salon hahagaze papa wa Priscilla,bisa nk’aho ari iwe,gusa hatandukanye na hamwe Priscilla yabaga atarajya mu kazi.
Ubwo bahise binjira mu nzu,ubundi batangira kuvugana.(mwibuke ko bavuze ko boss wabo yitwa Rene).
RENE:murabizi mwa basore mwe,ko mukazi nkora ntakunda umuntu unyitambika,ubwo namwe icyo nshatse kuvuga muracyumva. Nimugoroba mbafitiye ikiraka muraza gutunganya.
Akirimo kuganiriza abasore be,phone ye irasona,mu kuyitaba sinzi ngo bamubwiye iki,akimara kuvugana n’uwari amuhamagaye,ahita ahaguruka mu ntebe,maze aravuga ati”umukobwa wanjye Priscilla arakangutse,ubu tuvugana ngiye kumureba mu bitaro arwariyemo,gusa ndarara ngarutse ubwo gahunda ndayibaha nje”
Hashize igihe kitari gito Priscilla na Jimmy barimo kuganira,kuko docter yari yamaze kumwumvisha neza ukuntu Jimmy atari umuzimu aza kubyemera,ndetse na nyuma y’uko Jimmy yinjiye,bahita babaha akanya we na Priscilla,babasiga bonyine barimo kwiganirira.
PRISCILLA:ubwo uriya munsi nkubona,nahise ngira ngo ni umuzimu,noneho kubera ko nari maze iminsi nkurota,natekereza n’ukuntu papa wanjye yakwiciye mu maso yanjye ndeba,mpita nsa n’usaze,gusa mpitamo gutaha ngo njye kuryama wenda mbitekerezeho,nibwo nageze muri kaburimbo,ndimo kwambuka umuhanda ntazi iyo njya niyo mva,ikimodoka kiba giturutse imbere yanjye ntakibonye,kiba kinkubise hakurya. Icyakora Imana ishimwe kuba cyarankubise gusa ntikingonge ngo kinyuzeho amapine,ngo nongere ngire amahirwe yo kukubonaho nanone nyuma y’imyaka yose yari ishize kandi nari naranakuyeyo amaso(n’amarira menshi cyane),icyakora Jimmy,ubu ngubu kuva nkubonye,basi Imana ibishatse yanareka nkipfira kuko nta wundi munezero nkeneye urenze uyu mfite aka kanya.
JIMMY(agahinda n’ikiniga byaramufashe,kwihangana biramunanira ararira,maze yegera Priscilla aramuhobera,aramubwira):ariko Priscilla,wambabariye ukareka kuntera agahinda koko,ubwo se uramutse ugiye koko ubu waba unsigiye nde? Uzi agahinda waba unsigiye kugeza ku munsi wanjye wo gupfa?
Ubwo nta kindi cyabayeho,buri wese yahanaguye undi amarira,bakomeza kuganira.
Priscilla ati”ntabwo nari nzi ko nzagira umukunzi nkawe. Ni wowe nakunze wenyine mu buzima bwanjye. Ndibuka uburyo wantabaye ku ishuri ugatuma batannyuzura,warangiza ukemera no kumbera umurinzi kugira ngo ngire umutekano kubera ko nari akana gatoya. Gusa uko imyaka yagiye igenda,aho kukubona nk’inshuti,nakubonyemo malaika murinzi wanjye. Ni wowe wantwaye umutima,kugeza n’aho kwiga binanira kubera ko nagusabaga umutima wawe ukawunyima.
Ndibuka uburyo nakomeje kuguhatiriza cyane ngo unkunde,nkakuvuna cyane,ariko nawe ukaza kubona ko bikwiriye ukanyiyegurira.
Ndibuka uburyo wirirwaga wihishe mu bigunda byo mu kigo,nyuma y’uko papa amenyeye ko ari wowe wantwaye umutima,igihe yabaga yaje kunsura mu kigo kugira ngo batakubona,bakagukubita bakuziza njye,na papa wavugaga rikijyana. (n’ikiniga cyinshi kivanze n’amarira),Sinzibagirwa umunsi wiriwe uri gukubitwa inkoni umunsi wose uzira ko wankunze,ukihanganira uwo mubabaro,nyuma warangiza ukangirira impuhwe ntunyange,ugakomeza kunkunda”
Jimmy amuca mu ijambo,maze aramubwira ati”Priscilla,kuva uriya munsi ukora impanuka,natangiye gusenga cyane kugira ngo Imana igutabare uze kuva mu buribwe wari urimo,gusa nanone hari ubwo nacikaga intege,nibwira nti”n’ubundi wasanga nubwo yakanguka,azaba atakinyikoza” ndakwinginze mbwiza ukuri,ese koko uracyankunda? Basi se warankumbuye?”
Priscilla kwihangana byaramunaniye,araturika ararira cyane,abaganga hanze bagira ngo hari ikibaye,bahita binjira vuba na bwangu,gusa basanga Jimmy aryamishije Priscilla mu gituza cye,bahita babona gahunda ukuntu iteye,gusa Henriette abibonye biramurya,bongera kwisohokera.
Priscilla akomeza kubwira Jimmy arira ati”ntabwo nzibagirwa uburyo wazaga kunsura buri weekend ku kigo papa yari yarampungishirijeho ngo njye nawe tutabonana,ukemera ukaza n’amaguru kandi nta na tike ufite n’ukuntu hari kure,kandi nawe wari ufite amasomo ugomba kwiga. Ntabwo nakwibagirwa uburyo wanze kwitaba telephone ya papa wawe ubwo wari waje kunsura,wanga ko yaturogoya turi kumwe,ntumenye ko ari mu byago,akaba ari nabwo yaburiwe irengero,amakuru akazavuga ko yapfuye,ndetse akanashyingurwa n’abandi bantu ukaba utazi n’igituro cye,ntabwo nakwibagirwa iyo ntimba wagize kubera njye.
Sinzibagirwa umunsi wajyanywe kuri police bakirirwa bagukubita kubera itegeko rya papa ngo ari kundengera ngo utazakundana nanjye uri umutindi,uri umwana wo mu batindi. Sinzibagirwa iminsi yose wamaze ufunzwe utajya ku ishuri,kubera njye”
Ubwo Priscilla yahise yishikuza Jimmy,ava ku gitanda nubwo Atari ameze neza,ahita apfukama hasi imbere ye,maze aramubwira ati”Jimmy,ndakwinginze mpa imbabazi kubwo kuba warabayeho nabi kubera njyewe,kandi rwose urukundo rwo ntabwo nakwirirwa ndugusaba,kuko sinkwiriye no kuba ndi imbere yawe nkureba mu maso”
Icyo gihe cyari icy’amarira,haba kuri Jimmy ndetse na Priscilla.
Ubwo Jimmy yumvise ari gukomeza guterwa intimba n’amagambo arimo kubwirwa n’uwahoze ari umukunzi we bakaza gutandukanwa n’umubyeyi,yaribwiye mu mutima ati”Priscilla nzakora ibishoboka byose,yongere ampe umutima we” Ni ko guhita amuhagurutsa,amwicaza ku gitanda,ubundi aramusoma(kiss),Priscilla aratuza.
Twiyizire kuri Kevin,we byaramucanze kuko baramuvumbuye.
Uko Jimmy na Priscilla barimo kuganira,Kevin na we ari aho hanze,ndetse ari kumwe na Henriette barimo kuganira.
Henriette ati”ariko Kevin,ni ukuri wakoze amakosa cyane,kandi Shamima yahoraga ambwira ko atagushira amakenga ko ushobora kuba umuca inyuma. Wakoze amakosa rwose,kandi Shamima na Sandra bose ugomba kubasaba imbabazi. Urabizi ko Shamima ari umukobwa wirekura,ko ntacyo yakwima rwose agifite,kandi njye nakunze no kuganira na we,ambwira ko ahubwo ari wowe umwiyima”
Kevin aramusubiza ati”icyakora byo nanjye ndi kubyicuza pe”
Henriette aramubwira ati”ndabizi Shamima iyo aje no kukureba,aba yiteguye kuguha ibyishimo byose,kuburyo na prudence ubwe azitwaza kuko aba azi ko muraryamana. Gusa buri gihe ntangazwa nuko ataha arimo kurira ambwira ko ntacyo wamumariye,kandi byose aba abikora kugira ngo agushimishe,ntuzajye gushakira ahandi ibyo yakwimye. Ese utekereza ko we ntaho yahitira ngo arangize ibye igihe wanze kugira icyo umumarira? Ariko ibaze ko yiyemeza agataha,akanga kuguca inyuma kubera uko agukunda. Simvuze ko n’uriya wundi ngo ni Sandra atagukunda kuri ubwo buryo,ariko wakagombye guhitamo umwe muri bo,ukareka kubabaza umutima wundi mwana,wenda na we akajya gushaka undi umukunda ariko atizeye wowe kandi umuhemukira. Ubwo se urabona atari wowe ubihombeyemo ku ifirimbi ya nyuma? Nanjye ubu sinakwemera kugukunda kuko maze kumenya ingeso zawe,nubwo aho nari nizeye kwa Jimmy na ho ndi kubona bitagishobotse!”
(BASORE N’AMWE BAKOBWA,BAGABO NA MWE BAGORE MURABE MWUMVA NI MWEBWE NDI KUBWIRA,URUKUNDO SI URWO GUKINISHA,UBESHYA ABANTU B’ABANDI WISHIMISHA,UMENYEKO KU IHEREZO ARI WOWE BIRANGIRA UBABAYE).(ntimunyumve nabi ariko da)
Kevin amagambo Henriette yamubwiye yaramubabaje,ahita acaho aragenda,mu nzira agenda ahura na Sandra aje kureba uko inshuti y’inshuti ye imeze(inshuti ye ni Diane,ubwo yari aje kureba Priscilla),gusa Sandra bitewe n’umujinya Kevin yamuteye,amucaho atanamuhaye n’umukono kandi yamubonye,Kevin aramuhamagara ariko Sandra amwima amatwi,amwirukaho,amugeze imbere,aramubwira ati”Sandra rwose ndakwinginze nyumva”
Sandra aramubwira ati”uribuka nkubaza niba utazampemukira ukuntu wansubije?”
Ubwo Kevin ahita yibuka wa munsi Sandra amubaza ati”ntabwo uzigera umpemukira?” uburyo yamusubije ati”uretse no kubikora,sinanabitekereza cyangwa ngo mbirote” Yumva iyo ngingo iramutsinze,abura icyo yavuga,ahita ava imbere ya Sandra aragenda.
Nyamara Sandra kubera ko yamukundaga cyane,yahise atemba amarira ku maso,maze arahindukira aramubwira ati”Kevin,ugiye nta n’ikintu unsubije?”
Tuze kuri Rene papa wa Priscilla ubwo ari mu nzira yerekeza ku bitaro kureba Priscilla,aba afashe telephone ye,arahamagara ati”bite Fifi mwiza? Ni ukuri ntabwo nari nzi ko Priscilla wanjye ari wowe wamuhaye akazi muri company yawe,nubwo wenda yahise agira ikibazo”
Kumbe Rene papa wa Priscilla,na Fifi baraziranye.(BAZIRANYE HEHE?)
Ubwo yashyize haut parler, Fifi ati”nanjye ntabwo nari naramenye ko Priscilla ari umukobwa wawe, kuko yarahindutse cyane pe,nuko yasabye akazi akakabona gutyo gusa bisanzwe,ahubwo nabimenye cyagihe waje kumusura. Gusa ubu yakangutse,ariko ibyabaye ni agahomamunwa pe”
Rene ati”byagenze bite se?”
Fifi ati”uzi ko umukobwa wawe yakangutse arimo ahamagara izina Jimmy? Ntabwo yigeze amwibagirwa nukuri,gusa reka nere kuvugira byinshi kuri phone,ibindi nzabikubwira wageze ino aha”
Kumbe ubanza Fifi hari ibyo aziranyeho na Rene papa wa Priscilla kuri Jimmy.
Rene aramusubiza ati”ubu tuvugana ndi mu nzira nza ahubwo. Ariko Fifi,ntaribagirwa,uzi ko ubwo nazaga gusura Priscilla ubwo yakoraga impanuka,nabonye umusore ugiye kumera neza neza na ka gahungu nakuye ku isi kitwaga Jimmy nyine bakundanaga,karimo gusohoka mu cyumba Priscilla yari aryamyemo?”
Fifi mu kubyumva arikanga ati”ugize ngo????”…………………………EPISODE 7 LOADING.
…
…
….
NI AMAYOBERA MU RUKUNDO.
NGAHO RERO.
Ese Rene papa wa Priscilla aziranye hehe na Fifi?
Wakwibaza uti”Fifi ko yikanze yikanze iki ubwo Rene yari avuze Jimmy?”
Ese koko ibintu byose Priscilla avuze Rene yakoreye Jimmy,yabimukoreye kubera urukundo yakundaga Priscilla gusa,cyangwa hari indi mpamvu?.
Sandra arasubizwa iki na Kevin?
Ese Jimmy na Priscilla urukundo rwabo ruzagaruka?
BYOSE BIRAZA GUHURIRA HE?
NUBWO TURI KURI 6, NJYE NDABONA ARIBWO TURI GUTANGIRA.
.