Duherukana doctor asabye ikimenyetso kerekana ko cupra ari mushiki wa Allan
Allana byaramucanze atangira kugira ubwoba maze abwira muganga ati muramfata amaraso nawe mufate aye maze murebe ko ntasano dufitanye mupime DNA njye ntakibazo mbifiteho bafashe amaraso y’umukobwa nay’umuhungu maza bajya gupima
Mugihe bagitegereje ibisubizo Allan yasanze doctor mwibanga amusaba umwanya ngo baganire
Doctor: OK icara tuvugane
Allan:doctor nitwa Allan urabizi gusa ntabwo cupra muzi ndetse ntanubwo yitwa jenny byose nibyo nahimbye mumbabarire nararabeshye nanataye umwanya wanyu mufata amaraso ya twembi rwose ntaho duhuriye na hato
Doctor: none warugamije iki Allan?
Allan:doctor biga gutangira nari nigiriye muri sports nkuko mbikora buri gitondo rero nibwo numvise ikintu kingwaho nsanga Ni uriya mukobwa nari nambaye headphones ntabwo numvise ahubuka nibwo narebye hejuru nsanga ahubutse ahantu harehare cyane nibwo nihutiye kumuzana aha kubitaro mvugako ari mushiki wanjye kugirango mumwiteho mwumvako afite uzamwishyurira kuko iyo mwumvako ntawumwishingiye ntimwari kumwitaho neza cyane ko amafaranga ayoboye isi.niyo mpamvu yatumye mbabeshye ntakindi
Doctor: nkunze umurava wawe Allan uzakomereze aho gusa iyo umbwiza ukuri ntutume bikomera OK noneho ntakibazo.
Allan:ubwo cupra ameze neza noneho mumpe Bill (facture)nishyure mfite akazi kenshi ko gukora.
Doctor: OK urasiga number yawe ntacyo nihagira icyo dukenera turakubwira genda bakubarire kandi ubwo buntu uzabuhorane nubundi imiti isigaye azayinywera murugo noneho ahubwo reka tujye gusobanurira cupra uko byagenze adakomeza kukwita umuntu mubi
Bagiye kureba cupra baramubura gusa cupra we yahise atoroka ibitaro aritahira
Doctor: yatorotse se?
Allan: uyu mukobwa numusazi pe ntacyo reka njye kwishura doctor ,ubwo yumvaga ameze neza.
Cupra yageze murugo asanga ntamuntu numwe uhari atangira kwirebera film doreko ntakindi yari guhita akora ako kanya benia yinjiye avuye mukazi abonheurye cupra arikanga cyane
Cupra: uziko nubonheurye umuzimu atikanga gutyo?
Benia:ntikanga se ariko cupra umaze icyumweru he twarakubuze watumye duhangayika cyane.
Cupra: nturi bunansuhuze se yambiii .
Benia:ngaho mbwira aho waruri
Cupra: ahubwo nigute Mara icyumweru mubitaro mutaransuye buriya navuye gusura ababyeyi ndi kugaruka cyagihe maze kukuvugisha nageze muri kagashyamba kari mu nkengero z’umujyi sha mpura nibisambo bishaka kunyiba maze ndiruka nageze aho nsiga isakoshi nari mfite namafaranga ariko bakomeza Ku nkurikira ubwo bari bangezeho nahanutse Ku manga nongeye mbona ndi mubitaro mumbabarire gutuma muhangayika.
Benia: noo sister ahubwo twe utubabarire kuko tutamenye ibyakubayeho
Cupra: ahubwo se Bonheur disi ameze gute ?ndamukumbuye cyane nari ntegereje wowe ngo njye kumureba arekere guhangayika.
Benia: ntakibazo Sisi jya kumureba ndahari ntacyo ubwo nakubonye meze neza.
Yamusezeyeho maze ahita atega moto yerekeza kwa Bonheur
Bonheur yari yicaye kuntebe ariko ateye umugongo aho cupra aturuka cupra nawe yaramubonye maze areba agapurizo yarafite maze arakohereza kamugwaho ahindukira vuba maze dore ngo aratungurwa no kubona cupra yihuse cyane yahise amugwamo
Cupra: nonese chr ntundekura?
Bonheur: niyihe mpamvu yatuma nkurekura nari ntangiye gutekereza ko ntazongera kukubona mukunzi.
Cupra: love ndagukumbuye nanjye rero tujye munzu tuganire
Bonheur: tugende boo.
Cupra :wooow chr mubyumweru 2wahise ugura ibintu bishyashya intebe,TV,mbese ndabona ibiraha byose ari bishya
Bonheur: ibi byihorere mbwira amakuru yawe aho waruri ndumva aricyo nkeneye kumenya
Cupra yamubwiye inkuru yose uko yagenze
Ndetse bashidutse bwije cyane biba ngombwa ko cupra adataha araza umukunzi we dore ko iyo babaga bari kumwe batifuzaga gutandukana.
Mugitondo cyuwo umunsi ubwo Allan yarari gutembera mwisoko ririmo akavuyo kenshi cyane kuko iryo soko bashakaga kuryimura ndetse nabarituriye umwe mubashoramari bakomeye yari yahaguze kugirango ahashyire business ye ndetse bamwe mubaraho barakubitwaga cyane bazira kwanga kwimuka ndetse ko namafaranga bari kubaha Atari bubatunge nicy’umweru nkanswe gushaka aho baba akokanya hari numero yahamagaye Allan
Allan:hello?yego Ni allan? Sonia wahe se?
Sonia:ooh sorry nibutse ko Sonia utarizi ndi wa mu doctor wavuye cupra hanze yakazi rero nitwa Sonia twahura ko nagushakaga?
Allan:hari ibyo ntujuje se ko unshaka?
Sonia:oya icyo ngushakira urakimenya niduhura hari ikibazo se
Allan:OK ntacyo twahura ariko umwanya muri mfite umwanya muto
Sonia:ntakibazo wampa address yaho utuye se nkahagusanga?
Allan:oya duhurire hope hotel ntabwo murugo ari ngombwa saa17:30.
Sonia:OK thanks
Allan yahise amukupa akomeza kureba ibibera mwisoko abona ukuntu abantu batangiye kubasenyera ho maze aribwira ati:ubuyobozi bwacu ubundi bushoboye iki koko
Ahita yigendera
Tuze kumasaha y’umugoroba Allan na Sonia bahuye ndetse Bose bambaye neza cyane
Sonia:Allan urakoze kumpa umwanya pe ndagushimiye
Allan: ntakibazo muga
Sonia:singombwaa ko unyita muganga ndi hanze yakazi nyita Sonia
Allan:mbabarira mukobwa mwiza wigikundiro
Sonia:koko se ndi umukobwa wigikundiro?
Allan:hhhhhh cyane rwose
Sonia:ko ntabyo se nibonheuraho?
Allan:ntubwireko arinjye njyenyine ubikubwiye uretse ko niba utabyibonheuraho njye ndabikubonheuraho.
Sonia:byashoboka ko Atari wowe wenyine ariko akaba ari wowe wingenzi
Aaaahh. Allan se yibagiwe ko afite belyse kubera uyu Sonia.
Dukomeze
Allan:ubwo se ushaka gusobanura iki?
Sonia:ndacyeka ntaciye inka amabere Allan kuva umunsi nkubona nturamva muntekerezo hakwiyongeraho ubumuntu ugira bikana ibindi bindi Allan ubanza ngukunda nako simbishidikanyaho ni ko kuri urabyumva gute se njye nawe dukundanye?
Allan:reka nitabe iyi telephone ndagusubiza mukanya.
Sonia: oooh ntakibazo
Allan: hello belyse wanjye umeze neza?
Belyse:meze neza mukunzi ndagukumbuye cyane .
Allan: oooh my love nanjye urukumbuzi rumereye nabi pe?
Belyse: noneho njyiye kujya murugo uze kuhansanga ,ubundi se urihe?
Allan: chr harumuntu turi kumwe ntacyo jya murugo ndaje mpagusange.
Barangije kuvugana Allan Ahita ahamagara breston byihuse maze asohoka hanze aho abantu batamwumva batangira kuvugana
Allan: breston ibyo nakubwiye wabikoze?
Breston: nabikoze kuberiki?
Allan: ahwiii ntacyo ubwo wabikoze
Ibise nibiki yabwiye breston ngo akore?
Yatangiye kwibuka mbere yamasaha make ataraza guhura na Sonia yarari kuganira na breston
Allan: breston uze gutwara byabikoresho maze ugomba kurara usubiye kubigurisha hanze yigihugu ikindi unzanire imiti ishoboka watera abantu bagasinzira kuko aho kujya ugarutse ho harenze ahandi hose ni mu batware.
Breston: uwo muntu yakomeje kuguhamagara ariko mwitabe.
Allan: mwihorere ni umuganga dufitanye gahunda
Breston: nonese niba mufitanye gahunda urumva nkubona gute boss?
Allan: ndagusigira urufunguzo kandi ntukanyite boss kuko dukorana turafatanya rero sindi boss wawe
Breston: Allan urakoze kuba unyizera pe .
Allan: nonese breston ntakwizeye nakora iki?ngomba kukwizera Atari uko nabuze uko ngira ahubwo ariko ubikwiye ubitse amabanga yanjye menshi cyane, rero birakwiye dore amasaha yamfashe reka njye guhura nuyu mukobwa
Breston: OK date nziza bro.
Allan: ntabwo ari date ngiyemo belyse arampagije.
Breston: mfite amatsiko yo kuzabona belyse wawe.
Tugaruke aho Allan yarari kubyibukira maze agaruka aho yari yasize Sonia.
Allan:unyihanganire natinze gusa sinzi niba ibyo navugiye kuri telephone wabyumvise hari harimo igisubizo sibyo? mfite umukunzi.
Sonia: nonese ariya magambo yose wambwiraga?narinziko nawe unkunda?
Allan: aho rero niho wibeshyeye ndagusobanurira impamvu nayakubwiye uri umuganga uri uwi gikundiro pe kandi urabikwiye kuko ugira uruhare kubuzima bwacu ngo bumere neza wowe na bagenzi bawe mukorana mukwiriye urwo rukundo mutugaragariza mutwitaho nubwo mwaba mubikora nkakazi muhemberwa kugakora neza mukita kubantu nibyagaciro si ntinda hano umukunzi wanjye ataza kumbura.
(Abakobwa twese twumvireho buri wese ukubwiye amagambo meza suko aba agukunze )
Allan yavuye aho arataha nkibisanzwe yasanze belyse yahageze ari gutunganya utuntu tutameze neza cyane ko yagiraga urufunguzo rumwe rwa Allan
Allan yahoberanye cyane na belyse nkabantu koko badaherukana guza urebye neza barakundana pe
Belyse ntiyatinze aho yahise ataha maze na Allan aramuherekeza
Tuze kuri cupra na Bonheur mu gitondo bararanye
Cupra:love Reba ibintu twakoze twari twaravuganye ko tuzaryamana twakoze ubukwe ubuse koko turabigenza gute?
Bonheur: chr byabaye nyine ntakundi ahubwo se urabyumva gute twigumaniye ukambera umugore nkuko wahoze ubushaka cg ndibeshye ntiwigeze unshaka?
Cupra:nooo nakoze ikosa rimwe ariko ntibimpa uburenganzira bwo gukora irya kabiri niba twaryamanye ntibivuzeko ngiye kuba umugore wawe nushaka kungira umugore wawe uzabicishe munzira nzima
Bonheur:cupra nyamara bitekerezeho neza pe kuko biriya bintu bitwara amafaranga menshi cyane?
Cupra: amafaranga se niyo wabuze ?bonheur Uzi nikindi ahubwo ni wowe ugomba kwitekerezaho ngiye murugo ubu benia nawe arankeneye
Bonheur: nonese uhise unsiga?
Breston nawe aho yarari yahamagaye belyse(mwibukeko muri ep ya 2 ubwo benia yamubazaga ibye na belyse maze breston agasubiza ko ngo yamwanze ariko aho azamubonera azamwuzirukaho)
Belyse: Qui hello?
Breston: hello belyse wanjye umeze neza se imyaka myinshi?
Belyse: breston?wakuyehe number yanjye
Breston: wakekaga ko guhindura nimero bizatuma ntazibona ntabwo nabura nimero z’urukundo rwanjye rwa mbere
Belyse: breston nishimiye ko ngera kukumva nizereko umeze neza gusa mbabarira ntiwongere kuzana ibyurukundo pe urabizi uko byatugendekeye rero mfite umukunzi mwuza kandi unkunda
Breston: yego ashobora kuba agukunda ariko nanjye ndagukunda cyane
Belyse: breston ndagusabye reka icyo kiganiro ubundi urihe ko numva utwaye?
Breston: shn ubu sindi mugihugu nagiye mukazi reka ninza basi tuzavugane
Belyse: ariko ubundi ukora akahe kazi?boss wawe ni muntu ki nubushize twavuganye ugiye kugurisha ibicuruzwa byanyu hanze ubanza boss wawe akomeye
Breston: boss wanjye mureke ni umuntu mwiza ntigeze mbona kuri iyi si rero ntukibaze kukazi nkora nuko boss arangura hanze nkajya gusubiza ibyo yaranguye ?
Belyse: ariko nizereko ari mubakire bambere dufite mugihugu?
Breston: oya ni umuntu usanzwe nkabandi ubundi nuko ngukunda cyane naho ubundi ntamuntu tujya tuganira kuri boss wanjye ahubwo ndabona ampamagaye reka muvugishe uzirikane ko breston akiri wawundi wagukundaga.
Nanjye mpise nibaza wamugani abantu Allan ashyira amafaranga aba yakuye mubyo yibye?
Ahubwo se ni gute Allan na breston bahuje umukobwa bakunda?kandi Bose ntanumwe ubizi?