SECRET Voice EPISODE 1

Dutangiranye n’umukobwa wirukanka gusa mukwiruka hari abari kumwirukaho ndetse uwo mukobwa yatangiye kunanirwa cyane yanahagiye ari ahantu hejuru kumusozi ndetse nabamwirukankagaho bageze aho bamugeraho umwe mubamwirukankanaga aravuga ati:umva wa mukobwa we rekera aho kuturushya kuko nubundi ntuducika
Umukobwa yakomeje gusubira inyuma atareba aho ajya ari nako ababaza icyo bamushakaho ako kanya muburyo butunguranye yamanutse Ku manga y’umusozi ndetse amaze kuhagwa yagwiriye umusore witwa allan wari wibereye muri sport
Allan:ariko nkubwo warebaga he koko wagiye uhanuka ureba.
Gusa abonheura umukobwa ntabuja arebye ahantu aturutse atanguranwa no kumukora kumutima asanga uratera hafi ya ntabyo byihuse cyane yahise amujyana kwa muganga ndetse asiga abaganga bari kumwitaho yasohotse ibitaro ahita ahamagara umukunzi we uba witwa belyse
Allan: Hello boo?
Belyse:hello love umeze neza?
Allan:oya simeze neza?
Belyse: byagenze bite se love ubundi se urihe ngo nze nkurebe?
Allan: mvuye Ku bitaro reka duhurire murugo?
Belyse: no warwaye se?kuki utambwiye ngo nguherekeze?
Allan: gabanya guta umutwe duhurire murugo.
Allan mbere yo kugera murugo yaciye muri supermarket agura utuntu ashyira belyse maze abonheura gutaha yahageze belyse nawe yahageze Kare ndetse yanamutekeye ngo hato umukunzi we aticwa n’inzara.
Allan: noo boo iyo ureka kw’ivuna nari bubigukorere.
Belyse: oya love urabizi ni akazi ntinubira kandi ni inshingano zanjye kukwitaho urumva rero ko ntagomba kukuvunisha ubundi ko mbonheura uri muzima wari wagiye kwa muganga gukora iki?
Allan: ntuziko ari wowe muti wanjye se umvura
Belyse: that’s crazy?sha mbwira Haney
Allan: narwaye urukumbuzi sha none mbonheurye umuti ndacyira
Belyse: uracyakomeza kunkanga gusa nanjye nari ngukumbuye cyane
Allan: maze ukomeze undyameho wibagirwe ko wari utetse ndebe ko ndya ibishiririye
Belyse yahise yihutira kureba ibyo atetse kubwamahirwe asanga ntibyashiririye
amaze guhisha yajyanye kumeza maze batangira kurya batamikana ndetse ubonheura ko urukundo Atari urwo bihingamo.
Allan:boo Uzi guteka cyane wavamo umugore mwiza.
Belyse: really? ese Allan wakwishimira kungira umugore wawe?
Allan: boo Uzi ikibazo umbajije ninko kubaza umuhinzi niba ashaka imvura ,cyane rwose kuko ni wowe gusa mbonheura ni wowe mbonheura umbereye ndetse nubu unyemereye wamuba.
Belyse: woooow ndabyishimiye igiye gikwiye nikigera tuzabana niba koko twararemewe kuzabana icyingenzi nuko twembi duhari.

Tuve kuri Allan na belyse tuze
kurundi ruhande hari umukobwa witwa benia afite telephone ari guhamagara arikouwo ahamagara ntari kuyifata yakomeje kuyigerageza ariko kubwamahirwe uwo yahamagaraga arayitaba.
Benia: hello Bonheur (bonheur)ko utamfataga bite?
Bonheur: ahubwo se ni ikihe kibazo ko wampamagaye cyane ?
Benia: umva cupra namubuze nashakaga kukubaza ko muri kumwe
Bonheur: oya cupra se ni gute twaba turi kumwe ko mperuka ambwirako yagiye gusura ababyeyi
Benia: yagombaga kugaruka uyu umunsi twavuganye ari kugaruka ariko burinze Bwira atarahagera na telephone ye ntiriho
Bonheur: ntubimbwire ntabwo cupra yabura, ntibishoboka kora ibishoboka byose aboneke shakisha ahashoboka hose ariko cupra aboneke turumvikana
Benia: mbikubwiye ngo umfashe tumushake rero wishaka kunkanga ni mukuru wanjye nanjye ndamukeneye
Uyu umusore ngo ni Bonheur aho yarari yahise yambara igikote kinini ajya gushakisha cupra agisohoka murugo rwe hahise hinjira babashyitsi ba nijoro twita abajura dare ngo bariba inzu ya Bonheur mbese bayisizemo utuntu duke kandi wabonheuraha ko irimo ibintu byinshi byagaciro bamaze kubipakira mumodoka bari bitwaje baragenda gukuramo mask bari bambaye umwe muribo ni wamusore twatangiranye Allan ndetse ahita akubitana na Bonheur

Bonheur:hello musore nashakaga kukubaza uyu mukobwa waba wamubonye?
Allan: oya ntabwo namubonye pe(nigihunga kuko mumodoka inyuma yarapakiye ibintu avuye kwiba bonheur)
Bonheur: numubona umvugishe kuri iyi nimero(amuha business card)
Allan:yego
Bahise bagenda gusa Bonheur ntiyigeze abona ibyo batwaye kubera guta umutwe ndetse ntiyitaye naho bavuye
Mugihe bari bageze imbere Allan yahise abwira wamusore wundi bari bari kumwe
Allan: breston naringizengo aradufashe
Breston:ntiyagombaga kudufata ubonye ukuntu umuhakaniye wihuta utanarebye neza ifoto
Allan:urumva uwo mwanya nari ku wubona ra ahubwo ibi bintu ba ubijyanye muri ya stock reka njye murugo belyse atazakumbura

mugitondo

Breston: njya nibaza uko bizagenda umunsi belyse yamenye akazi ukora
Allan: yahita anta urabyumva kandi ndamukunda sinshaka kumubura niyo mpamvu azakomeza kumenya ko nshuruza muri kaka boutique kanjye njijishirizamo kumanywa umva mn dusubire ejo dupanga ahandi ho kujya
Allan yaragiye araryama
Mugihe yaba Bonheur yaba benia ntanumwe waryamye baraye bahiga cupra.
Bukeye bwaho Allan yazindutse atetse mugihe ahishije ajya kubitaro ajyemuye ageze kucyumba wamukobwa yazanye arimo ahahurira na muganga
Doctor: uyu mukobwa se mupfana iki?
Allan: uyu se ?ni mushiki wanjye?
Doctor: OK nkurikira muri biro tuvugane

Bamaze kuhagera

Doctor: mushiki wawe rero yagize shock nubu ntarakanguka ndetse bishobora gutwara iminsi gusa nubwo atakomeretse cyane byagize ingaruka kumutima kuko wikanze cyane mbwira imyirondoro ya mushiki wawe rero tumukorere ifishi
Allan byaramucanze yibaza icyo ari bubeshye biramuyobera kuko atarazi namazina yuwo mukobwa kani bahura ntagakapu wenda yarafite karimo ibyangombwa

Doctor: ko nkubaza imyirondoro ye ukarya indimi ubwo ntiwatubeshye
Allan: oya sinaryaga indimi ahubwo natekerezaga kuri mushiki wanjye yitwa Jenny isimbi (yamubwiye imyirondoro mpimbano siwe wabonye ahava adafashwe)
Bonheur nawe kugera murugo asanga bamwibye gusa yagize ngo ahari kubera guta umutwe arabonye ibintu bidahari
Araryama ngo aruhuke ariko ibitekerezo biranga bimubuza amahoro yibaza ahantu cupra yagiye
Belyse nawe aho ari ari kuganira na murumuna we Becky.
Belyse: sha Becky nitomboreye umukunzi mwiza pe arankunda cyane.
Becky:ni amahire ubwo adakora urugomo ngo yibe,yice nakandi kazi kose kagayitse .
Belyse: hhh sha sinakongera no kumureba abikoze gusa ni umuntu mwiza byo ntiyabikora pe
Becky:muvandi nkwifurije amahirwe nimigisha wowe numukunzi wawe Allan gusa ni mwiza mbese afite buri kimwe umukobwa yamwifuzaho aguha agaciro ukwiye ndetse arakubaha cyane
Belyse: icyo nicyo gisobanuro cy’urukundo gusa ngira ubwoba ko nazamubabaza kubera ahahise hanjye murukundo.

Tuvuye aho tuze kuri benia na breston burya baraziranye ndetse ni inshuti magara
Benia: sha besto biramvuna nuko cupra nyine tuvukana ariko nyine nkunda Bonheur cyane pe ndetse kumva uburyo aba amuhangayikiye birambabaza
Breston: ariko urabizi ko bakundana cyane kandi cupra muravukana rero ihangane wowe ubyirengagize ,ese cupra arabizi ko ukunda Bonheur?
Benia: eehe urumva nabimubwira nasaze cyeretse nshaka ko dutandukana ,wowe se bite na belyse?
Breston: uretse kuba nziko yanyanze ntacyindi gusa aho nzamubonera nzamwizirikaho kugeza angarukiye .
Benia: oya besto wikwiyica koresha ibishoboka umwibagirwe umwikuremo ushake undi mukunzi kuko mbona bitazaguhira kandi sinshaka kukubonheura wataye umutwe besto
Breston: ngaho reka nkureke nimbona amakuru yaho cupra ari ndakubwira

Nyuma y’icyumweru

Allan yicaye murugo iwe baramuhamagaye kuri telephone ayitabye yumva ni wa muganga wita kumurwayi we ndetse bamubwirako Jenny noneho yakangutse yaza kumureba nawe yahise yitegura ajya kwa muganga
Doctor na Allan barinjiranye maze batangira gusuzuma Jenny
Jenny: doctor nageze hano gute nari ndwaye iki?ninde wanzanye?
Doctor: wagize shock kubera ahantu harehare wamanutse rero brother wawe niwe wakuzanye
Jenny: brother njye nta brother ngira ubanza mwaribeshye.
Doctor: oya Jenny ntitwibeshye ahubwo se wagize icyibazo cyo kwibagirwa?
Jenny: sinitwa jenny ntakibazo mfite nakimwe nitwa cupra
Allan: doctor uyu mukobwa ajya agira akabazo gato ko mumutwe ahubwo mumuvure neza asanzwe agira icyo kibazo
Cupra :ntimwizere uwo musazi ntabwo muzi ahubwo arashaka kungirira nabi
Allan:jenny reka bakuvure ntahungabana uzongera kugira humura ndahari kubwawe nzakwitaho
Cupra:muganga uwo muntu simuzi nyizera rwose
Doctor: OK ndambiwe iyi mikino hano hagiye gukora ibimenyetso Allan zana ibyerekana ko uyu ari mushiki wawe nibitaba ibyo urafungwa ndagutangira ikirego

Allan se arakurahe ibimenyetso bamusaba?
Uyu se niwe cupra wahoze ashakwa na benia na Bonheur? Dusubire muri episode ikurikira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *