AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON III EPISODE 05

Duherukanye Fifi na Diane bageze ku bitaro,bagasanga Jimmy yahabatanze kare.
Shamima na Sandra bo bamaze kumenya ko Kevin ababangikanya akababeshya ko abakunda.
Priscilla nyuma yo guhura na Jimmy akamubona,yahise ahunga,bituma anagongwa n’imodoka.
Ese ni iyihe mpamvu nyamukuru yabiteye?
……………………………….
……………………………….
Jimmy arakomeza ati”kubona Priscilla aryamye ahongaho,byarambabaje cyane,kuko nyuma y’igihe kitari gito ntamubona,ntabwo byari bikwiye ko mubona ari mu kababaro.
Umutima wanjye warashengutse cyane,kuko n’ubundi n’ubwo namubonye,mu buzima nari naramaze kwakira ko ntazongera kumubonaho ukundi,ariko nkaba nari nongeye kumubona muri ubwo buryo.
Ntabwo namenye impamvu Priscilla yampunze icyo gihe akimbona,ari nayo mpamvu yatumye agongwa mu muhanda ubwo yambukaga.
Muby’ukuri,kongera kubona kuri Priscilla uwo munsi byatumye mpinduka cyane,cyane cyane ku bijyanye n’urukundo.
Mvugishije ukuri,Shamima naramukundaga cyane birenze nubwo nari narabuze aho nahera kugira ngo mbimubwire,ariko nkimara kubona kuri Priscilla n’uburyo namubonyemo,nubwo yari ameze nabi cyane,nahise numva ko URUKUNDO rwanjye rwabuze rugarutse,nubwo nta cyizere nari mfite ko azangarukira,kubera situation yari arimo yashoboraga no gutuma ava mu buzima,cyangwa se yazakira akaba atanyemerera.
Ariko nyamara,Imana itera amapfa,ninayo itera aho bahahira”.
BYAGENZE BITE?
………………………….
………………………….
Episode yacu tuyitangiriye ahantu mu mugi,ni ku manwa y’ihangu ubwo urujya n’uruza bacicikana,hari abagabo babiri bari kugenda mu isoko bari no guhaha,uko bahaha bakanaganira.
Umwe ati”ariko uziko wa mugabo twatunganirije kwa boss,aribwo bwa mbere nari nkoze kariya kazi wangu?”
Undi ati”ariko se ko ibintu uri kuvuga ntari kubyumva,wagiye uvuga neza ibyo ushaka kuvuga ukareka gucanga abantu?”
Aramusubiza ati”ariko ujye umenya ko hano turi mu bantu. Nyine icyo nshatse kukubwira,ntabwo wibuka umunsi wa mbere njye nawe twakoranye akazi,ubwo twicaga wa mugabo mu gipangu cyo kwa boss,tukajya kumujugunya muri toilet?”
Undi ati”ndabyibuka icyo gihe wari ufite ubwoba,urimo gutitira cyane”
Aramusubiza ati”buriya uriya munsi nibwo bwa mbere nari nkoze kariya kazi,ariko David ubu ndagushima cyane kuko waramfashije,uramenyereza none ubu maze kukamenya neza”.
Undi ati”buriya rero Nestor,abantu iyo bahuriye mu kazi bwa mbere bagomba gufatanya,kugira ngo barebe ko bashimisha umukoresha. Icyakora byo uriya munsi,uriya mugabo twishe yarambabaje cyane,kuko bamuzizaga ubusa,ariko nta kundi twagombaga kubikora,kugira ngo turebe ko twe n’imiryango yacu twabaho. Nubwo ntayandi mahitamo dufite, Rene tugomba gukomeza kumukorera,cyane cyane ko kwikiza umuntu tumaze kubigira nk’umuco”.

Kumbe aba bagabo 2 ni David na Nestor,bakora ubwicanyi kabuhariwe bakorera uwitwa Rene. BIRAHURIRA HE?

Twigarukire ku bitaro,ubwo Fifi akimara kwinjira agakubitana amaso na Jimmy,arasakuza amubaza ati”Jimmy,ni gute uri hano?” Ahita amufata ukuboko,amujyana hanze,maze aramubaza ati”ni gute uta akazi,ukaza hano? Ahubwo se ni iyihe mpamvu uri hano?”
Jimmy aramusubiza ati”wowe se kuki uri hano? Uburyo waje hano nibwo nanjye najemo,ndetse ubwanjye bwo bunarenze ubwawe”.
Fifi yaratangaye cyane,ndetse aranatungurwa buryo ki umukozi we ari kumusubiza arimo kumukanga,maze aramubaza ati”ariko Jimmy,uziko urimo kuvugana n’umukoresha wawe?”
Jimmy aramusubiza ati”mabuja,ese waba uzi icyo Priscilla avuze mu buzima bwanjye? Priscilla ni byose kuri njye,kandi ni ubuzima bwanjye. Ni na we utuma mpumeka. Iyo niyo mpamvu ndi hano” Ahita anigendera.

Fifi yasigaye yibaza ku magambo abwiwe,yifata ku mutima,maze arivugisha ati”ubwo se ashatse kuvuga ko akunda Priscilla? Sinzi ibyo ashatse kuvuga kabisa”
Akirimo kwibaza ibyongibyo,phone ye iba irasonnye,kumbe ni Grace umuhamagaye,aramubwira ati”Fifi,Jimmy yasohotse mu kazi arimo kwirukanka cyane,gusa ntabwo mbashije kumenya aho agiye”
Fifi arivugisha ati”nta kibazo ariko tu”

Tugaruke kuri David na Nestor,uko barimo guhaha ari nako bakomeza kuganira,David ati”ariko sha Nesto,boss afite umukobwa mwiza wikizungerezi,namubonyeho rimwe ahita antwara umutima we”
Nestor ati”ngaho rero,wamubonyeho hehe se kandi ko njye nawe duhorana nkaba ntaramubonyeho?”
David ati”ntabwo wibuka umunsi twavuye kwa boss,akambwira ngo tujyane iwe mu rugo aho umuryango we uba? Icyo gihe niho namubonye rero. Yitwa Priscilla,ariko iyaba ntakora aka kazi,nari kuzamutereta”
Nestor ati”ariko ubundi David,uko ubibona,ubona umuryango wa boss uzi akazi akora?”
David ati”rata nanjye mpora mbyibazaho,wasanga batabizi kabisa”
Bakiri aho,telephone ya David iba irasonnye,arebye ahita abwira Nestor ati”ni boss uhamagaye,buriya aradukeneye” Bahita bataha.
UYU PRISCILLA BAVUZE SE NI UMWE TUZI? Turabimenya.

Tugaruke mu bitaro,ubwo byacitse hagati ya Sandra na muganga Shamima.
Sandra ati”njye nanga inshinzi z’abakobwa zitamenya icyerekezo cyazo,nta n’isoni kakaza kihamagarishwa ngo za cheri”
Shamima ati”ariko nyamara ushatse watuza tugaturana wa mukobwa we!”
Ako kanya Jimmy ahita yinjira avuye kuvugana na Fifi,asanga abakobwa babiri induru bayihaye umunwa,arababwira ati”ariko ubu koko nta n’isoni mufite? Ahantu turi murahazi?” Gusa bose bamwima amatwi,ako kanya hinjira undi muganga w’umugabo,kumbe ni docter waho,arababwira ati”mwa bakobwa mwe nta soni? Musohoke hano vuba se. Hano hasigare urwaje uyu murwayi”
Jimmy yahise yegera Diane,aramubwira ati”reka ari njye usigara nk’umurwaza” Gusa abivugana agahinda n’amarira ku maso,Diane arabibona,arabyemera arasohoka,hasigara Jimmy na Docter.

Fifi agiye kwinjira,ahura n’abo bantu bose barimo gusohoka muri icyo cyumba Priscilla arwariyemo,bamubwira ko atagomba kwinjira,ko docter ari kubanza gusuzuma,no kuganiriza umurwaza.
Fifi abaza Diane ati”umurwaza wa Priscilla se ni inde?”
Diane aramubwira ati”ni Jimmy”
Fifi abyibazaho cyane biramucanga,niko guhita afata Diane akaboko,amujyana ku ruhande,maze aramubaza ati”nonese,Priscilla na Jimmy baziranye hehe?”
Diane aramubwira ati”nanjye ibiri kuba rwose biri kuntungura pe,ntabwo nari nzi ko baziranye,nanjye Jimmy nari naramubonyeho rimwe gusa,ariko Jimmy na Priscilla bakimara guhuza amaso,nibwo buri wese yikanze undi,Priscilla agahita agenda yiruka amuhunga,nkeka ko ari nabyo byamuviriyemo impanuka akagongwa. Ntumbaze impamvu yabyo kuko nanjye ntayo nzi pe”.
Fifi ati”ngo niyo mpamvu yagonzwe?”

Docter akimara gusohoka mu cyumba Priscilla arwariyemo,Jimmy arasigara,yicara ku gatebe kegereye igitanda Priscilla aryamyeho,maze amushyiraho ikiganza,atangira kurira agira ati”ariko ubundi koko nacumuye iki kuri iyi si? Kuki nta byishimo na bike ngirira muri iyi si koko? Priscilla,buri gihe iyo nkubonyeho ndahangayika,buri uko nkubonye,ibibazo biravuka. Ese ni ryari hazabaho igihe basi njye nawe tukishima? Ndabizi ko nawe aho umaze igihe uba utigeze wishima na gato,gusa nubwo atari njye wabiteye,ariko ngusabye imbabazi,umbabarire”

Jimmy amaze kurira no guhogorera imbere y’umurwayi utaranamwumvaga na gato,yahise asohoka muri icyo cyumba,mu kugera mu muryango,kumbe papa wa Priscilla yahageze kare,na we ubwo ahita yinjira,gusa mu guhura na Jimmy aramwitegereza cyane,kandi asa n’ugizemo ikikango,gusa Jimmy we ntiyamubona. Nta kindi yakoze,nta n’umuntu bavuganye,Jimmy yahise ava mu bitaro ahita yitahira mu rugo,ajya kuryama.

Iminsi yakomeje kwicuma,Priscilla gukanguka biranga,gusa abaganga bakomeza kumwitaho,Jimmy na we akajya ajya kumusura buri munsi,ndetse na Diane na we akaguma kuri Priscilla amurwaje.

Umunsi umwe Jimmy aza kureba uko Priscilla ameze,asanga Diane ari aho,gusa ntiyagira icyo amuvugisha(mwibuke ko Diane yavuze ko abahungu bose agomba kubakatira ariko akabona urukundo rwa Jimmy),maze Diane aramubwira ati”ese twaganira?”

Ntibyatinze bagera hanze,bicara ku ntebe,maze Diane aratangira ati”nakubonye bwa mbere turi mu kirori cyo gusoza umwaka,gusa kuva icyo gihe ntabwo nigeze mpagarika kugutekerezaho” Atarakomeza,Jimmy aramubwira ati”nta kindi ushaka kuvuga uretse ibyo?”
Diane aramubwira ati”ibyo nibyo nari ndi kuvugaho,gusa nari ntararangiza kuvuga” Jimmy ahita ahaguruka,maze aramubwira ati”ugomba kwita kuri Priscilla,kandi ujye umbwira kuri buri kintu cyose kimubayeho,nanakanguka ugomba guhita umpamagara” Ahita agenda,ndetse ajya mu rugo kuryama.

Fifi aho ari mu kazi,akibaza ati”ariko se ni gute umuntu ahabwa akazi,nyuma y’iminsi 2 gusa agahita atangira gusiba,ndetse akanamara ibyumweru bibiri byose atagera ku kazi? Reka muhamagare numve”
Ataramuhamagara,ahita yongera kwibaza ati”ariko ni ukubera iki buri gihe iyo nitegereje uyu musore ngo ni Jimmy,binyibutsa iteka umwana wanjye??”
(UWUHE MWANA?)
Ahita afata phone ahamagara Jimmy,aramubaza ati”ariko Jimmy,ko wambwiye ko akazi wakabonye wari ugakeneye,ni gute watinyuka kumara ibyumweru 2 byose utaza gukora?”
Kumbe iminsi yaricumye ibyumweru 2 birashira,Priscilla atarakanguka,na Jimmy atajya mu kazi.
Jimmy aramusubiza ati”mabuja,nukuri mfite impamvu z’ubuzima zituma ntaza,ariko ejo mugitondo nzazinduka kandi nje no gutanga ubusobanuro”

Amaze kumuhamagara,ahamagara Grace kuri phone,aramubwira ati”Grace,ndagiye,ndibugaruke nimugoroba,uyu munsi ukorere mu biro bya secretaire dore na we ntawe uhari”Ahita acaho.

Fifi yahise afata inzira,yerekeza ku bitaro aho Priscilla arwariye,asangayo Diane. Ubwo barimo kuganira,bumva aho Priscilla aryamye atangiye gukorora,bajya kumureba basanga aracyasinziriye,ariko noneho arimo kunyeganyeza intoki.
Diane yahise ajya guhamagara muganga Henriette ari nawe wari ushinzwe kwita kuri Priscila,araza,ahageze arababwira ati”ari hafi gukanguka”

Akibivuga Priscilla ahita atangira guhamagara avuga ati”papa,kuva uyu munsi ntabeo nzongera kwitwa umwana wawe kandi nawe ntacyo umariye,kubera ko wishe ubuzima bwanjye Jimmy”
Arakomeza ati”Jimmy nari naramukunze,none kubera ubugome bwawe dore uramwishe ntan’icyo yigeze agukorera,iyo biruta basi ukanamwica ntarimo kukureba basi nkazamubura ntazi n’aho yagiye. Papa uri umugome,uri shitani muzindi, jimmy we,Jimmy wanjye ndamubuze,Jimmy igendere nagukundaga”

Ubwo yaba Henriette,Fifi ndetse na Diane bose baratangaye,bakirimo kwibaza impamvu Priscilla arimo kuvuga amagambo nkayo ngayo,Jimmy aba yinjiye aho ngaho,ndetse yumva no kuri Priscilla arimo kuvuga ayo magambo,akimara kwinjira…………….EPISODE 6 LOADING.
….
….
…..
NI AMAYOBERA M’URUKUNDO.
Kuki Priscilla arimo kuvuga amagambo nkayo ngayo? Aya magambo se yaba asobanuye iki?
Jimmy se arimo kuvuga yarapfuye?
Ahubwo se Fifi umwana yibuka buri gihe iyo yitegereje Jimmy,ni umwana wuhe?
URACYIBAZA IYI NKURU AHO IGEZE AHO YABA IHURIYE N’IBYABAYE MU MYAKA 20 ISHIZE?
BYOSE TURABISOBANUKIRWA.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *