WIN OR DIE EPISODE 8

Twasize mukecuru yapfuye

Uko bakamugejeje kwa muganga babuze ikintu nakimwe cyaba cyamwishe gusa nanone abaganga birabayobera kuko baba babona uwo mukecuru ashaje cyane kuburyo bibaza imyaka yaramaze

Kelly yageze murugo byamuyobeye arangije afata cya gitabo yakuye kuri mukecuru maze atangira kureba ibyanditsemo asoma ndetse akuramo amakuru yatumye asobanukirwa bimwe mubyo yarari kwibaza kuko igitabo cyavugaga ko imbaraga umwana wavutse agomba kuzarwanya ikibi avukana zituma kitamenya aho aherereye ahari hohose uretse kuba yamutera munzozi ariko ntazatume kimutsinda munzozi  kuko apfuye byaba birangiriye kubasigaye kuko isi yose yarimbuka Kenny nuko akomeza asoma ko munsi azumva yiteguye kukirwanya nikimusanga munzozi azakoreshe ubushobozi afit bwo gukontorora inzozi amenye aho giherereye akomeza asoma byinshi  bivugako hari ibimera bizirana nicyo kigabo cyitwa zach kuburya cyangirika iyo cyumvise umwuka wicyo kimera gusa umukecuru yanditse ibimera bigera muri 5 ariko byakoreshejwe mu muti watumye gipfa ubushije gusa aba akiri gushaka uzatuma kitagaruka Burundi nuko agiye gukomeza gusoma asanga page 3 zacitse muri icyo gitabo kandi arizo zirimo iyo miti

Kenny yiyemeje ko nubwo atabona iyo minti azakora ibishoboka icyo kigabo ntikizagaruke kuri iyi si kuva uwo munsi atangira kwitegurira kukirwanya nubwo aba yasomyeko igihe adafite uwo muti amahirwe yo gutsinda aba ari 15% kandi umwe muri bo aba agomba gupfa

Ray yabyutse mu gitondo yumva hari icyahindutse mumubiri we  nuko ajy kwitegura kujya kwigisha akiva muri douche telephone y e yarasonnye maze aritaba asanga ni winny umuhamagaye

Winny: bonjour sweetheart?

Ray: winny ushobora kuba wibeshye numero

Winny: oya ubwose ushatse kuvuga iki ? wibagiwe ibyabaye nijoro ukuntu wambwiraga ko unkunda

Ray: atangira kwibuka ibyaraye bibaye koko yibuka abwira winny ko amukunda cyane gusa yibaza impamvu yumva atariwe wabivuze kuko ntarukundo yyumva afitiye winny

Ray yahise amusezera amubwira ko agiye kwitegura adakerererwa baza kuvugana nyuma

Winny aho yararari yibutse nijoro ajya kureba Ray ndetse ray agatangira kumwirukana amubaza icyo aje gukora aho nuko winny aghita amusoma  akimara kumusoma ibitekerezo bya Ray bigahita bihionduka agatangira kumva akunze winny

Nuko winny arivugisha ati: ntakintu nakimwe nzakenera kuri iyi si ntazabona nifashishije zach

Nuko  winny nawe yahise ava muburir ajya kwitegura ngo ajyemu ishuri

Celine nawe yasezeye kuri belyse ngo ajye kwiga belyse amwifuriza amasomo meza celine akimara kujyenda  belyse ahita akora mukabati kigitanda akuramo impapuro eshatu  zavuye muri cya gitabo Kenny afite yambuye mukecuru ubwo yari yapfuye

Celine akigera ku ishuri  yahise ahura na Ray ndetse Ray aza kumusuhuza ubonako amwishimiye ataramuuhuza ahita abona Winny nawe yinjiye mukigo ahita amera nkuhindutse muri we yumva afitiye urukundo rwinshi winny kuburyo yahise ajyand akamuhobera

Winny: Ray have utiyambika indi sura dore abantu bose barikutureba

Celine we aho yari ahagaze yari yumiwe abona atazi ibiri kuba  ariko ntibyagira icyo bimugbwira yigira mu ishuri cyaneko nubundi nt5arundi rukundo yari afitiye Ray

Nuko winny ahita asanga celine aho yicaye atangira kumwongorera arinako batangiye kwiga

Winny: harya ntiwambwiraga ko Ray adashobora kunkunda ubu noneho ndacyeka uri umwe mubahamya burukundo amfitiye kuko wowe ubu ntacyo ukivuze imbere ye

Celine: erega nubundi ntacyo ndicyo imbere ye ntanicyo nshaka kuba cyo kitari umunyeshuri kuko sinjya niruka inyuma yabahungu nkuko ubigenza

Winny: ibyo wavuga byose ndabizi ni shyari kuko Ray namugutwaye kandi rwose ntutegerez ko azakugarukira kuko ubu ndamufite  kandi sinzamurekura

Celine: ndacyekako wanamuhaye uburozi ariko kuko ibigaragara Ray ntagukunda kandi niba koko haribindi wakoresheje ngo agukunde umenyeko bitazaramba

Ishuri ryuwomunsi ryararangiye abanyeshuri barataha  Ray yicaye murugo atangira kwibaza impamvu yumva ntarukundo afitiye winny ariko baba barikumwe akumva rumugurumanamo  akokanya haruwakomanze ajya gukingura asanga ni winny  waruzanye ibya nijoro ngo basangire nuko batangira gusangira banaganira  igihe cyo gutaha kigeze Ray ashyira mu nodoka winny aramucyura 

Winny akigera murugo yahise atekereza  ko agomba kujya  kureba  zach nuko ajyayo  barabonana

Zach: urumva wishimye se kuba uriya muhungu ukunda nawe yagukunze

Winny: ndishimye cyane ariko se birashoboka ko yaguma kuriya ameze ubuzima bwe bwose

Zach : birashoboka ariko aruko unzaniye celine nawe akaza kuruhande rwanjye

Winny: nonese celine natemera kuza byagenda bite?

Zach: celine agomba kuza kuruhande rwacu kugirango twembi uko turi 3 tubashe kuyobora isi ijye mu biganza byacu  natemera kuza umwice

Winny:ntabwo nakwica umuntu  njyewe ndamubwira natemera ubwo ndamureka

Zach: nubundi ariko wamaze kumwica ntabo uzi  nuko zach atangira kumwereka ibyo akora akoresheje umubiri wa winny

Amwereka abantu bose yagiye yica ndetse amwereka ubwo yajyaga kwica wamukecuru

(Zach akimara kugaruka ubwo Celine yahaga amaraso winny , yakomeje gushakisha uwitwa umurinzi w’indanyi zigomba kumurwanya kugirango yice iyavutse kuri iyo nshuro nuko aza kugwa kuri wa mukecuru ahita amwica kugirango atazagira ubufasha na bumwe aha indwanyi  nshya )

Winny yabonyeko nubundi ibintu bigeze hanze ariwe wahanwa cyane ko byose bigaragara mu isura ye

Nuko ava aho arakaye abonako agiye kuba umucakara wa zach byiteka  ahita ajya kwa celine amuhamagara kuri telephone amusaba gusohoka

Celine yasohotse hanze ategereje kumva icyo winny amushakira

Winny: celine urabizi neza ko njye nawe tutari abantu bansanzwe ariko mbona wowe ushaka kubaho nkumuntu usanzwe

Celine: ntegereje kumva aho uganisha mbwira vuba njya kuryama bwije

Winny: nkeneye ko uza tugafatanya na zach nituba dufite iyi si turi abayobozi bayo tuzakora ibyo twifuza byose

Celinee: ariko njye ibyo nkeneye ndabikora ntabwo nkeneye guhemuka ngo nishime njye ndishimye, ntumbwireko uri gukorana na kiriya kigabo ariko winny uba muzima urumva ushaka kuzitwa umwicanyi

Winny: ibyo njye ntabwo mbyitayeho ubu nibwo buzima bwonyine nabaho nishimye ndi hejuru yabandi kuko abantu bose baranyanga ntamuntu unkunda abo bose rero bamfataga nabi nanjye ngombe mbibishyure, ahubwo nawe ngwino dufatanye

Celine: noneho niyo mpamvu wakoresheje ubushobozi ufite ugatuma Ray agukunda? Nubwo wabyishimira wishime mugahe gato ufiote kuko ngiye kukurwanya sinzatuma hari inzira karengane ushyira mu bikorw byawe.

Winny: uraza tujyane kuneza kuko nutaza ndakujyana kumbaraga  

Celine: winny wikwishuka kuko imbaraga ufite nanjye ndazifite ahubwo dutandukaniye muburyo tuzikoresha iyo uza kugira amahirwe yo guhura namukecuru ntuba uri gukora ibi ariko yamaze gupfa

Winny: mukecuru wahe se?

Celine: ni umukecuru warindaga imbaraga za se kibi ko zangiza abatuye isi ariko wowe ndabona waramaze gutana ubugugu bwo kuyobora isi bwarakumunze sinteganya ko na Ray umukunda ahubwo nuko mubuzima bwawe ntarukundo wigeze uhabwa ukaba ushaka umunu ukuba hafi ngo urebe ko agukunda

Winny yararakaye nuko ahita ahindukira asubira kureba zach

Celine nawe ahokujya kuryama yakurikiye winny mu ibanga nuko winny ageze imbere ya zach amubirako Atari bwice celine kuko celine ni amahitamo ye kuza cyangwa kutaza  zach yatangiye gukubita winny ndetse anamwambura zimwe mumbaraga afite nuko amukubita ku giti celine ahita aza kubyivangamo asaba zach ko yareka winny niba adashakako we ubwe azamwiyicira nuko celine aterura winny amujyana kwa muganga

Nuko kwa muganga bamaze kumusuzum,a batangir kumutonganya bamubaza impamvu atitwararika kugeza ubwo umwana umuri munda habuze gato ngo avemo nuko yaba winny na celine baratungurwa

Winny se yaba atwite? Belyse we se kuki afite impapuro zavuye muri cya gitabo

One Comment on “WIN OR DIE EPISODE 8”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *