Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko kugira ngo itange umusaruro haba mu burezi n’ubushakashatsi ikeneye ubwigenge bwuzuye ku byerekeye ibikorwa ikora ndetse no mu gushaka abakozi babifitiye ubumenyi bukenewe kuko inzira zisanzwe Leta ishakamo abakozi zitabaha uburenganzira bwo kubona abo bifuza.
Kaminuza zifite ubwigenge bwuzuye ziba zifite ububasha bwo kugena ikoreshwa ry’ingengo y’imari, gushaka abakozi no gukora ubushakashatsi bugamije iterambere, no kuzana impinduka zikenewe mu baturage.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Kayihura Muganga Didas yatangaje ko ubwigenge Kaminuza ikeneye buzayifasha kubona abarimu bari ku rwego rwifuzwa, kandi bigatanga umusanzu mu kwishakamo ingengo y’imari aho gukomeza gutungwa na Leta.
Ati “Niba nshaka guha umuntu akazi, reka ndeke kujya muri bya bindi bisanzwe bya ‘e-recruitment’, njyewe ndebe ubumenyi bwe, ndebe aho mbuhuriza n’ibyo nshaka gukora muri Kaminuza, muzane kuko ku Isi ni uko ibigo by’uburezi bibaho. kuko icyo gihe urimo kuzana abatari ngombwa.”
Yavuze ko buri munsi nibura haba hari abantu bagera kuri 20 basaba kujya kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ati “Yanyoherereje ibyo yakoze, ubunararibonye bwe njye nkasesengura, iyo mbonye bihura n’ibyo nkeneye nagombye guhita mubwira nti uzaboneka ryari? Urashaka ibiki, njye ndakubonaho iki? Na ho ubundi iyo bibaye ibisanzwe ushaka kujya muri gahunda y’abakozi ba Leta uramamaza imyanya. Uzamamaza he? Ni nde ubishaka? Niba undi amasezerano y’akazi azarangira mu mezi abiri ataha nutegereza kujya gushyira imyanya ku isoko azagucika kandi ubumenyi bwe wari ubukeneye.”
“Kaminuza zigendera ku bumenyi, nshobora guha akazi uwo muri Australia, ejo nkazana Umushinwa, ejo bundi nkagaha Umunyamerika kuko icyo nshaka ni ubumenyi ntabwo ari ubwenegihugu.”
Prof Kayihura yavuze ko ibi nta kibazo biteye ku benegihugu kuko na bo baba bafite inshingano yo gushaka ubwo bumenyi kugira ngo bahamagarwe no muri Kaminuza zo mu bindi bihugu.
Ati “Ushatse kujya muri ibyo bya kera wazajya ushaka abakozi rimwe mu mwaka ariko ntabwo uzabona abo wari ukeneye.”
Hakenewe impinduka mu gukora ubushakashatsi
Prof Kayihura yavuze ko mu gukora ubushakashatsi bagorwa no kubona ibikoresho by’ibanze bihagije kubera guca mu nzira ndende ariko n’amategeko agenga amasoko ya Leta atuma hagize icyiyongeramo nyuma yo kugura ibyasabwe mbere bidashoboka.
Ati “Ushobora gutangira ubushakashatsi wenda ukeka ko uzakenera ibikoresho bishira by’ubwoko bune, ariko ubushakashatsi ni bwo bukuyobora. Niba waratanze isoko ry’ibyo bintu bine hanyuma ubushakashatsi bukakwereka ko ukeneye umunani, ukurikije amategeko y’amasoko ntabwo wemerewe gushaka ibyo bindi bine by’inyongera kuko wararangije isoko wararitanze, ni ibyo washakaga.”
Yakomeje ati “Hari n’igihe uba wari ugamije kugera ku gisubizo runaka wagera imbere ugasanga ntabwo ushobora gukomeza imbere, ahubwo urerekeza ahandi. Ubushakashatsi ni uko bubaho. Iyo ukurikiranye ya gahunda isanzwe y’amasoko uba watakaye.”
Yagaragaje ko izi mbogamizi zidafitanye isano n’ubushakashatsi zituma hari ubutagera ku cyatumye butangira.
UR kandi ivuga ko mu gihe baba babonye ubu bwigenge byatuma ibikorwa by’abashakashatsi bayirimo byinjiza amafaranga menshi, bikagabanya ingengo y’imari Leta iyigenera.
Abarimu ba UR bafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Professorat biyongereye ku rugero rwa 90% mu gihe abafite impamyabumenyi y’ikirenga PhD biyongereye ku ijanisha rya 90%.
Magingo aya 57.49% by’ingengo y’imari ya UR ikomoka kuri Leta, mu gihe 24.7% ava mu bikorwa by’iterambere bya kaminuza na ho 17.8% bikava mu bandi bafatanyabikorwa.
Prof Kayihura avuga ko nubwo baba bigenga bakomeza kubazwa inshingano bakora n’imikoresherezwe y’umutungo ariko byakozwe mu buryo bugezweho buteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda Prof Kayihura Muganga Didas yatangaje ko nibahabwa ubwigenge bazabasha kujya bashaka abarimu bafite ubumenyi bwifuzwa.
Source: IGIHE