𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚 { 𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

°

°

𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟎𝟕

°

°

Duheruka Catherine agiye guhura na Joseph
nimugihe kandi Gentil nawe yari yabaye ibamba, nguwo Catherine imbere nguwo Gentil inyuma, ese byarangiye gute? Dukomeze
.
.
Inzira yose barayikandagiye aho motari wa Catherine akase uwa gentil nawe agakata aho
bidatinze rero muminota mike cyane bari bageze kuri bare Catherine yari yabwiwe ko ajeho.

Motari yamuparitse aho Catherine arishyura , uwa Gentil nawe arishyura , Catherine yahamagaye Jeseph ngo aze kumufata kumarembo kuko we yari yanze kwiyinjizamo.

Joseph arakomeza atubwira ati: “mubyukuri siniyumvishaga ukuntu numva muri ngewe meze niba hari ikintu cyantonze mubuzima bwanjye kuva nabaho numunsi nari ngiye guhura nuyu mwari”

Akimara kumpamagara ambwira ko yageze kumarembo niyumvisemo ubwoba niyumvamo umushyitsi mera nk’ umuntu urwaye indwara y’ umusonga

Nishyizemo akanyabugabo ndagenda ariko nigira inama yo guhagarara ahitegeye amarembo maze nkamuhamagara kugirango mbaze ndebe uwariwe ninsanga ari igisabine mpite nkata nigendere.

Mana yanjye niba hari abantu bagira umutima ukomeye ni abantu bagiye guhura bwa mbere, ubundi ziriya comfindence muzikura hehe?, Ngaho ibaze ibyo natekerezaga nawe niba aribyo yatekerezaga ko nasanga ndi agasore k’ amafuti arahita yigendera, nahise mbyibaza ndavuga nti ubundi we ariwe uri kuvuga gutya wenda ugasanga nawe yabipanze ngo andebe mbere yanjye nabigirante, nahise mvuga mumutima nti nububdi abanyarwanda babivuze ukuri ko urwishigishiye arusoma reka nanjye ngende ndusome ni hahandi ninjye warwishigishiye.

Nabanje kwireba ngo hataba hari n’ akanda kaba kangiyeho, Mugashati kanjye k’ umweru wera nk’ amata nari nifunze narebye aho mbasha kugeza amaso gusa mbona ntakibazo kiriho.

Kugapantalo kanjye k’ umukara kamfashe mo gakeya kandi gateye ipasi hafi gukeba umuntu naritegereje nsanga ntakibazo nako gafite.

Narebye kugakweto kanjye ka Godasi kumukara nari nambaye mbona siraje nateye iracyabengerana

Kukaboko agasaha k’ umukara nako nari nambaye naho narebyeho mbona ntakibazo ubundi nihumuriza impamde zose numva ndahumura neza ndavugana nti uko byagenda kose ndi bukwemeze pe

Nahise mva aho ngaho mpagarara ahantu hitegeye gate ubundi ndahamagara ntungurwa ngo kubona Umwali wari uhahagaze nabonaga ari miss ariwe witabye.

Nabanje kugirango ndarota mbona phone ye niyo isonnye mbona aritabye , nahise mvuga mu mutima wanjye nti: “ndabenzwe pe kuko niba ari uriya mwali ndi kubona we rwose ntago biri bukunde”

Ubwo nahise nishyiramo akanyabugabo ubundi ndamwegera nti Hello beautiful? excuse me!
Are you Catherine?

Uwo mukobwa yahise amwenyura noneho ndeba ukuntu amenyo ye yera de , n’ ishinya nziza cyane y’ mukara ariko ivangiye n’ umutuku mbega umwali utari umwajwe no kumwenyura.

Yahise ansubiza ati yego niwe, mwebwe muri bande ko ntabamenye

Noneho mana we yaravuze numva ndahwereye neza neza, nibwo nahise nemera ko koko phone burya ibeshya. Mbega ijwi ry’ umukobwa mbega umukobwa uteye neza mbega marayika wari umpagaze imbere

Ubwo nahise mubwira nti ninjyewe mwavuganaga

Nabaye nkimubwira gutyo arabanza aranyitegereza neza kuva ahasi kugera hejuru ntiyagira ijambo narimwe avuga nonoho nanjye igitima gitangira guterera muryinani ndavuga nti indobo ndayiriye karabaye
naramwihoreye arakomeza aranyitegereza neza, ahita ambaza ari serie cyane ubona amenze nk’ umuntu urakaye ati: ” utambeshye niwowe mfatiye umwanya nkaza kureba cyangwa hari undi wundi bari bunzanire atari wowe?”

Nunvise ubwoba bunyishe nshaka guhita niruka ariko ndavuga nti nabyo byaba ari ubugwari kandi siko data yantoje

Nahise mubwira nti ninjyewe rwose Joseph umukunzi wawe

Catherine yahise avuga ati: ” ntago byumvikana kuntu umuhungu mwiza nkawe yaba ariwe umpagaze impande,
uzi impamvu nkubwiye ngo niwowe nataye igihe nza kureba se? nigute umuhungu mwiza nkawe yatakaza umwanya we kuri gafifi nkanjye? , ngaho irebe nanjye undebe urabona koko duhuriye hehe? uri mwiza ntago nkukwiriye njyewe, Mana weee cyakoze amafoto arabeshya koko.

Ubwo yavuze gutyo mumutima numva ndaruhutse cyane maze ndamubwira nti: ” ahubwo ninjyewe utagukwiriye mbega nukuri uri mwiza ahubwo cyo ngwino ungwemo pe ibicura maranye iminsi biranyishe.

Ubwo yahise angwamo ntano kwitangira ubundi nanjye mugwamo wese hahandi wabonaga imitwe ibiri n’ amaguru ane ariko ukabona igihimba kimwe.

Abantu benshi bari baraho baraturebye abandi bakoma amashyi natwe tumva turaryohewe cyane, kurekurana biranga kuko twamaze nka 10 min ntanumwe ufite ubwenjye sinzi kuntu Catherine ubwenjye bwaje ahita ambwira ngo tugende badakomeza kuducishamo ijisho kandi turi ubantu bakuru

Ubwo twararekuranye turongera turebana mumaso ntumbaze aho imbaraga zavuye turongera turaboberana noneho habura numwe ugira imbaraga zo kurekura undi.

Mbega umunsi wari mwiza cyane, twagezaho
turarekurana ariko byagoranye ubundi turinjira mujyana aho nari nateguye ko turaza kuganirira

Tugaruke kuri Gentil we ubwo abana bari bari mumunyenga w’ urukundo hano hari uwabihiwe arumva yafaya Joseph akamutera icyuma akavugava ati uru rukundo ninjye uba ururimo none inturagasi y’ inyana yimbwa ishaka kuntwara ibyishimo byange sha ujye nge ntaho uzanshikira, nzemera mene n’ amaraso ariko Catherine agombe abe uwanjye.

Uko bakinjiye nawe yarinjiye ubundi agerageza kwicara ahantu abitegeye neza yaka icyo kunywa , gusa niyo akihorera kuko nubundi ntacyo yigeze anywa.
.
.
Tugaruke kuri Police ubwo Joseph ari mumunyenga w’ urukundo mama we byamukomeranye aracyari guhenda henda ngo wenda bamuhe umugabo we ariko umupolice nawe yamubereye ibamba
yamukaniye byo kurwego rwo hejuru hahandi mama Joseph yabonye ko ntakindi asigaranye uretse guhebera urwaje agataha.

Ako kanya mama Joseph akimara kuhava inama y’ igitaraganya y’ abapolice bo kuri iyo station yahise iterana itumijwe na afande wabo Ni afande Mike

Yahise afata ijambo atangira kubwira abo police igitumye abahamagaye igitaraganya bamwe akaba abakuye no mukazi

Afande Mike yaratangiye arababwira.

Ndizera ko mwese mumeze neza, nagirango rero mbahe agatangangazo gato kuri ino case y’ uno mugabo dufite ufungiye hano uri gushinzwa ibyaha byo guhohotera abanyeshuri

Ndagirango mbamenyeshe ko uyu mugabo ntamuntu numwe bemerewe guhura yewe ndetse numwavoka we mugomba kumuha phone bakavugana yicayemo hano ibyo bavugana byose mubifata record mukamutegeka ibyo yandika atabyandika nawe tukamuzana.

Umuplice umwe yahise amanika agatoki maze aravuga ati: munyihanganire sir, gusa ndumva ntabutabera bwaba burimo afande, kandi ikitubesheje hano nugushakira abantu ubutabera uwo ibyaha bihama agahabwa ibihano akaryozwa ibyaha bye uwo bitahamye rero akarekurwa agakomeza ubuzima bwe

Afande mike yahise amusubiza ati: ” urakoze cyane kwigira umunyambwenge, gusa nagirango nkubwire ko kano kazi kagendera kumategeko kandi iyo ushatse kwigira umunyabwenge urabizi nawe ibikubaho n’ ubuzima bwawe bwahagendera

Ariko se ubundi mwumva igihe habayeho ko ukuri ariko gutsinda gusa , abantu babaho gute kugirango ubuzima buryohe rero nuko ikibi gihura nikiza bikajya bitsindana ibitego

Ndizera rero wabyumvise hatagira urenga ku itegeko kuko ni amabwiriza yavuye ibukuru ikindi kandi uzirikane ko ushobora kujya kurega ugasanga uwo ugiye kurega niwe urega ho wabyitwaramo gute? mwirinde gushyiramo ubwenge bwinshi no kwigira intwari cyane, muzirikane kandi ko umuntu yintwari aruko yapfuye.

Tuve aho tugaruke kuri Joseph n’ umwiza we urukundo rwaryoshye ubarebye wagirango bamze imyaka nka 15 bakundana, ntiwatekereza ko uburyo bamenyanyemo aribwo bari gukundanamo

Gentil we byari byamurenze , burya koko umwanzi w’ ibihe ni amasaha, byarageze burira biba ngombwa ko akaryoshye kadahora mu itama ubundi basezeranaho Catherine afata moto aragenda Joseph we hari hafi aho gusa guseseranaho byari byanze pe

Catherine akimara kugenda Gentil yahise aza yisitaza kuri Joseph byahatari ubona ko yabikoze abigambiriye nubwo byagaragaraga ko ari impanuka

Yahise amubwira

Sorry nyakubahwa Can you help me?

Joseph yahise arakara areba uwo muhungu kuntu yambaye nk’ ururara aravuga ati uyu ashobora kuba ari nk’ igisazi, ariko se igisazi kivuga icyongereza nicyahe? ubwo yahise atuzamo umujinya agerageza kuwujugunya kuruhande ubundi ahita amubwira

Excuse sir what kind of help do you want?

Mfasha kugera kuri moto

Joseph: ufite ikihe kibazo se bro?

Gentil: Ndwara tetema none iramfashe pe mfasha ungeze kumumotari

Ubwo aho abamotari baparikaga hari harimo akagendo gato ugereranyije naho bari bari
ubwo joseph yaramufashije ubundi amukura aho aramusindagiza Gentil nawe akagenda koko nk’ umuntu uyirwaye

Bidatinze bageze kuri moto amufasha kumwuriza

Mu ijwi ryuzuye impuwe nyinshi Gentil ahita amubwira ati: ” urakoze bro ese byaba byiza umpaye mumero yawe tukaba inshuti tukazajya tuvugana? nukuri uramfashije pe twazanaganira birambuye ntawamenya buriya hashobora kuba hari impamvu duhuye”

Joseph yumvise ntabikaze kibirimo kumuha number ye ubundi amuha nimero ye Gentil nawe ahita ayibika nawe umuha iye aherako amubwira ko Bamwita Gentil Joseph nawe amubwira ko bamwita Joseph

Bakimara kuva aho ntana metero mirongo itanu baragenda Gentil yahise ahagarika Motari aramubwira ati bro akira amafaranga yawe ngewe ntago ngenda. Motari yashatse kubaza ibibazo byinshi ariko Gentil we yari yavuye kuri moto arikomeraza

Gentil yahise akuramo cyagipira yari yambaye ubundi asigarana aka racoste kuburyo utari gupfa kumenya niba ariwe

Ntakindi yakoze yahise amukurikira rwihishwa paka Joseph yinjiye mu gipangu

Gentil nawe mubyishimo byinshi asubira murugo ariko yishimye ati noneho ubu ndabafite ntaho muranshikira reka njye kwicara nige neza Plan

*

Ni mumasaha ya nijoro mam Joseph ari gutaha n’ amagaru mumuhanda uko yagatashye yagiye kubona abona phone ye irasonnye kureba umuhamagaye abona nta zina ririho ashyira kugutwi

kuri Telephone

Mama Joseph: hello

yabaye agikanda yumva ni urujwi rw’ umugabo nuko yumva kiramubwiye

Phone: Umezute se Miss we? ndi bwira ko ubungubu nawe watangiye kwakira kuburibwe
( icyo kigabo cyahise gicishamo kiranisekera)

Umva nkubwire ntagihe mfite nagirango nkutangarize ko igihe kigeze ngo wishyure inka yanyangara wariye kandi ubu nahagurutse nje

Umugabo wawe nushake ntukomeze kumwirukaho kuko ntago azigera ava hariya ahubwo utegure ikiriyo ke?

Mama Joseph: Marc urashaka iki?

{ kumbe icyo kigabo kimuhamagaye baraziranye kitwa Marc }

Marc: icyo nshaka mukukwishyura ibyo wankoreye, warambabaje cyane ntakindi nkeneye rero ngewe nshaka kukubabaza cyane kuburyo utazibagirwa izina ryanjye nkuko nanjye ntazibagirwa iryawe

Umva nkubwire Canta ( Kumbe mama Joseph yitwa Chantal)

Warambabaje cyane kuburyo nanjye ubu ngiye kwihorera, tuza rero ntiwongere kumbaza ngo ndashaka iki ahubwo umbaze ngo hagiye gukurikiraho iki , ubu niwowe utahiwe

Marc yahise akupa phone

agikupa Mama Joseph yagiye kubona imodoka iraje ihita imwitambika imbere Havamo ibisore bine byambaye mask bihita bimwambura phone bihita bimuzirika bimushyira mu modoka biramutwara………………… Loading part 8

  • 𝐀𝐦𝐚𝐡𝐞𝐫𝐞𝐳𝐨 𝐚𝐫𝐚𝐛𝐚 𝐚𝐲𝐚𝐡𝐞?
  • 𝐁𝐮𝐫𝐲𝐚 𝐛𝐲𝐚𝐛𝐢𝐧𝐭𝐮 𝐩𝐚𝐩𝐚 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐚𝐬𝐡𝐨𝐛𝐨𝐫𝐚 𝐤𝐮𝐛𝐚 𝐚𝐫𝐢 𝐚𝐤𝐚𝐠𝐚𝐦𝐛𝐚𝐧𝐞
  • 𝐌𝐚𝐫𝐜 𝐧𝐚 𝐂𝐚𝐧𝐭𝐚𝐥 𝐛𝐚𝐫𝐢 𝐠𝐮𝐩𝐟𝐚 𝐢𝐛𝐢𝐤𝐢?
  • 𝐆𝐞𝐧𝐭𝐞𝐥 𝐚𝐠𝐢𝐲𝐞 𝐠𝐮𝐤𝐨𝐫𝐚 𝐢𝐤𝐢?

𝐮𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚𝐡𝐨

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

niba uri umukunzi winkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

One Comment on “𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚 { 𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *