Duherukanye Jimmy ataha yamanjiriwe kubera ko yagiye guhura na Henriette kugira ngo abonereho Shamima, Shamima na we agahita abakwepa akajya kwirebera Nshuti.
BYAGENZE BITE??
Inkuru yacu tuyitangiriye mu kandi gace,ni mu masaha ya ninjoro,ahantu mu rugo rwiza cyane.
Bidatinze mu nzu hasohokamo umukobwa arimo kwitaba phone kandi yanashyize muri haut parler, uwo bavugana aramubwira ati”ariko Priscilla,ubwo koko urabona nzashobora kubaho ntagufite?”
Kumbe uwo mukobwa yitwa Priscilla.
Aramusubiza ati”ariko nawe urakabya,ubwo se ni gute uzaba utamfite kandi naramaze kukwiha wese?”
Uwo bavugana ati”sha, njye iyo ntekereje ko ugiye kunjya kure rwose,bituma numva ntatuje,nkumva ko wenda uzahura n’abandi basore banduta bakagutwara”
Priscilla aramusubiza ati”rwose cheri,tuza wowe ujye wumva ko umfite,kandi ntugahangayike. Nunajya wumva ungizeho ikibazo,ujye uhamagara Diane umubaze amakuru yanjye rwose tuzajya tuba turi kumwe”
Bakomeje kuganira,bavuga byinshi cyane.
Uwo bavugana ati”sha ubwo koko uri kuvugira hanze muri iyi mbeho? Ubwo se wambaye iki?”
Priscilla ati”nambaye robe de nuit yonyine kubera ko umpamagaye ngiye kuryama”
Uwo bavugana ati”yooo,sha unyihanganire pe,ntabwo nari mbizi. Gusa ndi kumva ngize amatsiko yo kukubonaho wambaye imyenda urarana sha, inze nkuraze?”
Priscilla ati”ariko nawe urakabya,ngwino nta kibazo”
Uwo bavugana ati”ariko Cherie,ntabwo byakunda,mbere y’uko mugenda,njye nawe tukazahura muri iyi weekend,ubundi tukaganira bwa nyuma?”
Ataramusubiza,papa wa Priscilla aba yinjiye mu gipangu, Priscilla ahita akupa phone,yinjira mu nzu
Tugaruke kuri Kevin na Shamima bari mu nzu barimo kurya isi, Jimmy aba arahageze,agiye gukomangira Kevin ngo amufungurire,phone ye iba irasonnye,kumbe ni Henriette umuhamagaye,aramwitaba, Kevin na we aho ari kumwe na Shamima baba bamwumvise,Shamima ubwoba buramwica,yibaza uburyo arasohoka Jimmy atamubonye.
Jimmy kuri phone ati”ngo? Reka mpite nza vuba vuba ntabwo ndi butinde”
Ahita asubira inyuma atinjiye no mu nzu, Shamima na we ahita asohoka Kevin aramuherekeza.
Jimmy mu kugera aho agiye,kumbe ni kuri centre de cente,ahita yinjira mu cyumba asangamo Henriette aryamye ku gitanda arimo kwahagira,kuburyo umutima wendaga kumuvamo.
Ntibyatinze hinjira umuganga,abwira Jimmy ati”ninjye uguhamagaye,uyu mukobwa afatiwe mu muhanda,atangira guhamagara izina Jimmy,bamuzana hano,nuko dufashe phone ye turebye dusangamo izina Jimmy niko kuguhamagara. None kubw’amahirwe muraziranye”
Tugaruke kwa Priscilla, papa wa Priscilla amaze kwinjira mu nzu,aramuhamagara,amubwira kwicara muri salon bakaganira.
Papa ati”harya ngo mwahawe gahunda yo kujya ku kazi ryari?”
Priscilla ati”uwaduhaye akazi yatubwiye ko tugomba kugera mu kazi ku wa kabiri wa kiriya cyumweru”
Papa ati”ubwo bivuze ko ku wa mbere mugomba kugenda,mukitegurirayo nyine. Ese uwo mukobwa wundi muzajyana we arabizi?”
Priscilla ati”arabizi namaze kubimubwira”
Papa ati”sawa rero,gusa nyine muzibuke ko aho mugiye ari ubwa mbere mugiye kuhaba,bivuze ko hazabaho impinduka nyinshi,nko kurwaragurika,nibiki byose. Nanone mukitwararika cyane. Ubwo kandi ndi kugusezeraho kuko ndazinduka kare,ubwo ibyo uzakenera ndabiha maman wawe,muzavugana”
Priscilla ati”yego nta kibazo,kandi nawe uzagire urugendo rwiza papa”
Ku rundi ruhande,ni muri hotel,muri chambre imwe,harimo umusore n’umukobwa baryamyemo,ndetse namwe murabyumva bari no kuganira mu buryo bwose.
Hashize umwanya,umukobwa ati”sha,cyokoze njye nzagukumbura pe,ibi bihe byiza ngirana nawe ngiye gutangira kubyifuza”
Umusore ati”umva Diane,nanjye nzagukumbura cyane,gusa ninjya nza iyongiyo nzajya nguhamagara iryo joro twirarire muri hotel,kubera ko nzaba ngukumbuye cyane. Sibyo se?”
Kumbe uwo mukobwa ni Diane.
Ataramusubiza,phone ye ihita isona,arayitaba ati”bimeze bite sha Priscilla?” Kumbe uwo ni Diane umwe Priscilla yavugaga bazajyana mu kazi.
Sinzi ibyo bavuganye.
Tugaruke kuri Jimmy,we na Henriette bahise basohoka kwa muganga kuko Henriette yari abonye uwo ashaka,ndetse bagenda banaganira.
Jimmy ati”ariko se Henriette,njye nanubu ntabwo ndumva ikibazo wari wagize pe,ushatse wansobanurira”
Henriette arahagarara,yitsa umutima,maze aramubwira ati”ni ukubera ko numva naba hafi yawe. Ni uko numva wampora impande. Ni uko numva twahorana. Ni uko nkwiyumvamo(ararikocora)”
Jimmy arabyumva,maze aramubwira ati”sha,urabona amasaha aho ageze,reka dutahe,ubwo gahunda ni iya ejo nyuma ya saa sita.
Basezeranaho,barataha.
Jimmy mu kugera mu rugo,asanga Kevin atarasinzira,kumbe na we nibwo yari akiva guherekeza Shamima,bajya mu buriri,ndetse batangira no kuganira.
JIMMY:hashize igihe umutima wanjye ubitse intimba.
KEVIN:ntabwo ndi kumva ibyo ushatse kuvuga.
JIMMY:ndumva ngiye gusara.
KEVIN:ubuzima bwo rwose buragoye,gusa ni ukuba twihanganye,wenda tuzasubizwa nubwo ababyeyi bacu aho bari bazi ko abana babo tubayeho neza.
Ahubwo nyibwirira,ku bijyanye na Henriette na Shamima.
JIMMY:Henriette,Shamima,bose ni abakobwa. Nta kindi nshaka ko umbaza. Kandi uramuke ntiwongere kumvugisha.
Kevin aribaza ati”ariko se ko uyu muswa afite umujinya,yawutewe n’iki?”
Ntibyatinze,mu gitondo kare kare Kevin na Jimmy bazinduka bajya muri sport yo kwirukanka,ndetse kubera ko hari muri weekend,bahurirayo n’abantu benshi cyane,morale ari yose kuko byageze aho sport bayikorera mu bikundi.
Jimmy arimo kunanura ukuguru,sinzi uko yazengurutse,maze akubita umutego umugore wari iruhande rwe,ubwo umugore yikubita hasi,asa n’uvunitse,Jimmy aramwegera aramuhagurutsa,aramukanda,ubundi amusaba imbabazi.
JIMMY:unyihanganire nukuri ntabwo nari nabonye ko uri inyuma yanjye maman.
Umugore ati”nitwa Fifi,gusa ntabwo nkunda uduhungu twirya nkawe,dukora ibintu duhubutse tutareba. Asyii!” Ahita yikubura aragenda.
Priscilla aho ari,amaze koza amenyo,afata phone ye ahamagara Diane,umubwira ko yaza mu rugo i wabo bakaba baganira. Bidatinze Diane araza,asanga Priscilla ari mu rugo wenyine.
DIANE:ariko sha nawe waragowe pe.
PRISCILLA:kubera iki se?
DIANE:buri munsi, buri munsi kwirirwa muri iki gipangu wenyine,urumva atari ikibazo?
PRISCILLA:ko mba nisanzuye se nta n’ikibazo mfite,hari icyo bitwaye? Ahubwo se Diane,imyiteguro uyigeze he yo kujya mu kazi?
DIANE:sha nyigeze kure,ahubwo ndi kumva iminsi iri gutinda. Buriya uzi ukuntu hariya hantu haba abasore beza kandi bazi no kuryoshya ubuzima?
PRISCILLA:ariko Diane,koko uracyakunda abahungu kugeza nanubu? Njye mbona hariya nutahitondera uzahavana imbwa iri kurira. Icyakora nubwo tuzabana mu nzu imwe,nutitonda ngo tubane neza ntabwo nzabikwemerera.
Diane abonye ko Priscilla arakaye,aramubwira ati”ariko nawe,nivugiraga da,yego abahungu ngomba kubakunda,ariko ntabwo nakabya cyane,wowe ntubakunda se?”
PRISCILLA:njye nihesheje agaciro Diane,nta muhungu wapfa kumfata uko yiboneye,kandi numva ko nihagije nta kintu umuhungu agomba kunshukisha.
DIANE:ibyo ni byiza pe,ariko nawe byibura nugerayo,uzashake umuhungu mukundana,uzajya uryoshyanya ubuzima na we byibura no muri weekend. Sibyo se?
Jimmy na Kevin bari mu rugo baganira,phone ya Jimmy iba irasonnye,abona numero ntabwo ayizi,arayitaba.
UHAMAGAYE(mu ijwi ry’umugore):ndi kuvugana na Jimmy KWISANGA?
Jimmy ati”niwe muvugana,mwe muri bande ko ntabamenye?”
UHAMAGAYE:njye ndi umuyobozi wa company nshya irimo gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’imibanire myiza hagati y’abashakanye,kandi wari wasabyemo akazi muri iyo company. Nguhamagaye rero nkumenyesha ko ku wa mbere saa mbiri za mugitondo ugomba kuba wageze ku kazi,witwaje ibisabwa umukozi wese uhawe akazi muri company yacu.
Jimmy ibyishimo byaramutashye,niko kubwira Kevin ibyo amaze kubwirwa.
JIMMY:Kevin,ibintu bitangiye kujya mu buryo,humura nawe bagiye kuguhamagara.
KEVIN:ntabwo nakwihanganira ko bampamagara,mpa numero imaze kuguhamagara nyihamagarire.
Jimmy yarayimuhaye,Kevin ahamagara avuga ko yasabyeyo akazi,anabaza niba yagahawe,gusa bamusubiza bamubwira ko akazi ntako yahawe,kandi ko agomba kwihangana.
Nk’inshuti,byarabababaje cyane,gusa Jimmy yizeza Kevin ko ntacyo azamuburana agifite,kandi ko azamufasha na we kugeza akazi akabonye.
Iminsi n’amasaha byaricumye,ku wa mbere mugitondo Jimmy arabyuka,aritegura neza,ubundi afata ibyo afata yerekeza ku kazi.
Ahari ibiro bya company Jimmy yahawemo akazi,abahari ni benshi bahawe akazi kuko company nibwo irimo gutangira,ubwo Jimmy akihagera hahita haza umusore,abwira abahawe akazi bose ko binjira mu cyumba cy’inama,bakabanza bakaganira na nyirikubaha akazi.
Barinjiye,barategereza,hashize akanya abayobozi barinjira,gusa mu kureba neza,Jimmy abona ku ntebe ya boss uwicayeho ari wa mugore Fifi bigeze kugonganira muri sport.
Ubwo ushinzwe gahunda yavuze amazina y’abayobozi bose,ndetse anavuga ko uwo Fifi ari we nyiri company.
Umuyobozi Fifi arimo kuvuga ijambo,aba akubitanye amaso na Jimmy,maze…………………………………EPISODE 3 LOADING.
.
.
.
Biragenda bite?
Birahurira hehe?
IYI NKURU,IRACYARIMO AMAYOBERA CYANE NK’IZINA RYAYO,GUSA AHO MUTARI NDAHABABEREYE.
INKURU IRACYATANGIRA, NIYO MPAMVU BITARASOBANUKA NEZA, GUSA BYOSE BIRASOBANUKA.
:
: