Abenshi batekereza ko URUKUNDO ari ikindi kintu,ndetse bakanarufata ukundi kuntu kubera wenda uburyo barubonyemo n’uburyo barwiyumviramo,ariko nyamara uretse kumva iryo zina rya rwo gusa, nta kindi kintu kidasanzwe kiruri inyuma,ukurikije ingaruka rugira hagati y’abakundana nyine cyangwa abarugizemo uruhare kugira ngo rube hagati yabo. Ariko nyamara uretse ibyo bitekerezo gusa ndetse no gushaka kurufata no kurwumva uko rutari, URUKUNDO ni AMAYOBERA. Dutangiranye na Luc akomeza kutubwira Ati” Ubwo njye na Anet dushakana,nari mfite imyaka 35 yuzuye muri uko kwezi twashyingiriwemo,ndetse twanashyingiwe ku munsi w’isabukuru yanjye y’amavuko,naho Anet we yari afite imyaka 32. Nyuma yo kubana kwacu,byari ibyishimo bidasanzwe,kuburyo yaba njye,Anet cyangwa se abandi bantu batuzi,batabashaga kwiyumvisha ko njye na Anet twakongera tugakundana ndetse tukagera n’aho kubana. Njye naricaraga nkibuka inzira zose nanyuzemo kugira ngo ngere aho nari ngeze muri icyo gihe,rimwe na rimwe nkumva meze nk’uri mu nzozi za kure cyane,ariko Anet we hari igihe namutunguraga namukoraho nkabona arikanze kubwo gutwarwa n’ibitekerezo,namubaza ibyo ahugiyemo akambwira ko na we atabizi,yambwira rimwe na rimwe akambwira ati”ubanza nta rindi juru ribaho,kuko uko mbayeho uku birahagije,nta bindi byishimo nzongera gushaka,kuko ibyo nashakaga narabibonye kandi byarananduhije” Mu rugo rwacu rushya,ntitwasibaga kubona abashyitsi,gusa ibyo bikanshimisha cyane ko ndi iwanjye mu rugo,mfite urukundo rwanjye rwa mbere,kandi numva ko ntazongera guhangayika ukundi kubera ubuzima. Kubera ko twasaga nk’aho ntacyo tubuze,njye na Anet ibyibanze byose twari tubifite ndetse n’ibirenzeho,ubuzima twaraburyoheje karahava,kuburyo twamaze amezi 6 yose twibera mu karuhuko k’urukundo rwacu nta kindi kintu dukora. Njye numvaga ariko bigomba kugenda,gusa Anet we kubera kumpangayikira cyane atekereza ko nshobora gutarambuka gatoya nkabura bityo akaba arampombye nanone,we yumvaga ibyo dukora byose twabikorera mu rugo,ariko njye kubera ko nashakaga kumushimisha cyane birenze,namujyanye mu mugi ukomeye uri kure y’iwacu,aba ariho tujya kwishimishiriza,ndetse nkanamwitaho cyane,kubera ko yari atwite. Urugo rwacu mbere y’uko turuvamo nyine twigiriye muri ibyo byishimo twarusigiye mubyara wanjye wo kwa data wacu(data wacu mvuga ni umugabo uvukana na papa Karangwa) aba ari we uhadusigarira anaruducungira. Tumaze amezi 2 twibera muri hotel mu mugi,nibwo Anet yaje kwibaruka umwana w’umuhungu,ibintu byanshimishije cyane kubera ko buri muntu wese wabonaga umwana yavugaga ko asa nanjye papa we. Muby’ukuri,umwana wari uvutse ntabwo yari uwanjye,kuko ni inda Anet yari yaratewe na Jule ubwo yantaga,gusa ibyo ntabwo nabyitayeho,kubera ko icyo nashakaga ni Anet,urukundo n’urugo rwacu rukomeye. Nyuma y’uko tumaze kwibaruka,twakomeje kuba muri hotel,kugeza amezi 6 yose arangiye tubonagusubira mu rugo. Njye na Anet twakomeje kubana,twuzuza buri wese inshingano ze yiyemeje. Nyuma y’imyaka 2,nibwo njye na Anet twongeye kwibaruka umwana noneho wanjye na we,bidakuyeho ko Kevin yabyaranye na Jule ntamufataga nk’uwanjye,ari nabwo twatumiye imiryango yacu yose,inshuti n’abavandimwe tutibagiwe n’abaturanyi,twita umwana izina. Umusaza papa wa Gasana nita papa kubera ko ari we wandeze kubwo kutamenya ko ntari uwe na we yari yabyitabiriye(mwibuke ko uyu musaza ari na we wantoraguye ubwo nari najugunywe mu kiyaga,aramvura ananyitaho) nuko ubwo abantu bose bari bamaze gutanga amazina bumva ko twakwita umwana wacu,umusaza arahaguruka aravuga ati”njye ku giti cyanjye,uyu mwana ngiye kumwita izina ngendeye ku buzima se na nyina banyuzemo kugira ngo bamubyare. Uyu mwana mwise izina rya se KWIZERA,ikindi kandi kubera ko yatuzaniye icyizere cy’uko hari ibyiringiro mu muryango avukamo,amazina yandi muhaye ni BENJAMIN LUC,ubwo mwise Benjamin Luc KWIZERA” Abantu bose bari ahongaho bahise bakoma mu mashyi kubera ijambo ry’umusaza njye na Anet tuyoberwa ibibaye,nuko bose twumva bavugiye icyarimwe bati”dushatse ubu twakwitahira kuko umusaza ibyo twari tuje gukora arabikoze,kandi rwose ayo mazina ni umugisha” Abantu bose bamaze kwemeza ko umwana wanjye wimfura tumwita gutyo,ahubwo aba aribwo ibirori birimbana,abantu twese twari aho turizihirwa,mbese bimpa kwicara ndatekereza cyane,nsanga njye na Anet twarakoze igikorwa cya kigabo cyo kudacikia intege mu rukundo rwacu. Tukiri aho twese twizihiwe,nibwo natangiye gutwarwa n’intekerezo,maze nkibaza nti”ese iyo nza gucika intege kubera ko afande Celestin yari atangiye kundwanya ngo sinkunde Anet,ubu nari kubigeraho?(abazi SEASON 1 mwibuka uburyo uwareraga Anet nka papa we yakoze uko ashoboye ngo arwanye urukundo rwabo) Nkongera nkibaza nti”ese iyo mfata umwanzuro uhamye nkanga kumva inama ya Linda ko ngomba gukomezanya na Anet(mwibuke muri SEASON 2 uko byagenze kugira ngo Luc yongere gukunda Anet nyuma y’uko Anet amuhemukiye) Maze ndibwira nti”iyo ngendera ku marangamutima y’akababaro kanjye,ntabwo mba ngize ibyishimo bingana gutya,niyo mpamvu ngomba kwishima cyane,kuko bavuga ngo utavunitse ntasarura” Nibwo narebye ku ruhande aho Anet yari yicaye mba ndamubuze,mbajije abari bicaye hamwe na we na bo bambwira ko batazi aho ari,mba ngiye mu cyumba turaramo nabwo mba ndamubuze,nsohotse hanze ngo ndebe wenda ko yaba ari kumwe n’abandi bashyitsi hanze,naho nsanga ntawe uhari,ndetse mbajije abari aho hanze bambwira ko ntawe babonyeho,kandi umwana Benjamin Luc we ateruwe n’abandi bantu mu nzu biranshobera,niko gufata telephone ngo mubaze aho ari,ariko numero ye ntiyacamo. Natangiye kumva ngize ubwoba,nibaza uburyo Anet yabura mu rugo rwose cyangwa akagira aho ajya atambwiye kandi yari asanzwe ambwira n’iyo yaba agiye hafi,niko kwinjira mu nzu mbwira abahari ko Anet ntari kumubona,uwari ateruye umwana atubwira ko Anet ahagurutse aho ngaho avuga ko agiye kwitaba telephone kandi atari butinde. Gahunda zabaye nk’izihindutse,abantu bose basakara buri hamwe bagenda bashakisha Anet,ndetse bigera ku mugoroba bataramubona,najye aho ndi gushakira hose ndamubura. Nibwo naje kugira ngo mbanze nite ku bana babanze babe bameze neza,Benjamin Luc maze kumuha umuntu uraba ari kumwitaho mu gihe tukiri gushaka Anet dutegereje ko ari butahe cyangwa se numero ye ya telephone iri bucemo,ngiye gushaka Kevin na we ndamubura. Byarancanze,noneho numva ubwonko burazengurutse kuko byari bigeze saa mbiri n’igice za ninjoro,ariko nyuma y’amasaha 2 ubwo bibaye saa ine nibwo nagiye kubona,mbona Kevin baje bamuteruye,kumbe umugore w’umuturanyi wari umuzanye arambwira ati”Kevin yaje mu rugo,birangira asinziye none nibwo yakanguka” Narishimye kuba wenda Kevin abonetse,ariko Anet akomeza kuba ikibazo,ako kanya nkiri muri ibyo phone yanjye iba irasonnye,umpamagaye arambwira ati”Luc we,ubwo wari uzi ngo ubonye ibyishimo rero? Waribeshye cyane,kandi ubu tuvugana Anet wiratanaga namaze kumwica,ni wowe ukurikiyeho,umuryango wawe urarimbutse” Ntaragira icyo musubiza,numva umuntu anturutse inyuma,ahita ankubita ikibuye mu mutwe ngwa hasi,muri kwa gushakisha utubaraga ngo mpaguruke,ahita ampambira n’imigozi amaboko n’amaguru,ubundi akomeza gukubitagura” BYAJE KUGENDA UTE? Ubwo Luc uwo mugabo wamuteye yakomeje kumukubitagura,arangije amukubita irindi buye ry’umutwe aryamye hasi,Luc ahita avamo umwuka,ibye birarangira. Nta kindi cyabaye,wa mugabo wari wipfutse mu maso muri iryo joro,yinjiye mu nzu afata Kevin,amujyana kure cyane amuha umugore wo kumurera. Nyuma yaho,undi mugore Luc yari yahaye Benjamin Luc ngo amumufashe mu gihe bategereje Anet,wa mugabo na we yaramuteye,aramwica ubundi atwara umwana. Benjamin Luc bakimara kumutwara,wa mugabo yahise amujyana ahantu hari ikizu kinini cyane,mu kwinjiramo kumbe harimo Anet,ntabwo yigeze apfa,baramumuha aramubwira ati”umwana wawe mwonse bwa nyuma,ejo tuzakwereka aho umujyana” N’amarira menshi,Anet yaramwonkeje. Bukeye,Anet bamujyana mu ishyamba,bamwereka aho agomba kujugunya Benjamin Luc,aramuta,ubundi na we baramutwara. Nguko uko umuryango wari uri mu byishimo uwo munsi wasenyutse,hagasigara imfubyi 2 zitazigera zimenya ababyeyi bazo. ESE BYAJE KURANGIRA GUTYO?? ……………………….. NYUMA Y’IMYAKA 20. ………………………….. ……………………………….. HARI UNDI MUNTU URIMO KUTUBWIRA INKURU, ARAGIRA ATI:” Ubundi,iyo umuntu agiye mu rukundo,yumva ari ibintu byiza cyane kuburyo yumva imibereho ye yo kubaho ihindutse,mbese agomba kwitwara bitandukanye na mbere atarabona umukunzi. Uko iminsi igenda yicuma ari kumwe n’umukunzi we,ni ko bagenda bamenyerana,ndetse buri wese anafata imico ya mugenzi we,kuburyo noneho biza kurangira,buri umwe abayeho mu buryo runaka,ariko bugaragarira neza mugenzi we nyine kugira ngo akomeze amwiyumvemo. Ariko nyamara,baca umugani mu Kinyarwanda,ngo KAMI KA MUNTU NI UMUTIMA WE. Uwaciye uyu mugani yari azi impamvu,kuko n’ubwo wakwinjira mu rukundo gute,ukanyurwa na mugenzi wawe 100%,ntabwo bivuze ko umuzi wese wese,kuburyo imico ndetse n’ingeso bye byose wamaze kubimenya. Gusa hari benshi babyirengagiza. N’ubwo hari ababyirengagiza,maze bagafata abakunzi babo nka ba miseke igoroye,ariko nyamara hari ubwo umwe wizeraga cyane mu rukundo,ari we ukubabaza cyane ndetse akanakwangisha urukundo. Ahubwo wakwibaza uti”ese ko nzi neza ko uko byagenda kose umuntu dukundana atambwira ukuri kose kumwerekeyeho,ubwo gukunda nabyihorera kugira ngo bizarangire ntibabarije umutima?” Ariko nyamara kudakunda si wo muti,ahubwo umuti ni ukuba byibura ubizi nyine ko atakubwira byose. Erega ntiwirengagize ko nyine nawe uko utekereza kuri we,na we ariko agutekerezaho. Ibyo bishatse kuvuga iki?? Mu rukundo, n’ubwo habaho kwizerana kubera ko umuntu ari mugari cyane,ariko hari ubwo umwe mu bakundana ahemukira mugenzi we cyane kandi bikabije,kandi we wenda yaranamukundaga bikabije. Gusa nanone wakwibaza uti”ese byashoboka ko wakunda umuntu umwe gusa,ntumubangikanye?” URUKUNDO ni ikintu, GUKUNDA bikaba ikindi kintu, ndetse no GUKUNDWA na byo bikaba ikindi kintu. KUKI WE ATANGIRANYE AYA MAGAMBO? NI MUNTU KI SE KO TUZI KO UWATUBWIRAGA INKURU MU MYAKA 20 ISHIZE YARI LUC? Turakomeje ntucikwe. ……………………….. ……………………….. Dutangiriye ahantu mu mugi,ni mu ma saha ya nimugoroba saa moya mu muhanda, hari abakobwa babiri barimo kujyanirana,gusa bose barimo kuvugira ku ma telephone yabo. Nyuma y’akanya gato cyane,umwe ahita akupa phone,gusa mugenzi we akomeza kuyivugiraho,ati”yego sha,ndabikunze niba nawe ugiye kuza,noneho ndi kumwe na Shamima,tugiye kwicara muri ka kabari twari turimo cyagihe,njye ndaba ndi kunywa ka turbo king,ubwo na Shamima na we arafata ako anywa ubwo turaba tugutegereje. Sibyo se Cheri?” Bamaze kwemeranya,na we ahita akupa phone,kumbe umwe ni Shamima. Shamima aramubwira ati”ariko sha nawe Henriette urakabya,ariko ubanza Jimmy akwemera cyane we!” Kumbe undi na we ni Henriette,yavuganaga na Jimmy. Ntibyatinze,Henriette na Shamima bagera kuri bar iri hafi aho,barinjira,baka ibyo banywa,ubundi bategereza Jimmy. Ku rundi ruhande,muri ayo ma saa moya,hari umusore uhagaze mu muryango w’inzu arimo gufunga ibifungo by’ishati,ako kanya muri iyo nzu hasohokamo undi musore,arimo kuvugira kuri phone, ati”wap, Jimmy turi kumwe hano,reka muguhe mwivuganire,cyangwa umuhamagare kuri phone ye,nta numero ye se ugira?’’ Kumbe uwafungaga ishati ni Jimmy. Jimmy ahita abaza uwo musore wundi ati”uwo ni inde se unshaka akaguhamagara Kevin?” Uwo musore wundi na we yitwa Kevin. Kevin aramusubiza ati”harya ntabwo wibuka ubwo twari turi muri cya kirori cyo kwizihiza umwaka mushya,umukobwa wari uri kumwe na Cherie wanjye?” Jimmy ati”ndamwibuka,ni we se unshaka?” Kevin ati”yego ni we ugushaka,ngo hari ubutumwa agufitiye” Jimmy ati”umubwire aze kumpamagara,ubu njye ndagiye kandi ndi bugaruke ntinze ngiye kureba Henriette na Shamima” Kevin ati”ariko nawe Jimmy usigaye uryoshya cyane muri iyi minsi,undenzeho kabisa. Ngaho genda ubwo turasubira” Jimmy ati”nintaha ndaza kukubwira byinshi kuri Henriette na Shamima,sinkubure kabisa” Ahita afata inzira aragenda. Ntibyatinze,Jimmy ageze bamubwiye,ahamagara Henriette,amubaza aho ari neza,ubundi arahamusanga. Tugaruke kuri Kevin aho yasigaye,arimo kuvugira kuri phone,ati”ariko Diane nawe aramukeneye cyane we,ubundi se wamuhaye numero za Jimmy,ubundi akamwihamagarira cherie? Cyangwa nta kibazo,reka nze muhamagare nzimuhe,ubundi baze kwivuganira. By the way,Cherie ndagukumbuye pe,ariko ko nubundi Jimmy yigendeye,waretse ukaza kunsura hano ko njye nta gahunda mfite yo kuva aha,nubwo weekend yatangiye?” (sinzi ibindi Kevin yavuganye na Cherie we,gusa ubanza gahunda barayinogeje) Tuze kuri Jimmy,we yamaze kugera aho Henriette na Shamima bari,ndetse na we aka mbere yagafashe,ndetse barimo no kuganira. Jimmy ati”cyokoze pe,mwantunguye cyane,kuko nta gahunda nari mfite yo kuva mu rugo uyu munsi” Shamima ati”Jimmy,nanjye ntabwo nari mbifite muri gahunda,ahubwo njye ndumva nabasiga mugakomereza aho twari tugejeje,nanjye nkajya gushaka icyo nakora” Ahita ahaguruka,maze aravuga ati”kandi muze kugira ibihe byiza” Shamima akimara gusohoka,ageze hanze afata phone ye,maze arahamagara,kumbe ni Kevin ahamagaye,aramubwira ati”cheri,Jimmy amaze kuhagera,gusa nanjye mpise mbavamo,ubu ngiye gutega moto ingeza aho,gusa tuhahurire kuko nta mafranga mfite,urayishyura” Kevin ati”ahubwo watinze,gira vuba njye nditeguye” Kevin akimara kuvugana na Shamima,ahita ahamagara undi muntu,aramubwira ati”Diane,ufite aho kwandika numero ya Jimmy ngo nyiguhe?” Kumbe ahamagaye uwitwa Diane(sinzi ngo uyu Diane ni muntu ki,gusa turamumenya) Ubwo yarazimubwiye,arangije akubitamo agakote,yerekeza aho yari gutegerereza Shamima. Tugaruke kuri Jimmy na Henriette,bo banyweye duke,barekera aho ngaho,gusa Henriette aratangara cyane ati”ariko cheri,njye nari nagize ngo ubushize wenda hari icyo wari wabaye cyatumye unywa gake,kumbe nanubu birakunaniye?” Jimmy aramusubiza ati”sha bebe,nubundi kuri njye kwirirwa nywa ni amaburakindi,kuko numva ntacyo bimaze” Henriette mumutima aribwira ati”mbega! Ese ko abandi basore banywa cyane,we ni ukubera iki?” Ahita abwira Jimmy ati”sha,ndumva noneho wowe utagoranye,buri mugoroba tuzajya dusohoka njye nzajya nkwitaho” Jimmy ati”urakoze cyane”. Aratekereza………… maze aramubwira ati”muby’ukuri Henriette,njye sinzi ibintu biri kumbaho muri iyi minsi pe” Henriette ati”ibiki se cheri?” Jimmy ati”muri iyi minsi,ndi kumva ndi kujya nakira urukundo mu mutima wanjye,nkumva nkeneye gukunda umuntu,gusa ikibazo mfite ni kimwe. Ntabwo nzi niba ankunda,kuburyo njye mubwiye ko mukunda wenda atantera indobo” Henriette mu mutima aribwira ati”ariko se ubwo iyo mbwakazi y’umukobwa itangiye kwinjirira Jimmy ni iyahe ra?” Ariko nanjye ndamurenganya,gusa Jimmy na we wagira ngo ntabwo abona rwose. Natekerezaga ko wenda kumwiyegereza nkamuba hafi,bizatuma abona ko mukunda,none ahubwo nyumvira nsa nk’aho ndi guta inyuma ya Huye”maze aramubaza ati”uwo muntu se ni inde Jimmy?” Tugaruke kuri Kevin,we na Shamima babonanye kare,ndetse bari kwa Kevin mu rugo,ubona ko bishimanye cyane mu rukundo rwabo. Kevin ati”ariko se Jimmy musanzwe muziranye?” Shamima ati”tuziranye bisanzwe ndi kumwe na Henriette gusa,ariko ubusanzwe ntabwo anzi,ndetse nta n’ubwo azi ko ari wowe dukundana” Kevin ati”ariko ubanza Henriette akunda Jimmy cyane?” Shamima ati”sha,nta kuntu atagira ngo abimwereke,gusa Jimmy ntabwo abibona. Ariko Henriette na we ntabwo yari yabimubwira na rimwe,uretse kwirirwa amwihamagarishwa twa Cherie na za chouchou” Kevin asa n’utunguwe cyane, ati”njye nari nzi ko bakundana ariko,nonese Jimmy we ntamuhamagara ayo mazina?” Shamima ati”yewe,ibyabo byarancanze,gusa ubanza ari akamenyero bishyizemo ko guhamagarana gutyo pe” Kevin ati”nonese chou,ntabwo wari unkumbuye?” Jimmy ataragira icyo atangariza Henriette ku mukobwa ashaka gukunda ariko akaba nta cyizere afite,haba hinjiye abashinzwe umutekano,bategeka gusohoka kuri buri muntu wese uri muri ako ka bar,maze bakagafunga kuko nyirako yanze kwishyura umusoro mu buryo bukwiriye,hakaba hiyambajwe police kugira ngo gafungwe. Nta kindi cyabaye,Jimmy na Henriette barasohotse,gusa Henriette atishimye na gato,ariko akibwira mu mutima ati”ariko uko byagenda kose,nzagukurura kugeza ubaye uwanjye” Maze abwira Jimmy ati”sweety,sha ndabona ibyacu bitagenze neza,reka dutahe ariko ejo nimugoroba wibuke ko ari weekend,tuzashake ahantu hatuje tujye kuganirirayo,maze umbwire,ibindi nzabyitaho” Jimmy ati”urakoze sha,kandi ndi kumva nshaka ko ubimenya wenda wampa ubufasha kuri byo” Basezeranaho,ubundi buri wese aca ukwe. Jimmy arimo agenda, agenda akubita agatoki ku kandi, akivugisha ati”umunsi wanjye upfuye ubusa pe. Nemeye kuza kureba Henriette kubera ko nashakaga kuboneraho Shamima,abonye mpageze,ahita asezera arataha,ubu se koko nzakora iki kugira ngo Shamima mugereho koko? Ndumva nta n’ikindi kintu nshaka,reka mpite nanitahira njye kwiryamira,gusa birambabaje. Ubwo Jimmy mu kugera mu rugo(mwibuke ko Shamima ariho ari kumwe na Kevin)……………EPISODE 2 LOADING. ………… ……….. ………… ………… ………… NI AMAYOBERA KOKO! Noneho se kuki itangiye gutya? Kwizera Jean Luc ibye birarangiye. Ni byo se koko? NYUMA Y’IMYAKA 20?? KUBERA IKI SE? Ni ukubera iki inkuru itangiriye hano nyuma y’iyi myaka? Hari abana 2 basizwe na Anet na Luc, harimo na Kevin,yaba ari uyu nguyu twumvise se? Biraherera hehe sasa? NI AMAYOBERA MU RUKUNDO. : .
Related Posts
About CORNEILLE Ntaco
NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.
View all posts by CORNEILLE Ntaco →
Hazashya kbx