AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 14

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

Duherukanye Luc ubwe yikubitaniye amaso na Anet. Amaso ku maso hagati yabo. Haracura iki???
…………………………………………………………………………………………………………………………………………
Anitha araha Bosco amahirwe ngo babonane?
…………………………………………………………………………
Turakomeje.
.
(MWIBUKE KO LUC ARI WE URIMO KUTUBWIRA INKURU)
Arakomeza ati”nakubiswe n’inkuba, narumiwe kandi ndatangara. Nararize ndahogora. Nabuze icyo nakora n’icyo nareka. Nabaye nk’umwana w’uruhinja nicara hasi,nsiribanga amaguru,nyuma nifata ku gahanga. Ari Anet,yabuze ubwashingura ibirenge aho yari ahagaze ngo agende cyangwa aze ansanga,nanjye nabuze n’akabaraga na kamwe katuma nagira icyo mubwira.
Nta kindi cyambayeho,uretse kuba nk’igishushungwa,maze ibyo nigiraga byose birarangira nkuko mpita mera nk’aho ubwonko bwanjye busaze,ntangira kwibuka ibyo ntifuje kuzongera kwibuka mu buzima bwanjye.
Ayo masaha,Anet yahinduye byinshi mu ntekerezo zanjye,nanjye ubwanjye byarancanze. Nanubu kuvuga ibyambayeho hari igihe bijya binanira kuko mba nabuze ubusobanuro nabivugamo.
Nkimukubita amaso,nta kindi nahise mbona uretse ifoto y’umunsi wa mbere namubonyeho yinjira mu modoka,tugiye ku ishuri. Uko nakomezaga kumwitegereza,nkabona arimo aza ansanga aje kunyicara iruhande mu modoka tugiye ku ishuri.
Kwihangana na we byaramunaniye,yicara hasi ararira,uko murebye ari kurira bikanyibutsa wa munsi namubwiyeho ko nkunda Jeanette agahita agwa hasi,bikongera bikanyibutsa wa munsi twahuyeho avuye kwiga ahandi aje kundeba ari kumwe na afande nita papa we.

Uko yariraga,niko yihanaguraga amarira,namubona arimo kwihanagura amarira bikanyibutsa umunsi namwemereyeho ko mukunda,maze akarira,namubaza impamvu ari kurira akambwira ko iyo ababaye cyangwa yishimye,byose bimutera kurira.

Anet yakomezaga kurira ari nako ari kunyitegerezanya agahinda,maze bikanyibutsa ukuntu yandebye indoro ya nyuma mbere y’uko dutandukana ubwo twari mu rusengero haburaho gato cyane ngo dusezerane bya burundu.

Uko yakomezaga kurira,niko yagendaga asakuza cyane,bikanyibutsa umunsi yasakuje agira ati”Luc ndagukunda cyane,kandi nawe ntuzampemukire” Ubwo yari mu modoka ansize,agiye kwiga ku kindi kigo.

Anet kumubona imbere y’amaso yanjye,byanyibukije ibihe byiza byose twagiranye,binyibutsa ibihe byose nanyuzemo kubera we,noneho numva umutima wanjye bisa nk’aho bawukubisemo inkota ikawahuranya. Kwihangana byarananiye,kubera ko numvaga nabaye nk’umusazi,numva umunaniro uranyishe,sinamenye uko naryamye hasi aho ku butaka,mpita nsinzira.

Ibyakurikiyeho nyuma ntabwo mbizi,gusa nuko naje gukanguka nsanga bwije cyane,ndetse ndyamye ku gitanda cyanjye mu nzu,Linda and’iruhande,gusa ahangayitse cyane.
Nkangutse,nibwo nafashe Linda ukuboko,maze numva nshaka kumukomeza cyane,ndamubwira nti”Anet,nkuko nabigusezeranije,nzagukunda iteka kandi kugeza mu busaza bwacu tuzaba tugikundana”

Linda yahise anyishikuza,maze arambwira ati”Luc wasaze cyangwa uri kuvugishwa? Uwo Anet se we uri kuvuga uri kumubona hano?”

Nibwo nabaye nk’ugaruye ubwenge,maze nanjye nibuka ko mvuze Anet aho kuvuga Linda.
Muby’ukuri,nari nzi ko Anet yamvuyeho burundu ku buryo atanagira n’igitekerezo cyo kugera mu rugo i wacu,ariko kongera kumubona imbere yanjye n’ukuntu nari nzi ko atabitinyuka,byatumye ntekereza byinshi cyane kuri we.

Nahise ntekereza ko wenda n’ubwo yankatiye kubera ibyo yumvise,yagiye akabitekerezaho,maze akisubiraho,nyuma ntituze kubonana kubera ibyo nanjye nakomeje kunyuramo.
Nanone natekereje ko wenda n’ubwo yahise yiruka cya gihe,atigeze anyanga,ahubwo ari kwa kundi umuntu yumva ibintu akumva biramurenze.
Nyamara wa mugani babivuze ukuri ngo amaso akunda ntabona neza, natekereje ko Anet nubwo yari yarasanze Jule,bitakuyeho ko ankunda.

Mvugishije ukuri,uwo munsi wansigiye byinshi mu mutwe wanjye,kuburyo icyo nakoraga cyose,natekerezaga cyose,nabonaga cyose,numvaga cyose,byose byose byazaga byiganjemo Anet.
Nubwo nari narihaye intego yo kumwikuramo burundu,kumubonaho uwo munsi ahubwo byanyibagije ibyo nari nariyemeje byose,ahubwo nkumva nanjye ntangiye gutekereza ko ndamutse mubonyeho nanone byaba byiza kurushaho.

Ntabwo namenye uko ibye uwo munsi byaje kurangira,kuko nakangutse yagiye.
Ibyambayeho uwo munsi ni agahomamunwa,kuko kubona kuri Anet byonyine byangaruriye amateka y’ahahise hanjye na we.
Numva bavuga ngo,amazi arashyuha,ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho”

Twiyizire ku babyeyi ba Luc,bari bonyine barimo kuganira. Gasana dufata nka papa Luc kubera ko ari we wamureze,aravuga ati”ariko se wa mugore we,ko noneho twanyuze muri byinshi kandi biruhije ariko tukabicamo,ibi byo noneho turi bubigenze dute?”

Maman Luc aho yicaye yifashe ku itama,ati”nanjye byanyobeye wa mugabo we. Wumvise uburyo Luc umuntu w’umugabo ungana kuriya yamaze amasaha 5 yose arimo kurota Anet ubudakanguka? Ntiyari yaratubwiye ko yamwikuyemo kera koko? Ubuse ahubwo, Luc niyongera gukundana na Anet,uyu Linda we turamugira dute ko yari yamuzanye nk’umugore we koko?”

Gasana ati”wivuga ngo Luc niyongera gukundana na Anet,ahubwo byabaye. Utekereza ko ari iyihe mpamvu yatumye Luc amera kuriya? Ni urukundo rwabo bakundanye kuva mu buto,rugikomeza kumukurikirana. Ubwo rero ntabwo byashoboka ko badashobora gukundana, n’ubwo wenda biriya nabyo byabayeho,ariko urukundo ni ikintu gikomeye,wagera ku rwabo rwo rukaba nk’urutare. Ese buriya utekereza ko Anet we aho yagiye yabayeho atuje? Oya,iyo atuza ntabwo yari kugaruka mu Rwanda”

Maman Luc ati”ahubwo se wabonye uburyo na we yari ameze? Yatutubikanye umubiri wose,yandagaye agenda nta kabaraga,mbese njye biranyobera pe!”
Gasana ati”ahubwo se koko,ibi turabikoraho iki?”

Anitha aho yahuriyena Bosco,baraganiriye,maze Anitha aramubwira ati”ese nanubu ntabwo wari wabona umukobwa uzarongora Bosco?”
Bosco aramusubiza ati”ntawe nakwirirwa nshaka,kuko ndabizi ko n’ubwo bizamvuna,nzakomeza nkore ibishoboka byose nkomeze nguterete kugeza igihe uzemerera ukambera umugore”
Anitha aramubaza ati”nonese Bosco,koko urankunda?”
Bosco agiye kumusubiza,phone ya Anitha iba irasonnye,asanga ni Claude musaza we, baravuganabbarangije Anitha ahita ahaguruka,abwira Bosco ati”ndagiye bintunguye n’ubwo ntabishakaga,ariko ninongera kubona umwanya nzaguhamagara nze tuganire”
Ahita acaho.

Ntibyatinze Anitha, Claude musaza we, Justin ndetse na Nicky bose bahurira kwa Justin, barasuhuzanya bameze nk’abari bakumburanye,bagiye kubona babona hinjiye abasore batatu mu ngofero zihisha amaso,barikanga,abasore mu gukuramo ingofero,kumbe ni Luc,Thomas na Albert bari biyambitse ku buryo nta muntu uri bubamenye.

Anitha,Claude na Nicky barishimye cyane,kuko n’ubwo Justin yari yabahaye gahunda yo kuza iwe,ntabwo bari bazi ngo baje kuhamara iki,kuko ntabwo yababwiye. Bararamukanije cyane,maze bafata ibyicaro,batangira kuganira.
NICKY:Luc amakuru yawe? Ubu abantu bose bazi ko utakiriho.
LUC:Nicky,amakuru ni meza,ndetse binagenze neza mu minsi iri imbere naza kuzuka nkava mu bapfuye.
ANITHA:Luc njye munyitereye ubwoba,ubuse ntabwo muri bwongere gufatwa?

Justin yahise afata ijambo,kuko Luc byose yari yabimubwiye,asobanurira Claude na Anitha ndetse na Nicky ukuntu bazikinnye,ndetse ahita anaboneraho kubabwira ko bagomba kwambarira urugamba rwo kubaherekeza igihe urubanza ruzaberaho.

Justin akirimo kubabwira,phone ya Luc iba irasonnye,arayitaba nanone asanga ni afande Celestin umuhamagaye,amubwira ko nyuma y’iminsi 2 aribwo bashyize urubanza rwa Rurangwa,akajya kuburana asobanura iby’impapuro zafashwe zicicikana zicura imigambi mibi,dore ko n’icyaha cyari kiri kumuhama,kubera umukono wanditse kuri urwo rupapuro ari uwe.
LUC:nta kundi byari kugenda,kugira ngo umunyabyaha afatwe. Uwo munsi nanjye nzitabira,maze nemeze neza ko inkuru yasakajwe hose ko napfuye ari ikinyoma,ko ahubwo yabikoze agamije inyungu ze.

Mu rugo kwa Rurangwa,Beata yashobewe kuko arurimo wenyine,ndetse anamaze kwakira inkuru ko umugabo we bazamujyana mu rukiko,ariheba cyane,maze aravuga ati”ubu se koko nazize iki? Buri mugabo wese nsanze birangira afunzwe? Kandi ubwo wasanga na we azapfira muri gereza”

Akirimo kwivugisha ibyo byose,yumva ku muryango barakomanze,maze ajya gukingura,abo afunguriye abakubise amaso akubitwa n’inkuba.
Nuko Luc aramubwira ati”wahisemo neza Beata we,waranyiyeretse gusa ku iherezo ugiye gusubira iwanyu amaramasa kuko buri kintu cyose cyitwa icyanjye mwatagaguje nzagisubizwa mu mafaranga byanga byakunda”
Abivuga anakomerezako mu nzu, ubwo we na Albert binjira hahandi yari afungiye,Beata na we abagendaho,maze Luc aramubwira ati”uzi ubuzima bubi nagiriye muri iki cyumba?”
Beata ati”nonese uri Luc cyangwa uri umuzimu? Ntabwo se twese tuzi ko wapfuye?”

Luc aramubwira ati”umugabo wawe yaranyishe,ariko ndi hafi kuzuka…. Beata we,nanyuze mu buzima bubi,nabayeho nabi cyane,ndakeka ko iki gihe gisigaye cyose ari cyo cyo kugira amahoro nanjye nkabaho nk’abandi bantu. Tuzahure ku wa gatanu mu rukiko,wagiye kumva urubanza rw’umugabo wawe”
Luc na Albert bahita bigendera,Beata we kuva aho ari biramunanira.

“maman,nibyo koko naramuhemukiye,kandi rwose nanjye ndabibona. Ariko nongeye gukora amakosa,kuko nongeye kumwiyereka” Uko niko Anet yabwiye maman we,maze aramusubiza ati”ariko Ane,ugira ubwenge? Uri ikigoryi,cyangwa? Ubwo se wiyibagije ko wamwanze umuziza ko yabyaye umwana atanabyaye? Utekereza ko se wowe azakwemera n’ako kada kawe(inda) kangana gutyo noneho we atanazi aho kavuye?”
Ayo magambo Anet yamuciye intege,ubundi ajya mu buriri,ararira.

ARAKOMEZA ATI”nyamara n’ubwo nakomeje kwihagararaho muri iyo minsi,Anet nakomeje kumutekerezaho cyane,gusa nkabura icyo nabikoraho,na Linda w’abandi nazanye mu Rwanda.
Nuko ku munsi wakurikiyeho,ubwo nari ndi kumwe na Linda mu rugo,ndetse na maman na Gasana mfata nka papa,ngiye kubona mbona Anet araje ndetse ari kumwe na maman we,baradusuhuza.
Muby’ukuri njye nta kindi nahise nitaho,uretse kumwitegereza gusa,maze nkibwira nti”nubwo ntagira amahirwe yo kuzamubona,ariko byibura reka murebe,niyibutse ku bihe byiza twagiranye” Nyamara uko namurebaga,na we niko yandebaga,amarira akamushoka ku maso he,nkumva ngize agahinda ku buryo nahaguruka nkajya kumuhanagura,ariko nanone nkabona nta kuntu byashoboka imbere y’ababyeyi banjye,ndetse na Linda.

Maman Anet yarateruye,maze aravuga ati”bavandimwe,nukuri mbanje kubasaba imbabazi ku bintu byatubayeho mu myaka yashize,kuko rwose byaratunguranye nta wari uzi ko byabaho”
Maman Luc ahita avuga ati”ni ukuri nta mpamvu yo kwirirwa wigora kuko biriya bibaho cyane,gusa ahubwo Anet ni we wakagombye gusaba Luc imbabazi kuko yaramuhemukiye cyane”

Maman Anet arakomeza ati”rwose,ikinzanye hano n’uyu mukobwa wanjye,ni ukugira ngo mbivuge namwe muhari,ko mwiyamye cyane kuza kubateshereza umuhungu wanyu umutwe,kuko byose ni we wabikoze,ubwo rero nashatse ko tubivuga twese duhari,kugira ngo n’ejo cyangwa ejo bundi atazajya yibeta agaca ku ruhande,akajya amutesha umutwe kandi bidakwiriye. Munyihanganire ni ibyo nashakaga kuvuga,kandi murakoze kunyumva”

Mu magambo yose maman Anet yavuze,nta na kimwe numvisemo,kuko kureba Anet byonyine byatumye amatwi nyafunga,ahubwo nkumva ndi gufungura umutima wanjye wenda ngo basi njye nawe tuganire tutavugana.
Linda yahise amfata ukuboko,aranjyana,maze tugeze mu cyumba,arambwira ati”Luc,kunda Anet”
Ndamubaza nti”ugize ngo? Ugize ngo iki?”
Arambwira ati”Luc urabizi ko njye nawe twakundanye duhujwe n’ibibazo twanyuzemo kubera urukundo, ikindi kandi,urabizi ko byanga byakunda,urukundo rwa mbere rutajya rugenda ngo ruhere.
Ese wowe urumva utakimukunda?”
Linda ndamubaza nti”ese Linda,wasaze cyangwa uri muzima?”
Linda aransubiza ati”ese Luc,urahakana ko utari kwibaza uko bizagenda kubera ko mpari kandi Anet na we akaba yagarutse?”

Nicaye ku buriri,maze ndamubwira nti”Linda,urabizi ko nabikubwiye ko niyibagije byose kugira ngo nishyire mu mahoro,kandi ko Anet namwikuyemo burundu. Nanjye nari nzi ko byagenze,ariko nyamara mukubita amaso bwa mbere nasanze naribeshye”

Ntarakomeza,Linda arambwira ati”kugira ngo wubake urugo rwiza,kunda uwo umutima wawe uguhatira. Ese njye nawe tubanye,ukajya ubona Anet,Luc mbwiza ukuri,ntabwo wajya umpemukira kubera we?”

Natekereje ku magambo ye,nsanga ibyo ari kuvuga ari ukuri,maze nzunguza umutwe.

Arambwira ati”Luc,urukundo nirwo rwubaka,ntacyo byaba bimaze kuvuga ngo uri umugabo cyangwa umugore kubera ko wubatse,nyamara urwo wubatse rurutwa n’ikiraro. Ntabwo nshobora kukwifuriza inabi,genda ubwire Anet ko ukimukunda,njye ntungireho ikibazo kuko ninjye ubikwisabiye,kandi ubukwe bwanyu nzabutaha,hari n’igihe nahakura nanjye umugabo unkunda,ariko genda usange urukundo rwawe”

Ndamubaza nti”nonese Linda,ubwo urabiterwa n’iki?”

Aransubiza ati”Luc,ni njye wakwibwiriye ko ngukunda,kandi ntabwo urukundo ngukunda rwigeze ruvaho,nanubu ndacyagukunda kandi nzahora ngukunda. Ariko se ibaze,kuki iyo ubonye Anet unyibagirwa? Ni ukubera ko urwo ngukunda,rutangana n’urwo unkunda,ahubwo hari uhuje n’urwo wowe umukunda. Ibyo rero ntabwo nabikurenganyiriza cyangwa ngo mbifate nk’aho ari amakosa yawe,kuko umutima ntabwo wawutegeka uwo ukunda,ahubwo niwo ugutegeka. Byaba bimaze iki tubanye ariko tukicuza? Njye nemeye kubabara,ariko sanga uwo umutima wawe ushaka kandi wahisemo kera. Kandi ayo mahirwe yawe,uyakoreshe neza”

Namaze iminota myinshi ndimo gutekereza amagambo ya Linda,numva impamvu yayo,ndetse mbifata nk’ubujyanama buzima cyane,niko gusohokana na we,dusanga Anet na maman we,na maman ndetse na Gasana nita papa aho bicaye,maze gusa kugira icyo mvuga birananira,nuko Linda arahaguruka,avuga byose tumaze kuvugana,ndetse yizeza ababyeyi banjye ko we ntacyo bimutwaye,kandi ko yifuza gukomeza kuba inshuti na bo, bitari byabindi byari bishingiye ko yakundaga umuhungu wabo.
Uko yabivugaga,njye nari ndimo gutitira,kubera ko natekerezaga ko Anet Atari bunyemere,gusa amaze kubivuga,mbona Anet arahagurutse,aza ansanga aho nicaye,gusa atarangeraho,ahita…………………EPISODE 15 LOADING.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 14”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *