IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO
Duherukanye Anet abwirwa na Mimi ko yiboneye kuri Luc neza amaso ku maso.
……………………………………………………………………………………………..
Imipangu ya afande Celestin na Karangwa muri gereza se bafatanije n’umucungagereza mukuru ahongaho,iraza gucamo??
…………………………………………………………………………………………………
TURAKOMEJE
.
.
Dutangiriye kuri Anet, Mimi amaze kumubwira ko yiboneye kuri Luc arahaguruka, aramwegera maze aramubaza ati”ugize ngo iki Mimi?? Ngo wabonye Luc? Ni Luc wa nyawe se cyangwa ni umuzimu we?”
Mimi aramusubiza ati”Anet,kuva nabaho ntabwo ndabona umuzimu kandi sinzi n’impamvu Luc yanyiyereka nk’umuzimu kandi njye na we tutaziranye. Ahubwo se ko uvuze gutyo, Luc yaba yarapfuye?”
Anet aramubwira ati”Mimi,wandangira ahantu ubonye Luc njye nkazajya kumwishakira?”
Mimi yamurangiye aho yamubonye,amubwira ko yamubonanye n’abandi basore babiri,ubundi arigendera.
Nicky akimara kwakira phone ya Justin,yahise amusanga iwe mu rugo bicara mu cyumba maze Justin aramubwira ati” Nicky,ibyo ngiye kukubwira ndifuza ko wantega amatwi. Anitha kumuca inyuma,si uko ntamubonaga ahubwo ni uko hari icyo nabonaga mutandukaniyeho kandi umurusha. None ndashaka kukubaza,ese ko ibyanjye na we byarangiye,ko atakiri mu buzima bwanjye na we, ntabwo njye nawe twakomezanya ubundi ukanyihera umutima wawe nkaguha uwanjye,maze ukaba uwanjye nanjye nkaba uwawe?”
Nicky yahise asimbukira hejuru,maze asingira Justin aramuhobera, maze aramubwira ati”kugira ngo ngusabe ko njye nawe twakwikundanira urwo kwinezeza,ni uko natekerezaga ko wenda igihe kimwe nzagera aho nkegukana umutima wawe bwite,none ibyo nifuzaga birabaye. Ni ukuri urabizi ko iyo umuntu yagiye mu rukundo atajya yifuza ko undi muntu yagira amahirwe yo kuba yatsindira umukunzi we. N’ubwo ntaruhare nabigizemo kugira ngo Anitha mutandukane,ariko ni ukuri intambwe njye nawe duteye iranshimishije cyane”
Justin aramubwira ati”urakoze cyane kumpa urukundo, ese wakwemera ko mu gihe gito cyane njye nawe twahita twibanira nk’umugabo n’umugore,ubundi ngasezera kuba muri iki kizu cya njyenyine?”
Nicky amarira ahita amushoka ku maso,maze aramubwira ati”kuva umbwiye ko unkunda,nta kintu nta kimwe wansaba ngo nkikwime”
Bamaranye ayo masaha yose,ku mugoroba,Nicky arataha.
Tuze kuri Luc,we abana na Albert kuko Thomas we afite ahandi ataha. Nimugoroba barimo kuganira,Albert abaza Luc ati”ariko se Luc,ubu koko Anet waramwibagiwe bya burundu?”
Luc yitsa imitima,maze aramusubiza ati”nshuti yanjye,buriya ibintu birarutanwa, kandi ushaka amahoro ashima aho yishyikira. Nonese niba nta kindi kintu nakora kugira ngo mubone,urumva byagenda ute? Nonese utekereza ko imyaka yose ishize,aho ari iyaba akintekereza aba byibura ataranashatse no kumvugisha,cyangwa akanyoherereza ubutumwa?”
Albert aramubaza ati”nonese Luc,ubu Anet akugarukiye ukamubona n’amaso yawe,wakora iki?”
Luc aramusubiza ati”hashize igihe kinini, twamaze kuba bakuru cyane,kandi njye umwanzuro namaze kuwufata,nta kintu na kimwe cyahinduka ku byo natekereje. Cyane cyane ko ibyo uri kuvuga bitashoboka,kuko ubu yamaze kunyurwa n’uko abayeho”
Albert mu mutima aribwira ati”ese mubwire ko Anet yagarutse mu Rwanda? Ko ntazi aho ari se,mbimubwiye ngasanga n’ubundi Anet yahinduye intekerezo ze byagenda ute?” Ahitamo kwicecekera,ntiyabimubwira.
Nicky mu kugera mu rugo avuye kwemeranya na Justin,asanga Gisele arimo gupakira ibintu bye byose mu bikapu n’amavarisi,Nicky biramucanga,maze aramubaza ati”ariko se wabaye iki ko urimo gupakira ibyawe nk’aho wimutse?”
Gisele aramubwira ati”Nicky,kwihangana birananiye,ubu nsanze umugabo wanjye Vincent”
Nta kindi Nicky yamubwiye,uretse ati”ugire urugendo rwiza,kandi uzagire urugo ruhire”
Gisele amaze kugenda,Nicky afunga inzu,maze aragenda no kwa Justin,arakomanga,Justin arafungura,amubajije icyo ashaka,Nicky aramubwira ati”cheri, Gisele amaze kwigendera(aramusobanurira) nonese njye ndarara muri iriya nzu njyenyine?”
Nta kindi cyabaye,uretse ko Justin yamufashe akaboko,amwinjiza mu nzu,afunga umuryango,aramuterura no ku buriri,bakuramo imyenda,bazimya amatara,ubundi bararyama.
Iminsi yakomeje kugenda nk’ibisanzwe, Luc, Albert na Thomas aho bari bumva kuri phone barabahamagaye,mu kwitaba phone,Luc yumva ni Celestin umuhamagaye maze ashyira muri haut parler,bumva aravuze ati”ubu ngubu impapuro zamaze gushyikirizwa inzego zibishinzwe zo hejuru cyane,kandi Rurangwa ubu afungiwe kuri police azira ibyaha byo gushora imari mu mirimo yo kugambanira igihugu,gukora ibitemewe n’amategeko,n’ibindi”
Kumbe yari abahamagaje phone ya wa mucunga gereza.
Arakomeza ati”nzakomeza kubikurikirana,nzabaha amakuru neza kandi nibajya kumuburanisha,nzababwira namwe mwitabire,kandi mube muri gutunganya neza uburyo muzatangamo ubuhamya kuburyo abantu bose bazatungurwa cyane.
Nimara kubabwira igihe urubanza rwe ruzabera,muzashake abantu bose mukeneye ko bamenya amakuru yose,muzabatumire na bo baze mu rubanza.
Ikindi kandi,ubu mushatse mwatangira kwiyerekana ku nshuti zanyu,gusa ntimuzatume rubanda bababona mbere y’urubanza”. Phone irikupa.
Ibyishimo byarabatashye,mbese basa n’abishimyeho kuko imipangu yabo yari itangiye gucamo.
Nta kindi cyabaye,Luc yahise afata phone ye,ahamagara Linda umukunzi,amubwira ko amukeneye byihuse,kuko urukumbuzi rwenda kumusaza.
Nyuma y’iminsi 2 yonyine,Linda yari yageze mu Rwanda,ndetse we na Luc bajya kuba i wabo mu rugo kwa Gasana,Albert na we ahita ajya gucumbika kwa Jolie mushiki we,gusa bose intego ari imwe,bategereje ko urubanza rugera ukuri kukagaragara,maze Luc akongera kubaho neza.
Tuze kuri Anet,yafashe urugendo rurerure ajya gushaka ahantu Mimi yamurangiye Luc,kuko yari yamubwiye n’inzu,mu kuhagera asanga nta bantu bahaba,abajije abaturanyi,bamubwira ko abasore 2 bahabaga bimutse,ariko kubw’amahirwe,bamubwira aho umwe yimukiye,ko undi aho yagiye batahazi,kumbe uwo bamubwiye nyine ni Luc,asanga ni iwabo yagiye.
Anet umutima waramuriye,maze aribaza ati”nabateje urubwa,nakoze amakosa,ubu se koko ni gute nabahinguka imbere Nyagasani?” Arongera aribwira ati”ariko se ko urugamba ari njye uri kururwana,ubundi ntagiyeyo ninde waba uri guhomba? Yego narahemutse,ariko ntakundi ningerayo ndabasaba imbabazi” Niko guhita afata inzira aragenda.
Tuze kuri Anitha,we yamaze kwikuramo Justin burundu,asigaye yiturije. Afande Bosco aba aramuhamagaye,maze aramubwira ati”Wampaye amahirwe tugahura basi irindi rimwe,wenda niba hari icyo nagukoreye nkagusaba imbabazi?”
Anet mu kugera mu rugo kwa Gasana,asanga hanze nta muntu uhari,arasuhuza yumva ijwi ry’umukobwa niryo rimwikirije,kandi yumva si maman Luc,aratangara yibaza niba haraje undi mukobwa,ako kanya Linda aba asohotse mu nzu yambaye isume,asuhuza Anet,maze Anet aramubaza ati”Luc yaba ari hano??”
Linda biramutangaza cyane,aramubaza ati”wabibwiwe n’iki se?” bo bacyibereye muri ibyo,Luc ahita asohoka mu nzu,ageze ku muryango akubitana amaso na Anet imbona nkubone,akokanya……………………………EPISODE 14 LOADING.
:
Hazashya
Hazashya burya muhoroshye
Komeza turahari p