AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 12

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

Duherukanye Luc amaze gupanga kugaruka mu Rwanda aje mu buryo bwo kwihorera ndetse no gushaka ubutabera ku karengane yahuye nako. Si ibyo gusa kuko Albert musaza wa Jolie akaba ari na we wamucikishije kwa Rurangwa ndetse na Thomas tuzi wakoreraga afande Celestin, biyemeje kumuherekeza kugira ngo bamufashe mu byo yari agiye gukora byose.
Ese bazagera ku ki?
………………………………………………………………………………………………………
Anet we maman we yari yamubabariye,amwemerera kujya kubana na we mu rugo.
………………………………………………………………………………………………………..
Anitha yari amaze gusanga umukunzi we ndetse banapanga kubana ari we Justin, arimo kumuca inyuma hamwe na Nicky.
Gusa na we yari asanzwe kandi yari agiye kubikorana na afande Bosco.
…………………………………………………………………………………………….
Turakomeje.

“Ntibyatinze,njye n’inshuti zanjye Albert na Thomas tugera mu Rwanda, gusa ntitwahita tujya mu gace k’iwacu kuko twese twari dutuye mu karere kamwe,ahubwo tubanza kuguma i Kigali iminsi mike turimo kwibaza ngo ni iki twakora,gusa bikanga kuko twabuze ibitekerezo by’aho twahera.

Twakomeje gutekereza byinshi,gusa tukabura umwanzuro wabyo,gusa ariko Thomas aba aduhaye igitekerezo ati”ariko buriya,uwajya kureba Celestin aho afungiye(mumwibuke ni we twafata nka papa Anet kuko ari we wamureze,akaba n’umugabo wa afande Mukasano nyine),nta kuntu yabidufashamo?” Turamubaza tuti”urumva yabidufashamo ute se?” aratubwira ati”kubera ko byanga byakunda aziranye na Rurangwa kuko nubundi bakoranaga ariko akaba yarafunzwe wenyine, ntekereza ko Celestin yaba yarisubiyeho mu byo yakoraga,kuburyo tumusabye kudufasha agatanga ibimenyetso by’abo bakoranaga iyo mirimo mibi,yabatanga. Si ibyo gusa,uretse na Celestin, na Karangwa papa wawe yadufasha kuko nubundi Rurangwa ari we washoraga imari,ubundi Karangwa agakora akazi”

Twumvise igitekerezo cya Thomas aricyo kuko nubundi yari abizi neza kuko bakoranye,ubundi duhita dufata umwanzuro wo kujya mu karere k’iwacu,tugashaka aho tuba,ubundi tukajya gushaka Celestin aho afungiye tukabimuganirizaho. Muby’ukuri numvaga ko Rurangwa aramutse byibura afunzwe, byaba birangiye kandi nashimishwa na byo kuko yaba arimo guhanirwa ibyo yakoze, n’ibyo yankoreye.
Gusa nanone,twibazaga uburyo tuzabaho twihishe iwacu bikatuyobera gusa ntitwabigiraho ikibazo cyane,kuko ibyo twapangaga gukora twari kujya tubikorera aho batatuzi.
Icyakora,nakomezaga kuzirikana Linda wari ugiye kuzaba umugore wanjye,kuko natekerezaga ko noneho nyuma ya byose abampemukiye nibamara guhanwa, nzabaho ntuje, ndetse njye na Linda tugahozanya amarira.

NYUMA Y’IMINSI 15

Dutangiriye kuri Luc aho ari,ni ahantu mu rugo ndetse yicaye ku buriri ahita yakira phone ndetse ni Linda Cherie we umuhamagaye baravugana.

Ku rundi ruhande, Anitha ari kumwe na Justin barimo kuganira, Justin ati”Cherie,ni ukuri ndakwinginze mpa amahirwe ya nyuma,basi ntabwo nzongera kuguhemukira na rimwe,kandi mbanje kugushimira ko nyuma y’igihe cyose cyari gishize,wemeye ko njye nawe twongera guhura basi tukaganira.
Anitha aramubwira ati”impamvu nemeye kuza kuganira nawe ni imwe,kandi ni uko hari icyo nifuje kukubwira. Amakuru yose narayamenye kuko uriya munsi si wo wa mbere wari unciye inyuma, kandi ntacyo wari warigeze umburana na kimwe, none rero, ndi kukubwira ko nje kugusezeraho ko njye nawe urukundo rwacu rwarangiriye hariya,kubera ko byanyeretse ko nubundi ndamutse ndi umugore wawe,wajya unanca inyuma kandi mpari. Warakoze ku rukundo wampaye,kandi warakoze no kunyiyereka uko uri,ko utanyuzwe n’urwo njye naguhaye. Ntabwo nishimye na gato,gusa nanone ntabwo nakwishimira kuzemera kubaho mbabaye kandi narabibonye,uzahahe uronke, gusa unsigiye igikomere ku mutima,kandi umenye ko nubwo ngiye,ntazigera nkubabarira,urabeho bye”

Justin aramubaza ati”ese koko Cherie,uragiye koko?” Anitha nta n’irindi jambo yigeze amubwira,yahise amutera umugongo,ubundi arigendera.

Justin mu gutaha,akababaro ni kose,agahinda n’ishavu ku mutima,mu kugera mu rugo akubitana na Nicky,Nicky aramubaza ati”cheri,ko mbona wacitse intege byagenze ute?” Justin ntiyamuvugisha,ahita yinjira mu nzu,ajya ku buriri Nicky na we ntiyanyurwa aramukurikira,maze yicara ku buriri bwe,maze aramubaza ati”ese Justin,ko uzi ko ntacyo njya nguhisha,kuki utambwira impamvu warakaye?”

Justin aramubwira ati”kubera wowe mbuze umukunzi wanjye,aka kanya tuvugana,Anitha amaze kunsezeraho ambwira ko urukundo rwanjye na we rutashoboka kubera ko namweretse ko n’iyo twaba turi kumwe najya muca inyuma kandi ntacyo yanyimye”

Nicky aba aramwenyuye, mu mutima aribwira ati”ntabwo nari mbizi ko nzabona amahirwe yo gukunda umuhungu nka Justin, bikarangira na we abonye nta kundi yabigenza uretse kunkunda. Ushimwe Mana” Maze aramubwira ati”ni ukuri ihangane pe,yego ndabizi biragoye kumwikuramo,ariko niba
nta kundi byagenda wenda uzajya ugenda umwikuramo buhoro buhoro,kandi ntabwo uzabura undi uzaguhoza amarira”

Tugaruke kuri Luc aho ari kumwe na Thomas ndetse na Albert, Thomas aravuga ati”ibyo ni sawa kabisa,ubwo Celestin yemeye ko agiye kudufasha,ibintu biraza gucamo neza”
Luc ati”ariko rero njye biri kuncanga pe,nonese azadufasha ute ko ntari kubyumva?”
Thomas ati”Albert wagiyeyo nakubwire ibyo bavuganye,kandi nasanze aribyo”

Albert aramubwira ati”ubwo njya kumureba, nasanze hari umugabo w’umucungagereza kandi ukomeye cyane baziranye,ndetse banarimo kuganira,nuko bampa akanya kugira ngo muvugishe,mubwira uko bimeze n’ibindi byose byakubayeho(Luc) atamenye nyuma y’uko afungwa,maze ambwira ko agiye gupanga imipangu kugira ngo Rurangwa na we aze kubijyamo,maze azafatwe”

Luc aramubaza ati”iyo mipangu se ni iyihe agiye gupanga?”

Albert aravuga ati”yambwiye ko agiye kuganira na Karangwa papa wawe,akamubwira ibyo bagukoreye byose,ndetse amwumvishe buryo ki bagomba kuguhorera aho bari muri gereza”

Luc ati”gute se nyine?”

Albert ati”yambwiye ko nibamara kubyumvikanaho,bari buze kwandika ibaruwa igira iti”ku muvandimwe wacu dukunda Rurangwa,turagusuhuje. Tukwandikiye iyi baruwa tugira ngo tukumenyeshe ko n’ubwo wa mugani wawe dufunzwe,tutagomba kubaho nk’abafunze,ahubwo ko tugomba gukomeza business zacu nk’uko twazitangiye. Bityo rero,njye na mugenzi wanjye Karangwa nk’uko twari dusanzwe tugukorera,ubu twamaze kubona ikipe y’abasore bashya hanze bagiye kudufasha tugatangira business bundi bushya. Ndetse uretse kuba tuzajya ducuruza ibiyobyabwenge,tukagurisha n’abantu,twongeyemo ko tuzajya tunatumiza imbunda hanze,tukazizana mu Rwanda,kuko ubu abaguzi bazo bazajya bazigura twamaze kubabona,ahubwo batubwira ko ari twe turi kubatindira kuko barazikeneye cyane. None rero,nk’uko twatangiranye business tukayikora,turi kugira ngo utangire wongere ushore bundi bushya,maze dukore akazi.
Twizeye ko uri bubyakire neza,kandi urabizi nawe ubwo twakoranaga,inyungu warazibonaga kandi zari zishimishije cyane.
Urakoze,dutegereje igisubizo cyawe.
Ni inshuti zawe, Celestin na Karangwa”

Albert arakomeza ati”maze bakandika n’urundi rumeze nk’aho Rurangwa ari we wabasubije,rugira ruti”mukomere nshuti zanjye,nubundi nari nzi ko aho muri hose mucyibuka umubano twagiranye,kandi ko utarangiye.
Ku bijyanye no kongera gupanga business,nari naramaze gupanga nanjye indi kipe nshya yo kunkorera akazi,kubera ko ntari mbafite ariko kuva mwe munyibwiriye ko akazi mugashoboye,mu cyumweru kimwe gusa ndahita mbaha amafaranga mutangire akazi,gusa nizereko ikipe yanyu muyizeye kandi ko izampa umusaruro. Namwe mukabaho neza nubwo muri muri gereza.
Murakoze cyane.”

Noneho izo mpapuro bakaziha uwo mugabo ukuriye abacungagereza,agasa nk’aho yazifashe urwo rubasubiza rwazanye n’urwo bari banditse mbere,ubundi akazazitanga ku nzego zishinzwe umutekano,nyuma Rurangwa agafatwa,akaburanishwa,ndetse Celestin na Karangwa bakajya kumushinja,kuko ibimenyetso byo barabifite”

Luc aravuga ati”ako kazi ni keza cyane,ariko njye ndi kumva katashoboka,nonese umukono wa Rurangwa bazawukurahe ngo bandike urwo rupapuro,ndetse na signature?”

Albert aramusubiza ati”wivuga ngo bazawukurahe,ahubwo vuga ngo bawukuyehe kuko barangije kuzandika,ndetse n’umucungagereza bamaze gupanga byose,impapuro bazimuhaye,igisigaye ni uko ajya kuzitanga gusa”

Luc ahita yitsa imitima,maze aravuga ati”Nyagasani Mana,noneho ubu ushatse warenganura umugaragu wawe,noneho ubuzima asigaranye bwe akiberaho mu mahoro”

Thomas ati”Albert,wakoze akazi keza,gusa umenye ngo ibisigaye byose tubifitemo uruhare kugira ngo bitungane”

Albert ati”ndabyumva kuko naramuka afashwe,akajya kuburanishwa, tugomba kuhagaragara maze ngatangaza uburyo databuja ari umugome, Luc na we akabigaragaza ndetse akigaragaza bakamubona,kandi bazi ko yapfiriye muri gereza. Maze ubugome bwa Rurangwa bukagaragara”

Thomas ahita yitsa imitima,ati”icyakora njye mumbabarire sinzahagaragare,kuko n’ubundi ndi guhigwa na police y’u Rwanda,nubwo mfite byinshi namushinja”
Luc aramubwira ati”humura nta kibazo,kandi rwose wumve utuje”

Tuze kuri Nicky,ari kumwe na Gisele mu rugo,maze amubwira ibimaze kuba kuri Justin,Gisele aramubwira ati”Luc yaragucitse,noneho wirangareho na Justin agucike,ugire ngo hari undi mugabo utegereje…ko njye namaze kwibonera umugabo tugiye gushakana!”

Nicky aramubwira ati”sha,nanjye ngiye gufatiraho,mpaka”

Gisele aramubaza ati”ahubwo Nicky,ngira inama, ubu koko.ko ndi kumva ntashaka gutegereza umunsi w’ubukwe kugira ngo nzabane na Vincent,ubu nkore iki?”

Nicky aramubwira ati”wamubwiye se mukajya kwibanira,iby’ubukwe bikazaza nyuma?”
Bakiri aho,phone ya Nicky iba irasonnye kumbe ni Justin umuhamagaye,maze aramubwira ati”waje hano mu rugo ko ngukeneye?”

Mu rugo kwa Anet,ubwo yari yicaye ku irembo,hahita umukobwa umeze nk’aho avuye mu rugendo,aramusuhuza mbese bameze nk’abakumburanye. Anet ati”amakuru se Mimi?” Kumbe uwo mukobwa yitwa Mimi. Mimi ati”nimeza Ane, ese ko mbona noneho wananutse ugashiraho byagenze ute? Noneho uri no gusaza bikagaragara!”

Anet aramubwira ati”ibi byose ni ibigeragezo by’ubuzima nanyuzemo n’ubwo nkomeje kunyuramo Mimi!”

Mimi asa nk’ugize agahinda,maze aramubwira ati”yewe,ni ukwihangana pe. Reka mbe njyiye njye kuruhuka,dore mvuye gusura nyogokuru iyo hirya iyo”

Anet ati”genda sha,ariko ubishatse wajya uza hano tukiganirira dore irungu riba ryanyishe”
Mimi ati”sha,nzajya nza nta kibazo,na nimugoroba ndaza nimara kuruhuka”
Anet ati”ndagutegereje cyane”
Mimi aragenda,amaze kurenga amakoni abiri,ahita agaruka arimo kwiruka n’umunwa usa nk’aho uri kumurya,Anet amubonye aramubaza ati”ko uje wiruka se,hari icyo utaye mu nzira?”

Mimi aramusubiza ati” ariko Ane,uzi ko niba narebye neza,iyo mvuye nabonye umuntu umeze nka Luc neza neza? Ariko n’ubundi yari we,kuko ingendo ni yayindi,imivugire ntacyahindutse,gusa kubera ko njye atanzi,ntabwo yigeze amenya”

Anet ahita ahaguruka ku gatebe yari yicayeho,maze yegera Mimi,aramubaza ati”ugize ngo iki Mimi?”……………..EPISODE 13 LOADING.
:

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 12”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *