UDAHARI SINZABAHO

Jonathan yari yarasomye kenshi inkuru za Madam_Samake, yari yarumvise bavuga ko Madam_Samake ari ibiremwa bisa nk’abakobwa b’uburanga buhebuje byibera mu mazi bijya binyuzamo bikaza ku isi kota akazuba. Mu bitabo bavuga ko iyo ubashije gufata madamu_samake iguha ubutunzi bw’igiciro gihambaye kugira ngo utayigirira nabi.

Rimwe Jonathan yari arimo atembera hafi y’umugezi niko kurabukwa umukobwa wimisatsi miremire wari wicaye areba mu mugezi wasumaga. Jonathan agerageza kumureba mu maso nyamara ntibyamworohera bitewe n’uko umukobwa na we byagaragaraga ko ibitekerezo bye biri kure cyane. Ntiyanyeganyegaga, ntiyavugaga, gusa yanyuzagamo agatora utubuye agatera mu mazi. Jonathan yatangiye gutekereza ko uwo mukobwa ashobora kuba atari umuntu ahubwo ari madamu_samake, niko kuza gahoro n’ubwoba bwinshi aza yegera aho umukobwa yari yicaye. Uko aza amwegera umukobwa akomeza kwituriza nk’aho ntacyimuri inyuma nyamara yari yabibonye kare ko hari umuntu uri kumuturuka inyuma.

Jonathan akomeza kuza asatira umukobwa, ndetse amugeraho. Jonathan niko kumuca muruhande gusa amwitaruye ngo arebe niba koko igice cyo hasi ateye nk’ifi nk’uko yajyaga abisoma, mukwitegereza ntiyagira icyo abona ahubwo abona ni umuntu usanzwe. Jonathan niko kubaza uwo mukobwa ati “Uri muntu ki wowe utikanga umuntu utazi?” Umukobwa amwenyura ati Wari uziko ntakubonye urimo unturuka inyuma nyamara reba igicucucu cyawe uburyo ari kirekire. Nari nabonye ko hari umuntu uri kuza ansanga kare, nyamara sinigera mbitindaho kuko nabonaga asa nk’ufite ubwoba.” Jonathan koko arebye abona bitewe n’aho izuba ryari riri kurasira yagendaga igicucu cye kimuri imbere ndetse muri metero nyinshi na we ubwe ahita yiseka.

Jonathan niko kwegera umukobwa batangira kuganira baseka. Byasaga nk’aho umukobwa yari yigunze. Yari umukobwa wuburanga buhebuje, byari kugora umusore uwo ariwe wese kumutinyuka mu buryo bworoshye. Jonathan abaza umukobwa izina, umukobwa amubwira ko yitwa Sarah. Jonathan araza yicara iruhande rwa Sarah bakomeza kuganira. Jonathan akora mu mufuka wijaketi yari yambaye akuramo itabi ashyira mukanwa akijya kuricana, Sarah ararimwambura arijugunya mu mazi, nuko amazi araritembana. Sarah amwenyura ati “Umusore nkawe ntukwiye kunywa itabi” Barakomeje baraganira ndetse amasaha abasiga batabizi bisanga izuba ryabarengeyeho. Bari bishimiranye kuburyo byagaragaraga ku maso yabo. Ndetse batandukana bemeranije kuzongera kubonana undi munsi bidatinze.

Haciyemo iminsi bavugana kuri telephone. Kuva wa munsi bari kumwe Jonathan ntiyigeze yongera kunywa itabi. Byari ubwambere Jonathan ahaye umwanya umukobwa akayobora ibitekerezo bye. Sarah na we bitewe n’umuryango we utaramuhaga kwishyira akizana byasaga nk’aho ari bwo abonye umusore yimuriyeho ibitekerezo bye byose.

Byaratinze hashira iminsi Jonathan na Sarah bongera guhura. N’ubwo basaga nk’abatinyanye ariko imitima yabo ntiyabuze kubahatiriza bisanga bahoberanye bimwe byo kumirana. Babwiranye uburyo bari bakumburanye ndetse batangira bakina mu muhanda wacaga mu gashyamba k’ibiti byiza cyanye byahuhwaga n’akayaga amahuhwezi yako agataha ku mitima ya bombi. Ntagushidikanya bombi bari bari mu rukundo. Bahagaze Jonathan yafashe ibiganza Sarah barebana mumaso ubudahumbya, gusa amarira atangira gutemba ku matama ya Sarah.

Sarah ati “Ndumva mfite ubwoba.”

Jonathan ati “Ubwoba bw’iki?”

Sarah ati “Ubanza naragukunze.”

Jonathan aseka ati “Humura mukunzi nunkunda njye nzagukundwakaza.”

Sarah ati “Oya wiseka Jonatha, nunkunda uzapfa, nunkunda uzagirirwa nabi”

Jonathan ntiyabihaye agaciro ndetse ntiyigeze akenera kubimenyaho byinshi ahubwo yatangiye guhanagura amarira ku matama ya Sarah.

Bakiri aho baganira haje imodoka yihutaga nk’umuyaga. Sarah ayibonye arayimenya ndetse akuka umutima, icyuya kiramurenga. Sarah niko gufata Jonathan cyane aramukomeza ati Chr turapfuye dore papa.”

Imodoka iraza iraparika vuba cyane inyuma hasohokamo abasore bane bibigango bitwaje ibibando. Imbere naho havamo umugabo utavuga menshi gusa ugaragaraho ubugome ndengakamere, ni we Papa wa Sarah. Papa wa Sarah yari yarahoze mu gisirikare gusa yari ari mu kiruhuko k’izabukuru. Sarah uko afashe Jonathan niko kurira atakamba ati “Ndakwinginze papa ntugirire nabi Jonathan, ni njye waje kumwirebera si we wankuye mu rugo. Mbabarira ntumugirire nabi.” Papa wa Sarah utaravugaga, areba kuri ba basore azanye ,Bahita bamenya icyo avuze. Babiri bahita bafata Sarah bamwinjiza mu modoka, abandi babiri bafata Jonathan. Papa wa Sarah aza asanga Jonathan niko gufata ikibando cyari gifitwe n’umwe muri b’abasore agisekura Jonathan mu mutwe Jonathan asa nk’utaye ubwenge agwa hasi. Papa wa Sarah afata ikibando akizamuza umutwe wa Jonathan ati reba hano sha, kandi untege amatwi. Uzabwire n’abandi ko ntanyanayimbwa yumusivile nkeneye ku mukobwa wanjye.”

Ba basore bajya kuri Jonathan barahonda, papa wa Sarah we yinjira imodoka arayatsa atwara Sarah.

Bakimara kurenga umwe muri ba basore ahita abuza bagenzi be kongera gukubita Jonathan. Ati Umva Jonathan twari twahawe itegeko ryo kuguhindura ikimuga, gusa sinabikora urabizi twigeze gusangira itabi. Ahubwo inama nakugira va Inaha wigendere, kuko nukomeza kwigira intwari ibi uzabigwamo.” Akimara kuvuga atyo bamuta aho barigendera.

Hashize iminsi ibiri Sarah afungiye mu rugo yarabujijwe kongera kurenga umuryango. Yirirwaga arira akarara arira, rimwe ari ninjoro arimo arira yumvise umuntu akomanga ku idirishya ry’icyumba yararagamo. Sarah akuraho rido, yitegereje n’ubwo hari mu mwijima abona ni Jonathan. Akijya kugira icyo avuga Jonathan amubuza kuvuga.

Jonathan ati “Sarah nabwiwe ko ninguma inaha nzagirirwa nabi. Nasabwe ko ngomba guhunga. Ese wankurikira tukajyana? Sarah ndagukunda, ni ubwambere nkunze ariko nasajijwe n’urukundo nagukunze. Ese wankurikira tukigendera? Tukajya kure aho ntawe uzadukurikira, tukajya kwitangirira ubuzima bushya?”

Sarah yarimo arira azamura umutwe awumanura yemera.

Abarinzi baho Jonathan yari yamaze kubasinziriza. Ntituzi uko yabigenje cyane ko na we yahoze asangira itabi n’ibirara. Sarah afata utwenda duke ashyira mu gakapu, asohoka bucece, ntawe umwumvise. Gusa ntan’uwari kumwumva cyane ko babaga mu nzu nini cyane bitashobokaga ko wamenya ibiri kubera mu kindi cyumba.

Hashize amezi atandatu Sarah na Jonathan barabuze, ndetse rwose bari baragiye biturira mu giturage cya kure. Amatangazo yaratanzwe arangisha Sarah gusa akomeza kubura. Sarah yari atwite inda y’amezi ane, yibanira na Jonathan bishimye. Bahoraga banezerewe ndetse rwose bashimaga Imana yabahuje. Abaturage bo muri ako gace barabakundaga bitewe n’urukundo bagaragazaga ndetse n’uburyo bari abanyamahoro mu buzima bwa buri munsi. Bari bamaze kwiringira amahoro, Rimwe ari mu gitondo kare Jonathan yakanguwe n’umuntu wakomangaga, niko kubyuka ajya gukingura. Agikingura atungurwa no gusanga urugo rwuzuye abapolisi. Umwe muri bo ategeka Jonathan gushyira amaboko ku mutwe kandi akerekana Sarah yashimuse aho ari. Sarah yarabyumvaga ahita avayo yihuta

ati “Oya umukunzi wanjye ararengana ntiyigeze ancimuta.”

Umupolisi warimbere abonye urukundo bafitanye arahindukira areba bagenzi be bose barebana basa nk’ababuze icyo bakora. Ako kanya papa wa Sarah yahise ahagera aza atera intambwe aca mu ba polisi, uko aza ukuboko kwari inyuma akurayo pistor ashaka kurasa Jonathan , Sarah wari wabibonye niko guhita yitambika imbere ya Jonathan isasu aba ari we ryahuranya we n’uwo atwite.

Sarah amanukira mu maboko ya Jonathan mpaka hasi. Papa wa Sarah akijya kurasa irindi sasu abapolisi baba bamusingiriye ukuboko bakwerekeza hejuru andi yose ajya mu kirere. Sarah yarimo ava amaraso menshi, umutima we utera cyane, areba asa nk’ufite ibitotsi nyamara urupfu rwari rurimo rumutwara.

Sarah niko kubura umutwe areba Jonathan ati Jonatha, Ndagukunda, naragukunze kandi nzahora ngukunda. Umbabarire kubw’ibi gusa kukwitangira nicyo kintu cyanyuma nari mfite kugukorera. Ndagukunda” Ako kanya arahwera birarangira.

Jonathan yariraga aboroga, yumvaga isi isa n’irimo ubusa kuburyo we ntakindi kintu yumvaga cga yabonaga usibye Sarah wari umuri mu biganza.

Papa wa Sarah bamujyanye kumufunga ndetse ntiyanabasha gushyingura umukobwa we. Inshuti zakomeje kwihanganisha Jonathan, gusa biranga bikomeza kuba ibyubusa kuko buri joro yararaga aho bashyinguye Sarah. Nyuma y’ukwezi kumwe Sarah apfuye, mu rukerera nibwo abantu baje gusanga Jonathan aryamye hejuru y’imva ya Sarah yapfuye iruhande rwe handitse amagambo agira ati “UBWO ATABASHIJE KUGUMANA NANJYE MURI UBU BUZIMA REKA NJYE MUSANGE AHO YAGIYE.”

Jonathan yashyinguwe mu mva yegeranye neza neza n’iya Sarah, ndetse ababibonye bose bahamya ko ntagushidikanya niba nyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima ubu Jonathan ari kumwe na Sarah.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *