AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 11

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

Duherukanye Anitha asohokana na afande bosco mu ka bar basanzwe bahuriramo,noneho Anitha agasangamo cheri we Justin arimo kurya ubuzima hamwe na Nicky.
……………………………………………………………………………………………………………………
Luc nyuma yo gukundana na Linda umukobwa w’umugabo wamwitayeho akigera muri Tanzaniya,yagize igitekerezo cyo kuzabana na we bakibera mu Rwanda ndetse abibwiye na Linda arabyemera ikindi kandi bafata n’umwanzuro wo kubwira ababyeyi babo kubijyanye n’ubukwe bwabo.
…………………………………………………………………………………………………………………….
Luc hari ibyo ateganya kuza gutunganya mu Rwanda mbere y’uko Linda aza,akazasanga yarabirangije. Ibyo ni ibiki?
………………………………………………………………………………………………………………………………………….
.
.
Dutangiriye kuri Anitha,akimara kwinjira mu cyumba yakundaga kuba arimo we na afande Bosco,akubitwa n’inkuba kuko yasanze cheri we Justin arimo kwinezeza na Nicky kuko hari harimo n’igitanda,ubwo bari bamaze gukuramo imyenda yose,ariko bibagiwe gufunga,ndetse n’abakora muri ako ka bar na bo ntabwo bamenye ko hari abandi ba client binjiye nyuma y’uko bakiriye Justin na Nicky, gusa Anitha yinjira yari wenyine kuko afande Bosco yari asigaye hanze arimo kwitaba phone yari imuhamagaye.
Anitha ababonye,ahita asakuza cyane ati”yego ko Nyagasani! Justin ni wowe,cyangwa ndarota?”

Justin abonye Anitha ahita arekurana na Nicky,ndetse yambara imyenda vuba vuba cyane, Anitha na we abibonye ahita asohoka yiruka,ntahandi aciye,ahita ataha mu rugo. Justin mu gusohoka ngo amusange amuvugishe,ageze hanze aramubura. Nta kindi cyabaye,Nicky na we yarambaye gusa mu kwambara arivugisha ati”uyu mukenya w’umukobwa anyiciye ijoro. Ubu se ni inde waba wabimubwiye? Nta wundi muntu wari uzi gahunda yanjye na Justin uretse Gisele,ubwo bivuze ko ari we wabimubwiye akaba aturaburije. Nta kibazo ariko araza kumbona”

Mu gusohoka na we akurikiye Justin,ageze hanze aramubura,kumbe Justin yakomeje gushakisha Anitha mu ga centre hose ariko yamubuze, Nicky na we ahita yitahira.

Afande Bosco mu kumara kwitaba phone,na we aza agana muri cya cyumba,agezemo arimo gufunga umuryango arivugisha ati”Cherie Anitha, wowe humura iri joro ndaza kukuryohereza urumirwa” Mu kumara gufunga,arebye asanga Anitha ntawe urimo,arumirwa ndetse arasohoka,anahamagara phone ye ariko ntiyayibona. Na we ahita yitahira,gusa agenda avuga ati”ariko se uyu mukobwa ankinnye uwuhe mukino ko kuva twamenyana aribwo yampemukira ra?”

Dusimbukire muri Tanzaniya,muri ayo masaha ya ninjoro,Thomas arimo gutemberana na madam Karangwa(MWIBUKE KO BAMAZE KWISHYINGIRA MURI SEASON 1)binjira mu kabari kari ku muhanda kugira ngo bagure ako kunywa nuko baricara, batumiza izo bakeneye batangira kunywa.

Thomas mu kureba ku ruhande,hari umusore wambaye ingofero imutwikiye ku maso aramwitegereza cyane, ako kanya arivugisha ati”ndarota cyangwa uyu ni Albert?” Uwo musore aramubwira ati”ntabwo urota boss, ni njyewe kabisa” Ahita akuramo ingofero ye,kumbe koko ni Albert umwe tuzi wacikishije Luc kwa Rurangwa,twari tuzi ko yagiye muri Cameroon kumbe yibereye Tanzaniya.

Thomas aramubaza ati”nonese kandi wowe wageze hano ute? Nukuntu twabaye inshuti koko birangiye umfashe ugiye kunjyana mu Rwanda?” Madam Karangwa we atangira gutitira cyane,maze aravuga ati”ibyo twigize noneho akacu karabaye ubu se dukoze iki?” (BATEKEREZAGA KO ALBERT AKIRI UMU POLICE, NONEHO KUKO BAHIGWAGA NA POLICE Y’U RWANDA, BAKEKA KO AJE KUBAFATA)

Albert arababwira ati”muhumure Thomas, ntabwo nkiri umu police ubu nakivuyemo kandi nakivuyemo ntorotse. Gusa ahubwo ngize amahirwe kuba mbonye abo nsanga muri iki gihugu,byari bitangiye kunshobera pe”

Madam Karangwa aramubaza ati”nonese byagenze bite kugira ngo utoroke igi police?”

Albert yababwiye amateka yose y’uburyo yacikishije Luc,ababwira uburyo yari afunzwemo n’ibyo yari ari kuzira,mbese byose ukuntu byagenze n’impamvu yamuteye kumucikisha. Nyuma aravuga ati”mbabajwe n’uko nacikishije inshuti yanjye,ariko kugeza nanubu nkaba ntazi aho ihererereye”
Thomas aravuga ati”ariko koko uriya musore yarahuritse pe,agire ibyo yahuye nabyo byendaga no kumugeza ku rupfu, none byakomeje no kumugendaho koko?
Gusa Imana izamwifashirize agire iherezo rizima. Ahubwo se waje tugatahana mwana,ukarara iwanjye ko ntakwibagirwa ubushuti twagiranye ubwo twakoreraga bariya bagabo b’ibisimba?”

Anet we byakomeje kumucanga ndetse ubuzima buramubihira, akajya yirirwa arira, akigunga ndetse akirirwa mu nzu yakodesheje afunze kuko yangaga ko bamubonaho kuko yari yarabaye iciro ry’imigani,abamubonaga bose bamuvugiragaho,bamwe bati”ariko abakobwa bubu ni ibicucu koko,nukuntu abagabo babuze uriya yitesheje umugabo?’’
Abandi bati”imboga zibona abana koko” Noneho byagera ku bo biganye secondaire byo bikaba ibindi bindi,kuko Luc yahoraga ari umuhungu buri mukobwa wese akunda,ndetse na bamwe barashize kubera we bakabura aho bamuhera.

Nyamara umubyeyi ahora ari umubyeyi, umunsi umwe maman we amenya aho acumbitse maze aza kumusura, ndetse anamuzaniye bimwe mu biryo yakundaga, Anet amukubise amaso ari nko hakurya ahita yinjira mu nzu ubundi arafunga, maman we mu kugera mu rugo aramukomangira ariko yanga gufungura amubwira amagambo make yibereye hanze arangije amubwira ko yigendeye, gusa nyuma Anet arafungura ariko isoni n’ikimwaro byamwishe.

Maman we yarinjiye muri salon, amuha ibyo yari amuzaniye ngo arye,gusa mu kubipfundura Anet ahita aruka,maman we arabibona,maze aramubwira ati”ese maman Jule yanaguteye inda? Mbega umwana wanjye ugiye kubabarira kuri iyi si!” Kumbe Anet aratwite.
Nta kindi maman we yamukoreye,yaramuganirije,ndetse bigera aho agira impuhwe za kibyeyi,amwemerera ko bajyana akajya kuba mu rugo nk’umwana. Bahise batahana,gusa mu gutaha aramubwira ati”icyakora warakinkoze kandi wankojeje isoni,ariko ni wowe useba cyane kandi ingaruka zose ni wowe zigarukira. Iyo itaba iyo nda utwite,ntabwo wari kuzagaruka mu rugo rwanjye. Ariko nyamara ibyaye ikiboze irakirigata,sinigeze nkwifuriza kubabara na gato”

Iminsi yakomeje kwicuma,Anet akomeza kubana na maman we mu rugo,gusa agahora afite isoni n’inkeke zo gusohoka mu nzu.

Luc na we urukundo rwe na Linda rwakomeje gutera imbere,ndetse bigera aho we na Albert ndetse na Thomas baza kubonanira muri Tanzaniya,Thomas anamusaba imbabazi kuko yafatanyaga n’abashakaga kumwica,gusa Luc nyir’umutima mwiza aza kumubabarira.

Byageze aho, Linda na Luc ubukwe bwabo babumenyesha ababyeyi babo,maman Luc abyakira neza cyane ndetse na Gasana twafata nka papa we arabyishimira,baravuga bati”byibura umwana wacu yagira amahoro” Ndetse,papa na maman ba Linda na bo ibyishimo byarabasaze,hamwe n’abandi babimenye mu muryango wabo.

Anitha we yararakaye cyane ku bwo gusanga Justin arimo kumuca inyuma kuri Nicky,ndetse amera nkuciye umubano wabo,n’ubushuti yari afitanye na Nicky arabukatira. Nyamara,ntabwo byakuyeho ko Nicky na Justin nabo bagira impungenge,ariko Anitha na we muri iyo minsi,yabaye nk’ukatiye afande Bosco,kuburyo n’iyo yamuhamagaraga kuri phone ntabwo yamwitabaga.

Luc arakomeza ati”nyamara n’ubwo nari narihaye amahoro, mu mutima wanjye hatangiye kuzamo ikintu kimbwira kiti”nyamara wa musore we warahemukiwe,kandi ukeneye ubutabera” ndetse nkatangira kwiyumvamo ko nanjye ubwanjye nshobora kugira ibyo nakora kugira ngo nihorere ku byo nakorewe byose.
Justin inshuti yanjye magara,yari yaramaze kumbwira ibyo naziraga byose kandi ari amaherere nta n’uruhare nabigizemo(urupfu rwa Jeanete,imitungo nahawe na data Karangwa) Icyakora byo,inkomoko y’urupfu rwa Fiston yo yari njyewe, n’ubwo nabyo byabaye impanuka kubera ibyo nanyuzemo byose,nari kwemera kubihanirwa pe,ariko uburyo nari ndimo guhanwamo ntabwo bwari bukurikije amategeko,kuburyo byari bigiye no kumviramo kwicwa,iyo akaba ariyo mpamvu natorotse.
Numvise nta kindi kintu nakora muri ibyo byose,maze ntekereza ko nta buryo nakoresha kugira ngo abampemukiye bahanwe kandi ari bo bavuga rikijyana,ahubwo mpitamo kwihorera mbikoze ku giti cyanjye,ndetse ndibwira nti”mfite inshuti nyinshi,ndabizi bazabimfashamo” Nguko uko nafashe umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda nta muntu n’umwe mu nshuti zanjye ubizi,uretse abo nari nsize muri Tanzaniya na bo nari mbwiye ko ngiye kugira ibyo ntunganya mu gihe kingana n’amezi 5 yonyine,ubundi Linda akazansangayo,duhita dukora ubukwe.
Njya kuva muri tanzaniya,nagishije inama Albert ndetse na Thomas,maze aho kungira inama barambwira bati”inama ushaka ko tukugira mu magambo ntazo dushaka,ahubwo tugende mu Rwanda mu itsinda ry’abantu 3,ndabizi tuzakora ibikorwa byinshi cyane” Nguko uko twafashe urugendo tukaza mu Rwanda turi 3 kuko Thomas umugore we yari yamusize.
HAKURIKIYEHO IKI?? BYAGENZE BITE?…………………………EPISODE 12 LOADING
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *