“Luc namukunze bwa mbere,we atarankunda. Luc ninjye ubwanjye wamwisabiye urukundo. Luc ninjye watumye ajya mu rukundo nanjye. Luc ninjye wamushyize muri byose byerekeye urukundo.
Nyamara nyuma yageze aho arabyishimira,aranyakira nk’umukunzi,urukundo rwacu turaruryoshya ruraturyohera.
Sinigeze menya ko nshobora kumuhemukira. Nanyuze mu buzima bugoye kubera urukundo nakunze Luc,ariko nyamara we yanyuze mu bugoye kundusha kuko yari no hafi y’urupfu kubera urukundo yankundaga.
Imyaka yose,Luc ntabwo yigeze ampemukira na rimwe cyangwa ngo ance inyuma,icyakora nanjye ntabwo nigeze mbigerageza.
Ibyo byose iyo mbitekereje,mpita mba nk’umusazi cyane uburyo nahuye na Jule akanyemeza ko ari we mugabo uhamye kandi ufite ibintu tugomba kubana,ndetse ko azampa umunezero kurusha Luc aho tuzaba twarigiriye ku wundi mugabane. Naramuhakaniye,mubwira ko urukundo nkunda Luc rutanyemerera kumuhemukira. Yakomeje kumpatiriza,gusa ndamwangira,nkomeza gutegereza uwo nari narahaye roho n’umutima byanjye,ari we Luc. Ku munsi wa nyuma ari nawo wabaye isoko y’umubabaro ntazakira mu buzima, nibwo namenye amakuru y’ibihuha kandi y’ibinyoma avuga ko Luc yabyaranye na mukuru wanjye akabimpisha,bihita biba imbarutso yo kumva ko ntabana n’umugabo w’umuhemu nka Luc,binampa guhita ntekereza kwisangira Jule maze tukijyanira kwibera mu buzima bwiza.
Nguko uko Luc namutaye,muziza ubusa kandi amakuru atari yo,nguko uko namuteye igikomere mu mutima kandi nanjye nkagisigarana,gusa nakwibuka n’uburyo igihe numvise ambwira ko ashaka kungisha inama y’uko akunda mukuru wanjye Jeanete ariko we akaba atamukunda nahise mpwera kubera urukundo namukundaga,noneho umutima wanjye ukanshengura kuko iryo ari ibara nakoze ryo kumuta mu rusengero aho twari tugeze ku munota wanyuma amasezerano twagiranye agasohoza.(AHITA YICARA HASI MAZE ARARIRA CYANE) nanjye ubwanjye ndiyanga.
Jule yarambabaje bishoboka,kuburyo mutabyumva,gusa nanone n’ubwo kuzongera kubona Luc bitazashoboka,nahisemo kwigarukira iwacu basi,nubwo nzi ko nta n’umugabo nzabona kuko bazi bose imico yanjye,ariko nanone ubusabusa buruta ubusa”…
Anet akimara kubaza Nicky na Gisele ibyerekeranye na Luc bari bari kuvuga uwo ariwe(MURI PART YA 9 UKO YARANGIYE),bamusobanuriye uwo bari kuvugaho,asanga ni umwe natwe tuzi,niko gutangira kubabwira ibi byose,bijyanye n’amateka yabo.
Nicky ahita yegera Gisele ati”uziko uyu ubanza ari we Anet bavuze we,mbega umukobwa w’akagoryi we!!”
Nuko yegera Anet aramubaza ati”nonese ni wowe Anet?”
Anet ati”yego ni njye,ko mwe ntabazi se njye munzi hehe?”
Nicky aramusubiza ati”ahubwo se ni inde muri aka gace dutuyemo utazi umukobwa w’akagoryi wataye umugabo barimo gusezerana mu rusengero, kandi uwo mugabo ashakwa na buri mukobwa wese akagenda akurikiye ibindi?”
Anet ararira cyane noneho,maze aravuga ati”nabaye ikivume byararangiye pe,ariko rwose mumfashe mundangire aho Luc yaba aherereye,basi Imana izabampera umugisha”
Nicky aramusubiza ati”nyumvira ukuntu nta n’ubwenge ugira,ubwo se urumva njye namukurangira? Ahubwo mu minsi itaha nzakuzanira ubutumire ku munsi w’ubukwe bwanjye na Luc,kandi uzabyihanganire wirangayeho. Ahubwo dufashe uhahe ibyo uhaha,ubundi utuvire aha utaza kuducumuza”.
NYUMA Y’AMEZI 4
Dutangiriye muri Tanzaniya aho Luc ari,ndetse ahita yakira phone,kumbe ni Nicky umuhamagaye.
NICKY:bite Luc,amakuru yawe?
LUC:nimeza sha Nicky.
NICKY:ni ukuri hari hashize iminsi tutavugana,gusa nyuma y’uko ngusaba bya bindi nategereje ko unsubiza ndaheba.
LUC:sha ni ukunyihanganira hari igihe kigera nkaba mfite akazi kenshi,ariko ubu tuvugana ndashaka kuguha igisubizo ku kibazo wambajije,kandi nizeyeko uri bunyurwe kuko arinjye bwite uraba ubikwibwiriye.
NICKY:ni ukuri ndanyurwa,gusa rwose ubimenye ko nagusabye urukundo mbikuye ku mutima wanjye,kandi byaturutse mu ndiba y’umutima ugukunda.
LUC:nyumva rero nkubwire.
NICKY:ndakumva kandi nguteze amatwi rwose.
LUC:uri mukuru,kandi urasobanukiwe cyane. Njye nanyuze muri byinshi bishimishije,ibindi bibabaje ndetse cyane kubera urukundo,bityo bivuze ko ntatinya kuvuga ko mfite uburambe ku bijyanye na rwo,ubwo rero ntabwo byangora cyane guhitamo icyo umutima wanjye wakunda.
Ndashaka kukumenyeshavko ubu tuvugana umutima wanjye namaze kuwufatira umwanzuro kandi ko umwanzuro nafashe ari ndakuka, kubera ko byose mbisobanukiwe. Rwose sinakubeshya ko ngukunda kuko naba nkwemereye ibyo ntabona, ahubwo naje kubyigaho neza mbona umukunzi unyuze umutima wanjye kandi ushobora kunkorera buri kimwe kugira ngo nishime kandi mbeho nyuzwe. Uwo si wowe.”
Nicky mukumva ayo magambo ahita akupa phone,Luc ati”aloooooo” ariko akabura umwitaba,akura phone ku gutwi ayirambika hasi,ako kanya Linda ahita yinjira aho Luc acururiza,maze aramusanganira aramuhobera aramubwira ati”LUC,muby’ukuri amagambo numvise akuvuyemo,aranshimishije kandi anyongereye icyizere ku cyo nari nsanzwe ngufitiye”
Luc aramubwira ati”erega njye ntabwo njya mpemuka Cherie,kandi ubishatse wanyizera birenze kuko ntabwo nzigera nguhemukira bibaho,kuko ndagukunda cyane” Bahita bahoberana.
LUC ARAKOMEZA ATI”nyuma y’amezi 3 maze kwiyubaka neza muri Tanzaniya,nibwo natangiye kumva ndi kugarura umutima wanjye,ndetse nkiyibagiza ibyambayeho byose,ahubwo nkifuza kubaho nk’aho ntakintu na kimwe cyigeze kumbaho. Kubw’amahirwe byarampiriye,kuko byageze aho mba mushya,noneho Linda na we akanyereka urukundo rwe rwose,nkagira intege nke mu mutima maze rukanyinjiramo cyane.
Nakomeje kumurwanya, nkajya muhunga nkamujya kure kugira ngo atabinzanamo,biza kugera aho abona ko ntamukeneye na we anjya kure,ariko kuko agaciro k’umuntu ukabona agiye,nibwo natangiye kubona ko mukeneye cyane mu buzima bwanjye,maze njya kumwishakira nta n’icyizere mfite ko ashobora kunyemerera,ariko mugezeho mera nk’uworosora uwabyukaga,kuko yabikoze abizi neza ko nzamushaka.
Ntababeshye,nyuma y’uko njye na Linda tujya mu rukundo, rwatubereye rwiza ndetse ndanyurwa cyane kurusha n’urwo nakundanye na Anet,cyane cyane ko nari ndi gukora noneho ibyo nsobanukiwe.
Linda naramukunze,na we arankunda,ndetse ntibyagarukira aho,dusezerana no kubana akaramata.
Nguko uko nibagiwe neza ibya Betty na Anet,nkikundira Linda kuburyo numvaga mubuze naba nibuze mu buzima”
Tuze mu Rwanda, Nicky we byamubanye ibibazo,kuko ibyo yari yizeye byose byabaye ubusa,bamuteye indobo nta kuva mu buriri ahora aryamye,ndetse agahora anarira cyane. Gisele ati”ariko Nicky,ubwo uzagabanya umwirato wawe kugeza ryari? Ubuse ko urimo kurizwa n’uko Luc yaguteye indobo,ubwo utekerezako Anitha aramutse amenye ibyo ukorana na cheri we Justin yarira amarira angana iki?”
Nicky aramubwira ati”ahubwo sha urakoze cyane,ukoze hasi unyibutsa ibuye,reka numve niba Justin yifitiye umwanya nimugoroba tujye kwibyinira,nimare agahinda maranye iminsi. Gusa Luc we genda urakinkoze,nari maze amezi 4 yose nizera yuko uzankunda,wampamagara ntubure izina Cherie nkagira ngo ni urukundo, yewe, genda uri umwana mubi” Ahita afata phone,ahamagara Justin.
NICKY:allo Justin,sha ko ngukumbuye iri joro waretse tugakora umuti?
JUSTIN:yego sha,nanjye nibyo nshaka kuko ndi gusaba uruhushya rwo kudakora ninjoro uyu munsi.
NICKY:yego sha,rusabe urebe ko bari buruguhe,maze urambwira n’aho turajya uyu mugoroba.
JUSTIN:ahubwo ndabona barumpaye,gusa kubera ko ndi butahe saa kumi n’imwe ndaba naniwe,reka tuze kujya muri ka ga centre ko hirya hariya,maze ariho tuza kubyinira muri ka kabyiniro kaho, na ho se ntibafite ibyumba byo kuraramo n’ubwo bitameze nk’ibya ya hotel twarayemo ubushize?
NICKY:yego sha,nta kibazo icya ngombwa ni uko nkubona gusa,sinjye urarota ingezemo gusa,ndagukumbuye cyane.
JUSTIN:sawa turi bunezerwe nta kibazo.
Tuze mu rugo kwa afande Rurangwa,amaze kumenyerana na Betty,ndetse yabaye umugore we bwite,gusa Beata nta makuru na make afite kuri Luc uretse kuba azi ko Luc yapfiriye muri gereza yishwe na cancer.
Ubwo Kalisa papa Beata arimo aganira n’umukwe we Rurangwa muri salon ati”ubuse koko ko abantu benshi bamaze kumenya ko uriya musore yafunzwe azira ubusa,kandi hakaba hari n’abantu numva bavuga ko byanga byakunda bazasubiza inyuma urubanza maze bakamuburanira,ubu koko ntabwo bizatugiraho ingaruka? Icyakora iby’imitungo byo nta kibazo kuko twamaze kuyigarurira yose”
Afande Rurangwa aramubwira ati”icyangombwa ni uko yafunzwe azira kwica umwana we,kikaba ari cyo cyaha cyamuhamye,kandi na Beata arabihamya kuko yarabyiboneye,ubwo rero sinzi icyo bazashingiraho batanga ibyo bimenyetso byose by’amafuti”
Kalisa ati”ariko se ubundi sibyo? Apu nta kibazo. Ahubwo ikibazo cyaba kimwe,aramutse yigaragaje kandi abantu bazi ko yapfuye,byo hacura iki? Kandi uriya musore ni umunyabwenge kuva yaragiye,ubwo arimo gupanga kandi nagaruka,azaza aje kandi twese tuzarimbuka”.
Rurangwa”icyakora byo nanjye byo bintera ubwoba pe,gusa reka twizere ko atazagaruka”.
Bakomeza kwinywera.
Claude musaza wa Anitha yibereye mu rugo,abona mushiki we amuhingutseho aje kumusura ati”ariko se nkawe ugiye uza kunsura ukanteguza, waba iki wenda nkanakwitegura? Reba nk’ubu usanze tumaze kurya!”
(mwibuke ko we yashatse umugore)
Anitha ati”ubundi se kwirirwa nguteguza nta kintu ndakuzanira bimaze iki?”
Claude ati”ariko abantu b’iki gihe muransetsa cyane pe,wumva se ko uzateguza umuntu ari uko umushyiye ikintu gusa?”
Anitha ati”niko mbyumva pe,ahubwo se amakuru ko abahano badakoma?”
Claude ati”tumaze kurya madam wanjye ajya gusura umugore w’inshuti ye utuye hirya iriya. Ahubwo wowe mbwira amakuru,ubu urumva nta kibazo biguteye kuba ukiri umukobwa ubana n’ababyeyi kandi ungana utyo? Justin niba ari kugutindana,washatse undi wihuse?”
Anitha ati”sha nanjye ibyanjye birenda gukemuka, Justin turenda gupanga gahunda z’ubukwe maze”(ntabwo azi ko yifitiye gahunda na Nicky kumugoroba)
Claude ati”ehhhh,uzabure kungurira,sinakurangiye umusore mwiza?”
Anitha ati”yewe nibyo gusa abasore beza ni benshi cyane da,uzi umu police uri hariya urimo gukora uko ashoboye kose ngo anterete,ariko nkamwangira?”
Claude ati”zimpe neza rero!”
Bakomeje kuganira,saa kumi n’ebyiri n’igice zigeze, Anitha asezera kuri Claude ati”ahubwo reka njye kureba afande Bosco angurire kamwe dore ko yakamenyereje,icyaka kiranyishe,kandi muramuke”
Claude ati”genda nzaguherekeza ubutaha,kandi uryoherwe”
Tugaruke kuri Luc ari kumwe na Linda barimo gutembera, maze Linda aramubaza ati”cheri,ubu koko ntibyazaba byiza igihe njye nawe tuzabana tubaye twibera mu Rwanda?”
Luc aramusubiza ati”ahubwo ibyo nari narabitekereje nziko nimbikubwira utazabyemera. Ahubwo tugire vuba tubibwire ababyeyi bawe nanjye mbwire abanjye,maze dupange noneho nshake n’uburyo njye nagenda mbere nkagira ibyo njya gutunganyayo,ubundi ukazaza unsangayo”
Linda ati”Luc cheri,ko unteye ubwoba koko ni ibiki uzaba ugiye gutunganya? Ndi kumva utabijyamo nubwo ntabizi”
Luc ati” Linda Cherie,wihangayika kandi nyizera, nk’uko wambwiyeko ubikora,ibyo ngomba gukora nzabikora kandi nzabikora neza ntangaruka”
Anitha akiva gusura musaza we Claude,ahita ahamagara afande Bosco,amubwira ko aje kandi bari buhurire aho basanzwe bahurira. Bosco ati”sha ndagutegereje,kandi nizereko ibyo nagusabye noneho uyu munsi turi bubitunganye,sibyo se bebe?”.
Anitha ati”sha turabyigaho,gusa n’iyo twabikora,turashyiramo ubwirinzi dore iyi minsi ni mibi cyane ntawamenya”
Bosco ati”ndagutegereje kandi ndakwiteguye cyane”
Nicky na we ageze kuri ya centre,ahagarara ategereje Justin ko ahamusanga anavuye ku ivuriro guparika ambulance,gusa yamuhamagara numero ye ikanga gucamo.
Yakomeje kuyicishamo,nyuma iza gucamo baravugana.
Anitha na we ageze muri ako ga centre,abaza Bosco aho ari ndetse bahita banabonana,maze binjira muri ka ka bar basanzwe binjiramo bakanywa kamwe.
Mu kwinjira,barakomeza aho baganirira,gusa mu gufungura umuryango,Anitha akubitwa n’inkuba,kuko ari ho yasanze Justin ndetse na Nicky barimo kandi bari kwisanzuranaho cyane(namwe murabyumva)……………….EPISODE 11 LOADING
Harahiye Too!! Gusa luc na Linda bazaryoherwe nurukundo rwabo rushya!