IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO
Duherukanye Anet amaze kumenya ko umwana bitiriye uwa Luc bigatuma ubukwe bwabo bupfa ku munsi wa nyuma atari uwe.
Byagenze bite?
Anet ati”ngo? Ubwo ushatse kuvuga ko noneho ariyo mpamvu Luc yashatse kumwica akimara kubimenya?”
Jolie ati”nyumvira ukuntu uri agacucu,ubwo se uko Luc umuzi,ubona yagira umutima wo kwica?
Ntega amatwi nkubwire ibyo utari uzi”
Anitha mushiki wa Claude muri uwo mugoroba,yagiye gusura Justin cheri we,ndetse ahurirayo na Gisele ndetse na Nicky,maze bicara hamwe uko ari bane baraganira.
Anitha ati”njye ibintu muri kuvuga ntabwo ndi kubyumva pe, ubuse Luc n’ukuntu nzi ko agira ubwoba ubu koko yacika gereza?”
Nicky ati”ubyumve cg ubyihorere, gusa njye ndabikubwira mbizi neza kuko yaraye iwacu”
Ubwo Justin we yari yiturije,maze abasaba guceceka maze arababwira ati”nibyo koko uwo munsi yaje kundeba ngo mucumbikire gusa asanga nagiye mu kazi, nibwo yahise ajya kurara kwa Nicky”
Nicky na Gisele barumiwe,maze babaza Justin bati”nonese wowe wabibwiwe n’iki ko Luc mu gitondo kare twabyutse tukamubura?”
Justi arababwira ati”n’ubwo ntashaka kubabwira aho Luc ari,ariko yarampamagaye,maze ambwira byose,kandi ansaba ko mbabwira ibingibi, muntege amatwi”
Justin yababwiye ibya Luc byose,ibyo azira abandi batazi ndetse n’indamukanyo yo kubasuhuza,maze arababwira ati”yaranambwiye ngo muzihangane mufate akanya mujye gusura iwabo, ndetse mubabwire byose hato bazamenye uko bitwara ku baturanyi babo”
Anitha na we yahise ababwira ko yari abizi ariko yarabibahishe,ndetse anababwira ukuntu akibimenya aribwo yari aje kubibwira Luc muri ya minsi yabanaga na Justin, ariko agasanga aba police bahamutanze ndetse bamufashe.
Gisele na Nicky byarabababje,ndetse bafata umwanzuro wo kujyana na Justin ndetse na Anitha, batibagiwe guhamagara Claude ngo bazajyane gusura ababyeyi ba Luc mu gace k’iwabo.
Anet ati”ariko noneho Nyagasani ibi ni ibiki ndi kumva? Ngo ushatse kuvuga ko Luc atigeze abyarana na Jeanete? Ushatse kuvuga ko ari kuzira urupfu rwa Jeanete ndetse n’imitungo yahawe na papa we?
Ubuse koko Mana yanjye nabikoreye iki?”
Jolie ahita abona message iturutse kwa musaza we,ati”nabuze uko nsohoka mu gihugu,ariko nashakaga kukubwira ibyo umbwirira Anet niba mukiri kumwe,cg niba yaragiye ahandi uzamushake ubimubwire. Uzamubwire uti”ninjye wa muhungu wamudoderaga inkweto ubwo yigaga muri kaminuza,naje nyuma kujya mu gi police. Kubera ko yakundaga kumbwira amakuru ye n’ayumuhungu bakundanaga witwaga Luc n’ubwo nari ntaramumenya, ariko byageze aho Luc ndamumenya kubera ko ari njye wamurindaga aho yari afungiye kwa Rurangwa n’ubwo abantu bari bazi ko afungiwe muri gereza. Nahise nibera inshuti na we,kubera ko nari nzi ko nta kibazo cye. Ubwo Rurangwa yapangaga kumwica,numvise nta kintu Imana yazampembera kandi mfite ubushobozi bwo gukiza inzirakarengane njye nkiyibagirwa. Umubwire ngo niyemeje kuva mu gi police kubera Luc,kandi umubwire ngo Luc namucikishije aho ari ameze neza, n’ubwo nanjye ntazi aho ari,ariko ndabizi ntabwo yakongera gufatwa na Rurangwa. Nanone umubwire asenge cyane, n’ubwo yakoze amakosa ariko asengere Luc kandi yizere ko Imana izamufasha bakongera bagahura. Mu gitondo ndazinduka njya muri Cameroon,nabonye umuntu turajyanayo akajya kumpa akazi ko gucukura amabuye y’agaciro. Musigare amahoro”
Jolie akimara gusoma iyo message,na we arumirwa nuko ayihereza Anet ngo nawe yisomere,gusa aravuga ati”cyakora Mana iyi si uyifashirize kuko igeze ahaminuka”
Anet akimara gusoma message ari no kuyitamo amarira,aba aravuze ati”ese ni wowe Albert koko? Kandi wari warambwiye ngo no mu buzima bwo hanze uzankorera akantu keza,none dore urabikoze. Icyakora Imana iguhe umugisha aho ugiye”
Bwarakeye,saa ine z’amanwa ama telephone atangira gucicikana hagati ya Nicky, Gisele, Justin, anitha ndetse na Claude musaza we bavugana aho barahurira.
Ntibyatinze bahurira ku muhanda, ubundi baratega baragenda.
Mu kugera kwa Luc mu rugo,basanga Gasana na maman Luc baricaye ku irembo,nuko maman Luc abonye Anitha na Claude bahageze,aba aravuze ati”aho uyu munsi noneho wo biragenda gute ra ko ubushize byari ibibazo birenze?”
Barabasuhuje,ndetse babaha karibu mu nzu. Baganiriye byinshi,bageze ku kiganiro kivuga Luc amarira atangira kumeneka kuri bose,maze Justin araterura ati”ubu ni ubutumwa mbazaniye,kandi uwabumpaye yambwiye ko mwareka guhangayika,kuko aho Imana yakoze iracyahakora.
Ahita ababwira ibyo Luc yamubwiye byose,n’uburyo na sebukwe ndetse n’undi muturanyi wabo Rwango babirimo,ababyeyi ba Luc barumirwa neza,bati”ngo? Ubuse koko ibyo bintu Kalisa yabikora koko?”
Nuko Justin arababwira ati”yanansabye rero ko mwamenya uburyo mwakwitwara ku baturanyi banyu,mukamenya uko mubafata n’uko mubatwara”
Barumiwe,bagira agahinda,gusa nyuma maman Luc aravuga ati”twagiye mu biganiro gusa,twibagirwa kubakira pe,mutwihanganire. Gusa ariko nanone ndacyari mu rujijo kuko aba baâri babiri(Nicky na Gisele) ndi kubona hano ntabwo nigeze mbamenya”
Bahise bivuga,ndetse maman Luc aranabishimira.
Barabakiriye,amasaha akuze,barataha.
Iminsi yakomeje kwicuma,inkuru ya Luc n’ibyo ari kuzira itangira kugera mu bantu benshi, bamwe bakumirwa n’abandi bagatangara,ndetse bakanavuga bati”ni ibintu tuzi rwose ntabwo uriya musore yari kubikora” Ndetse na Rurangwa atangira kumva bahwihwisa ko biri kumenyekana,atangira kwikangamo,aho ari akavuga ati”abaturage nibabikwizakwiza hose biraba ibibazo”
Anet na we yabonye nta kundi yabigenza,afata umwanzuro wo kujya i wabo mu rugo, akiyereka maman we na afande Mukasano,ndetse akemera n’ibihano bazamuha, gusa nanone akibaza ati”ubu se koko abaturanyi n’abandi bantu turi mu kigero kimwe,bazabifata ute nibabona ngarutse ntaye umugabo”
Luc na we aho ari, byageze aho papa Jacky amushakira akazi ko gucuruza boutique ye,ndetse akomeza no kumucumbikira kuko n’ubundi yamukoreraga,ndetse atangira no kongera kwiyubaka,kuko yamuhembaga amafranga ntayakoreshe byinshi,nko gushaka inzu no guhaha,kuko byose yarabimuhaga.
Mwibuke ko ari Luc nyir’ukutubwira,arakomeza ati“Ubuzima bwatangiye kundyohera nanjye ubwanjye birandenga, nakwibuka iminsi nanyuzemo.
Icyakora nakomeje gutekereza ku magambo Rurangwa yambwiye y’uko umugore wanjye yamaze kumwigarurira,nkibaza uko bizagenda umunsi nasubiye mu Rwanda n’ubwo ntabipangaga, gusa nkibwira nti”wasanga yaranamugize uwe bya burundu”
Iby’imitungo yanjye papa yari yarampaye sinabitekerezagaho kuko numvaga niba koko Betty yarahindutse indaya ya Rurangwa kandi Rurangwa yaranamfunze ari yo ashaka,yarayijyanye akayigira iye.
Icyakora ndetse kubeshya, n’ubwo numvaga ari ibintu bitashoboka, maze kugarura ubuzima neza numvaga nagakwiye kuba nibereye hamwe na Anet nk’uko twabyifuzanyije kuva kera,gusa nanone nkibwira nti”ntakibazo ubwo Imana itabishatse ngo Anet ambere umugore ahubwo akishakira Jule, ubwo izampa undi mugore mwiza. Ntabwo nari mbizi ko Anet yagarutse mu Rwanda.
Icyakora,uwo mukobwa Jacky w’aho nabaga yari afite undi mukuru we witwa Linda twabanaga na we aho mu rugo nyine, we yarankundaga cyane ndetse akanabimbwira,gusa nkamubwira ko gukundana bitashoboka,we akambwira ko atitaye ku mateka y’ibyo nanyuzemo,ndetse akanabwira papa wabo ngo anyinginge mukunde,papa we yaza akambwira ati”mubyivuganire njye ntabwo ibyo by’abana njya mbijyamo, biza kurangira Linda muteye indobo,gusa nari mfite impamvu.
Nyamara,numvaga ko Anet we aramutse aje ntazuyaza,gusa nkabifata nk’inzozi”
Tuze kuri Nicky, ni ku mugoroba umwe avuye mu kazi anyura kwa Justin maze yinjira mu nzu asanga Justin aratetse, yicara aho hafi ku gatebe maze aramubwira ati”ariko Juste, uzi buriya ukuntu nkwemera? Yego ndabizi ufite umu Cherie,ariko nyine ntubifate nabi”
Justin aramubwira ati”ehhh,burya se uranyemera we? Nanjye nuko utazi ukuntu nkwemera kubi buriya” Nicky mu mutima ati”ariko abahungu we,mwaranyobeye pe, n’iyo baba bafite abakobwa 100 ntibahakana”
Nuko aramubwira ati”ariko Justin,nyine n’ubwo ufite umukobwa mukundana,waretse njye nawe tukikundanira urukundo rwo kwiryohereza gusa ubuzima,ntabyo kuzabana”.
Justin aratekereza,maze aramubaza ati”ubwo se ushatse kuvuga iki?”
Nicky aramubwira ati”oya daaaa,nivugiraga gusa”
Bakomeje kuganira byinshi,maze Nicky agiye gutaha abaza Justin ati”ariko Justin,wakwihanganye ukanyihera numero ya Luc nkajya mwisuhuriza?”
Justin aramubwira ati”ubundi se ko ubu Luc ntakibazo afite rwose ndaziguha n’ubundi buri gihe yanteshaga umutwe ambwira ngo ngusuhuze nkiburira n’umwanya,ubwo azajya akwisuhuriza”
Nicky ati”burya uri umugome,kuki se utambwiraga?”
Justi ati”ariko hari igihe mba nananiwe nkibagirwa,ariko uzi gutwara kiriya kimodoka?”
Nicky aramubwira ati”Justin,nta kibazo pe kandi urakoze” Arasohoka,ageze ku muryango aravuga ati”uramuke Justin,gusa ushatse ibyo nkubwiye wabitekerezaho”
Nicky yasohotse yiruka cyane no mu rugo,ahita yiruka ku buriri aruhutsa imitima,maze aravuga ati”Gisele we,ndarikoze pe gusa nanjye ntabwo nzi uko bije rwose sicyo cyari kinjyanye”
Gisele aramubaza ati”ukoze ibiko se noneho ko n’iyo unyweye amazi uvuga ko urikoze?”
Nicky ati”ngiye kwa Justin ngiye kumusaba…(agiye kuvuga numero ya Luc yibuka ko Gisele nawe akunda Luc,maze arakomeza) ko yazantwarira akantu mu modoka ye,nuko mba mubwiye ko mwemera,na we arambwira ngo aranyemera, mpita mubwira ngo njye na we twikundanire urukundo rwo kwiryohereza gusa rudateganya kubana kubera ko afite umukobwa bakundana…” Atararangiza kumubwira yumva phone ye irasonnye,kumbe ni message,mu kuyisoma ahita akubitwa ninkuba,noneho asimbukira hejuru byo guca uburiri,kuko message yari iturutse kwa Justin,ivuga iti”n’ubwo umbwiye ko wivugiraga,ariko uramutse ukomeje njye nakwemera kuko kuryoshyanya ubuzima n’umukobwa nkawe ari iby’igiciro kinini”
Nicky ahita ahamagara Gisele ati”ngwino urebe we” Amwereka message,maze aravuga ti”ngiye kurya ubuzima n’umusore wi bon gard karabaye rero”
Uko arimo kwishimira ibyo agezeho,ku rundi ruhande Anet ahagaze ku irembo ry’iwabo mu rugo kwa maman we,gusa afite ubwoba bwo kwinjira,nuko Mukasano aba aturutse inyuma ye,aravuga ati”ariko se uyu muntu uri kurunguruka hano n’ibikapu,ni muntu ki?” Anet ahita yikanga,maze aravuga ati”ni njyewe maman”. Mukasano aba yumvise ko ari Anet,maze aravuga ati”Anet? Ugeze hano ute? Ndarota cg uri umuzimu?”
Anet ati”ni njyewe maman,nukuri ninjyewe”.
Ako kanya maman Anet aba asohotse mu nzu,ageze hanze akubise Anet amaso,aba arasakuje ati”yegoko Mana yaremye ijuru n’isi!!”………………………………EPISODE 9 LOADING….
.