AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 06

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

Duherukanye ubwo umusore wari ushinzwe gucunga Luc aho bamufungiye mu rugo kwa Rurangwa,abimufashijemo agacika.

Nanone ubwo Luc yarimo yiruka cyane acitse muri ayo masaha ya ninjoro,akubitana na Anet arimo akurura ibikapu ubwo yari yirukanwe kwa Jean kubera ko yanze kumubera umugore,ubwo bahita bagongana,Luc aragwa,Anet amuryama hejuru.
BYAGENZE BITE???
Turatangiye……
.
.
Dutangiriye kuri Gisele na Nicky,mu masaha ya ninjoro bakigera mu rugo bavuye mu kazi, Gisele ariyamira ati”ariko sha Nicky, mpombye umusore mwiza kabisa, uziko numva no muri gereza namusangayo ariko nkitwa uwe?”
Nicky aramusubiza ati”uravuga Luc se? Sha byo niyigendere nanjye namukundaga! Urabona ngo umugore w’igicucu arikorera ishyano ye! Abagore baragwira pe”
Gisele ati”ariko Nicky,hari amakuru ndi kumva ngo Betty ubungubu hari umugabo ukomeye mu gi police uri kujya aza kumwinjirira kuva aho Luc afungiwe?”
Nicky ati”ibyo ntabwo mbizi pe, wabyumvanye nde?”
Gisele ati”nabyumvise mu gitondo ubwo twajyaga ku kazi, ntabwo uzi agatsiko k’abagore mwahuye ubwo wari unsize ngarutse kureba telephone yanjye?”
Nicky ati”ndabibuka”
Gisele ati”nibo bari bari kubivuga”
Nicky abaza Gisele ati”ariko Gise, ubusanzwe Justin umubona ute?”

Kwa Rurangwa ho,ibirori byararimbanije si ukubyina sinakubwira, nuko Kalisa papa wa Betty yegera Rurangwa, maze aramuganiriza ati”bimeze bite se?”
Afande Rurangwa ati”ni byiza kabisa,umukwe wawe namubwiye ukuntu bimeze,nuko yahise akubitana n’uburwayi ariko ndabizi azabikora ubwo yumvise harimo no kumufungura akigendera”
Kalisa ati”muzamuvure neza hato atatuvamo nta kintu adukoreye”
Rurangwa ati”yewe ni ukumwitaho bya cyane. Ahubwo mukanya ibirori nibiba birimo guhumuza maze kuvuga n’ijambo ryanjye,ndakujyana aho ari umuvugishe. Ko n’ubundi se ibye byarangiye nta handi hantu muzongera guhurira, uraba ufite n’uburenganzira bwo kumubwira ibyo ushaka byose rwose”

Gisele ati”sha,Justin njye mubona bisanzwe pe, gusa wowe iyo nkubonye,mba mbona hari ukundi kuntu uri kumubona bisa nk’aho… Nako ntacyo mvuze”
Nicky aramubwira ati”Gise, rwose ntakintu naguhisha n’ubundi njye nawe turabana kandi tumeze nk’abavandimwe. Ariko rwose tujye tureka kwiyemera,Justin ni umusore mwiza”
Gisele aramubwira ati”nonese ko niba waramukunze nta kintu ukora ngo umwigarurire? Reka uriya mukobwa ngo ni Anitha akomeze akujyane inamba kandi uri na mwiza kumurusha. Cyangwa ugize ngo Justin we iyo abonye umukobwa w’ikizungerezi nkawe ntabwo ashesha urumeza”

Tugaruke kuri LUC na Anet.
Luc akimara gusitara kuri Anet,igikapu cya Anet cyahise gicika umukondo wacyo ndetse n’imashini irafunguka,ubwo Luc abibonye kuko yari afite ubwoba bwinshi ko wenda yaba akurikiwe,yahise akura Anet hejuru ye,maze asubiza ibintu bye mu gikapu vuba cyane na bwangu,ubundi aramubwira ati”ni ukuri unyihanganire ndakwinginze ntabwo nari nakubonye” Maze ahita yikomereza kwiruka,ngo arebe ko yava muri izo cartier.

Anet na Luc ntanumwe wigeze amenya undi,kubera ko Luc yari yambaye ikigofero wa musore wamucikishije yari yamuhaye,ndetse Anet na we yari yambaye ingofero yari itagaragaza mu maso neza,bimwe abanyamerika Bambara.

LUC arakomeza atubwira ati”Iryo joro,numvaga ko nindamuka ndirokotse ndaba ntazapfa vuba.
Aho nageraga hose iyo habaga hari abantu nagendaga ndi kubagonga, kuburyo nagonze Anet akanandyamaho,ariko simumenye.
Nakomeje kwiruka cyane,ngenda nerekeza ku nshuti yanjye Justin,gusa ngezeyo nsanga yagiye mu kazi k’ijoro,mbonye nta kundi nabigenza,mpitamo kujya gukomanga kwa Nicky ngo ndebe ko bancumbikira iryo joro”

Saa ine n’igice z’ijoro,kwa Rurangwa ibirori birimo kurangira,amanukana na Kalisa mo hasi ngo ajye kumwereka Luc, gusa mu kugera ku muryango basanga urarangaye na wa musore wamurindaga ntawe uhari, Rurangwa aba ataye umutwe arisaza ahamagara izina Albert,kumbe niko wa musore warindaga Luc yitwaga.

Uko afande yisaza,mu kindi cyumba cyo muri iyo nzu turabonamo Albert wa musore warindaga Luc arimo apakira imyenda mu gikapu,agera no ku mafranga menshi cyane maze arivugisha ati”aya nayo ntayo musigira,ahubwo icyampa Imana ikamfasha nkabona kuri Luc,ubundi nkamwereka aho njye na we turi bucikire tukava ino,ubundi tukishakira ubundi buzima. Asye,ndambiwe kuba umucakara”
Amaze gupakira byose,afata igikapu,agikubita urutugu,asohoka mu gipangu cyo kwa Rurangwa ntawe umubonye.

Rurangwa nta kindi yakoze,yakoze kuri phone,hahita haza abasore 4 b’aba police bashinzwe kubana na we mu rugo no mu kazi,ababwira ibibaye,bashakisha Albert baramubura,ubundi arababwira ati”uko byagenda kose abo bashenzi baracyari hafi aho. Mushake bagenzi banyu,mwigabemo ibice,ubundi mubashakishe mpaka mubabonye”
Bahita bakora nk’uko boss wabo ababwiye.

Kalisa ati”uyu muvuna muheto ngo ni Luc uko namwumvise ni umunyamahirwe cyane,aramutse adafashwe,twahura n’ibibazo bikomeye”
Rurangwa ati”ntabwo yacika ndabizi kuko abasore banjye bari bumubone”

Anet uko akirimo agenda n’amaguru,agenda yivugisha ati”ariko se abantu b’ino aha koko,baracyiba ninjoro? Ntakuntu uriya musore atari agiye gufatwa ari kwiba. Ubu se yaba arimo kwirukanswa n’iki muri aya masaha?”
Nuko arimo agenda,ba basore ba Rurangwa baba bamugeze imbere bambaye imyenda ya police,Anet aravuga ati”sinabivuze? Uriya ni umujura”
Nuko bamugezeho,baramubaza bati”uturutse he madame?”
Anet arababwira ati”nturutse inyuma hariya,ndimo gutaha”
Nuko umu police umwe aramubaza ati”nta muntu udasanzwe ukunyuzeho se? Ntawe ubonye?”
Anet arababwira ati”ndamubonye anyuzeho hano ari kwiruka,ndetse yanangonze ancira n’ibikapu,gusa yasaga n’umujura”
Wa mu police ati”ariko se uriya mushenzi ngo ni LUC,atinyuka gucika gereza gute?” Bahita bakomeza urugendo rwabo nabo biruka.

Anet mu kumva ayo magambo,ati”ngo? LUC?” Mu gusubira inyuma ngo abaze ba ba police uwo bari kuvuga ari we,abona barimo kurenga iyo kure cyane,yicara hasi muri iyo mbeho atangira kurira.

Luc we yakomeje urugendo,agera kwa Justin,arakomanga ariko yumva harafunze,niko guhita atambika gakeya no kwa Nicky,arakomanga,Gisele aramubaza ati”urinde?”.
Luc aramusubiza ati”ni jyewe”
Gisele ahita abwira Nicky ati”Ni Justin uje,wasanga aje kureba ya ndobo ye dore twibagiwe kumutirurira. Harya ntiwambwiiye ko umwemera se? Byuka ujye kuyimuha,una profitire mu kavuyo”

Nicky yahise abyuka,yambara igitenge,maze ajya gufungura.
Mu gufungura,Luc ntano gusuhuza ahita yinjira,akimara kwinjira akubitaho urugi,maze arwegamaho,aravuga ati”Nicky,muntabare wenda iri joro muncumbikire”
Gisele yahise yumva ijwi ari irya Luc,arabyuka,ati”Luc bite?”
Baramutuzishije,maze bamubaza amakuru,arababwira ati”ubu tuvugana ncitse gihenomu,ndabinginze mumfashe,kandi ntihagire uwo mubibwira ko naraye hano,haba na Justin”
Gisele mu mutima ati”Mana shimwa kuba umuzanye hano”
Niko kwikoza hirya,afata matelas ya reserve bagiraga arayisasa, agukubitiraho amashuka,ubundi abwira Luc ati”Luc,ngwino uryame uruhuke,ibindi uzabitubwira ejo”
Luc agiye kuryama,Nicky aramubaza ati”ntabwo urabanza gukaraba se?”
Luc aramusubiza ati”Nicky,nta mwanya mbifitiye”
Ahita ajya mu buriri,ba Gisele na bo bajya kuryama.

Anet aho acyicaye hamwe yahuriye na ba ba police,akomeza gutekereza ku ijambo Luc,maze aravuga ati”uriya ni Luc ucitse gereza… Nako oya,ntabwo Luc yabikora,wasanga ari ibindi bavugaga”
Nuko mu guhaguruka ngo yigendere ajye gushaka aho arara,yumva ikintu cy’icyuma kiguye hasi,mu kugitora,ahita yicara hasi atangira kurira nk’umwana.

Albert akimara gucika,we yabanje kwihisha hafi aho kwa sebuja,amaze kubona b’aba police bamaze gusohoka,na we agenda abakurikiye,akivugisha ati”umuntu uribeshya agakora kuri Luc,njye nawe turabonana,kandi njye na Luc turamurwanya ntadutsinda”.
Nuko arimo kugenda,agera aho Anet yicaye arimo kurira avuga izina Luc,nuko aramwegera,aramubwira ati”ese mada,ko numva urimo uhamagara Luc cyane,aho waba uzi ibibazo arimo,ndetse ko ushobora kwiteza ibibazo baramutse bakumvise urimo kumuvuga?”
Kumbe Anet yari amaze gutoragura umukufe urimo n’ifoto ya Anet na LUC bari kumwe,maze aravuga ati”uyu ni Luc wa nyawe,kuko nta wundi muntu wigeze atunga uyu mukufe uretse we… ese mama koko yari akiwubitse? Uzi ko Luc ashobora kuba akinkunda?”
Nuko Albert aramubaza ati”ese ni wowe Anet nakunze kumva?”
Anet ati”wakunze kunyumva hehe?”
Albert ahita amenya ko ariwe,amubaza aho agiye n’impamvu ari aho,Anet aramubwira,maze Albert ajya kumwereka aho arara,ubundi na we arigendera.

Anet ahantu Albert yamujyanye,ni kwa mushiki we,maze aramubwira ati”uyu mukobwa umufashe umucumbikire iri joro,ejo azakomeza urugendo rwe”. Anet ahita yinjira mu nzu,maze Albert asigarana na mushiki we hanze,aramubaza ati”iyi ni indaya yawe se yambaye nk’abanyamerika uzanye ngo nkubikire?”
Albert aramubwira ati”Nta mwanya mfite wo gutinda hano,ibindi turaza kubivuganira kuri phone”. Ahita amusezeraho.
Mushiki wa Albert akimara kwinjira muri salon,akubise amaso Anet,arasakuza cyane ati”Anet?”
Anet nawe amukubise amaso,arasakuza ati”Jolie?”
Kumbe Anet na Jolie baraziranye,kuko bize ku kigo kimwe(ABASOMYE SEASON 1 TURABIZI),ndetse Jolie ni na mushiki wa Albert,muribuka ko asigaye anakomeye mu gisirikare,kandi afite umugabo w’umusirikare.
Bakimara kubonana,Jolie aratungurwa cyane kuko yari azi ko Anet aba muri America,atangira kumubaza amakuru,gusa ataramubaza,abona message iturutse kuri musaza we Albert, igira ati”Jolie,umbabarire ku mwanzuro mfashe n’ubwo utagushimisha,ariko mfashe umwanzuro wo gusezerera igi police bitunguranye,kandi ngahita mva muri iki gihugu byihuse,ntabwo nari kwemera ko umusore w’inshuti yanjye magara Luc yicwa rubozo kandi mpari ndeba”.
Jolie ahita abaza Anet ati”nonese uriya musaza wanjye muraziranye?”.
Anet ati”ntabwo tuziranye,nuko rwose ansanze ku muhanda,tukibwirana. Ese amakuru ya Luc warayamenye?”
Jolie aramusubiza ati”narayamenye,ubu arafunze,kandi ntateze kuzasohoka gereza”
Ndetse aramubaza ati”nonese wowe ni gute uri mu Rwanda?”
Anet aramubwira ati”ndakwinginze mpa aho kuruhukira,ndakubwira mu gitondo”
Jolie yahise azana ibyo kurya,maze bararyama.
Gusa mbere y’uko asinzira,Anet arivugisha ati”uriya ni Luc”

Iryo joro ryarakeye,mu gitondo saa kumi n’ebyiri Gisele aba arabyutse,mu kugera mu cyumba basasiyemo Luc akubitwa n’inkuba,kuko Luc ntawari uhari.
BYAGENZE BITE?
Luc saa cyenda za ninjoro yarabyutse,buhoro buhoro afata indobo asukamo amazi arakaraba,yambara imyenda ye,ubundi afungura umuryango gahoro gahoro,nta muntu n’umwe umwumvise haba Nicky cg Gisele,ubundi acaho… Ntumbaze ngo yagiye hehe,gusa tuzahamenya buriya.
Gisele ahita ahamagara Nicky ati”Nicky,ngwino urebe”.
Nicky na we mu kubyuka,arumirwa.

Saa moya n’igice zigeze,Anet arabyuka,asanga Jolie muri salon,maze Jolie aramubwira ati”icyakora njye ndumva mfite amatsiko menshi,mfite ibibazo byinshi byo kukubaza”.
Nuko ataragira na kimwe amubaza,bagiye kubona babona hinjiye…………………..EPISODE 7 LOADING.
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 06”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *