AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 04

“Muri iryo joro, najyanywe kubikwa kuri police ndetse n’inkoni nyinshi bisa nk’aho nahindutse inka barimo kuragira.
Nibwo bwa mbere nari ndaye muri casho. Iryo joro niba hari andi majoro yatinze gutya nkaryo, naba mbeshye.
Gusa bukeye, abantu benshi bari bamaze kumenya ko mfungiwe kuri police bazaga kundeba,gusa nta numwe wemererwaga kumbonaho,nanjye nkibaza impamvu iri gutuma batanyemerera kubonana n’abandi,bikanyobera.
Icyakora mu bantu bose baje kunsura harimo Anitha,Claude na we yari yabimenye,papa,maman,gusa ntabwo Beata madam wanjye yigeze aza,kuko abazaga bose nabareberaga mu madirishya n’ubwo ntemererwaga kubavugisha.
Buri mutima ugira uwawo mubabaro,kandi buri munezero wawo nta mushyitsi wawujyamo”.

Dutangiriye kuri Anitha na Nicky,bo bamaze kwibera inshuti.
Nyuma y’iminsi 3 Luc afashwe,bajya kwa Luc mu rugo basangayo Betty umugore wa Luc,maze baramutonganya cyane,ndetse Anitha we akajya anamucyurira ati”ariko koko rubanda bibagirwa vuba,wirengagije amajoro n’iminsi wamaze umeze nk’umucakara ku babyeyi ba Luc, igihe wari utegereje ko azagaruka nyuma ya byabihe yanyuzemo? None ubu waramubonye,uramuhaga bigera n’aho umubeshyera ngo yishe umwana we… Ese ukeka ko Luc ari umwana gito bingana gutyo kuburyo yafata umwana yibyariye,amaraso ye akamwica ku bushake?
Ese uzi ubwo twigaga muri secondaire,njye n’abandi bakobwa bose imbaraga twakoresheje kugira ngo Luc adukunde ariko bikanga kubera ukuntu yakundaga Anet?
Uzi neza se ko kuba yaratanye na Anet akabana nawe,ari uko yagukundaga cyane kurusha abandi bakobwa cyangwa ari wowe mukobwa uzi gutereta cyane kurusha abandi bamunyuze imbere?Icyo nakubwira,ni uko ibyo ukoreye Luc uzabyicuza,kandi ikindi,uzamwifuza utakimubona”
Ibyo byose Nicky we yarabyumvaga agafata ku itama,ku mutima akivugisha ati”yooo,burya wa musore yarakubititse pe,uwamumpa ngo muhoze agahinda n’amarira byose yagize!!”.

Ku rundi ruhande muri Canada, nyuma y’icyumweru nk’uko Jule na madam we Anet bari barabyemeranije,bahise bimuka bimukira muri America, ndetse Anet agira n’amahirwe abonayo akazi azajya akora,buri munsi noneho agataha mu rugo ahurirayo na Jule.
Umugoroba umwe,nyuma y’iminsi 2 gusa bimutse, Jule ati”ariko se Ane, harya koko umwanzuro wo kuzabyara nyuma y’imyaka 2 twawuhagazeho neza?”
Anet ati”yego cheri,njye numva ari byo byazatubera byiza,ndetse n’imfura yacu”
Jule ati”yego ariko ntakibazo… Gusa njye rwose kuva twimukira hano,nsigaye mbona warahindutse,utakinyitaho cyane mbese wagira ngo hari ikindi kintu wabaye da!!!”

Anet ku mutima ati”Luc we,wansigiye ibikomere ku mutima ku buryo ntashobora kukwibagirwa. Nkurikije ubuzima wanyuzemo kubera njyewe,n’iyo uri mu gihe cy’ububabare muri iyi minsi,numva ntatuje kandi rwose mbyiyumvamo, wasanga uhangayitse cyane. Ndabizi ko ntaho nahera kugira ngo nongere ntere intambwe ngusanga,gusa ariko nanjye ndabyicuza ibyo nakoze,kandi mpora mbisabira imbabazi ku Imana,ndetse ubu ndabizi neza ko mu buzima bwanjye ntashobora kuzatuza. Gusa reka bibeho ninjye wabyikururiye”

Nuko Jule aramubaza ati”ariko se Anet,uba wiyumvira ibiki kugeza n’aho nkubaza ntunsubize? Ko nzi ko ntacyo wamburanye koko,ni ukubera iki umbabaza?” Anet asa n’ushigukiye hejuru,ati”rwose Luc…………..nako ………….Jule nta kibazo mfite pe” Jule ahita amenya ko byanga byakunda Anet agitekereza Luc,maze aramwegera,aramuguyaguya.

Tuze kuri station ya police hamwe Luc afungiye,umu police mukuru waho arimo akoresha inama abandi ba police,madam afande MUKASANO umwe wareze Anet(muri SEASON 1) aba arinjiye,atera isari,ahita ashyikiriza ibaruwa uwo mu police mukuru,hashize akanya amaze kuyisoma,akomeza inama ati”mbere y’uko dukomeza inama,reka mbanze mbabwire iby’uyu mu police w’umu officier winjiye hano,yitwa Mukasano,akaba yoherejwe hano kugira ngo akomereze akazi ke kuri iyi station,bityo turamwakiriye kandi twizeye ko azakorana natwe. Ku byo twavugaga rero,tugiye gupanga uburyo uriya musore ufungiye hano yakwimurwa akajyanwa ahandi agomba kuba afungiye mbere y’uko ajyanwa mu rukiko, kugira ngo akatirwe urubanza ku byaha ashinjwa”

“Uwo munsi,mbere y’uko nimurwa ngo mvanwe kuri iyo station ya police ituye hafi y’iwacu, umu police mukuru waho yaje aho nari mfungiye njyenyine aranyitegereza, maze numva arivugishije ati”ubwo tugufite, tukaba twifitiye n’imbarutso y’uko wiyiciye umwana wawe,turagufite wese ntaho uzaducikira muri iki gihugu” arangije aragenda. Nasigaye ndi kwibaza kuri ayo magambo,gusa akancanga,kuko ntabwo numvaga inyungu uwo mu police yaba afite mu gufatwa kwanjye.
Mbere y’uko nimurwa,madamu wanjye Betty yaje kundebaho bwa nyuma kuko aho nari ngiye kujyanwa ho byari ibanga kuburyo nta muntu numwe uzahamenya,uretse abahanjyanye. Namusobanuriye uko ibintu bimeze,nuko byagenze kugira ngo Fiston ancike agwe hasi,gusa we nabonaga adashaka kubyumva,ndetse nkanabona no kujyanwa kwanjye ntacyo bimubwiye.
Nta kindi yakoze,yansezeyeho,maze arambwira ati”uzagire urugendo rwiza”

Nyuma y’amasaha 2 ansezeyeho,nibwo bansohoye hanze,harinzwe cyane,kugira ngo banyinjize mu modoka yari igiye kunjyana. Gusa ntarinjira mu modoka,nibwo nakubitanye na madamu afande mfata nka maman Anet kuko ari we wamureze, ambonye ararira maze aranyongorera ati”humura Imana muri kumwe, kandi ntacyo uzaba” nahise menya ko byanga byakunda ibijya mbere mu biri gupangwa,abizi.
Ntibyatinze,banyinjiza mu modoka yabo,ubundi turerekera.Twageze imbere,baba banyambitse igitambaro mu maso,kugira ngo ntaza kumenya aho tugiye,ubundi dukomeza kugenda,nibereye muri bimwe bakunda kwita ngo ni amandazi kuko numvaga tugenda gusa ntazi ngo turajya hehe”

Muri America, aho Anet akorera aba ahamagaye maman we,amubaza ati”maman,amakuru ya LUC se?” Maman we aramubaza ati”ariko Ane, mbwiza ukuri, wowe n’umugabo wawe mubanye neza?” Anet aramusubiza ati”maman,njye na Jule tubanye neza ndetse nta kibazo na kimwe dufitanye,kuki se umbajije gutyo maman?” Maman Anet aramusubiza ati”nuko igihe cyose uba umbaza Luc, nk’aho uba uri kumenya amakuru ye nk’umugabo wawe… gusa amakuru ye si meza,kuko yaje gufatwa arafungwa,ndetse n’ahantu afungiwe nta n’umwe uhazi. Gusa hari utuntu tw’udukuru ngenda numva hirya no hino,ngiye kutukubwira ariko ni ibanga ntihazagire umuntu numwe ubibwira”
Anet ati”maman,mbwira nukuri ntawe nabibwira,ubundi se ko mu Rwanda ari wowe tuvugana gusa!”
Maman we aramubwira ati”n’ubwo bavuga ko Luc azira kwica Fiston,nyamara ngo ari kuzira sebukwe,kuko ngo sebukwe abifitemo uruhare mu gufungwa kwe,afatanije n’abandi bagabo ntazi,ariko harimo n’abayobozi bo mu gipolice”
Anet ati”wasanga Luc ari kongera guhohoterwa n’abantu bitwaje imyambaro bambaye nk’uko papa yabigenzaga,umva nanjye ngo papa!!!! Nonese maman, ko wenda mbere Luc yaziraga ko ankunda,ubu noneho abongabo bari kumuziza iki?” Mama we aramusubiza ati”rwose icyo bari kumuziza ntabwo nkizi, gusa wa mwana we wibuke ko ufite inshingano zo kwita ku mugabo wawe,ushatse ibya Luc wabyikuramo”…

Iminsi yakomeje kwicuma,gusa Anet aho ari agakomeza gutekereza kuri Luc cyane,kuburyo na bimwe mu bihe byiza bagiranye,byazaga bimuza mu mutwe, noneho rimwe na rimwe mu rugo akiyibagiza inshingano ze nk’umugore ku mugabo we,ku bwo gutekereza Luc.
Luc na we aho bamufungiye,wagira ngo si muri gereza,kuko ari ahantu ha wenyine,mu kumba gato cyane,ku muryango waho hahagaze abagabo 2 bamurinze kandi batambaye n’imyenda ya police cg abacungagereza,mbese bisa nk’aho umuntu umufunze,yamufashe ku giti cye,gusa na we aho ari,mubitekerezo bye harazamo ibintu byinshi uburyo umwana yamucitse akagwa hasi,bigahita bibyiganiramo no kubona ateruye Anet barimo kurya isi,gusa ibyo byose bikamurya.

Muri iyo nzu Luc afungiyemo,bisa nk’aho ari muri curve yinzu(mu buvumo),uzamutse gato muri salon yaho,kumbe hicaye wa mu police mukuru wo kuri ya station bamufungiyeho mbere,maze ako kanya afata phone ye,arahamagara,ati”bite Rwango we? Ni Rurangwa…iminsi myinshi kabisa…nashakaga kukubwira uko njye ndi kubyumva, nubundi kubera ko bizwi ko hari icyaha arimo gushinjwa, ndumva twabanza tukamujyana mu rukiko agakatirwa,noneho nyuma yakoherezwa muri gereza,akaba ariho nzajya kumuvana,ubundi tukabona kumukorera ibyo twifuza,cyane cyane ko nyuma yo kubimukorera amaze kuturangiriza ibyacu,njye ndumva ntacyo yaba akimaze kuri iyi si,dushatse twamurangiza”
Kumbe yavuganaga na Rwango umwe twumvise ari gupanga na sebukwe wa Luc ko bazafatanya imitungo Karangwa yahaye Luc bakayigarurira.
Rwango ati”ibyo nabyo nta kibazo,ahubwo ndumva ari nabyo byatworohera. Reka nanjye mbimenyeshe mugenzi wanjye,ubundi dupange gahunda ikurikira”.

“Ariko se ni ukubera iki umwana twasangiye ubuzima bwiza,tugasangira akabisi n’agahiye yaba arimo kubabara bigeze aho koko maman? Njye ndi kumva rwose nshaka kwigarukira mu Rwanda” ubwo uwo ni Anet ukiri kuvugana na maman we,maman we aramubwira ati”ariko wa mukobwa we warasaze? Ubwo wava ahantu heza nk’ahongaho ukagaruka muri iki gihome natwe twarabuze uko tuhahunga?” Anet ahita akupa maman we,maze arivugisha ati”sinshobora gukomeza kubaho mpangayitse,ndabizi ko Luc n’ubwo namubona atazanyemera,ariko byibura nanjye nzabe aho mubonaho gusa nubwo nzajya ngira ishyari n’agahinda ko kumubona yishimanye n’abandi”.

Afande Rurangwa amaze kuvugana na Rwango,aba ahamagaye Betty mugore wa Luc,baravugana!

Uko barimo kuvugana,niko Kalisa papa we na we ari mu nzira aza kwa Luc,maze asanga Betty amaze kuvugana na afande Rurangwa,Betty aramwakira,papa we aramubwira ati”nakubwiye kuva kera icyo gukora,wanga kunyumva ngo ukunda umugabo wawe,nanjye umva ibyo nje kukubwira.
Kuva uyu munsi,ngukuye mu mubare w’abana banjye,ikindi kandi singikeneye kuzakubona iwanjye ukundi,kandi ibindi bizakubaho,uzabage wifashe kuko njye nabonye umfata nk’aho ntacyo nkikumariye”

Amaze kumubwira ibyo, Phone ye iba irasonnye,kumbe Rwango ni we umuhamagaye,amubwira ibyo amaze kuvugana na afande Rurangwa,maze Kalisa na we ahita yihagurukira,arigendera.
Betty asigara yibaza ati”papa yasaze,cyangwa hari ibiri kumukoresha?”

Anitha na we,yongeye guhura na wa mu police w’iwabo,ndetse basubira no muri ka ka bar bari barimo ibushize,nuko Anitha aramubaza ati”ibaze kuba njye nawe dusohokanye bwa 2 ariko nkaba ntaramenya amazina yawe” Umu police aramusubiza ati”nitwa Bosco,iryo rimwe ntirihagije se?” Anitha aramusubiza ati”nta kibazo buriya n’irindi nzarimenya” Nanone arahaguruka,aramusanga,amwicaraho ku bibero,maze atangira kumuganiriza.

Anitha ati”ariko se ko nari nzi ko aba police ari mwe mushinzwe gucunga abantu n’ibintu byabo,none koko Luc yazize ubusa kandi abikorewe n’aba police?” Afande Bosco aramusubiza ati”erega ntahataba amanyanga,gusa ibyo bikorwa n’aba police bakuru,kuko ari bo baba bafite n’imitungo myinshi,ibaze ko nanjye nabimenye,ariko nkaba ntacyo nabikoraho. Wowe se ku kazi kawe ushobora kuvuguruza boss wawe?” Anitha aramubwira ati”nyamara rwose Luc ari kuharenganira…kuba yarahawe iriya mitungo na se umubyara,ntiyakagombye kubizira,nanone kandi kuba Karangwa yarafashwe agafungwa n’ubwo yaziraga ibyo yakoreye Luc,ntabwo ibyo Luc babimuziza,ndetse no kuba Jeanete yari indaya ya afande wanyu,akaba yariyahuye,ntabwo ibyo Luc yakagombye kubizira kuko si we wa mwishe,noneho unyumvire n’urupfu rwa Fiston narwo rukubitiyemo,ruhita ruba imbarutso yo kumufata. None numvishe ngo ejo saa ine za mugitondo baramukatira!!”

Afande Bosco aramubwira ati”buriya,buri muntu wese ufite imbaraga,yakora uko ashoboye kugira ngo yihorere…ubundi Luc nta nubwo ari kuzira uriya mwana yishe, n’ubwo biri kumwitirirwa,ikiriho ni uko umuntu w’umugabo nka Luc nkurikije ukuntu abantu bamuzi n’uburyo bamumbwiye ntabeo yabikora..ahubwo,ari kuzira urupfu rw’indaya ya afande ari yo Jeanete,akazira ko Karangwa yakoraga business zitemewe ariko zikinjiriza bariya bayobozi,none akaba yarafunzwe kubera Luc,nanone akazira ko yanatwaye imitungo Karangwa yari afite,kandi bakagombye kuba ari bo bayifite. Iyo mitungo utayikinisha,ni myinshi cyane,kandi ifite agaciro. Kandi ikindi kintu ugomba kumenya,kuri iyi si yose uhagarikiwe n’ingwe aravoma,utagira ngo umucamanza uzagurwa ngo acire urubanza azamukatira imyaka mike,byibura 30 yo kwica yabigambiriye,kandi nyamara,ibyo byose Luc nta na kimwe azi”
Anitha mu kubyumva yarababaye,gusa arenzaho.

Muri America umugoroba umwe Anet atashye, mu kugera mu rugo,asanga Jule yatahanye umukobwa w’umunyamerika kazi,ndetse barimo no kwinezeza mu buriri bwe,nguko uko Anet na Jule bashwanye kuri uwo mugoroba,ndetse Anet akivumbura,akava mu rugo,akajya gushaka ahandi ho kurara iryo joro.

Nyuma y’umunsi umwe,ni saa ine,Anitha,Nicky,Gisele,afande Bosco,maman Anet,Mukasano afande,Kalisa,Rwango,Rurangwa,Betty umugore wa Luc,Claude inshuti ye magara,bose bitabiriye mu rukiko,aho Luc agiye kuburanira. Ntibyatinze arazanwa,ndetse n’urubanza ruratangira.

Muri America,Anet ku kibuga cy’indege,ndetse arimo no gukatisha ticket,bisa nk’aho agiye kuva muri America akagira aho yerekeza,nyuma aba ahuye n’umugabo w’umunyarwanda,atangira kumuganiriza aho bicaye bategereje indege,Anet ati”musanzwe muba muri America se?” Uwo mugabo ati”oya, ni uko nari naje gusura gusa,nkaba ntashye” kumbe Anet na we yerekeje mu rwa Gasabo.

“Twebwe,abacamanza,dushingiye ku myanzuro yatanzwe,ndetse tunagendeye ku ngingo zagendeweho mu rubanza,tugendeye kandi ku byavuzwe n’abatangabuhamya.
Dukurikije ingingo ya (…) y’itegeko rigena amategeko, rivuga ku bwicanyi,dusanze kandi twemeje ko, uyu muburanyi Kwizera Jean Luc, ku bwo kwica umwana w’inzirakarengane kandi yabigambiriye,akatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25”………………EPISODE 5 LOADING.
.
.
Nyuma yo gukatira Luc igifungo kingana gutya,bizagenda bite?
:
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *