AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 01

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

:
“Mureke mbabwire,inkuru yambayeho. Uwo mukobwa Umurerwa yarampamagaye, maze arambwira ati”Luc, amakuru yawe?Ese umeze neza? Ese wakwemera kumpa amahirwe byibura rimwe, njye nawe tukaza guhura ko mfite byinshi nshaka kukubwira? Ni ukuri byanshimisha cyane, kuko kumva ibyo nshaka kukubwira bishobora guhindura byinshi ku buzima bwanjye, kandi urumva ko waba umfashije, ndakwinginze nyumva kandi umbwire uko ubyakiriye niba ubikunze umbwire nanjye nitegure”

“Muby’ukuri, uwo mukobwa ngo ni Umurerwa ntabwo nari muzi, kandi ninabwo bwa mbere nari numvise umuntu witwa iryo zina. Ntakindi nakoze nahise negera umugore wanjye Betty ngo mubaze niba hari umuntu yaba azi witwa gutyo, gusa na we arampakanira ariko ambajije impamvu mbimubajije sinayimubwira kuko iyo mbimubwira yari gukeka ko wenda ninjya guhura n’uwo muntu ndaba nshaka kumuca inyuma kandi naramusezeranije kuva twashakana ko ntashobora kuzamuca inyuma n’ubwo njye rimwe na rimwe hari igihe cyageraga natekereza kuri Anet nkumva Betty ntacyo avuze imbere yanjye kandi ari umugore wanjye, gusa nanone nakwibuka ko nta kindi nakora kugira ngo Anet azangarukire, Betty ngakomeza kumukunda. Nta kindi nakoze kuko uwo mukobwa nari namubwiye ko ndibuze kumusubiza, nahise nongera kumuhamagara mubwira ko nta kibazo ko tuzahura muri weekend ubundi akambwira ibyo ashaka kumbwira, gusa ko tutazatindana kuko nzaba mfite gahunda nyinshi uwo munsi.

Ntibyatinze weekend yarageze, ndamuhamagara mubwira ko ngiye kuva mu rugo ndi no kumubaza aho ndaza kumusanga. Yambwiye ko na we arimo gukaraba ko turi buze guhurira muri gare ubundi akanjyana ahantu yifuza ko twaganirira.

Ndimo gukaraba, madam wanjye Betty aba araje arambwira ati”ariko se ko nta gahunda y’uyu munsi wigeze umbwira ukaba uri gukaraba ugiye he mugabo mwiza”
Nahise musubiza nti”burya kwitwa umugabo si uko uba ufite umugore gusa, kandi ntukumve ko kuba umugabo ari ibintu byoroshye ndetse sinangombwa ko abagore buri gihe bagomba kumenya aho abagabo babo bagiye. Oya da, ntuhangayike ngiye kuganira n’inshuti, kandi wihangane ntabwo ndibutinde”
Namaze gukaraba no kwitegura mfata urugendo, nerekeza muri gare.

Nkihagera, mbona umurerwa arampamagaye arambaza ati”Luc, uri he se ko njye nahageze kare?”Nahise ngira amatsiko yo kumenya uwo muntu uwo ariwe, maze nzengurutsa amaso muri gare ahantu hose abantu bicara mbona umukobwa uri kuvugira kuri phone,ndetse iminwa ye iri guhuza n’ibyo ari kumbwira mpita ngwa mu kantu kubera uburyo ndi kumubona.
Umurerwa yari umukobwa, ku buryo umurebye ku maso wamubarira mu myaka 26 yonyine,w’inzobe ishashagirana,amaso nk’amwe bavuga y’inyana, afite ikibuno kinini ku buryo n’abagabo bose muri gare bari bamurangariye,muremure ndetse muri lunette z’umukara,rouge a levre(sinzi uko babyandika)ku minwa,mbese muri make, yari umukobwa nanjye ubwanjye nabonye ngahita mva mu byanjye ngatangira kumwifuza nkiyibagiza ko mfite umugore ndetse mpita nibwira nti”Imana ishimwe kuba ari njyewe arimo gushaka”

Nahise mubwira ahompagaze,mbona koko aje ansanga,angezeho aransuhuza bisanzwe gusa na bizou ku itama(bimwe by’abakobwa b’iki gihe)ndetse byanatumye nibaza niba yaba anzi neza,ubundi ansaba ko twajyana.Twaragiye,tugera ku modoka ye tuyinjiramo, ubundi iratangira.

Twagiye iminota 5 yose ntawe uvugisha undi gusa nkajya mbona arimo gukomeza kunyitegereza cyane mu birahure by’imodoka ye,nanjye ariko nari namurobye pe kuburyo numvaga twakomeza kwiyicaranira mu modoka ye, nkakomeza kumwirebera.Yari yambaye akajipo kageze hejuru y’amavi noneho aho yicaye arimo gutwara imodoka,nkakomeza kwitegereza ku bibero bye yabona ndimo kumwitegereza aho kugira ngo amanure wenda, ahubwo agakomeza kuyizamura,ubundi akansekera,murabizi namwe iyo wageze muri iyo situation umutima mubi niwo ubanza imbere, nanjye nkumva ibyishimo biranyishe,ku mutima nkibwira nti”iyaba nabonaga amahirwe yo kugira ikindi ndenzaho we, mba nirwanyeho nk’umugabo”

Twakomeje kugenda,tugera ahantu ku kiyaga,ubundi ansaba ko twicara ku mucanga,azana utwo yari yitwaje two kunywa ubundi atangira kunganiriza.
UMURERWA:Nitwa Gisele Umurerwa nk’uko nabikubwiye, nkaba mpagarariye umushinga wo kwita ku bidukikije muri aka karere kacu, ariko ibiro byawo bikaba bije vuba ku karere,ndetse bikaba bikeneye n’abakozi bo kuwukoramo nyine mu karere.
NJYE(LUC):okay,nonese kuki njyewe mwaba mwantumijeho ngo nze kuganira namwe?
UMURERWA:Uri umuntu uzwi cyane mu gace k’iwanyu,ndetse bakaba bakuziho ubwenge cyane,niyo mpamvu nifuje kubikuganirizaho,kugira ngo numve niba wabikunda kuza gukorana natwe.
NJYE(LUC):Njye rero,(n’amarira make ku maso)byari binshimishije cyane uburyo munzirikanye,mukaba mwanangirira icyizere cyo gukorana namwe mu biro byanyu,gusa kubera ubuzima bubi naciyemo, ntabwo nigeze ngira amahirwe yo kwiga amashuri yanjye ngo nyarangize pe,iyo mpamvu rero numva ko yatuma tutakorana.
UMURERWA:Ibyo byose mbere y’uko nguhamagara nari nabibwiwe,kandi ntabwo byatuma udakora akazi. Ahubwo igihari ni uko uzajya ugira amasaha yo gukora,ndetse ukagira n’amasaha yo kwiga hamwe n’abandi,kuko hari abandi muzakorana bameze gutyo,ubwo rero wihangayika,ahubwo mpa igisubizo cy’uko wowe wemeye akazi kacu gusa.
NJYE(LUC):akazi ndakemeye,cyane cyane ko nari maze iminsi myinshi ndi kugashakisha… Ahubwo se uretse ibyo,ubundi njye ibindi nsabwa ni ibihe?
UMURERWA:Nta kindi usabwa,uretse kuba ku wa mbere mu gitondo uzitabira ku karere,kandi uzahansanga nta kibazo.
Ibyo namaze kubyumva,ibyishimo birantaha,kuba ngiye kwibonera akazi nari ngakeneye.

Twakomeje no kunywa utwo tu jus,ubundi tugiye gutaha UMURERWA arambwira ati”nonese Luc,wenda ntabwo ejo ku cyumweru byashoboka kugira ngo noneho uzampe amahirwe yo kuganira nawe ku bitajyanye n’akazi? Ndavuga ubuzima busanzwe” Naratekereje,maze ndamubwira nti”nta kibazo pe!” ni uko mbona arishimye,ndetse aranaseka maze arambwira ati”nzaguhamagara saa sita,nkubwire aho nzagusanga nje kugutora” Ndabimwemerera,ubundi turataha.
Mu kugera mu rugo,amakuru nyakubise madamu wanjye Betty,ati”ninjye washatse abandi baragorwa n:ubusa” Gusa nyamara,njye Umurerwa ntabwo yamvuye mu mutwe,kubera ikimero cye.

Nta kuzuyaza, ku cyumweru harageze,saa sita ziba zikubisemo,ndetse wagira ngo Umurerwa yari ari kureba ku isaha ahita ampamagara, maze ambaza aho ansanga,mubwira ko nanone ansanga muri gare,dore ko gare yari hafi yo mu rugo muri metero 700 zonyine. Nahise njya muri gare duhurirayo aje kundeba,byemwe yambaye nk’uko yari yambaye ejo hashize, ubundi ninjira imodoka turagenda, gusa nkagira cyane amatsiko y’aho tugiye noneho.

Bidatinze twageze ku nzu nziza cyane iri mu gipangu, aparika imodoka ajya gufungura igipangu, bisa nk’aho nta mukozi wakibagamo, amaze gufungura araza yinjiza imodoka ayiparika mu gipangu ubundi arongera ajya gufunga,afata imfunguzo zo muri salon arafungura, turinjira we akomeza mo imbere njye nsigara muri salon gusa njye nsigara numiwe bitewe n’ibiri muri iyo nzu kuko niyo nari kuzakora nte ntaho nari kugeza kugira ngo inzu yanjye nyitakemo ibintu by’igiciro bingana gutyo,yemwe ntaninzu nk’iyo nari kuzabona.

Nyuma yo kwikoza mu nzu,yahise agaruka ubundi yicara mu ntebe arambwira ati”Luc, aha ni mu rugo iwanjye bwite rero urisanga” Mpita mubwira nti”nkikubona nari nagize ngo uri umukobwa, none ndumiwe pe” Aransubiza ati”yewe,ni nk’aho ndi umukobwa… Nashatse umugabo tumaze icyumweru kimwe cyonyine dushyingiranywe ahita apfa, nuko nsigara njyenyine kandi ntanubwo byibura yari yaranteye n’inda ngo nzabyare akana. Dore ubu maze imyaka 2 nibera muri iyi nzu njyenyine da”

Numvise bimbabaje byo kumugirira impuhwe, ubundi ndamwihanganisha.
Yahise ahaguruka,amfata ukuboko aranjyana,mbona angejeje ku buriri bwe anyicaza aho, ubundi na we aricara maze arambwira ati”Luc,ndabizi ko ufite umugore,gusa ariko ibyo ntabwo byatuma…” Atararangiza kumbwira,twumva umuntu arakomanze,Umurerwa ahita ahaguruka ajya kumureba,hashize akanya numva umurerwa aratatse ati”ah” nanjye mpita nsohoka ngeze muri salon,Umurerwa ndamubura,ubwo ntangira kumuhamagara,numva umuntu arambwiye ati”ariko se uwo UMURERWA we uri guhamagara ni uwahe? Usigaye urota amazina y’abakobwa se? Kandi wa mugabo we sinkigushira amakenga!”
Kumbe byose ni ibyo narotaga,Betty aba ariwe unkangura mu cya kare ubwo nari ndimo kubirota.

Nibajije izo nzozi zose ndose muri icyo gitondo icyo zisobanuye,gusa nziburira ubusobanuro. Betty we yari yumiwe,gusa mubwira ko kurota ari ibintu bisanzwe,kandi nta muntu uhitamo ibyo arota.
NYAMARA,uwo mukobwa narotaga icyo gihe yari mu ishusho ya Anet neza neza nta gihindutse, kuko kuva Anet twatandukana,buri wese agashakana n’undi mugabo/mugore, sinahwemaga kumurota mu nzozi, nubwo uwo munsi byari byakabije nkamurota mvuga.
Nubwo Anet twari twaratandukanye ubona ko nta magaruriro, nyamara njye numvaga ko byanga byakunda bitashoboka ko twakundana urukundo nk’urwo twakundanye ngo birangire ntabanye na we, gusa nanone rimwe nkumva ndimo gushuka ubwonko, kuko numvaga nta kuntu yazatandukana na Jule ngo angarukire. Ariko nanone nk’uko numvaga ko bishobotse akangarukira Betty nahita musiga, ninako numvaga ko aho ari hose ashobora kuba atekereza ko yafashe umwanzuro mubi,noneho yabona mugarukiye,na we agasiga Jule,ubundi akaza ansanga. Kandi numvaga ko nanone, nk’uko nkunda Betty bidakuyeho ko ngikunda Anet,na we ariko akunda Jule bidakuyeho ko akinkunda. Ibyo byose byakomezaga kumpa icyizere cy’uko isaha n’isaha Anet azangarukira, gusa nanone ikizere kikaba gike,kuko ntumvaga neza ko ashobora kumanuka aturutse Canada ari njye aje gushaka mu Rwanda,kandi asize igihugu cyiza cyane n’umugabo we Jule ufite amafranga.
Iby’urukundo,ni amayobera…

TURATANGIYE.

Ni mu gitondo saa kumi n’ebyiri,kwa Luc mu rugo aho asigaye abana na Betty umugore we, baracyaryamye ndetse baranasinziriye,gusa Luc we arimo kurota,ari no gutera amaguru,amashuka yayasandaguje yanayataye hasi, atangira guhamagara izina Umurerwa, Betty aba arakangutse,mu gukanguka aba yumvise ibyo Luc arimo kuvuga, maze arivugisha ati”uyu mugabo njye sinkimushira amakenga. Asigaye abaho hano mu rugo atavuga, yarangiza akagenda agataha ninjoro, wasanga abo ari guhamagara ari abo birirwana bakanararana ayo majoro bari no kunywa inzoga, dore ko atangiye kujya ataha yasinze, gusa ariko nzanabimenya arajya ay’ubusa” Nuko aba arasakuje ati”ariko wa mugabo we wasaze,wagiye ureka umuntu akiryamira? Kurara uri guhamagara amazina y’abakobwa ntazi! Ese uwo Umurerwa ni uwahe ra?”

Luc ahita ashigukira hejuru,maze na we arasakuza ati”ariko wa mugore we, ubwo uba wumva nta soni ufite kunkangura unsakuriza? Ese ari njye nawe umugabo ni inde muri uru rugo? Kurota se ni ikibazo?Wigeze ubona umuntu wahisemo ibyo arota cyangwa birizana?”
Beata aba aratuje,maze aramubwira ati”Luc urabizi ko ngukunda kandi nagushatse ngukuye mu menyo ya rubamba, gusa njye muri iyi minsi ndabona ugenda uhinduka pe,sinzi ikiri kubigutera!”.
Luc aba aramusubije ati”ngo wankuye mu menyo ya rubamba? Vuga uti wagize amahirwe warantoraguye, cg uvuge ibyo ushaka byose ni akazi kawe icyo nakubwira cyo ni uko uri umwe mu bakobwa ba mbere b’abanyamahirwe,kuko hari benshi bari bankeneye,ndetse si ibyo gusa nanubu baracyankeneye”
Beata aramubaza ati”ngo baracyagukeneye? Luc ubwo ushatse kuvuga iki?”.

Ku rundi ruhande muri icyo gitondo saa moya n’igice,hari abakobwa 2 barimo kuganira ndetse barino kugenda.
Uwa mbere ati”ariko Nicky,harya hano ni kwande ko ubanza nasize hano nta muntu uhatuye?”
Undi aramusubiza ati”yego Gise, ibyo nibyo koko wahavuye nta muntu uhatuye,ariko abantu bagenda biyongera uko iminsi igenda yicuma,hano rero abahaje ntabwo wabamenya. Gusa ni aga couple k’umugore n’umugabo bameze neza”

Gisele ati”sha byo uyu mudugudu wacu uri kugenda utera imbere cyane kuko abantu bagenda bawuzura buri munsi,uzi ko mu mu minsi 15 yonyine,naje gusanga inzu 30 zuzuye ruguru hariya?”.
Nicky aramusubiza ati”nibyo pe,mbona hazagera aho hakaba n’umugi ukaze…….ariko shahu Gisele kuri iriya nzu hariyo umugabo!!! Nako njye mwita umusore n’ubwo afite umugore,ni mwiza, rwose tujye tureka kwiyemera n’ubwo uri umukobwa mwiza ukaba ushakishwa n’abasore benshi kandi bafite ifaranga,bariko uwamuguha wamwemera. Uziko njye njya nifatira umwanya wo kumureba gusa we,njye rwose nako,oyaaaaaaa”
Giselle ati”uhhh,arakaze cyane se ko ibintu byahindutse? Njye nanamwiteretera da,nta kwirangaraho muri iyi minsi”.
Nicky ati”tuza, wowe ndaza kumukwereka nimugoroba turi kuhanyura tuvuye ku kazi,uze umbwire. Gusa njye mbona uko byagenda kose,umugore bashakanye amuca inyuma kuko ntabw umugabo mwiza nk’uriya yagirwa n’umugore umwe gusa. Ubwo se uwo mugore yaba Arusha iki abandi”.

Twiyambukire amazi magari,aho ni muri Canada,inzu nziza cyane utapfa gusanga hano muri uru Rwanda,imyubakire itandukanye n’iyino aha,igorofa rikomeye,aho niho Anet na Jule bituriye.
(Ku bijyanye n’amasaha,ndajya nkoresha ayo mu Rwanda nta kibazo).
Anet na jule bararyamye,Anet arimo gukorakora mu gituza cya Jule umugabo we ati”nibyo rwose cheri,erega nicyo ngukundira ko uzi gufata imyanzuro mizima nk’umugabo. Kuko ntabwo nakomeza gukora ino muri Canada,ngo wowe ukore muri America,ngo tujye tubonana rimwe mu cyumweru,ubuse urumva nabivamo?” burya Jule akora muri America,kandi urugo rwe rutuye muri Canada.
Jule ati”si wowe wenyine chou,kuko nanjye ntabwo nabivamo. Ubu se njye najya mpora ngukumbuye ibihe byose! Reka da”.
Anet ati”noneho rero,byuka ujye kwitegura,urarangiza nanjye maze gutegura icyayi n’umugati,tubifate,ubundi nguherekeze ubwo uzagaruka turi guhita twimukirako nanjye njye kwiturira muri America hafi y’uwo umutima wanjye wihebeye” Nuko Jule amuha bizou arabyuka ajya muri douche, Anet na we atangira gutegura ibya mugitondo.

Twigarukire mu Rwanda, wa mukobwa Nicky aho akora kumbe acuruza muri supermarket ndetse na mugenzi we Gisele, ako kanya Luc aba arahinjiye aje kwihahira, Nicky mu kumukubita amaso aba aramwenyuye, ahita afata phone yebyandika message ati”umva,reba wa muhungu-gabo nakubwiraga turajya kureba hahandi,dore ahagaze kuri reception” kumbe yandikiye Gisele.
Gisele mu gukubita Luc amaso,aba abaye nk’igiti,aguma ari kumwitegereza cyane, Luc arinda amugera imbere akirimo kumwitegereza,akomeza kumuhanga amaso,Luc aramusuhuza ariko umukobwa we ntitabyumva ahubwo akomeza kumwitegereza cyane,Luc amubaza ibyo ashaka aho biherereye,ariko Gisele yibereye nk’igishushungwa arimo kwitegereza Luc, Nick we yumiwe ku biri kuba kuri mugenzi we,ahita amuhamagara ati”Gisele wakwakiriye aba client?” Gisele ahita ashigukira hejuru ati”mukomere,tubakirize iki? (kumbe aravugishijwe,yisama yasandaye) nako tubafashe iki?” Nicky we byaramurenze,araseka da!
Luc na we n’akumiro kenshi, yaguze ibyo agura ubundi aritahira, mu nzira agenda,arivugisha ati”ibyo mbonye byo biranyumije pe!”

Tukibereye mu Rwanda, kalisa aho ari, ari kumwe n’undi mugabonati”Rwango we,nanjye rwose ntakubeshye byarantunguye cyane,kuko nanjye nagiye kumva numva ngo muhungu wa Gasana akundana n’umukobwa wanjye. Umva nanjye ngo muhungu wa Gasana,nako wa munyagwa ngo ni Karangwa ugiye kuzaborera muri gereza ra, gusa uriya mugabo byo yabaye intwari ku mpera,kuko imitungo yose ye,yahise ayiha umukwe wanjye, ari nacyo cyatumye mwemerera gushakana n’umukobwa wanjye”
Rwango ati”yego sha Kali,ndumva uri umunyamahirwe,kuko imitungo y’umukwe wawe n’umukobwa wawe na yo aba ari iyawe!”
Kalisa ati”wahora n’iki Rwango wa mugabo we se ko nabyaye nabi?umukobwa wanjye ko namwinginze ngo ashake uburyo imitungo ye yatangira kuyizana kwa se na nyina ariko akaba yarambereye ibamba?Ngo umugabo we aramukunda ntabwo yamuhemukira,ngo iki na ngwiki! Gusa arigira ay’ubusa ye,ntabwo nzatuza”.
Rwango ati”yego sha Kali,umugabo ni urya utwe,akarya n’utw’abandi. Nanjye nzakora uko nshoboye kose,maze ngufashe iriya mitungo tuyizane”
Kalisa ati”ahooooooo,ni wowe mugabo sha!”

Twisubirire muri Canada,Jule we yamaze gukaraba,aritegura neza arambara ubundi yicara ku buriri gatoya,gusa agategereza ko madam we Anet amuhamagara ngo bajye gufata breakfast ariko agaheba ariko kandi akibwira ati”ubwo ntabwo yari yarangiza kuyitegura” akomeza kwiyicarira ku buriri, ariko abonye amasaha arimo kumusiga, ahita agenda ari kunyonyomba no mu gikoni nk’ushaka gutungura madamu we,nuko aba amuturutse inyuma,amugezeho asanga Anet arimo kurira yahogoye,ndetse afite n’ifoto ya Luc mu ntoki. Nuko…………………………EPISODE 2 LOADING.
.
Ni uko dutangiye SEASON 2 yacu rero.
Anet se arimo kurizwa n’iki?
Kuki Kalisa na Rwango bashaka kujyana imitungo Luc yahawe na se?
Ibya Gisele na Nicky se byo ni ibiki??
:
:
ABANTU DUTANGIRANYE IYI SEASON YA 2, NIZERE KO MUZAHABA KUBWINSHI, NDIFUZA KO MWAMFASHA MUGATUMA IYI PAGE YANGE IMENYEKANA BINYUZE MUGUKORA SHARE N’ABANDI BAKAZA GUSOMA. ESE IBYO BIRAGOYE?

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

3 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 01”

  1. Tutitangiye neza kbx! Komeza uduhe nutundi natwe turahabaye nk’abasomyi bagukurikira umunsi k’uwundi!;;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *