AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 28

Duherukana Anet na Jeanete bashimuswe.
Luc we yari ageze mu rugo, ababyeyi bamukubise amaso baratungurwa bahita basubizaho urugi baketse ko ari umuzimu.

DUTANGIRANYE NA LUC AKOMEZA ATI”ntabwo naguye hasi kubera umunaniro. Natekereje uburyo nasanze ababyeyi banjye barimo batongana kandi mu myaka 24 ari bwo bwa mbere mbumvise,numva ko byanga byakunda ibintu byakomeye. Ariko ibyo biroroshye, ahubwo icyanciye intege cyane, ni amagambo papa yavugaga ko ntari umwana we byatumye nibuka byinshi ku magambo y’umusaza yambwiye ati”uzitondere abantu, kuko hari n’abo mwabanaga ari ibirura byambaye impu z’intama… Ntabwo niyumvishaga buryo ki nukuntu mama nari muzi yari gutinyuka agaca papa inyuma.. nguko uko nakiriwe mu rugo iwacu ku ivuko, nyuma yo kuzuka”….

Turatangiye, ni mu gitondo akazuba kararashe Mama Luc arimo ateka igikoma ibyishimo ni byose bidatinze Beata wa Kalisa aba arahageze nk’uko bisanzwe, gusa akabona mama Luc byahindutse kuko yarimo amwenyura,aramubaza ati”byagenze bite ko mbona wishimye cyane ra?” mama Luc ati”yewe,nanjye sinzi impamvu mfite ibyishimo rwose”.(yamuhishe ko Luc yahageze)
Beata ati”yewe nari nje kubasuhuza ngo ndebe ko mwaramutse amahoro, reka mbe nsubiye mu rugo njyane na mama gutera imigozi” aragenda.

Akimara kugenda, Mama Luc arivugisha ati”nanjye byaranyoberaga uburyo umukobwa nk’uriya atambera umukazana, ni ukuri nibazaga impamvu yatuma umuhungu wanjye atazashimishwa na Beata umukobwa mwiza cyane. Gusa ikibazo ni kimwe gusa kibyivanzemo, ese ni inde muvunamuheto wabwiye umugabo wanjye ko ntabyaranye na we di?”

Tuze kuri Anet na Jeanete, aho bari biyicariye muri salon yo kwa Karangwa, ni ho bajyanywe gusa ntacyo bigeze babatwara, ahubwo babakiriye neza cyane ibyo kurya no kunywa byiza ahubwo bo byabacanze, gusa bafite ubwoba bw’abagabo bari kumwe na bo aho ngaho ariko na Karangwa we ntawuhari. Hashize akanya, telephone yo muri salon irahamagarwa umusore umwe ajya kuyitaba, abwirwa ko gahunda yagenze nabi ko ariko bashatse abo bakobwa babarekura bakigendera… ubwo babasezeyeho,bagiye gusohoka Karangwa aba arinjiye akubise amaso Jeanete ahita atungurwa, na ba basore bari aho na bo baratungurwa, Anet na we aratungurwa ndetse na Jeanete aratungurwa, mbese buri umwe uri aho ngaho aratungurwa,akibaza ku giti cye ati”bishoboka gute?
Ntibabitindaho cyane,barigendera.

Tuze kuri afande Celestin,aho ari ku kazi byamucanze,arimo kwivugisha ati”ndi kubona ibintu biri kumpindukana. Uriya musore ngo ni Thomas yatuvuyemo, aramutse adutanze twafungwa. Njye nazira kugambirira kwica directer, nkazira kwica uriya musore ngo ni Luc,nkazira no gufatanya ibyaha byo gukorana n’abakora ibitemewe na Leta kandi ndi ingabo y’igihugu . Ese nk’ubu koko ko ubwenge buza ubujiji buhise, nk’uriya mwana ngo ni Luc namuzizaga iki? Ahubwo se directeur we sinamuhoraga ubusa kandi nanjye njya nirirwa ku bagore b’abandi? Gusa nubundi sinzanarucika kuko niba Luc atarapfuye azanakurikirana uwateje iriya mpanuka, ubwo bivuze ngo n’ubuzima bw’uriya mu chauffer wari ubatwaye na bwo buri ku gahanga kanjye. Ese nkore iki koko? mve mu gisirikare mpunge igihugu se? n’ukuntu abantu bazi ko ndi inyangamugayo! Reka ntegereze ndebe uko bizagenda wenda Thomas ntazarabura”

Kumbe, Afande Celestin ni we washyize mu mipangu kwica Luc kugira ngo adakomeza gukundana na Anet, ndetse akanashaka kwica directer wahoze ari uwa Anet amuziza ko yamuciye inyuma ku mugore we Mukasano… Ahubwo wakwibaza, kuki Afande celestin yabipanze na Karangwa ngo bice Luc,Karangwa we abifitemo nyungu ki?
TURAZA KUBIMENYA.

Anet na Jeanete barimo gutaha bava kwa karangwa,.
JEANETE:ni ukuri Ane, ihangane bibaho,kandi uzamubona.
ANET:gusa ukuntu mukumbuye koko? Gusa arampemukiye basi iyo apanga kugenda wenda nka none,ubwo mba namubonyeho…
Ariko Jeane, ntaribagirwa,uriya mugabo duhuye mu muryango mupfana iki?
JEANETE:nukuri nta kubeshye,uriya mugabo ntabwo muzi. Ikindi kandi, namubonye nkabona ni nkaho ndi kwireba mu ndorerwamo kuko turasa cyane kandi buri wese arabibona… Gusa ntabwo ari igitangaza kuko n’abantu basa batavukana da!!
ANET:nonese we,mama wawe abahehe?
JEANETE:(aruhutsa umutima) sha, nta maman ngira pe, maman mfite ni uriya musaza wabonye hariya, kuko ari we wantoraguye ubwo mama yari amaze kumbyara akanta.
ANET:sha,unyihanganire kubikubwiraho pe,ntabwo nari mbizi. Ariko se ko isura yawe ndi kuyibonamo abantu benshi?

Tugaruke kwa Luc mu rugo,maman ahishije igikoma,ajya ku muryango we ngo amubyutse aze anywe, yumva Luc ari kurota avuga ijambo Anet… maman ati”uwo se we ni uwahe kandi? Ooh, wasanga umwana wanjye yaranyuze muri byinshi bikomeye cyane ni ukuri, gusa nanamubonye mbona afite ibikomere byinshi wasanga iriya mpanuka yaramwangirije. Gusa koko ngo abagira neza ntibabura,na Gasana(umugabo we) yarabivuze ngo azabona umugira neza amutabare. Gusa nuko Karangwa yigize ingegera mbi,akaba atakinyitaho, naho ubundi njye na we twabyaranye umwana wigitangaza. Ariko nzakora uko nshoboye kose njye kumwereka Luc, kuko ntanamuzi kuva namubyara ntiyigeze abona amaraso ye, maze nanamubwire ibyago byinshi yanyuzemo mu myaka yose ishize”

Kumbe uko yivugisha,niko Gasana twari tuzi ko ari we papa wa Luc ari inyima ye ari kandi no kumva ibyo madam we ari kuvuga,aba aramubwiye ati”hari ikindi urenzaho se?”
mama Luc yabuze icyo akora n’icyo yareka,abura epfo na ruguru,maze aratuza aravuga ati”ntacyo mugabo mwiza”

ATI” Uwo munsi mama yagize ngo ndi kurota ubwo yasangaga mvuga Izina Anet,nyamara narivugaga ku bushake ndetse kubw’urukundo n’urukumbuzi narikunze kandi nari ndifitiye… Natunguwe cyane no kwiyumvira mama ubwe yivugira ko Gasana atari papa, gusa narumiwe mbura icyo narenzaho. Namaze umwanya ndi gutekereza,nsanga koko wa musaza amagambo ye yari yuzuyemo ubwenge bwinshi,kuko mu byo yambwiye byose yambwiye ko mu byo naziraga harimo ko naziraga kugira umubyeyi wumukire, nuko uwo mubyeyi agashaka kunyica anziza ko nshobora kuzamenya ko ndi umwana we byukuri, ubundi imitungo ye nkayijyana kuko yemeranije na mama ko ngomba kumwandikwaho muri Leta… Byarancanze, gusa mpita ngira amatsiko yo kumenya uwo mubisha Karangwa ngo ni papa washatse kunyivugana kandi ndi umwana we gusa ntibyamukundira. Gasana nitaga papa yabonye adashaka guteza amahane,ahita afata isuka yigira mu murima guhinga”

Luc yahise abyuka asanga maman we ku muryango, aramubwira ati”mama, kuki utabimbwiye kare ngo mbimenye? Ese uzi uwo Karangwa uri kwita papa uwo ari we? Ni shitani yo mu bwoko bw’amaberizaburi” arangije asubira mu nzu, yambara imyenda ye,ahita asohoka arigendera,atanyweye n’igikoma.

Inama yigitaraganya yakoranye kwa Karangwa,l ati”murabizi mwese ko dukora ibitemewe n’amategeko. Ndagira ngo mbamenyeshe ko kuva uyu munsi kugira ngo dusigasire umutekano wacu, tubaye duhagaritse gukora. Ibintu nibimara kujya ku murongo,nzongera kubatumaho muze dukore nk’ibisanzwe” bose bahita bitahira.

Bakimara gutaha, Afande Celestin ahita ahamagara Karangwa aritaba, ahita anamubwira ati”wa muhungu yacitse abasore banjye,kuko bagiyeyo kumurangiza bakurikiye wa mukobwa wawe n’undi bari kumwe kugira ngo bamenye inzira, bagasanga yamaze kuhava yagiye iwabo kandi ikibazo dufite, nta numwe uzi i wabo mu rugo, kuko n’ubwo nyina twamubyaranye,ntabwo nzi aho yashakiye nkimara kumutera inda”

afande ati” nonese uriya musore ko muziho ubwenge bwinshi,ubwo ntagiye kudukurikirana ra?”

Karangwa ati”nanjye ni bwo bwoba mfite, gusa abasore bose maze kubasezerera ngo babe batashye, nanjye mbanze nite ku byanjye, nshake aho umugore wanjye yagiye ndetse n’ibicuruzwa byanjye,ibindi bizaza nyuma”

kumbe uko bavugana, Madam afande Mukasano yabyumvaga byose,gusa afande Celestin ntiyabimenya ko bamwuvirizaga.

Mu rugo kwa Anet,arimo aganira na maman we ati”ariko mama, wambwiye amateka yubuzima bwawe?” maman aramubwira ati”mwana wanjye se,iby’ubuzima ni amayobera, nabaye mu buzima butari bwiza na gato, gusa ngeze mu bijyanye n’urukundo byo bimbera AMAYOBERA akomeye. iwacu twari abakene, kuko n’ubwo Mukasano amfata nka mukuru we, nabaga iwabo kuko iwacu batari bashoboye kundera. Nagize amahirwe rero njya kuba iwabo, banyitaho, mba umukobwa wigikundiro kuburyo n’abasore bose bo mu gihe cyanjye birirwaga banshaka mpaka bwije… Naje kwihagararaho,mfata umwanzuro ko ngomba gukunda umuhungu umwe gusa, uwo akaba ari we papa wawe. Twarakundanye karahava,urukundo rwacu rugera kure hashoboka,ndetse abantu benshi barabimenya. Iminsi yose ntimera kimwe rero, igihe cyarageze ababyeyi ba Mukasano bose baza kwicwa n’impanuka y’imodoka,nuko niko nahise ntandukana na bo, nsubira iwacu. Kuko nari mwiza rero kandi iwacu dukennye, nibwo naje gukungika n’undi muhungu, akajya anyitaho, akamenyera byose nkeneye, nuko umunsi umwe aranshuka turaryamana, nuko nza kubyara umwana wumukobwa, arangije aranta. Nta bushobozi nari mfite, nanjye (n’amarira menshi cyane) nahise njya mu gashyamba,wa mwana ndamujugunya, ubu nkeka ko atakiriho kuko inyamaswa zaramuriye. Ahita ahaguruka ajya kwihisha no kuririra mu cyumba, Anet byaramucanze, na we agira agahinda ati”ko agiye atambwiye se uburyo njye navutse?” ahita anatekereza ku magambo Jeanete yamubwiye, yakwibuka n’isura, akabona hari aho benda gusa(maman we na Jeanete) akibaza ati”Jeanete se yaba ari umuvandimwe wanjye koko?”

ATI”Iminsi yakomeje kwicuma,gusa niha gahunda yo kubanza ngatuza,kuko ibyo nari ndimo mbona kandi nsanga mu isi ya kabiri yanjye byose byarancangaga, bimwe bikanantera urujijo, nkibaza ukuntu ngiye gukemura no kwigira kugira ngo nisange hamwe n’abandi bikanyobera. Gusa nihaye umwanzuro wo gushaka uwatumye ngerwaho n’ibyambayeho byose(kubura ubwenge bwibutsa imyaka yose,kubura Anet nakundaga,ndetse kumenyekana nk’uwapfuye kandi ndi muzima),wenda numvaga ibintu byose nabyihorera ngatuza,gusa icyanteraga imbaraga zo kwihorera ni amagambo yumusaza sekuru wa Jeanete,ndetse no kuba byaratumye ntarangiza amashuri yanjye”

Twiyizire kuri Luc,ni nyuma y’amezi 9, yamaze kumenyera, gusa n’ubwo yakize neza,ntabwo azi kwa Anet mu rugo kuko ntabwo yari yarigeze agerayo, kuko ubwo yajyagayo bwa mbere nibwo yakoze impanuka. Ahora yibaza uburyo azabonana na Anet,nta nubwo yibuka numero ya telephone ye…
Gusa umunsi umwe,afata phone ye, aravuga ati”Mana wowe urebera abawe, ngiye kwandika numero umpe amahirwe yo kugwa ku muntu nifuza” niko gufunga amaso, maze yandika imibare,arangije aravuga ati”Amen

ATI”muby’ukuri nandika iyo mibare, nanditse imibare yakundaga kunza mu mutwe cyane nyuma y’uko nibuka. Nguko uko nibutse nimero ya Anet,nguko uko nasubiye mu isi nshya y’urukundo,nguko uko nahoze amarira nari maze iminsi ndi kurira”

Ahita ayihamagara maze camo, Anet ahita ayifata, Luc ati”Anet…..” akirivuga Anet nawe aravuga ati”Luc….”. baba barahuye.

Tuze kuri madam afande Mukasano, ari kwa muganga arakuriwe cyane, ndetse banamuhaye ibitaro. Diane ari aho hafi, afande nawe ari hanze aho, bidatinze Mukasano aba yibarutse umwana wumuhungu. Ibyishimo byabaye byose,nyuma y’amasaha 4 inshuti, abavandimw ndetse n’abo bakorana na Celestin ndetse na Mukasano, bahabwa karibu ngo baze kureba umwana,gusa buri wese mu kwinjira,yatunguwe no gusanga umwana wavutse asa neza neza na…………………..PART 29 LOADING
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 28”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *