AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 27

Duherukanye Anet ahuye na Jeanete,maze Jeanete akamubwira ko azi aho Luc ari. Ese yarahamubwiye?

Luc byarangiye agaruye ubwenge bwe bwa kera, kuko yibutse byose. Ese aritwara ate nyuma yubuzima avuyemo?
Ese Anet barahura?
.
Dutangiriye inkuru yacu kwa Luc, aho ari kumwe na wa musaza ndetse ni mu masaha yumugoroba barimo kuganira, gusa Jeanete we yagiye ntagihari…
UMUSAZA:wa mwana we wahuye n’ibigeragezo byinshi, gusa uzitwararike muri iyi minsi ugiye kwinjiramo kuko uzasanga hari byinshi byahindutse, ndetse hari na benshi bifuza ubuzima bwawe kandi banabushakaga kera mukabana mutaziranye wowe ukabafata nk’abantu basanzwe kandi ari ibirura byambaye uruhu rwintama.
LUC:urakoze ku mpanuro umpaye kandi rwose sinzi ikintu nakora kugira ngo nkwiture ineza wankoreye kuko ubu ntacyo nayinganya nayo.
UMUSAZA:wa mwana we se, kugira neza si ngombwa guhembwa n’uwo wayigiriye, ahubwo icyo ngusabye ni uko aho ugiye kwerekeza hose wazitwara neza, ukaba umugabo,l dore urakuze kandi ubwenge urabufite ikindi kandi uzajye ukora ibintu byose ubikorane ubwenge kuko utazi ngo uzagwa hehe.
LUC:nonese muze, wambabarira nkagusaba ubusobanuro bw’amagambo wambwiye ninjoro ubwo nakangukaga?
UMUSAZA:wa mwana we wimbaza byinshi, amagambo nakubwiye ni ariya nta kindi narenzaho kandi uyagumishe mu ntekerezo kuko niyo afite urufunguzo rw’ubuzima bwawe ugiye kwinjiramo. Ikindi nakubwira wa mwana we,wirinde abisi kuko bazahora bagutega iminsi.

LUC ATI”uwo mugoroba umusaza twaganiriye byinshi ampa inama n’impanuro z’ibyo nzagenderaho mu buzima, ndetse anambwira byinshi bitandukanye. Kuko nari namaze kugarura ubwenge bwanjye bwose, nagombaga kuva ahongaho, ubundi nkajya gushaka ababyeyi banjye nkamenya niba barimutse cyangwa bagituye aho twari dutuye kera. Umusaza yanyemereye ko muri icyo gitondo anyereka inzira,gusa ansaba ko naca mu nzira zo mu bishanga,kuko ngo guca inzira zimihanda byashoboraga gutuma mpura n’ibibazo mu nzira”

Tuze mu rugo kwa Anet, we duherukanye ahura na Jeanete akamubwira ko yamurangira aho Luc ari… byagenze bite?

Ubwo Jeanete akimara kumubwira ko azamwereka aho Luc ari, phone ya Jeanete yahise isona arayitaba bamubwira ibintu byinshi maze asa nk’uhindutse, akimara kuvuga abwira Anet ko bazahura ku munsi ukurikiyeho akaba aribwo bazajyana akajya kumwereka Luc. Ntiyigeze amubwira ibyinshi kuri Luc kuko yarimo yihuta cyane ahubwo bahanye numero kugira ngo bazahamagarane bavugane aho bazahurira….

Kuri uwo mugoroba, Anet mu rugo yashyushye nk’agapasi(mwibuke asigaye abana na maman we) arimo kwitegura kujya kureba Luc, ako kanya yakira phone ya Jeanete, aramubwira ati”Anet, kubera ko ejo mbere ya saa sita mfite inama ku kazi, reka duhure saa munani aribwo tuzagenda”.Anet ati”nta kibazo”
kumbe uko bavugana,niko Luc na we arimo ashyira utuntu twe ku murongo yitegura gutaha ku munsi wejo…

Jeanete aho ari, arimo kurira ku ruhande maze akivugisha ati”nari maze imyaka 3 yose nibanira na Luc, none Luc birangiye abaye uwo yari we na mbere, ndetse dore nanjye ngiye kuba muri geto kubwo kumuhemukira nkanga kumubwira ahahise he ndetse nkanamukoresha imibonano mpuzabitsina atabishaka, kandi njye nzi ko nkora ibizima , none ibyo nakoze byose bibaye impfabusa kuko nubundi agiye kwihurira na Anet. Ese ubundi Anet uwareka kujya kumumwereka? Oya ariko, nubundi ntacyo byahinduraho kuko namaze no kumwandikira iriya baruwa. Iyo menya sinyandike,wenda nari gushaka indi mitwe muteka…”

Anet akimara kuvugana na Jeanete, yahise yerekeza mu rugo kwa afande ndetse akubitana na afande na madam ari bwo bari gutaha bava ku kazi, maze abwira madam afande ati”maman, Luc aracyari muzima, kandi ejo saa munani nzajya kumureba aho ari kuko hari umukobwa twize ku kigo kimwe uzi neza aho atuye”.
akimara kubivuga,afande arabyumva gusa ahindura isura niko kwikoreshwa mu mifuka yipantalo, maze atera intambwe asubira inyuma asiga Anet na madam we baganira ajya ku ruhande ahita ahamagara kwa Karangwa….
AFANDE:nyamara dushobora kureka ibintu hakiri kare, byagera nyuma ugasanga bidukozeho. Harya sinakubwiye ko wa mukobwa wanjye yakundanaga na wa muhungu wawe? Ubu rero yamaze kumenya aho ari, none ngo ejo azajya kumureba aho asigaye atuye. Urumva ntacyo twabikoraho?
SINZI IBINDI BAVUGANYE..

Twiyizire kwa muganga,Diane ubu yabaye umuhanga ukomeye cyane, kuko akora akazi kenshi gashoboka ku ivuriro. Ubwo ari kumwe n’abandi baganga muri pause, abona phone ye irasonnye abonye umuntu umuhamagaye ahita ahaguruka ajya kwitabira ku ruhande,

Kwa afande, madamu ntiyagiye ku kazi uwo munsi, ni mugicamunsi aba afashe phone arahamagara ati”bite muga?” kumbe ni we wahamagaye muganga Diane,baraganira.
(kuva ubu,reka afande tumuhindurire amazina tumwite afande Celestin,naho madam we tumwite Mukasano)
DIANE:umeze ute se muri iyi minsi?umwana ameze neza?
MUKASANO:sha,meze neza umwana ameze neza na we. Gusa muby’ukuri hari igihe kigera nkumva ntangiye guhangayika.
DIANE:oya ntugahangayike,biriya ntacyo bitwaye,kandi ntanubwo bazabimenya…
MUKASANO:ibaze nukuri baramutse babimenye,uziko umugabo wanjye nta mikino agira,twese badufunga. NI IBIKI MUGANGA DIANE YAKORANYE NA afande MUKASANO?(mwibukeko ari umu officier mu gipolice)

Tuze ku babyeyi ba Luc,bari mu rugo gusa ntibakivugana cyane, wagira ngo bafitanye ibibazo…
MAMAN LUC:ariko mugabo mwiza,ko usigaye utanyishimira wagira ngo hari ikibi nagukoreye! Iminsi ibiri, itatu yose igashira utamvugisha? Nako aho naba nagize amahirwe ra,bitabaye icyumweru cyose.
PAPA LUC:ehhhh,ubwo uratangiye. Reka ngire mve aha ra, hato ntaza kwiteranya…arangije afata ikote rye arigendera.

Tugaruke kuri Luc,afashe igikapu cye ahaguruka mu rugo yerekeza ku ivuko aho asanze ababyeyi. Umusaza na we aramuherekeza, kugira ngo amwereke inzira, gusa uko bigaragara umusaza asa n’uzi Luc cyane,ndetse n’iwabo arahazi kuko inzira yo mu gishanga ijyayo kandi itari ngufi arayizi. Ntibyatinze,amugeza aho yagombaga kumugarukiriza maze amusezeraho aramubwira ati”UZAJYE WIBUKA IBYO NAKUBWIYE BYOSE!” Baratandukana.

LUC ATI”nkimara gutandukana n’umusaza,numvaga mfite ubwoba. Ubwoba nari mfite ntabwo bwari ubw’inzira nari ngiye kunyuramo nubwo nayo yari mbi cyane, ahubwo ubwoba nari mfite bwari ubw’amagambo yose nabwiwe n’umusaza kandi namusaba ubusobanuro akansaba kuyabika ku mutima ndetse no kuyakurikiza kandi nkibuka n’ijambo rya nyuma rikomeye yambwiye ati”UBWIRA UWUMVA NTIYERURA KANDI NTAVUNIKA” Gusa nanone nagiye ndi kwibaza ukuntu nateye inda Jeanete, nkibaza uburyo nagombaga kubona umwana wanjye nkanibaza ko ashobora kuzabura urukundo rwa se na nyina akabaho nabi. Gusa ibyo nabaye nk’ubyirengagije,ndibwira nti”reka mbanze njye imbere ndebe uko hameze ngereranije n’imyaka 6 ishize mfuye,ubu nkaba mbaye mushya”

Uko Luc amaze gutandukana n’umusaza, ninako Jeanete amaze guhura na Anet bagiye kuza kureba Luc, ntibazi ko Luc batakimubonye…
ANET:sha, nuramuka umungejejeho ndakwinginze unsabe icyo ushaka.
JEANETE:wowe ngiye kukujyana nkwereke aho umusanga,gusa njye ntitujyanayo kubera impamvu zanjye bwite, ariko ndagutegerereza hafi.
ANET:nta kibazo icyangombwa ni uko nza kumubona.
Bakomeje kugenda baganira, ibyishimo ari byose kuri Anet, gusa Jeanete we nta namba. Bidatinze bagera hafi y’urugo, Anet ajya mu rugo, naho Jeanete ategerereza nk’aho hafi kuko yari afite isoni zo kuhagera. Anet akihagera,ahita akubitana na wa musaza,aramusuhuza…

Ntibyatinze Anet agaruka aho Jeanete yari ari ari kurira amarira ari yose ndetse anicara hasi asiribanga amaguru nk’umwana wuruhinja…

Uko Jeanete atunguwe agitegereje kumva impamvu Anet agarutse ari kurira,inyuma yabo hahita haturuka abagabo babiri bipfutse ibitambaro ku maso,bafite n’ibyuma mu ntoki, bahita babashyiraho ibyuma ku ma josi, babambika ibitambaro mu maso,barabazirika,maze bahita babajyana.

Tugaruke kuri Luc, amasaha yagiye aricuma akigenda urwamaguru, akajya ahura n’abantu bari baziranye kera akabibuka ariko bo ntibamwibuke cyangwa bamwe bakamwirengagiza kubera kwishyiramo ko yapfuye kera.
Ntibyatinze, aba ageze mu rugo i wabo mu ma saa mbiri za ninjoro, gusa agiye gukomanga,yumva papa we na mama we barimo batongana.

PAPA:ntabwo nari nzi ko uri indaya bigeze aho, tukaba twarabanye imyaka yose ingana gutya warabimpishe,wakabaye warabimbwiye kare,nkakubabarira cyangwa nkafata undi mwanzuro.
MAMA:ariko se mugabo mwiza,ibyo uri kuvuga byo noneho ni ibiki?
PAPA:wari uzi ko ntazabimenya ko wancaga inyuma?(umugore arikanga) nubwo Luc yapfuye,reka mbivuge nubundi si umwana wanjye. Ntabwo ari ikinyendaro?

Luc aho ahagaze ku muryango ahita yikanga,maze yibuka amagambo umusaza yamubwiye kwihangana biramurenga, maze arivugisha ati”nibyo koko burya iyi si iramfite” mama we arabyumva,maze Luc ahita abura imbaraga,yikubita hasi.Ababyeyi be bumva ikintu kiguye ku muryango, kumbe ni Luc mu gusohoka ngo barebe ibyaribyo,baba bamukubise amaso,bose bahita bikanga,bakubitaho urugi,bati”…………..PART 28 LOADING.
.
.
LUC AGEZE IWABO.BIRAGENDA BITE??
ANET NA JEANETE BARASHIMUSWE..BAJYANYWE NANDE,KANDI KUBERA IKI.
Inkuru AMAYOBERA MURUKUNDO IRACYAKOMEJE..BIRAGENDA GUTE??
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

3 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 27”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *