AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 26

Duherukanye Luc ashigukiye hejuru,nyuma yo kugira inzozi nyinshi cyane zerekeye ku buzima yanyuzemo mbere yuko akora impanuka….gusa mwibuke ko we ntabyo azi.
TURAKOMEJE
.
Dutangiriye inkuru yacu mu masaha yijoro kwa Jeanete aho ari kumwe na Luc mu cyumba. Luc akimara gushigukira hejuru,yahise ahaguruka yicara ku buriri,maze aratuza,Jeanete na we ahita ahagera aramwegera, gusa yamuvugisha ntavuge,Jeanete biramucanga,mu mutima akibwira ati”Luc arabyibutse byose,ubu akanjye karabaye” hashize iminota 30 yose atavuga,mu kuvuga abaza Jeanete ati”ariko ubundi ndi nde?” Jeanete abura icyo amusubiza,arongera aramubaza ati “Jeanete,ko utansubiza,ndi nde?”. Jeanete ataragira icyo avuga,muzehe na we aba arinjiye muri icyo cyumba,kumbe ibyabaga byose yari ari kubyumva yibereye mu kindi cyumba,maze yinjira ari kuvuga ati”Uri Kwizera J. Luc,umuhungu wahuye n’ibibazo bikomeye cyane mu buzima bwe,byatumye atarangiza amashuri ye ya secondaire,agata ubwenge bwe mu gihe kingana n’imyaka itandatu,azira gukunda umukobwa witwa uwumusirikare kandi umusirikare atabyara,ndetse anazira papa we wamwibyariye washatse kumwica kugira ngo atazamutwara imitungo ye nyuma yo kumenya ko ari we papa we wa nyawe,akamujugunya mu kiyaga aho haburaga gato ngo avemo umwuka wanyuma iyo atabona ubutabazi bw’abaturiye ikiyaga,nyuma yo gutabarwa akamara umwaka n’ameze atandatu atavuga bitewe no guhahamuka,nyuma yumwaka n’amezi atandatu agatangira kuvuga ariko ameze nk’umwana wuruhinja utazi iyo bijya n’iyo biva,agatangira kumenyera isi nkuyijemo vuba kandi yari ayimazemo imyaka 24,gusa akibagirwa burundu ibyahise kubw’ibikomere yatewe n’imodoka ya papa we wamugonze,ashaka kumwica nyine,none akaba yibutse nyuma na nyuma ku iherezo,akaba agiye kugarura ubwenge bwe nkibisanzwe… uwo ni we wowe,ni na we wari ukeneye kumenya,kandi ibyo nkubwiye birahagije,mugire ijoro ryiza” umusaza ahita yongera kwisohokera,yigira mu cyumba cye,ariryamira nkibisanzwe.

Luc amagambo yabwiwe n’umusaza yaramutunguye kandi aranamucanga,ntiyasobanukirwa na gato,ahita ahwera agwa ku buriri,arasinzira…Jeanete we aho yari yicaye yaratitiye, intoki zizamo ibyuya kandi ari ninjoro,abura ubuhaguruka n’ubwaryama,niko kwitegereza Luc,maze aravuga ati”Luc,uzagire ubuzima bwiza,kandi Imana nibishaka tuzabonana”

Ni mugitondo cya kare,twiyizire kwa Thomas na madam Karangwa,urukundo ni rwose barahararanye bikomeye. Ubwo baracyaryamye,baganira banaganira

MADAM:Ese chou,muri iyi minsi noneho uri kurya ibiki ko ugiye kuzanyicisha ibyishimo?
THOMAS:ntubyumva se,ngomba gukora uko nshoboye kugira ngo ngushimishe,kuko ntagushimishije nta wundi nashimisha. Ariko muri iyi minsi tugomba kugabanya kuryama cyane,kuko urabona dukeneye kwita kuri iyi mitungo yacu,kandi nanone uzi ko turi guhigwa bukware,yaba njye ndazira ko ntishe umuntu nari ntegetswe kwica, naho wowe urazira ko wasahuye Karangwa ukanagenda atabizi. Ibaze rero noneho namenya ko njye nawe dusigaye twibaniraa,noneho bazaduhiga hasi hejuru wibuke ko anakorana n’inzego zishinzwe umutekano mu kazi ke katemewe,urumva turi mu bibazo.

Uko baganira,muri icyo gitondo afande yambaye uniforme,asiga madam we mu rugo na we yitegura kujya mu kazi, abanza kujya kunyura kwa Karangwa,babanza kuganira ho gatoya.
KARANGWA:umugore wanjye namubuze,kandi agenda ninabwo ibicuruzwa byanjye nabyo byabuze. Nkeka ko abifitemo imigambi.
AFANDE:ese wa musore ngo ni Thomas we ntaragaruka?
KARANGWA:na we ntaragaruka,ejo namutumyeho,gusa yanciye amazi yanga kuza.
AFANDE:ariko se umugore wawe na Thomas ko ntajya mbashira amakenga,ubwo nta gahunda bafitanye cyangwa uruhare mu kubura kw’imitungo yacu? Bakomeje kubivugaho,afande yumvisha Karangwa buryo ki Thomas na madam we bahoraga bavugana mu mabanga akabibona,birangira banemeranije ko bagomba kubahiga bakamenya buriwese aho ari,kuko ngo bashobora kuba babifitemo uruhare.

Tuze kuri Anet,yabyutse yicaye hanze mu mbuga,akazi ni akibura uretse ko ajya ajya gusimburana na maman we muri boutique babashingiye nyuma yo kwimukira aho batuye. Ari mu gahinda yifashe ku itama, arimo aririmba uturirimbo tw’agahinda,ati”wowe waje mu mutima wanjye,uratuza uratunganirwa none iminsi yatubereye imitindi,itandukanya abakundana,ndakwinginze ngwino unsange,maze unduhurire umutima” burya mama we ari ho hafi ndetse inyuma ye, ari kumureba no kumva ibyo arimo kuririmba na we agahinda kakamufata, akibwira ati”tekereza umwana wanjye wahuye n’aka gahinda kangana gutya mu rukundo, aramutse noneho anamenye ko namubyaye ari ikinyendaro,noneho yazapfa nabi kubera agahinda”

Anet arangije kuririmba,aribwira ati”ubu ngiye kujya nirirwa muri gare,wasanga Luc ahora ahaza,wenda Imana izamfasha mubone” Niko guhaguruka ahita ajya kwambara,ubundi afata inzira.

Mu gitondo,kwa Luc umusaza yazindutse yifatira inzira acaho nkibisanzwe sinzi ngo akora iki,asiga Luc akiryamye,ndetse yizeye neza ko na Jeanete akiryamye. Amaze kugenda,bidatinze Luc aba arakangutse,mu kweguka yumva ari kuvunagurika umubiri wose,agataka ariko akumva nta muntu numwe uza kumureba,niko guhaguruka,arabyuka ajya mu cyumba cya Jeanete nkibisanzwe nk’uko abigenza iyo abyutse ngo ajye kumusuhuza,asanga mu cyumba cya Jeanete ntawe urimo ndetse ntan’ikintu na kimwe kirimo,kuko Jeanete yari yapakiye utwe ntanakamwe asize, arangije aragenda kandi n’umusaza ntabyo yari azi. Gusa mu kugenda,yanditse agapapuro kariho amagambo Atari make,maze agashyiramo n’amafoto abiri abisiga ku meza ari mu cyumba.

Luc asanze Jeanete ntawe yaratunguwe,maze agiye gusohoka,abona ku meza rwa rupapuro,maze ararurambura,asanga rwanditseho ruti”Luc we(gusa agitangira gusoma aratangara cyane kuko ntabwo yari azi ko azi gusoma, aribaza ati”nabimenye nte?”),niwibuka neza,wibuke ko ubwo twari ku ishuri nakubwiye ko nubwo nkuvuyeho wasanga dufite ahandi tuzahurira. Kongera guhura nawe ntabwo byamvunye kuko nagize amahirwe sogokuru yajya kuroba mu kiyaga akagutoragura,akakuzana,bigahuriramo ko mpita nkubona nyine kuko nabanaga na we. Bwa mbere nkubona ku ishuri naragukubise nkuziza ko unkunda,nyamara nuko nari ntarabona ubwiza bwawe,gusa uko iminsi yakomeje kwicuma,niko nagiye ndushaho kugukunda,gusa kuko naguhemukiye,ntibyashobotse ko njye nawe dukundana,kuko wari waramaze kubona uwo umutima wawe ukunda. Sogokuru amaze kukugeza aha hano,waranduhije cyane nkwitaho,ngira n’amahirwe nimba nabyita amahirwe ntiwabyibuka byose,kuko nubwo wambonaga ntumenye,njye nari nkuzi neza cyane.
Nubundi nari mbizi neza ko umunsi umwe uzibuka ibyabaye mbere yuko uza hano,niyo mpamvu nanjye nakoze uko nshoboye kose,basi kugira ngo urwo nagukunze nduvanemo umusaruro kuko ubu tuvugana ndatwite kandi ntwite umwana wawe, amaraso yawe. Nubona iyi baruwa ukamara kuyisoma umbabarire kuko nta yandi mahitamo nari mfite. Niwumva ushaka ko njye nawe tubana kubera ko mfite umwana wawe, nzabimenya kuko nubwo ngiye nzaba ndi hafi yawe bishoboka. Luc, ndagukunda kandi ngushimiye kwihanganira ibi nkubwiye”

Anet mu nzira yerekeza muri gare,arimo agenda yivugisha ati”ndabizi ni LUC,Luc ntaho wagiye kandi urahari ndabizi urankunda,twasezeranye ko tutazahemukirana,nanjye nashakaga kujya mu gisirikare,gusa nabitekerezaga mbitewe n’agahinda ko kukubura ariko nakubonye umwanya nari gukoresha nkora igisirikare ndemera wose nzawukoreshe ndimo ngushaka mpaka nkubonye”
uko agenda yivugisha, aba anyuze kuri Jeanete ahetse ibikapu,Jeanete ntiyamubona,gusa Anet we aramubona ntiyabyitaho cyane,ariko ageze imbere ahagararaho akanya gatoya,maze aribwira ati”umuntu mbonyeho se, iyi sura nibwo bwambere nyibonye?” niko kwa gusubira inyuma,aramuhamagara,ati”yewe,hagarara nkubaze”
Jeanete amukubise amaso ahita amumenya, gusa Anet we kwibuka Jeanete biramucanga,niko kumubaza ati”nta hantu twaba tuziranye ra?”

Luc we mu gusoma ya baruwa,byari byamucanze,amarira akisuka ariko akayoberwa impamvu,gusa akimara kuyisoma,ahita abona ya mafoto Jeanete yasize, imwe yariho Anet na Luc bafatanye, indi iriho Anet, Luc, Jeanete, Aline ndetse n’abandi banyeshuri biganaga. Luc agikubita amaso amafoto,ahita asakuza cyane at”Ane-Ane-Ane-Ane-Ane-Anet se? ni Anet we! Anet, Anet nukuri kw’Imana,uyu ni Anet”.n’urusaku rwinshi cyane rukabije.

ARAKOMEZA ATI”uwo munsi,ni wo munsi mfata nk’umunsi wizuka ryanjye bundi bushya, kuko nibwo namenye ko nari maze imyaka itandatu yose nsa nk’aho ndi mu gicuku cy’urupfu. Nguko uko nazutse,nibuka buri kimwe…..uwo munsi nagize agahinda,kuko aribwo namenye ko nacikishije amashuri,natandukanye n’ababyeyi banjye,natandukanye na Anet nakundaga byo bikanshengura,kuko nahise numva ko ashobora kuba yarakunze undi kuko yari azi ko napfuye”

Anet akimara guhura na Jeanete,baribwiranye neza,gusa Jeanete we yari yamumenye kare,batangira kuganira.
JEANETE:Anet amakuru,imyaka myinshi nukuri tudaherukana.
ANET:kabisa byo ni imyaka myinshi,wowe se ayawe ko mbona wapakiye nk’umukerarugendo?
JEANETE:Sha ni iyi si yibibazo gusa iba itujyana hirya no hino…ahubwo se ko mbona wuzuye intimba n’agahinda Anet bite byawe?
ANET:kandi nawe waramukundaga, amakuru ye se ntiwayamenye?amakuru yasakaye hose ko Luc yapfuye,nta muntu numwe utarabimenye. Twese twararize turihanagura,mbese abantu bose bamukundaga bagize agahinda,gusa ubanza kuko ari njye wamukundaga cyane,ariyo mpamvu umuzimu we washatse kunyiyereka,uzi ko mperutse kujya muri gare,ngahura na Luc? Gusa sinzi niba ari we wa nyawe,cyangwa ari umuzimu we,ariko ndakeka ko ari umuzimu,kuko iyaba ari we wa nyawe yari kumenya nta kabuza, none ubu nsubiye muri gare ngo ndebe ko nakongera guhura na we,basi nkiyibutsa ibihe bya kera,wenda nashira intimba n’agahinda ku mutima.
JEANETE:Anet we,LUC aracyari muzima….nkurangire aho ari?……………………………….PART 27 LOADING.
.
.
LUC YAGARUYE UBWENGE BWE.
JEANETE SE ARABWIRA ANET AHO LUC ARI??
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 26”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *