Duherukana Luc avuze ijambo Anet mu kanwa ke,maze Jeanete akikanga..Hakurikiyeho iki?
.
Dutangiriye kuri Anet arimo avugira kuri phone,gusa bisa nk’aho uwo bari kuvugana atamuzi,ndetse ubona ko ari no mu rujijo…
ANET:Nonese uwo munsi njye ko narebye neza nkabona umuntu twari twicaranye muzi,ubwo wowe twicaranye ryari?
PHONE:Ubwo wari umaze guhaguruka ujyiye kuvuga ijambo ry’uhagarariye abakobwa bose,ni bwo wagarutse ugasanga umwanya wawe wicayemo undi muntu maze ukimukira aho nari nicaye.
ANET:Ehhhhhh! Ese ni wowe JULE? Ni ukuri nari nakuyobewe pe,amakuru yawe se?
Kumbe uwo bavugana ni umusore witwa Jule,bamenyanye ubwo bari bari mu kirori cyo gusoza umwaka wa nyuma w’amashuri yabo ya kaminuza.
JULE:Amakuru ni meza nuko uba wariburishijwe cyane ugakabya. Icyakora byo nguhamagaye nkumbuye kukuvugisha pe.
ANET:Sha nanjye sinjye pe,mba njyenda hirya no hino ndimo nshaka icyo gukora byancanze.
JULE:Uhhhhh, nari nzi ko ari njye njyenyine wabuze akazi,nawe se nturakabona?
ANET:sha wowe uravuga,akazi ni akibura kabisa.
JULE(mu ijwi rituje,ariruhutsa):ariko Anet,nta kuntu wambonera akanya hanyuma njye nawe tugahura noneho tukiganirira?
Tuvuye aho,tugaruke kuri Jeanete,ubwoba bwamwishe,mu mutima akibwira ati”noneho ndarangiye neza,ubu yamenye ko namubeshyaga,ndabigenza nte?” Uko yibaza,Luc aramubwira ati”nukuri nanjye birantunguye,ntabwo nzi iryo zina aho rivuye pe,sinzi n’ukuntu ntekereje kubivuga,ubwo ubanza ari uko wenda ayo mazina yenda no gusa…birakubabaje se chou?” ahwiiiiii, kumbe Luc ntabwo yibutse.
Ese ko Luc atangiye kuvuga amwe mu mazina y’inshuti za kera,azibuka?…
ARAKOMEZA ATI”Numvaga uko mbayeho ntacyo bintwaye,cyane cyane ko nta bintu byinshi nari nzi. Gusa nanjye uwo munsi warantunguye cyane,kuko siniyumvishije uburyo izina Anet rinjemo ngahita ndivuga..Jeanete yakomeje kumpisha ibyo anziho byose ku mateka yibyahise,yanga kuyambwira,kandi n’iyo sekuru(uwo musaza twabanaga) yageragezaga kunsobanurira ibijyanye nanjye,Jeanete yahitaga shaka uburyo amujijisha,akareka kubivugaho..kugeza iki gihe,nta kintu na kimwe nari nzi,nari nzi ko mba kwa Jeanete,ngakundana na we,nkabana na we na sekuru,nta by’ababyeyi nari nzi,mbese nari ntereye aho gusa”.
Twiyizire kuri Jolie,aho ari arimo kwibaza nyuma yo kuganira na Aline kuri phone,ati”ese koko kuki byangendekera gutya? Kuki nagira amahirwe yo gukundana numuhungu bwa mbere,agahita agenda gutya koko? Sinzongera gukunda!
Tugaruke kuri Anet,ari mu rugo iwabo,abona haje maman we,gusa ntiyamumenya,amwakira nk’undi muntu usanzwe,gusa maman Anet amubonye,ahita aturika ararira,Anet biramucanga,biramuyobera,niko kwinjira mu nzu ahamagara madam afande aramubwira ati”ngwino undebere nawe uyu mugore wumusazi uza kuririra mu rugo rw’abandi”madam afande arasohoka ageze hanze akubitana amaso na maman Anet, ahita yikanga ni ko kwikubita hasi na we ararira,noneho ahubwo Anet aho kumucanga yicara ku gatebe arumirwa abura uko abigenza, bidatinze afande aba araje,asanga madam we na maman Anet bose bicaye aho barimo kurira nk’abana,niko kwegera Anet aramufata, maze aramubwira ati”uyu ni we maman wawe”Anet abyumvise,arasakuza cyane ati”ngo?”
Kwa Karangwa,business zo zirakorwa amanywa n’ijoro ntibaruhuka,gusa na madam Karangwa ahora muri business nk’abandi bakozi,nuko aba yitabye phone,iramubwira ati”ubu ngubu gahunda ndayirangije,za modoka zose uko ari 12 zivuye muri Tanzania zizanye ibicuruzwa maze kuziyobya mbwira aba chauffeur aho baraziparika,ubu kandi nizeyeko bagezeyo,nanabahembye kare,ubu nizere ko uwo muswa ngo ni umugabo wawe,tugiye kumwigisha isomo,dore ko aba yigize umunyabwenge akadufata nk’aho twe turi ibigoryi”.madamu Karangwa aramusubiza ati”nanjye za zindi zari zijyanye ibicuruzwa mu majyaruguru nazohereje ahandi,kandi abashoferi nabishyuye,bamaze no kuzigezayo,ahubwo ubu tuvugana ndimo nshaka uburyo ngiye gupakira utuntu twanjye twose,maze nkaza kugusanga hahandi njye nawe twirarira turi kwinezeza,ubundi njye nawe tukibanira burundu,nkaba uwawe nawe ukaba uwanjye kandi uyu muswa wumugabo nkamusiga iheruheru nta kintu na kimwe musigiye”
phone iti”nibyo rwose kandi iri joro ndagutegereje,kandi nizeyeko uri bunshimishe birenze uko usanzwe ubigenza”
madamu Karangwa ati”ni icyo ngukundira Thomas wanjye”….ehhhhh? UYU NI THOMAS TUZI CYANGWA?
Tugaruke kuri Anet, amaze kumenya maman we nta kindi cyabaye yahise azenga amarira mu maso, maze ahita agenda amusanga amugwamo, aramuhobera yanga kumurekura(mwibukeko yari yumvise afande na madamu bari kubivugaho),barahoberana biratinda, hashize igihe, maman Anet baramwakira, bamuha karibu mu nzu ubundi batangira kuganira uko ari bane, gusa buri wese akajya yivugira ibye bimuvuye ku mutima, basabana imbabazi,baravuga weee….
MAMAN ANET:Nukuri Muhoza mwana wanjye umbabarire ku byabaye byose ukaba umbonyeho ukuze bingana gutya, gusa n’ubwo byabaye, ntakibazo kuko nubundi sinakwifuriza kubaho mu buzima nk’ubwo mbamo.
Anet we yabuze icyo yavuga,akomeza gukomeza maman we ubutamurekura,barakomeza baraganira,
MADAM AFANDE:Nukuri kose natwe nukutubabarira, ku bwo kuba twaragumanye umwana wawe ntitunamuzane byibura ngo umurebeho cyangwa se ngo dutume agusura.
MAMAN ANET:Nukuri ntakibazo kuko nubundi byose mwagiriraga Anet..mwamureze neza ntacyo mutamuhaye,kandi ndabona ikigero arimo ashobora kuba yaramaze no kwiga niba yarabikunze. Anet mwana wanjye, ntihagire numwe uzitwaraho inabi yaba njyewe cg se abangaba kuko iyo mba arinjye wakureze ntabwo uba uri uyu uri we uyu munsi, kandi na bo kuba bataratumye umenya aho uvuka,si amakosa yabo kuko nari narabibasabye ku bwo guharanira imibereho myiza yaw. Maze apfukama hasi ati:” nukuri kw’Imana yo mu ijuru, mbashimiye ibyiza byose mwagiriye uyu mwana wanjye”
Nuko madam afande akaba na murumuna wa maman Anet,ahita amwegera maze aramuhagurutsa amwicaza mu ntebe, aramubwira ati”Nuko utabizi,ahubwo nitwe twakagombye kugushimira”
ANET:Nonese maman,papa we ari hehe?
Maman Anet aruhutsa umutima, maze aramusubiza ati”mwana wanjye, papa wawe ntakiriho” Afande ahita abaca mu ijambo ati”ubu ngubu ahubwo ndumva twakagombye kwishima ko imiryango yari yaraburanye,yongeye guhura. Mureke twishime,ibindi bizaza nyuma” Nuko abaza maman Anet ati”ese wakwemera kwimuka ukava mu cyaro, maze ukaza kwiturira ino ko hariya hirya hari inzu wabamo?”.
Tugaruke kuri Jeanete na LUC, bo bihorera mu rukundo mu rugo kuvoma bakajyana, guteka bagafashanya, kurya na byo bakabifashanya, Jeanete amagambo meza yo kubwira Luc akayahoza hafi…
JEANETE:Ese chou,wumva bizaba bimeze bite nitumara kubana njye nawe, dusangiye byose harimo n’uburyamo, urara umfumbase, nanjye nkakuryama mu gituza?
LUC:Ndumva ahubwo iryo ari ryo juru nkeneye,kuko nta kindi gihe kizambera cyiza kuri iyi si kukirusha.
JEANETE:Nzajya ngutetesha, ngutoneshe, nkumare irungu, nkurinde urwango n’umunabi, nkwiteho nka papa w’abana banjye, maze nzajya nana kuhagira!
LUC:Ariko nawe urakabya! Ehhhh. harya ejo si ku wa gatandatu? Chou wazamperekeje se mu mugi nkajya gushakayo agashati n’inkweto byo kwambara ko mbona utwenda turi kumbana dukeya?
JEANETE:Maze ndanze uzijyane! Oya da,nakaguherekeje,gusa mu gitondo mfite inama yihutirwa ku kazi ngomba kujyamo,ariko ndabizi uzagenda wenyine amahoro,kandi chou,uzagure utwenda tujyanye na ya kanzu yanjye,kuburyo nituba turi kugendana tuzajya tubemeza.
LUC:nzijyana nta kibazo..
Uko bavugana, ni mu masaha yumugoroba Anet yibereye mu rugo hamwe na maman we, kuko byarangiye yemeye kwimuka akava mu cyaro akaza guturana no kwa murumuna we,ndetse n’ibintu bye byose yarabyimuye,ako kanya Anet yakira phone,arebye abona ni Jule,aramwenyura,amwitaba mu kajwi keza….
ANET:hello Jule?
JULE:Bite Anet, ko ubuzeho cyane uhugiye mu biki ra? Ntanubwo wigeze unampa igisubizo ku kibazo nakubajije?
ANET:Yaweeeeee,nukuri sorry Jule,unyihanganire nari narabyibagiwe, urabizi ko ntakwanga guhura n’inshuti, ahubwo se uzaba ufite umwanya ryari?
JULE:Kubera ko ejo ari weekend,nawe uramutse uwubonye nta kibazo twahura.
ANET:Jule nukuri ntakibazo, ejo saa munani tuzahurire muri gare,ubundi dushake aho tuganirira,cyane cyane ko wowe utajya ubura n’ibiraka,ubwo urabyumva na ka fanta kamwe kaba kampagije.
Mu gitondo cya kare,kwa Karangwa ibintu byabaye imiserero,ari mu nzu arimo asakuza cyane ati”sinumva uburyo umugore yafata ibintu bye akagenda atambwiye, ariko se aba baswa baba chauffeur bo ko batinze mu nzira barabona ndaba ndi gucuruza iki ko ibicuruzwa byanshiranye? Uko yitotomba,niko ku rundi ruhande mu nzu nziza cyane kandi bigaragara ko ikiri nshya harimo Thomas na madamu Karangwa bararyamye, barimo bishimisha.
MADAMU KARANGWA:Iki gihe nari naragitegereje narakibuze,ubu njye nawe tugiye kwitangirira ubuzima bushya bidasubirwaho. Ariko iri joro wandyohereje shahu, nukuri wagira ngo wari uri kubikora ari nabwo bwa nyuma.
THOMAS:nawe urakabya,cyakora byo ubu tugiye kubaka isi yacu,kandi itavogerwa, ahubwo nyegera…..
Ntibyatinze,amasaha uwo munsi aricuma Anet aritegura ajya guhura na Jule bahurira muri gare baraganira,
ANET:Wari umeze ute se Jule?
JULE:sha urebye nta kibazo ubuzima buragenda buhoro buhoro..wowe se?
ANET:Nanjye urebye nta kibazo pe gusa twari duherukanye kera cyane.
JULE:Ni ukuri Anet,nukuri nari ngukumbuye byo gusara,kandi uyu munsi nanaguteguriye ijambo rimvuye kure nshaka kukubwira.
Uko baganira,ku rundi ruhande hari LUC,duherutse avuga ko ashaka kugura ishati n’inkweto, gusa aho ari ahubwo ahetse igikapu cyuzuye imyenda,yahashye karahava,ndetse arimo kwitegura gusohoka ngo ajye gutega imodoka atahe.
Tugaruke kuri Jule na Anet,bakomeje kuganira,ndetse barananywa baranarya,mbese ukabona ko ari inshuti nziza,nuko Anet atangira ikiganiro bundi bushya.
ANET:Ese JULE,ubwo koko iyo umbwira ko ungurira ibintu bingana gutya koko uba watumye nza kukureba maze kurya? Ariko we,ntaribagirwa,banza umbwire ikintu ushaka kumbwira utaza kungendana.
JULE:Anet,ihangane unyumve…simfite amagambo yabivuga uko mbitekereza,gusa mfitemo make ashobora kugaragaza uko mbyiyumvira….kuva wa munsi wa mbere nkubonaho,numvise umutima wanjye usimbukiye hejuru,numva utuntu turimo tunyirukamo mu mubiri wose, mbese nkumva ndi gushesha urumeza! Icyo nshatse kuvuga ni,nuko NGUKUNDA KANDI BITARI IBY’AGAHARARO, Kandi nkaba nifuza ko nawe wampa umutima wawe,maze tukayihuza ikaba umwe,tukibera mu isi ya babiri.
Anet yumvise ayo magambo yubitse umutwe hasi,hashize akanya abwira Jule ati”Jule,amagambo uvuze arakomeye cyane,kandi uburyo uri kumva umerewe nanjye ndabwumva,nukuri nyihanganira tuzashake undi mwanya,maze tubivuganeho ndetse tunabiganireho, sibyo?”
Jule ati”ntakibazo rwose kandi ngushimiye uko ubyakiriye”. Ntibyatinze,basezeranaho,buri wese aca ukwe.
Ubwo LUC uko yari ahagaze muri gare ategereje imodoka,ari no kuvugira kuri phone aganira na Jeanete amubwira uko guhaha byagenze ndetse anamubwira ko agiye gutaha,kumbe ANET na we ahagaze inyuma ye ategereje imodoka imucyura,gusa akumva ijwi ry’umuntu urimo kuvugira kuri phone ararizi neza cyane,niko guhindukira,aba akubitanye amaso na LUC,maze……………………………………PART 25 LOADING.
.
.
ANET ABONYE LUC BYANYABYO…LUC SE WE ARAMUMENYA BAGENZI?
NIYONGERA GUHURA NA JULE AZAMUBWIRA IKI??
NI IKI GITEYE MADAMU KARANGWA GUCIKA KU MUGABO WE??
.
.
Komeza twiyumvire uko bigenda p