Duherukanye Luc bamutwaye,atandukanijwe na Anet, n’ubwo bose ntanumwe warimo akanguka… byaherereye he?
TURAKOMEJE.
.
Dutangiranye na Chance, ibyishimo ni byose,we azi ko urukundo rwe rwagarutse, ntiyigeze amenya ko Luc yagonzwe,ndetse kandi uretse no kuba yagonzwe ibyo ari gutekereza byose sibyo kuko Diane yamukinnye imitwe.
Ako kanya ahita afata phone ye,ahamagara Diane ati”Dia,nagutegereje hano mu rugo ngo uze umutware kugira ngo mbone kujya kwa Luc kuko nta muntu mfite nabasigana”
Diane nawe ari mu nzira ajya kwa Chance ayoboza inzira kuko ntabwo ahazi ati”ndi hafi kuhagera humura ndaje”
Bidatinze agerayo, asanga Chance yarekereje ku muryango amusuhuza vuba vuba nta no kumuha agatebe ngo wenda yicare amuhereza umwana we wumuhungu, ubundi ahita afunga aragenda Diane na we afata inzira ye arigendera gusa ku mutima agenda avuga ati”abakobwa binjiji muzahoraho rwose,ubwo rero kazi ko Luc yakemereye urukundo nanone,Luc ngomba kumwegukana ubwo mbonye umwana wanjye” Ahubwo ahita anamwandikira aka message aramubwira ati”abatamutwe muragwira koko”…
Twiyizire aho Luc ari, yahwereye ameze nk’uwapfuye, ba bagabo bamujyanye ahantu mu kizu gishaje kandi kitabamo n’abantu, bahamugumisha igihe kirekire nta buvuzi bamuha, bidatinze boss wabo arinjira gusa na we yari yipfutse amaso,umwe mu bapagasi aramubwira ati”boss,uyunguyu ndi kubona ntacyo twazamumaza,sinzi icyo twamukorera” boss aramwitegereza, maze arababwira ati”nimumujyane maze mumujugunye mu kiyaga,nubundi ndabona ibye byarangiye. Iyo tumenya ntitwirirwe tunamugonga iyo tumenya ko biramugendekera gutya, gusa njye nari muziho ubumenyi n’ubwange bukomeye, kuburyo twari kumara kumutera iriya miti,ubundi agahita yibagirwa ibyo yari azi byose,maze tukamuha mission yo kutwicira abanzi bacu bose,ndetse tukajya tunamutuma mu mahanga akatugurishiriza imari, gusa ubwo bigenze gutyo,ntakundi mumujugunye,tuzashaka undi…..kandi Thomas warakoze kudukurikiranira uyu musore nubwo bitari byoroshye…
Nta kindi cyabaye,bahise bamufata bamwinjiza mu modoka,bamujyana ahantu kure uturutse aho bari bari,ubundi bamujugunya mu kiyaga,maze ibya Luc,biba birangiriye ahongaho..
.
ATI”Njugunywa mu kiyaga ibintu byose narabyumvaga,kuko nari ngifite umwuka wo guhumeka,gusa nta bwinyagamburiro nari mfite,kuko ntashoboraga kubumbura umunwa ngo mbashe kugira icyo mvuga.
Nguko uko ibyanjye byarangiye,mbere y’uko iyi si imbana ikindi kintu”.
ABAKUNDAGA LUC,MWIHANGANE KWAHERI…
Tuze mu rugo kwa Gasana papa wa Luc,nyine ari naho kwa Luc mu rugo, agahinda ni kose kuko na phone yabahamagaye ntikiri gucamo. Maman Luc ati”ubu se koko,dore nta makuru na make afatika twamenya ngo aherereye hehe,wenda ngo tube twajya no kumureba koko,ubu se koko Mana yijuru,ibi ni ibiki bitubayeho muri iki gihe? Ubu se umuntu yazenguruka igihugu cyose arimo gushakashaka wenda yamubona?”
Papa Luc ati”wigira ikibazo,uko byagenda kose ntabwo harabura umugiraneza urabona arembye cyane akamugirira impuhwe,wenda akamuvuza ubundi akazashakisha iwabo nyuma” Kumbe uko barimo kubivuga,ntibaziko ibya Luc byarangiye kuko atagihumeka ko yamaze kujugunywa mu mazi kandi nta butabazi.
Ntibyatinze,Chance aba arahasesekaye,asanga nta byishimo namba Bihari,bari kurira,kumbe na Beata aracyahari,amubonye aratungurwa cyane,ku mutima ati”ubanza uyu mukobwa yarasaze pe,yaragarutse gutera Luc agahinda iyaba akiriho”
Chance yarabasuhuje,ababaza amakuru y’ibijya mbere,bamaze kuyamubwira yose kwihangana biramunanira araturika ararira,arasakuza cyane,ahubwo ababyeyi ba Luc barumirwa…
Kwa muganga,mu bitaro Anet we bahise bamujyanayo byihuse,gusa afande na afande madamu we ntibamuva iruhande(UBU TURABITA AFANDE NA AFANDE MADAMU,KUKO TWAMAZE KUMENYA NEZA KO MAMA ANET ARI WA MU MAMA WO MU CYARO),kumbe nawe nta gukanguka aracyari kure cyane,kandi na bo barahangayitse cyane ku bwa Luc na wa mu chauffeur wari ubatwaye…
AFANDE:nta makuru wamenya kuri wa mu chauffeur se?
MADAMU AFANDE:yewe,we ibye byarangiye kuko ubu ari muri morgue, hategerejwe ko ashyingurwa umuryango we nuhagera.
AFANDE:Imana imwakire mu bayo nukuri. Naho se wa musore wanjye nta kanunu?
MADAM AFANDE:ababonye impanuka,bavuze ko babonye atwawe n’abagabo biyambitse masks mu maso, kandi ngo mu mamodoka menshi kuburyo utamenya uwamutwaye, ikindi kandi ntiwamenya ngo bajyiye he.
AFANDE:ubu tugiye gushaka uburyo twahererekanya amakuru ku bitaro byose ndetse n’amavuriro biri mu gihugu, twumve niba hari aho twamusanga.
Twigire mu kandi gace, ahantu hari defence ya gisirikare, ubwo ni ahantu hasanzwe hari defence ya gisirikare nyine,hari Jolie muri uniform ya gisirikare(mwibuke ko yari maneko ku ishuri),arimo kuganira n’umusirikare mukuru ukuriye iyo defence.
AFANDE:ese sha,amakuru yo kwa kiriya kigo yifashe ute? Umuntu nagushinze ngo umukurikirane byagenze bite?
JOLIE:Afande,naramukurikiranye kandi nasanze ibyo bamuvugagaho byose ari ukumubeshyera. Gusa ahubwo byakorwaga n’abandi bantu bo hanze,kandi na bo narabamenye gusa sinabyinjiramo cyane kuko nari kuba ntaye inshingano zanjye.
AFANDE:Ubwo rero tugiye kwiga undi mupangu wuburyo ugiye gutangira kubakurikirana.
JOLIE:afande,nukuri mumpe akaruhuko,mu bijyanye no kuneka,kuko ibyo nahuriyemo na byo hariya mu kigo byaranserereje cyane…PAPA uzi ko neza neza ntarinzi ko nakunda umuhungu, urukundo rukansaza? Haburaga gato ngo nte inshingano zanjye.
Kumbe uwo mu fande ninawe papa wa Jolie bya nyabyo.
AFANDE:nyine mwana wanjye ibyo bibaho,kandi birashoboka,gusa ujye wirinda kuvanga gahunda zawe n’izakazi,kuko wibuke ko igihe cyose ntazahora ndi afande wawe ngo njye ngushyiriramo impuhwe za kibyeyi…
JOLIE:ahubwo ndashaka ikibari cy’iminsi mike,nkajya gushaka umuhungu nakunze…
.
Iminsi yakomeje kwicuma,Luc kumubona biba ibibazo,abanttu bose bamukundaga baramubuze…
Ku bitaro aho Anet aryamye,aba arakangutse,ashigukira hejuru asakuza ati”Mana we,Luc ntabara”. Ako kanya,madam afande ahita yinjira asanga arabyutse n’ibyunzwe byishi yahihibikanye,ndetse ari kwahagira.
Anet arabaza ati”Luc ari he?” afande aramusubiza ati”banza utuze ndakubwira”.Anet ati”mama natuje. Ese ubundi kuki ndi hano?”
Afande ati”ntabwo ubona ko ufite inkovu ku mubiri se? Umaze amezi atandatu uryamye hano,uri kuri oxygen nyuma y’uko ukoze impanuka uvuye ku ishuri hamwe na Luc”
Anet ati”ubwo ushatse kuvuga ko nakererewe kujya ku ishuri rero?ndetse maze amezi 6 ntabonana na Luc?” afande ati”cyane rwose,kandi…” muganga ahita yinjira,arababwira ati”twari twamupimye,dusanga ameze neza hose,icyari gisigaye kwari ugukanguka,ubwo bivuze ko unashaka wamubwira byose nta kintu na kimwe umuhishe kuko ntacyo byamutwara” arongera arigendera, afande asigarana na Anet,aramubwira ati”LUC kuva uwo munsi mukora impanuka twaramubuze kugeza na nubu” akimara kubivuga, Anet arikanga maze amera nk’ugize ihungabana, maze yongera kugwa igihumure arahwera, afande ahita ahamagara muganga vuba na bwangu ngo aze arebe ibibaye.
Ntibyatinze,Anet yongera gukanguka,ndetse muganga aranamusezerera,barataha bajya mu rugo…………………………..PART 22 LOADING.
.
.
ESE LUC YAVUYE MU BUZIMA BYA NYABYO????
ESE HARI UBURYO YARI KUROKOKA ARIYA MAZI KANDI NAWE UBWE ATIFASHIJE??
ESE CHANCE NA BEATA BIZARANGIRA GUTE??
JOLIE SE NAMENYA KO LUC YAPFUYE ARABYUMVA UTE??
Harahiye Too! Ibintu biracyacanganye cyane!