AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 18

Duherukanye ubwo Aline yarimo gusobanurira Luc byose.
Turakomeje..
.
Aline arakomeza ati”ariko nagerageje uburyo bwose bwatuma bishoboka ngo ukundane na Jolie, gusa byaranze kuko ni njye watumye animatrice ashaka gukorana imibonano nawe, kugira ngo tubafotore maze amafoto nyereke Anet akwange, namara kukwanga uhite ukundana na Jolie, ariko nabyo byaranze. None Luc, ndakwinginze ngirira imbabazi ariko urebe uburyo wamfasha,kugira ngo mve mu nzara za Jolie”

Aline yarangije kumbwira ibyo byose nanjye narangije gufindura bimwe na bimwe, ariko nanone nkiri mu rujijo, nkibaza nti”ese niba Aline ari we wapangaga na animatrice, none animatrice na Jeanete bo bapangaga iki ko Jeanete namwiyumviye avuga ko Animatrice ari kubimufashamo?” bigakomeza kumbera amayobera.

Ubwo Aline nahise mubaza nti”nonese urumva nyuma y’ibyo byose ari iki gishoboka nagufasha?” aransubiza ati”ndabizi ko ubu muri iki kigo nta mukobwa mukundana uhari kuko Anet yaragiye”

ndavuga nti”yego nibyo, none byatanga iki?”
aransubiza ati”ubwo rero uramutse ubwiye Jolie ko umukunda, nanjye ngahita mwemezako ari njye wabigiyemo ubundi akampereza ayo mafoto, ndakeka byose byaba birangiye”

Ubwo Aline yambwiye gutyo, ndatekereza cyane igihe kinini arambaza ati”ko ntacyo ubivugaho se ahubwo ukicecekera?”
mpita nibuka ko nubundi icyo gihembwe twarimo gisoza umwaka nikirangira nzimuka nkajya ku kindi kigo, nuko mfata umwanzuro wo gufasha Aline, maze ndamubwira nti”ibyo umbwiye ndabyemeye. Nimugoroba ubwire Jolie ko ndi kumushaka kandi umumbwirire ko mukunda”

Aline yarishimye araseka,maze arambwira ati”ngushimiye cyane ku mwanzuro ufashe,Imana iguhe umugisha kandi nimugoroba turarara tubirangije”

LUC NIWE UKOMEJE KUTUBWIRA INKURU ATI”urugendo rushya sasa ruba ruratangiye, gusa n’ubwo namwemereye ko ngiye gukunda Jolie, nta muntu numwe ushobora gusimbura Anet mu bwenge bwanjye, gusa nari ntangiye kuzana ibyishimo kuko abanteshaga umutwe bose(animatrice na Aline) bamvuyeho, nkaba nsigaye gukemura ibya Jolie ndetse na Jeanete. Gusa n’aho ducumbitse naho hari undi unshaka hasi hejuru,uwo ntawundi ni Jose.

Uwo mugoroba ikigo cyapanze gahunda yo gukoresha inama abanyeshuri bose, biba ngombwa ko Aline na Jolie tutabonanakugeza dutashye kuryama.
Ubwo nageze ku icumbi nsanga noneho Jose yicaye ku muryango w’aho ndanyura aba arambwiye ati”ariko Luc, ubwo wibonamo iki gituma uca umuntu amazi bigeze aha?”
mba ndamubajije nti”ninde naciye amazi?”
aransubiza ati”ubwo se koko uretse kwijijisha ukavugisha ukuri, ntabwo ubona ko ngukunda?”
mba ndamusubije nti”Jose, niba unkunda cyangwa utankunda ibyo ni ibikureba, kandi nkugire inama niba wanankundaga, subiza amerwe mu isaho kuko njye singukunda, icyakora byo kuba inshuti yawe bisanzwe byo kuva uyu munsi ndabigusezeranije”

Ubwo narangije kuvuga ibyo Jose yicaye hasi ku butaka arimo kurira, maze ndamubwira nti”Jose,reka kwiha amenyo y’abasetsi kuko sinkiri uwo nari ndi kandi narahindutse, ahubwo icyiza ni uko wahaguruka aho ukigira mu rugo”

Maze ninjira mu nzu kugira ngo mfate utwenda twa uniforme ngo ntumese, ubwo nsohotse hanze nsanga Jose aracyahari, nsutse amazi mu ndobo ahita ansunikira ku ruhande, afata ya myenda yanjye arayimesa, cyakora namureba ukuntu ari kubikora afite agahinda, nkumva mugiriye impuhwe ariko nta kundi byari kugenda kuko nta mpuhwe mu rukundo.

Ubwo byararangiye mpita njya kwirambika ku buriri maze ndatuza, ako kanya phone yanjye iba irasonye, ndebye nsanga ni numero ntazi kandi numva sinshaka kuyitaba, yampamagaye 3 kose ubwa kane mba nditabye,nkimara kwitaba mpita numva ni Chance umpamagaye,ati”Luc,nakoze uko nshoboye kose kugira ngo njye nawe twongere dukundane,ariko warabyanze,kandi nizeye neza ko Diane yakubwiye impamvu yampuje nawe,ugasanga cya gihe njye nawe turyamanye.
Ubwo rero ngiye kuguha amahitamo 2,icya mbere nugukundana nanjye ugakiza umwana wa Diane,cg se ukambwira ko utankunda ubundi umwana wa Diane nkamurangiza”

Chance yavuze gutyo numva arankanze,mpita nibuka n’ukuntu Diane yanyitayeho ubwo nari ndi mu bitaro numva byanga byakunda ngomba kugira icyo mufasha ariko nkibaza icyo nakora bikancanga kuko ntabwo nakwemera kongera gukundana na Chance kandi nzi ibintu yankoreye mbere y’uko dutandukana.

Ubwo Chance nahise mukupa,mpita mpamagara Diane aramfata, maze arambwira ati”Luc, wambabariye ukagirira basi ko njye nawe tuziranye, maze ukantabarira ubuzima by’umwana?” ndamubaza nti”ese byagenze ute kandi bimeze gute?”
Nuko Diane aransubiza ati”Luc,nubwo nkiri muto,ariko narabyaye, ubwo rero umunsi nakubonye ngahamagara Chance ko nakubonyeho,yahise ashaka uburyo bwose bushoboka,maze ashimuta umwana wanjye amujyana iwabo, maze arambwira ngo tuzagira icyo tuvugana ari uko nkoze ibishoboka byose ugakundana na we, kuko ngo nange nashutse umuhungu bakundanaga akantera inda maze akamwanga.

Ariko noneho Luc nagorwa,kuko nabaye umutabazi wa rusange. Ngomba gutabara Aline ngo Jolie atamushyira ku karubanda, ngakundana na Jolie. Nanone ngomba gutabara unwana wa Diane ngakundana na Chance ngo kuko nintabikora umwana azapfa,kubera ko ngo n’ubundi uwo mwana ntanazwi.

Ikindi kandi, ndacyahanganye na Jeanete ushaka ko mukunda ku ngufu, gusa simfite imitima myinshi kuko uwo mfite ni umwe wo gukunda Anet wenyine, ubwo se ndabikemura nte? ikindi kandi nkeneye no kwiga ngo nzereke afande amanota meza, ibyo nibyo ngomba gushyira imbere, n’ubwo iyo ngize ngo ntuze, Jose na we aba amereye nk’abandi bose…

Ubwo Diane mpita mubaza nti”nonese muga,ubu urumva nabikoraho iki?”
Aransubiza ati”Luc uri umuntu mukuru,kandi ufite n’umutima,ndetse wanatekereza. Ubwo rero sinakubwira ngo kora gutya,ahubwo wowe shaka icyo wakora nk’umuntu mukuru. Ikindi kibazo mfite,iwabo wa Chance ari naho yajyanye uwo mwana wanjye,ntabwo mpazi, nta n’umuntu nzi uhazi ngo wenda nzajye gushakirayo”

Ubwo Diane yamaze kumbwira gutyo,ndamubwira nti”ngiye kubitekerezaho nimbona icyo gukora nzahita nkubwira”.mpita mukupa.
.
Ubwo ibyo byose nabitekerejeho ndi aho mu buriri, numva noneho biranzonze kandi haraburaga ibyumweru bibiri ngo dukore ibizamini bisoza umwaka, nuko ndibwira nti”ok, nta kibazo reka nkemure ibya Aline na Jolie mbere kuko byo byoroshye”

bwarakeye njya ku ishuri nkibisanzwe, amasaha aricuma, ku mugoroba mbona Jolie ansanze aho nari ndi maze arampobera, n’ibyishimo byinshi,ati”Luc,kuva uyu munsi nakwizeye kandi ndumva nshaka kukwiha wese,ndetse nubuzima bwanjye”

Ubwo nahise menya gahunda uko zifashe,ndamubwira nti”Jolie,uri umukobwa mwiza kandi ukwiye gukundwa,(byahe byo kajya) ni yo mpamvu nanjye niyemeje kugukunda kandi byukuri”.

Jolie arambwira ati”Luc,ubu burije,ariko ejo nitubonana,nzakubwira ibinyerekeyeho byose,kandi nizeyeko bizagushimisha” arangije ampa bizou, ajya muri dirtoire,ubwo nanjye ngiye gusohoka ikigo,kumbe Aline yari hafi aho,aba aranyegereye arambwira ati”Luc,igikorwa ukoze nzakikwitura,kandi n’iyo ntakwitura Imana izaguhemba”

Nuko ndasohoka, ubwo naragiye umuhanda wose,ngeze mu ivene ryerekeza aho ducumbitse,nkubitana n’abagabo 3 b’ibigango,bambaye mask ku maso,bahita bamfata nta kintu tuvuganye,maze………..PART 19 LOADING.
.
.
LUC SE BAMUFASHE BAMUFATIYE IKI?
ABA BAGABO NI BANDE?
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 18”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *