AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 12

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

NYUMA Y’IMINSI 4.
.
Dutangiriye kwa Karangwa yakoresheje inama y’abakozi be, ndetse n’umugore we arahari.
KARANGWA:mbashimiye ko mwese mwubahirije ubutumire bwanjye, kandi nizereko akazi kari kugenda ku mpande zose. Buri wese rero, natubwire uko bimeze aho ari gukorera ku mirimo twamuhaye twumve uko twese tubihuriza hamwe.
Bisa nk’aho bakora ibintu bitandukanye, ndetse banakorera mu mpande zitandukanye. Buri wese yagiye atanga raporo y’aho agejeje akazi ke, bidatinze na Thomas nawe arahaguruka, burya nawe akorana na Karangwa ati”njyewe akazi mwampaye murakazi, ubu rero umushoramari wanjye twamaze gusinya amasezerano, ko mu kwezi byibura ngomba kujya mba mugejejeho byibura abakobwa batandatu, ukwezi gushize nabamugejejeho, kandi no muri uku nguku maze kubona babiri ku kigo cy’amashuri duturanye”

Kumbe ubanza mu kazi bakora, bashimuta n’abana b’abakobwa.
Karangwa ati”mukomereze aho, naho afande we tuzivuganira”.mwibukeko akorana na papa Anet…
.
LUC WE,UBU ARYAMYE MU BITARO KWA MUGANGA, ARI NAHO AKOMEREJE KUTUBARIRA INKURU.
Ese yagezeyo ate,byagenze bite?
ARAKOMEZA ATI”nkimara kuvugana na animatrice, akambwira ko yambonanye na Jose, amagambo yambwiye niyo yanjyanye mu bitaro, aho nashakaga umutekano”…
.
Aho twarangirije part 11,animatrice abwira Luc ati”ubu ngiye kuguha amahitamo,ugiye kwemera kuryamana nanjye,maze sinzabibwire Anet,cg se urekane na Anet maze ukundane nanjye. Ikindi kandi, nguhaye amasaha 24 ugende ubitekerezeho, ejo nk’iki gihe, sinzigere nza kukureba, uzizane umbwire ibyo wahisemo”

LUC yahise asohoka, afatwa nikizungera, aribwira ku mutima ati”ninemera kuryamana nawe, nubundi azahita afata ya mafoto yashakaga gufata,maze ayereke Anet nk’uko yari agiye kubigenza cya gihe. ariko nanone se ni gute narekana na Anet?”
.
Ako kanya,yahise asubira aho yasize Anet, Anet amubonye aramubaza ati”ese chr, ko uje amaso yatukuye,l animatrice akubwiye ibiki?”

Luc aribwira ku mutima ati”ese mbimubwire? oya, reka ndeke kubimubwira”. ahita amubwira ati” uziko ngeze hariya hirya,nkumva umutwe urandiye,ahubwo nkenda no kwikubita hasi?”
Anet ati”nkujyane kwa muganga?”
Luc yumvise kwa muganga, yumva ahubwo ako kantu niko, aribwira ati” reka njyeyo,wenda namarayo igihe,ntari guhura na animatrice ngo ambwire ibibazo”..
.
Ntibyatinze, Anet afata Luc amujyana kwa directeur gusaba uruhushya,ahita arubaha bahita basohoka ikigo… Bageze hanze yikigo,Luc atangira gutekereza ati”ese kujya kwa muganga uwabyihorera,nkigira ku icumbi? ariko oya,reka njye kwa muganga kandi mbasabe kumpa ibitaro, ndebe ko natuza”

Bageze kwa muganga, Luc baramupima basanga ngo afite umuvuduko w’amaraso urenze(hypertansion),bahita bamwereka aho aryama kugira ngo bamwiteho.
.
ATI”nyamara njye numvaga meze neza nta burwayi mfite,ariko nabonaga Anet ahangayikishijwe nuburwayi bwanjye. Yakomeje kunguma iruhande, ubwo nanjye mba umurwayi mu bandi”..
.
Anet abwira Luc ati”chr, reka njye ku muhanda, ndebe ko ndabona utuntu two kurya,kuko kawunga yo mu kigo bazana ntabwo wayishobora”.ahita agenda…
.
John aho ari ati”ubu ngiye gutangira gupanga”

Patty ati”noneho ugiye gukora iki? icyakora abahungu mugira urukundo muranyica cyane, Imana ishimwe yo itarampaye ibyo gukundana”

John ati”ngiye gukora ibishoboka byose Anet mwibe umutima, kandi ngomba kubikora ku buryo uriya mu type ngo ni Luc ngomba kumurusha imbaraga”
Kumbe, wagira ngo atekereza kimwe na Jeanete, kuko nawe aho ari arimo kuvuga ati”ubu noneho n’amasomo ngiye kuyahagarika,kugeza ubwo nzaba maze kugira Luc mu mutima wanjye”.
.
Kwa Karangwa,inama yabo imaze kurangira, abakozi be bose bamaze kugenda, asigara aganira n’umugore we…

UMUGORE:ariko rero, iyi gahunda yo gutwara abakobwa, njye ndumva inteye ubwoba.

KARANGWA:ibyo nta kibazo, baramutse banabivumbuye,bafata Thomas kuko ariwe ubikora. Hari ibimenyetso afite se bigaragaza ko ndi boss we? yego narashoye, ajye anzanira inyungu,vgusa ibindi biramureba….(ubwo ntamugambaniye?)
.
Akimara kubwira madamu we atyo, ahita yakira phone ya papa Anet,ati”numvise undi mupangu mushya w’abakobwa, gusa njye ndumva twawuvanamo, wenda tugakomeza gucuruza ibindi ariko batarimo”.
.
Thomas nawe akiva mu nama,ahita yerekeza ku kigo cya ba Anet, akihagera ahita ahura numwe mu banyeshuri bahiga, amusaba ko yamushakira umukobwa uhiga witwa MUHOZA, nyuma yiminota mike wa mukobwa azana nundi mukobwa witwa Muhoza, Thomas asanga siwe yashakaga,aribwira ati”ariko ubanza narasaze pe,ni gute nkunda umukobwa ariko nkaba ntazi irindi zina rye?”
.
Ku ivuriro, Anet akimara kugenda hahita haza umuganga bigaragara ko akiri muto, maze abwira Luc ati”nitwa Diane, ubu ninjye uje kukwitaho”. Ubwo amukorera ibyo buri murwayi wese akorerwa bitewe n’indwara arwaye, Luc ati”ese ko mbona ukiri muto,ibi byose wabyize ryari?”

Diane ati”ndi muri stage, ndacyiga muri kaminuza, ariko ndi mu mwaka wa nyuma. Ese wowe ukora iki?

Luc ati”ndi umunyeshuri muri secondaire,niga mu wa kane”

Diane ahita atangara cyane ati”muri secondaire? Uzi ko nkubona nari nagize ngo ufite nk’akazi bitewe n’uko ungana? Kuko ndi kubona uri umuhungu usobanutse,ufite igihagararo kandi mwiza”

Luc aramubwira ati”nuko bimeze rero”.
.
Ako kanya,Anet ahita aza azanye utwo avuye kugurira Luc, ubwo muganga Diane ahita agenda,
ANET:uriya muganga akubwiye ngo iki? uzoroherwa vuba?

LUC:arambwiye ngo niwe bampaye wo kunyitaho.
Bwakeye mu gitondo,Anet akiri kumwe na Luc, muganga Diane araza abaza Anet ati”ni wowe urwaje uyu murwayi?”

Anet ati”yego”.
Diane ati”ba usohotse hanze gato,hari ibizamini tugiye kumukorera”.
Diane abaza Luc ati”witwa nde?”

Luc aramusubiza. Diane ati”uriya mukobwa ukurwaje mupfana iki se ko musa?”

Luc ati”ni inshuti yanjye gusa twiga no ku kigo kimwe”

Diane ati”rero agomba kuba asubiye ku ishuri kuko ibyo uzakenera byose nzabigukorera”

Luc aramusubiza ati”mubimubwire nabyemera agende. Gusa njye nta mbaraga mfite zo kubimubwira”

Diane yarasohotse, hashize akanya, yinjirana na Anet, Anet abwira Luc ati”Luc, ngiye ku ishuri, gusa nzajya nza kugusura”

Luc aramusubiza ati”amasomo meza”.aragenda…
.
ATI”nakomeje kuba aho ngaho, muganga Diane anyitaho, akajya anzanira n’ibyo kurya, kandi biryoshye, gusa ntabwo nari mpari kuko ndwaye, ahubwo nari mpari kubwo kwirinda kubonana na Animatrice”.
.
Hashize iminsi 3, Diane muganga araza abwira Luc ati”Luc,muri iri vuriro harimo umuntu uri kugenda akwiyumvamo buhoro buhoro, uko akubonye akagutekerezaho byinshi, mbese uri kugenda umwiba umutima”

Luc aramusubiza ati”uwo mwihorere akomeze atakaze umwanya we wubusa, gusa kandi umugire inama yo kubyikuramo kuko bitashoboka. Kandi niba ashaka kumenya impamvu umubwire ashake impamvu itumye njye Luc ndyamye hano mu bitaro akaba ari kumbona kandi ntarwaye…Diane ntiyasobanukirwa……………….PART 13 LOADING.
.
.
NI NDE WABA YARAKUNZE LUC HANO MU IVURIRO?
KUKI MUGANGA DIANE YAHISEMO KWITA KURI LUC KANDI BATAZIRANYE?
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 12”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *