Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yatangaje ko Imana idashobora guha umuntu ibintu byose we ntacyo yakoze, anenga amadini yigisha atanga inyigisho zigamije kugira abantu abanebwe.
Ivanjili yanditswe na Yohani, umutwe wa 16:24 havuga ko “kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere.”
Inyigisho za benshi mu bavugabutumwa zereka abayoboke b’amadini bayo ko bakwiye guhora imbere y’Imana bayisaba kuko ari yo itanga, ndetse bamwe bakanasabwa kugira icyo batanga ngo Imana ibone kubaha ibyo bifuza.
Minisitiri Dr. Bizimana ubwo yari mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, yagaragaje ko imyemerere n’umuco w’igihugu byuzuzanya ariko indangagaciro z’umuco w’igihugu zikabanza.
Ati “Amadini afasha abantu kubaha zimwe mu ndangagaciro, kubaha icyerekezo, kumva ko Imana ibayobora, ibafasha ariko mu ndangagaciro zo kuzuzanya. Nta kumva y’uko Imana izaguha byose wowe utayifashije, ntacyo ukoze.”
“Umunyarwanda yaricaye avuga ko burya ‘Imana ifasha uwifashije’. Ntabwo ugomba kwicara ngo uyisenge udakora. Urumva indangagaciro yo gukunda umurimo, yo kwitanga, yo gushaka kwizamura no kwiteza imbere bivuye mu murimo, mu mbaraga zawe, mu bushake bwawe, mu bwenge bwawe, ni ngombwa.”
Minisitiri Dr. Bizimana ati “Ikibazo kiba iyo umuntu yashatse kumvisha abandi ko wicara Imana ikaguha ntacyo ukoze, ukajya gusenga bakakumvisha ko ushobora no kujya mu butayu, ntunywe, nturye ko Imana izaguha ntacyo ukoze. Ibyo sibyo.”
Yagaragaje ko mu muco ari ho hava imbaraga zituma n’abajya gusenga babigeraho kuko bagomba kubanza kugira ubuzima bwiza.
Ati “Ubu dufite amadini amwe abuza abantu gutanga amaraso, umuntu warwaye bati ntukakire amaraso y’undi, Umwuka Wera azayaguha. Ibyo ntabwo ari byo, umuntu avurwa n’imiti, avurwa n’abaganga babizi bakamenya indwara yawe, bakayisuzuma bagashaka umuti bijyanye. Ntabwo rero Imana washobora kwica gusa ngo iraguha gusa, iraguha ntimugura kandi yuzuzanya n’abantu.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yagaragaje ko mbere y’igenzura ryakozwe ku madini n’insengero, hari hari kugaragara ubwiyongere budasanzwe bw’amadini harimo n’afite inyigisho zikangurira abantu kutubahiriza gahunda za Leta.
Ati “Inyigisho zigenda ziza ziturukayo na zo ziteye impungenge rimwe na rimwe, ziteye ikibazo, ubuhanuzi butera ubwoba buvuye mu madini n’amatorero, amakuru yo kwigomeka kuri gahunda za Leta bakubwira ko ari zo nyigisho abantu bafite.”
“Ukabona haragenda havuka n’utumanyu tw’amadini n’amatorero twinshi aho umuntu ashwana n’undi mu itorero, aho kugira ngo bashake uburyo bakemura ibibazo buri wese akihutira guhita ashingira ku cyo batumvikanyaho abubwo agashinga irye torero.”
Yavuze ko amadini mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345 , icyakora habarirwamo n’imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.
Insengero zagenzuwe mu Rwanda zirenga ibihumbi 14, na ho izirenga 9800 zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, 336 muri zo zikaba zigomba gusenywa.
Ku wa 22 Kanama 2024 hahagaritswe amatorero n’amadini 43 kubera kutuzuza ibisabwa.
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko abantu batagomba gusenga gusa badakora