AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 09

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

Duherukanye ubwo Jose yari yinjiriye Luc mu cyumba…
.
JOSE:maman arampamagaye ambwira ko agiye kuntuma mu mugi, hari umuntu ngiye kurebayo, ubwo tuzasubira ningaruka.
Akimara kugenda, Luc ahita ajya gukaraba.

Kuri uwo mugoroba abandi banyeshuri batashye bose baza bari kubwira Luc bati”ejo animateur azakwivugana gusiba nta ruhushya, yagushatse inshuro nyinshi arakubura”

Ako kanya, Claude ahita aza
CLAUDE:mwana ko wigeze kumbwira ko urampa inkuru yakataraboneka byagenze gute? gusa ariko hagati aho hari umukobwa wiriwe ari kugushaka mu kigo umunsi wose yakubuze ndetse yari ari no kurira…. Luc ahita amenya ko ari Anet.

Bakomeje kuganira…
LUC:sha inkuru nari kuguha yaraswase,… Burya ni cya gihe yari agiye ku mubwira ko yafatishije Jeanette, agahita amukoreshaa ibya mfura mbi…ubwo yahise amubwira inkuru yose n’ukuntu byagenze, n’ibyamubayeho byose bitewe na Jeanete, n’ukuntu nyuma yaje kwikundanira na Anet…

CLAUDE:uriya mukobwa wiriwe agushaka niba ariwe Anet mukundana, uri umunyamahirwe, ni icyuki ahubwo ntuzamuveho…
.
Twiyizire mu cyaro, kuri mama we ahora mu irungu kuko abona abashyitsi gake cyane gashoboka. Arimo kwiganiriza ati”mu bigaragara, umuryango wa Thomas ufite amafranga menshi kuko bagenda mu modoka aho bagiye hose, bahora bambaye neza buri gihe si nkatwe baba nyacyaro niyo mpamvu muhoza wanjye namara kwiga agomba gushaka mu muryango wabo, ubundi akazajya angezaho ibyiza byose nifuza. nubwo mbizi neza ko bizangora kubimwumvisha cyane cyane ko numva ngo abanyamujyi bakundana n’abo bihitiyemo, ariko ndabizi ntabwo yansuzugura azi ko ndi mama we”

Uko yivugisha, na mama Thomas aho ari ari kuganira na muhungu we Thomas,
MAMAN THOMAS:mama muhoza tugomba gukomeza ubushuti bwacu na we, kandi tukamwereka ko tumwitayeho cyane, kuko ubwo mperutse kubona kuri Muhoza nahise mubonamo ishusho yo kuba umukazana wanjye kandi wowe na we muraberanye cyane.

THOMAS:nibyo rwose mama, kandi nanjye Muhoza muhozaho ijisho ntabwo azancika kandi igihe nikigera nzatangira kumwereka ko mwitayeho, ubundi namara kumenya ko dufite amafranga aho nzajya mugurira buri kimwe cyose yifuje, azahita anyiyumvamo cyane kandi abakobwa bubu ndabazi cyane ntawakwemera gushaka mu muryango ukennye kuko bakenera gukoresha amafranga muri byinshi….
.
Twigarukire ku ishuri, mu gitondo cyaho Luc acyinjira mu kigo asanga Anet yamutegerereje kuri gate amubonye aramusanganira, aramuhobera ndetse amufata akaboko bajya ku icara mu ishuri baraganira…

ANET:chr,ejo wiriwe he?
LUC(aramubeshya):sha nari narwaye umutwe na grip sinirirwa nza ku ishuri.

ANET:uzi ukuntu niriwe nahangayitse nakubuze, maze sinanariye! chr ibintu biri kuba muri iyi minsi ntabwo ndi kubisobanukirwa. Uziko Jeanete twari inshuti za hafi none akaba atakinyikoza? Ahubwo mbona buri gihe aba andakariye.

LUC:ubwo se wowe ubona buriya biterwa n’iki?

ANET:sha, ubanza gukundana nawe bigiye kuba icyaha kuko cya gihe ejobundi ubwo umuriro waburaga mu kigo, nanyuze aho Jeanete yari ahagaze, numva ari kuganira n’undi mukobwa ntazi bari gupanga ko bagomba gukora uko bashoboye kose njye nawe bakadutandukanya batitaye ku nzira zose byacamo.

LUC(arijijisha):yee? Ubwo se bashaka kudutandukaniriza iki?kugira ngo bagere kuki se?

ANET:Jeanete nubwo yakwanze mbere, ariko ubu asigaye agukunda, n’uwo mukobwa wundi na we aragukunda, gusa niwibeshya ukanyanga uzamenye ko nanjye iyi si nzahita nyivaho.

LUC:niyo byagenda gute sinzakureka.
.
ATI”uwo minsi wose n’ubwo niriwe ku ishuri, niriwe nibaza uburyo ngiye kurwana intambara n’abakobwa 4 kandi harimo n’umuyobozi ari we animatrice, nkibaza icyo nakora kuko umutima ushaka icyo ushaka”
.
John na Patty aho bari barahorana,ni inshuti magara, John yataye umutwe

JOHN:ariko man, uziko noneho no kwiga biri kunanira? nataye umutwe neza kuko ntabwo numva ukuntu nakunda umukobwa ubundi ntankunde, ahubwo agakundana n’umwana wo mu wa kane. Uko agenda akubitana na Jeanette, baragongana nawe nta mutuzo ameze nk’aho atazi iyo ajya n’iyo ava. Nuko John aramwitegereza, aramubwira ati”kandi narumvise ngo nawe ukunda kariya gahungu ko mu wa kane! n’ubwo uri umwiyahuzi wabanje kumutimbagura”

Ku mutima aribwira ati”niba nanjye iyo ngeze imbere ya Anet ntacyo umutima unshinja,tekereza gusaba umuntu urukundo kandi waramukubise umuziza ko agukunda”ahita yigendera…
.
Madamu Karangwa aho ari yakira phone, gusa ntitwamenya ibyo abwiwe akajya azunguza umutwe arimo kumwenyura, arangije kwitaba asanga umugabo we muri salon aho ahora yiyicariye ari kuri machine, aramubwira ati”wa musore wawe wo mu majyepfo witwa Thomas ngo yamaze gukora gahunda ya mbere, ahubwo ngo mu cyumweru gitaha azaza hano ngo tumubwire gahunda ikurikiyeho. Urumva atazi akazi?”
.
Ku mugoroba Luc ageze ku icumbi rye, yakira phone gusa abona numero atayizi yitabye yumva ni Jose…
LUC:bite se,uzagaruka ryari?
JOSE:ejo saa cyenda.
LUC:uzanzanira iki?
JOSE:ese nzakuzanire iki? ariko hari icyo nzakuzanira.
LUC:ni iki se?
JOSE:nzakuzanira iki bizou. wacyemera?
LUC:umuntu yabanza akareba.

Ku munsi wakurikiyeho nubundi Luc avuye ku ishuri nimugoroba saa moya, asanga Jose yahageze ahita aza amusanganira aramuyambira gusa Luc bigasa nk’aho ntacyo bimubwiye ahubwo uko abona Jose agahita atekereza Anet, maze Jose aramubwira ati”nari ngukumbuye mu buryo bwose, ahubwo twigire guhagarara hariya hepfo hatari abantu ariho tuganirira nkubwire icyo nakuzaniye”.
.
Bagiye ku yindi nzu iri muri icyo gipangu ariko itabamo abantu kandi hari n’umwijima, kuko nta tara ryari rihari.

Jose yari yambaye ijipo ngufi cyane bishoboka, n’agashati korohereye cyane ahita atangira kwegera Luc, amubwira utugambo dusize umunyu, ari nako amukorakoraho, ndetse amwikubaho umubiri wose, Luc nawe atangira kumva yafashwe, aramubaza ati”urumva ntabwoba ufite?” Jose aramusubiza ati”ntabwo” ahubwo atangira ku musoma, Luc nawe atangira gucika intege, amukorakoraho wese ntaho asize, Jose nawe bikamera nk’aho ntacyo bimubwiye ahubwo akamwegera cyane, arangije aramubwira ati”ndumva ngushaka”.
.
LUC ATI”nahise nibaza ukuntu aribwo bwa mbere mpuye na Jose muri ubwo buryo, none akaba atangiye kunyereka ayo marangamutima yose, ndibwira nti si gusa, ahubwo wasanga hari ikindi anshakaho”

Gusa akomeza kwihagararaho bya gisore, akomeza kwishimisha ariko bakiri muri ibyo hahita haza………….PART 10 LOADING..
.
.
UYU THOMAS UVUZWE NA MADAMU KARANGWA SE,NI UMWE DUSANZWE TUZI?
AHO LUC NA JOSE BARI SE NINDE UJE??

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 09”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *