IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO
AMAYOBERA MU RUKUNDO
Ibihe byuzuye intimba n’ibyishimo kubera urukundo.
SEASON I
EPISODE 08
.
Dutangiriye mu cyaro, hari umu maman wicaye mu mbuga arimo arobanura ibishyimbo, anaririmba akaririmbo kamwe mu za kera, gusa indirimbo arimo kuririmba igaragaza ko afite intimba ku mutima.
Nyuma yo kurobanura yinjira mu nzu, abishyira ku ziko, agaruka hanze, yongera kwicara kuri ka gatebe, akomeza kuririmba.
Mu mihanda yiyo muri icyo cyaro, hari imodoka irimo igenda irimo abasore babiri, ndetse n’umu maman barimo bagenda baganira.
UMU MAMAN:ubu turi hafi kugerayo, gusa nitugerayo, Thomas wowe urava mu modoka tujyane, naho Bosco wowe uraguma mu modoka kuko nubundi usa nuduherekeje.
kumbe ni Thomas na Bosco bari kumwe na maman wabo.
Muri rwa rugo, wa mu maman aracyicaye ku gatebe, yivugisha ati”yewe,burya koko gupfakara ntacyiza cyabyo, uretse kubaho mu irungu, wabonye n’iyo umwana wanjye ntaramwohereje iyo hirya kwa murumuna wanjye? Gusa nanone iyo ntamwohereza, nta mahirwe yari kuba afite, gusa reka mutegereze azaza kumpoza amarira”
Uko arimo kwivugisha, ako kanya ya modoka irimo ba Thomas iba irahageze, Maman Thomas agisohoka, wa mu maman waririmbaga amubonye aratungurwa, asa nk’uwishimye…
.
Tugaruke kuri wa mugore wari uri kumwe na Afande papa Anet mu kabari, ni mu gitondo, arabyuka, ahita ajya kwicara muri salon, kumbe ni kwa Karangwa kuko ninaho yicaye, kandi niho ahora yicaye,…
UMUGORE:nawe usigaye ubyuka kare ugakabya.
KARANGWA:nibyo rwose,niko gushaka ubuzima bigenda. ahubwo se afande mwaganiriye ibiki???
.
DUSUBIRE INYUMA MU GATO MU IJORO RYAKEYE
Ku ishuri, ubwo Luc yarimo kumva ibyo Aline na Jolie bari kumugambanira, inyuma ye haturuka umuntu, aramwongorera ati”fora ndinde”. Luc ahita akeka ko ari Anet, ahita amubwira ati”tuve hano sinshaka ko tuhaguma”(mwibukeko umuriro wari wagiye).
Ubwo amufata ukuboko baragenda, bageze imbere y’ishuri ryabo,aramubaza ati”amakuru se?”
Luc yumva ijwi si irya Anet, ahubwo ari Anitha mushiki wa Claude, aramubaza ati”ubwiwe n’iki ko ndi hano?”.
Anitha ati”erega aho uri hariranga,ntabwo nakuyoberwa”.arakomeza ati”Luc,igihe ugezemo ni icyo kwitonda, kuko nutitonda uzapfa utabizi”.
Ayo magambo atera Luc ubwoba, maze aramubaza ati”ese gute?” Anitha aramusubiza ati”ntuzi ko Aline…”atararangiza kubivuga,bahita basona ngo abanyeshuri bajye kuryama,Luc aramubwira ati”ejo muri break nzaza kukureba umbwire neza”…
.
ATI”natashye inzira yose ndi kubitekerezaho, nibuka ukuntu yari atangiye kuvuga kuri Aline, mpita menya ko byanga byakunda Aline yamaramaje…”
.
TUGARUKE NONAHA MU GITONDO
Karangwa na madamu we bakirimo kuganira,…
MADAMU:uko bisa kose, afande ntabwo ari umuntu mubi, gusa ngo nukugira vuba vuba kugira ngo bitazamenyekana, ahubwo noneho reka na bya bindi twari turi gupanga, nabyo tuzabikore, gusa byo tuzabikore atabizi.
KARANGWA:oya,afande nta kintu namuhisha, ahubwo nzabikora ntaramubwira, noneho nimara gutwara nka batanu, mbone kubimubwira. Ubundi twinjire mu isi nshya y’amafranga aryoshye.
Tugaruke ku ishuri,ubwo Luc na Anitha bongeye guhura,…
ANITHA:Aline nundi mukobwa witwa Jolie, bashobora kuba hari ibyo bari gupanga kugukorera, ntabwo numvise ibyo aribyo, gusa nushaka witonde kandi ubirinde. Ahita yigendera.
Mu gihe Luc akirimo kubitekerezaho, abona Jeanete aje kumureba
JEANETE:bite Luc?
LUC:nibyiza, ushaka iki noneho?
JEANETE:nukuri kose nta kindi nshaka uretse imbabazi z’ibyo nagukoreye.
Luc yumvise Jeanete ari kumutesha umutwe, aramubwira ati”genda ninshaka kukubabarira nzaza kukureba”
JEANETE:animatrice ngo ujye kumureba abandi banyeshuri nibajya muri sport kuko aragukeneye… Ahita yigendera.
Ntibyatinze, nyuma ya saa sita, abandi banyeshuri bajya muri sport, Luc ajya kwa animatrice, gusa yicara ku muryango, amubwiye ngo yinjire aranga, animatrice na we azana intebe yicara aho, agiye kuvuga, Luc aratanguranwa ati”mbwira ibyo umbwira, ariko mu byo ukora byose sinumve uvuzemo ijambo Anet cyangwa urukundo”
Animatrice yabuze icyo avuga,bahita bamuhamagara no kuri phone,ubundi Luc ahita yigendera….
.
LUC ARAKOMEZA ATI”ibintu nanjye ubwanjye byarancangaga, kuko siniyumvishaga neza icyo abo bantu bose banshakaho.
Jeanete naramukunze ntiyankunda, none yigaruye narabonye undi.
Aline na we sinzi icyo apanga, kuko ngo arashaka ko nkundana na Jolie, kugira ngo amuhe ibintu bye. Ibyo bintu bigiye gutuma bantesha umutwe ntabyo nzi, kandi n’ubwo Aline ari gupanga na Jolie, na we namwiyumviye avuga ko agomba gukora uko ashoboye kose njye na we tugakundana. Gusa ibyo byose ndabizi, ariko ntibazi ko mbizi”
.
Twisubirire inyuma gatoya, kuri wa mu maman wo mu cyaro wasuwe na Thomas, uko byagenze akimara kubakira…
MAMAN THOMAS:uherutse kumubonaho se cg ngo agusure?
(reka uyu mu maman wasuwe tumwite mama mugihe tutaramenya amazina ye)..
MAMA:yewe ntabwo duherukanye (sinzi ngo ninde bari kuvuga) gusa njya ngera ku muhanda ngatira telephone nkabaza amakuru ye.
THOMAS:gusa nta kibazo afite kuko njye muhozaho ijisho nubwo atabizi. Ariko kandi birasa nk’aho kugira ngo tuzamuhindure bizatugora, gusa narangiza kwiga agomba kugaruka kuba hano.(UWO NI NDE???)
.
Iminsi yakomeje kwicuma, Luc na Anet bakomeza kuryoshya urukundo rwabo, ari nako abakobwa mu kigo na bo harimo na animatrice bakomeza kumugendaho.
.
Umunsi umwe, abanyeshuri babana na Luc babyuka nk’uko bisanzwe bajya ku ishuri, gusa Luc kuko yari ananiwe, ntiyajyayo.
Rero kuko phone bari bazemerewe ku macumbi, na we yari yaraguze aka macye. Izuba rivuye arasohoka, ahita akubitanira na Jose hanze, aramusuhuza,…
LUC:wantiza chargeur ko iyanjye yapfuye
Jose ahita yinjira mu nzu yiwabo(mwibuke na bo batuye muri icyo gipangu),azana charger, arayimuhereza, aramubwira ati”ariko urampemba”
LUC:ubwo se ndaguhemba iki?
JOSE:ubuse koko umuhungu nkawe wabura icyo umpemba? Ahubwo tujyane tube twiganirira.
Bageze aho ba Luc barara, Luc yinjira mu nzu acomeka phone, ubundi agaruka hanze, aricara, ubundi atangira kuganira na Jose,
JOSE:buriya numvaga nshaka kukuvugisha, gusa naragutinyaga nkabona ntaho naguhera.
LUC:ubwo se wantinyiraga iki?
JOSE:nukuri mbona utinyitse cyane, gusa nanone mbona witonda.
Ubwo hashize umwanya baganira, Luc yinjira mu nzu aho aryama, akuramo imyenda ngo yambare isume ajye gukaraba, ako kanya Jose ahita amwinjirana mu cyumba atarambara isume, ahita afunga umuryango, akimara gufunga…………….PART 9 LOADING.
.
.
IBI NI IBIKI RA????
NI IBIKI KARANGWA ARI GUPANGA NA PAPA ANET??
UYU MU MAMA WO MU CYARO SE WE YIVANZE GUTE, NI MUNTU KI??
NINDE BARI KUVUGAHO WE NA MAMA THOMAS?
.
Ndumva luc Ari imari ikomeye kuba kobwa kbx! Komeza itwihere nakandi dore uyu munsi ni weekend!
Komez igeze aho umwana aria nyina ntiyumve p