IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO
Duherukanye maman Anet avuye kumusura ku ishuri.
Bimeze bite??
.
Nubundi dutangiriye ku ishuri, maman Anet amaze gusohoka ikigo, Anet na Luc na bo bagisohoka mu biro aho bari bari, bahita bakubitana na animatrice wabo…
ANIMATRICE: Ese muhu, nkawe koko, ako gakobwa uba uri kugakundamo iki? Reba uburyo gateye, inzobe wagira ngo ni inyama y’inyoni, ibibuno wagira ngo ni ibiterano, amaso yo wagira ngo agiye kunogoka, ubwo ngo nawe ufite amakunzi ahongaho.
Hano mu kigo harimo abakobwa benshi kandi beza, wazashaka undi ukuva kuri iki kintagazi ntazi ubwoko????.
ATI”amagambo animatrice yambwiye yarandiye, kuburyo numvaga nahita nkubita igipfusi kuri uwo munwa uri kubivuga”.
.
Luc mu guhindukira,abona Anet yarize yahogoye, abonye nta kundi yabigenza, amufata ukuboko barigendera, gusa animatrice biramurya..
ESE AGAMIJE IKI?
.
Maman Anet mu nzira agenda, ibitekerezo ni byinshi, bigaragara ko nawe ahangayitse kandi cyane, akiri mu nzira, yitaba phone yo ku kazi, ahita yerekeza aho akorera.
Akigera mu biro bye, asanga Directeur wa ba Anet yahageze kare,arikanga…
MAMAN ANET:sinumvaga ko wagera hano kandi mba nifuza ko umubano wanjye nawe waba wararangiriye hariya.
DIRECTEUR:nibyo rwose, gusa nanjye hari igihe mba numva ngukumbuye, kuburyo nagusura tukaganira.
Bakirimo kuganira,bumva umuntu arakomanze,Mama Anet ubwoba buramwica atangira gushaka uburyo yahisha directeur mu kabati.
YIKANZE IKI?.
.
Ku ishuri,Anet na Luc bamaze gutandukana na Animatrice..
ANET:chr,ubwo amagambo avuze koko wayaha agaciro kuburyo byatuma unyanga tugatandukana?
LUC:ibyo avuze by’ukuntu uteye, byo mbiha agaciro cyane, kuko inzobe yawe ni nkizuba rimurikira igihe ndi mu mwijima, talle yawe ikugira mwiza kurushaho, naho amaso yawe ni nk’ayinyana, bityo nkumva ntawagusimbura.
.
ATI”amagambo nabwiye Anet uwo munsi yatumye amwenyura,bityo bimuremamo agatima ko ntatandukana nawe,kuko nanjye uburyo yamwenyuraga byatumaga nkomeza kubona ubwiza bwe”..
.
Nyuma yaho, Animatrice ajya kureba Luc mu ishuri rye, aramuhamagara amubwira ko amukeneye mu biro bye.
Ntibatinze, bagera mu biro bye, kandi aho ninaho harimo akandi kumba karimo uburiri araramo. Yahise afunga umuryango,maze ajyana Luc amwicaza ku buriri,…
ANIMATRICE:ese buriya Luc,kariya gakobwa ngo ni Anet wakabonyemo iki gituma ugakunda?
LUC:icyaricyo cyose,nta nakimwe kikureba.
ANIMATRICE:nyamara ushatse wafungura amaso ukareba,maze ukabona ugukunda.
Ubwo Luc we yari yubitse umutwe, mu kunamuka aza gusanga Animatrice yamaze gukuramo imyenda ye yose,ahagaze imbere ye ndetse ashaka kumukoraho,ahita yikanga,ahaguruka vuba vuba ntayandi magambo, ahita yisohokera…
.
Maman Anet mu biro bye amaze guhisha directeur mu kabati,ahita ajya ku muryango ngo afungure, afunguye ahita yiruhutsa, asanga ari mugenzi we bakorana umuzaniye ama documents y’akazi,aramuhereza ahita yigendera.
Amaze kugenda, mama Anet ajya gukura directeur mu kabati,ati”uburyo uriya muntu akomanzemo nibwo buryo tuziranyeho njye na papa Anet akomangamo,niyo mpamvu nari nikanze.”
Akimuvuga,ahita amuhamagara kuri phone,ati”chr,uyu munsi nshobora gutaha ntinze cyangwa sintahe,biraterwa n’akazi uko karaba gapanze”
.
Ku ishuri, mu masaha ya nimugoroba saa kumi nebyiri na mirongo ine,umuriro urabura,murabizi namwe akavuyo k’abanyeshuri iyo bigenze gutyo, kandi nta na generateur ikigo cyagiraga.
Luc ahita yerekeza ku ishuri rya Anet ngo amurebe babe bamenaho abiri, gusa mu kugenda, anyura kuri Jeanete na Aline barimo kuganira, gusa kuko hatabonaga, ahagarara hafi yabo arabumva, bo ntibabimenya…
JEANETE:sha,Luc namukoreye ibintu bibi cyane kuburyo nicuza impamvu nabikoze. Iyo ntabikora ubu ninjye tuba dukundana, none iyo mbonye ukuntu akundanye na Anet birandya,nukuntu Anet mwanga, gusa ngiye gushaka uburyo bagomba gutandukana, basi wowe muzikundanire ariko sinzongere kumubonana na Anet…
ALINE:sha, Luc nubwo twigana mu ishuri rimwe, ndamutinya cyane ariko nkanamukunda. Nubimfashamo nge na we tugakundana, uzansabe icyo ushaka cyose.
JEANETE:wowe byihorere ubindekere, kuko nanabitangiye, kandi ndabizi na animatrice azabimfashamo, kuko ni inshuti yanjye.
.
LUC ARAKOMEZA ATI”numvise ayo magambo ya Jeanete, nahise menya ko byanga byakunda hari ibyo ari gupanga na animatrice, akaba ari nayo mpamvu animatrice yanjyanye mu biro bye kare, gusa nanone nkibaza inyungu yaba abifitemo bikanyobera”
.
Twiyizire ahantu hamwe, ni ku mugoroba, hari papa Anet kandi yambaye uniform, ari mu modoka, iparitse ku nkengero z’umuhanda, nta wundi muntu uyirimo, bisa nk’aho hari undi muntu ategereje, ndetse yibereye no kuri facebook arimo gusoma inkuru kuri THE NTACO STORIES PRODUCTION hashize akanya, haza indi modoka iparika aho hafi, hasohokamo umugore, iyo modoka ihita yongera kwigendera, ararangaguza, abonye ntawe umureba ahita yinjira muri ya modoka ya Afande,bahita batangira urugendo.
Uko bagenda, nta numwe uvugisha undi, barinda bagera ahantu hari akabari katiyoroheje, batanga commande y’ibyo bakenera, ubundi barinjira bajya kwicara aho baganirira nta wundi muntu uhari.
Batangiye kuganira,mumwanya muto ibyo batumije birazanwa…
UMUGORE:ubwo rero umugabo wanjye namara kubikora,urumva inyungu twese zizatugeraho.
AFANDE:yego wenda birashoboka, ariko se umugabo wawe uramwizeye ko nta mbogamizi ari buze kugira??
UMUGORE:ndamwizeye cyane kuko ntabwo ajya apanga ngo bipfe.
AFANDE:ubwo noneho rero umubwire abikore neza kandi vuba birangire, turebe ko tuzapanga nibindi, gusa guhura sibyiza, tujye tuvuganira kuri phone gusa..
Basezeranaho…
.
Ku ishuri, Aline na Jeanete baganira uko bagomba gutandukanya Anet na Luc, kugira ngo Luc akundane na Aline…
ALINE:sha Jeane, reka mbe ngiye kureba Jolie mu ishuri rye, ubwo wowe uzajya umbwira uko bimeze.
JEANETE(Aline amaze kugenda):ubwo rero kazi ngo natuma gakundana na Luc. Luc ni umusore mwiza nubwo namuhemukiye bwa mbere tukibonana, ngomba gukundana na we. Ahubwo reka njye kureba animatrice anyibwirire uko byagenze.
Luc amaze kumva uko bimeze, ahita asubika kujya kureba Anet, ahubwo ahita akurikira Aline aho agiye kureba Jolie, ngo yumve niba hari ibyo bagiye kuvugana nabo bijyanye no kumutandukanya na Anet.
Bidatinze, Aline agera ku ishuri ryo mu wa gatandatu, ahita akubitana n’undi mukobwa…
ALINE:bite sha Jolie,(uwo niwe Jolie yavugaga). Sha ibintu ubu byaciyemo harabura gato cyane.
Jeanete ambwiye ko biri hafi, ubu Luc uri hafi kumwegukana, ubundi nanjye ukumpereza ibyanjye.
Luc yumvise ibyo,noneho ahita acika intege,bitewe n’uburyo arimo gucuruzwa n’abakobwa mu kigo kandi mu buryo atazi,,,,
.
ATI”……………..PART 8 LOADING..
.
.
Ati “IKI”??????
UYU JOLIE WE SE KANDI ABYIVANZEMO ATE??
AHUBWO SE NI IBIKI AFITIYE ALINE??
KUKI SE ALINE ASHAKA GUKUNDANA NA LUC,AKABA ABWIYE JOLIE NGO NAWE ARI HAFI GUKUNDANA NA WE??
.
Luc ko ari muvyago , thx my bro ubikora neza.
Ko numva umuriro ugiye kwaka? Ahaaaa komeza twisomere da!
Komez tukurinyuma p turahari kubwawe