AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 06

Duherukanye Luc na Anet biryamiye muri dortoire, maze bakumva umuntu hejuru yabo. ni nde?barafashwe???

Afande papa Anet se afite ibihe bibazo kuri directeur wa Anet na maman Anet???
Twatangiye….
.
Dutangiriye kuri wa mugabo wicaye muri salon apangiramo business ze, ako kanya phone ye iba irasonnye, sinzi ibyo yabwiwe, arasubiza ati: “nta kibazo mubizane, gusa ntimunyure munzira zishobora kuba zirimo aba police, bataza kubafata, kandi nimubigeza hano neza, murahabwa ibihembo bishimishije… yego ndabizi birakomeye cyane, gusa namwe mugerageze uko mushoboye”

Amaze kuvugira kuri telephone, abwira wa muntu wundi bari kumwe ati: “mu minsi mike tumaze hano, tumaze kumenya imitwe yo gukoramo business yacu neza cyane, kandi ndakubwiza ukuri, njye GASANA nzakugeza kuri byinshi nukomeza kuguma iruhande rwanjye”

kumbe uwo mugabo yitwa Gasana, gusa birasa nk’aho ari gukora business itemewe n’amategeko……
.
Twigarukire ku ishuri, kuri Luc na Anet, baryamye barimo gushaka ibyishimo, Luc yumva umuntu hejuru ye ati”ariko sha uzi ko uri ntibindeba koko? wowe uriryamiye kandi twatewe n’abajura? wasanga kandi mu byo bibye harimo n’imyenda yawe, kandi nabonye nawe waraye wanitse hanze”

Luc yahise ashigukira hejuru, kuko ibyo byose yarimo byari inzozi yari yibereyemo…(cyakora inzozi ziragwira)
.
Yahise asohoka, akigera hanze ngo arebe, asanga imyenda ye iracyahari, ahita ayanura arakaraba vubavuba, ubundi ajya ku ishuri nkibisanzwe…
.
Dusubiye inyuma uko byagenze muri iryo joro, ubwo wa munyeshuri yakinguraga agakubitana n’abajura akikanga na bo bakikanga, uwari arimo kwanura imyenda na we yahise yikanga ubwo yari agiye kwanura ipantalo ya Luc, vuba vuba bahita biruka, burira igipangu, bahita bacika. Nibwo uwo munyeshuri yaje kuvuza induru, bagenzi be bahita babyuka, gusa Luc we ntiyabimenye inzozi zari zose…
.
Muri ayo masaha y’igitondo, Aline ubwo yarimo yambara uniform muri dortoire yivugisha ati”uyu munsi wose ndirirwa ndi gutesha umuntu umutwe, kandi anyihanganire”
.
Ntibyatinze, Luc agera ku ishuri rye, asanga Aline yicaye mu ntebe ye…
LUC:ko waje kwicara ku ntebe yanjye se, iyawe yabaye iki??
(mwibuke biga mu ishuri rimwe)

ALINE:erega buriya nuko wowe nkwemera cyane niyo mpamvu, nkaba numva nshaka no kukwiganiriza.

LUC:okay, ariko tujye tuganira mu masaha y’ikiruhuko dore amasomo atangiye kutubana menshi.

ALINE:icyo gihe se ko mba mbona abakobwa bose wabaciye amazi wigize busy wibereye hamwe na wa wundi ngo ni Anet!!!
(mwibuke ko Aline yavuze ko Luc agomba kuba uwe byanga byakunda)

LUC:kuba mba ndi kumwe na we se hari uwo mba mbangamiye?
.
Kuri ya centre yubucuruzi ahari wa mukobwa tutaramenya amazina, arimo gucuruza, gusa na we ameze nk’udatuje kuko arimo gutekereza cyane, kuburyo n’abakiriya bazaga ntabimenye ahubwo bakihereza ibyo bashaka ubundi bakishyura.

Ubwo haje umugore afata ikanzu arayigera, abona iramukwiye ntano kubaza ibiciro ahita yishyura aragenda… undi mukobwa wari aho ngaho, ahita akabukira uwo uri gucuruza ati”muko, barakwiba uhari ntubimenye cyangwa wasaze?” Ahita ashigukira hejuru,kumbe bari bamwishyuye make ahita akurikira wa mugore amushyikiye baratongana gusa birangira amwishyuye yose.

Mu kugaruka,arivugisha ati”ibi byose ndabiterwa na Luc utita ku byo mwereka”

LUC N’UYU MUKOBWA BAHURIYE HE??
.
Papa Anet na maman Anet bararyamye, gusa banakangutse ndetse baranaganira ku mwana wabo.

MAMAN ANET: ntabwo numva ukuntu Anet yarwarira umuhungu umutima.

PAPA ANET(avugira ku ryinyo nk’aho afite umujinya):ntibibaho se?nuko utazi ukuntu utarampa igisubizo nyuma yo kugusaba urukundo nabaga meze. uzi ko n’akazi kananiraga kubera kugutekereza??

MAMAN ANET:ngiye gupanga uburyo najya kumusura.
.
Ku ishuri, Luc na Aline baracyaganira,
ALINE:njye uba umbangamiye, kandi nzi neza ko hari n’abandi benshi uba ubangamiye.
Ahita ahaguruka arigendera
.
Bidatinze akaruhuko k’uwo munsi karagera Aline ahita ajya kureba
Luc, amugezeho ntabyinshi agiyemo ahita amubwira ati”break yageze rero tuganire”

Akibivuga, ako kanya Anet ahita atezamo ati”yambi chou” ahobera Luc amuha na bizou ku itama Aline arafuha biramucanga ahita
acaho aragenda

Anet na Luc barasigarana
ANET:cheri, animateur ari kugushaka inyuma ya laboratoire

LUC:ubwo se ari kunshakira iki??

ANET: ntabwo nzi icyo agushakira, gusa arambwiye ngo nkujyane.

Barajyana,bageze kuri laboratories basanga nta muntu uhari,
LUC:ko ntawe mbona hano se??
ANET:nakubeshyaga, nagira ngo tuze hano njye nawe tube twiganirira ku rukundo rwacu.
.
LUC ARAKOMEZA ATUBWIRA INKURU ATI”numvise ari ibintu byiza cyane, kandi Anet ndamwishimira, ahita atangira kumfata mu mbavu, akananyongorera utugambo twiza tw’urukundo…”
.
Aline we yahise ajya mu ishuri rye, yicara mu ntebe ye yigunze, umutima uramurya.
Uko Luc na Anet bari mu byishimo inyuma ya laboratoire, haza umunyeshuri witwa Donath, abwira Anet ati”Anet,maman wawe aragushaka”.

Anet ahita yishima,abwira Luc ngo bajyane, gusa Luc aranga amubwira ko bari bubonane nyuma
Gusa Anet amaze kugenda, Luc agira amatsiko yo kumenye maman Anet, ajya ahitaruye akajya ahengereza abona Anet ahobeye maman we, ahita yikanga kuko yari yambaye uniform.
.
ATI”maze kubona ko mama Anet ari umu police, nagize ubwoba. papa we ni umusirikare, mama ni umu police, bivuze ko umurya ngo wabo ukomeye cyane. Nahise numva ko byanga byakunda ngomba kwikuramo Anet hakiri kare bikaba uko bibaye, kuko nubundi nshobora no gukomeza kumwishyiramo cyane, nyuma bazamenya umuryango wacu ko turi abakene,akanyanga…”
.
Luc akiri kubitekerezaho,Donath aba araje, aramubwira ati”maman Anet arakuntumye”.

Luc ahita agenda yinjira mu biro bya directeur aho Anet na mama we bicaye.
ANET:maman ni uyu nguyu

MAMA ANET:ese ni uyu nguyu papa wawe yambwiraga??

DIRECTEUR:reka mbe mbaretse mube muganira.
ahita asohoka,gusa kugera hanze biragaragara ko adatuje.

Mu biro, mama Anet abaza Luc amakuru, baganiraho gato, hashize akanya…
MAMAN ANET:ikintu kinzanye hano rero, nje kuguha gasopo.

Luc ahita yikanga,ndetse na Anet arikanga bigaragara!
LUC:nukuri mumbabarire ntabwo nzongera na rimwe kongera kumukunda, ashake undi bakundana n’ubundi ntabwo turi mu rwego rumwe, kandi twe iwacu turi abakene…

Arapfukama, asaba imbabazi Anet nawe ararira bikabije yegera Luc amufata mu rutugu,ati”maman, nutemera ko nkundana na Luc ntabwo ndaba nkiri umukobwa wanyu kandi umenye ko murahita mumpomba”…

MAMAN ANET:ariko mwasaze??
Wowe wa muhungu we gasopo nje kuguha, ninongera kumva ngo Anet yongeye guhura n’akabazo na gatoya kubera wowe kandi uhari, umenye ko ntaho uzancikira.

Ahwiiiiiii, mbega ibyishimo, ubwoba bwabo bwahise bushira buhinduka ibyishimo, barahaguruka barahoberana imbere ya maman Anet.

Maman Anet yakoze mu gikapu,akuramo inoti 2 za bitanu,umwe ayiha Luc,indi ayiha Anet,ubundi arasohoka.
Akimara gusohoka,ageze…………PART 7 LOADING
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 06”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *