Colonel Nshimiyimana Augustin Alias Bola Manassé, yagereranyije umutwe wa FDLR yahozemo n’itsinda rya Jambo ASBL n’ibivumvuri bihora mu ndirimbo imwe, bijyanye no kuba ibinyoma birirwa bakwiza ku Rwanda bitajya bihinduka.
Colonel Nshimiyimana ni umwe mu bantu bahoze bakomeye muri FDLR kuko yari umuyobozi ushinzwe ubutasi bwo hanze, aho yakoreshaga amazina ya Colonel Bora Manassé.
Yatawe muri yombi n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi Congo (FARDC) mu 2021 ubwo zamufatiraga mu kiliziya, mbere yo gushyikirizwa u Rwanda rwahise rumuha amasomo amusubiza mu buzima busanzwe.
https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?client=ca-pub-7446233585482436&output=html&h=475&slotname=6773140332&adk=3505680818&adf=652059399&pi=t.ma~as.6773140332&w=793&abgtt=6&cr_col=4&cr_row=2&fwrn=4&lmt=1724828447&rafmt=9&format=793×475&url=https%3A%2F%2Fbwiza.com%2F%3FFDLR-na-Jambo-ASBL-ni-nk-ibivumvuri-Col-Bora-wahoze-ari-intasi-nkuru-ya-FDLR&crui=image_stacked&fwr=0&fwrattr=true&wgl=1&uach=WyJXaW5kb3dzIiwiMTAuMC4wIiwieDg2IiwiIiwiMTI3LjAuNjUzMy4xMjAiLG51bGwsMCxudWxsLCI2NCIsW1siTm90KUE7QnJhbmQiLCI5OS4wLjAuMCJdLFsiR29vZ2xlIENocm9tZSIsIjEyNy4wLjY1MzMuMTIwIl0sWyJDaHJvbWl1bSIsIjEyNy4wLjY1MzMuMTIwIl1dLDBd&dt=1724803965371&bpp=114&bdt=23570&idt=1450&shv=r20240826&mjsv=m202408220101&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3D34a480bf0bfa8f58%3AT%3D1724827978%3ART%3D1724828355%3AS%3DALNI_MaJsvnPfrQyh7mZ2xbqvwux0wYMSQ&gpic=UID%3D00000ee005b64aa5%3AT%3D1724827978%3ART%3D1724828355%3AS%3DALNI_MZ6jKRReKBrAWVrwjOlsedE9TApYw&eo_id_str=ID%3D4926e4369ef006d7%3AT%3D1724827978%3ART%3D1724828355%3AS%3DAA-AfjbpElNgDUiry1IMNVPiiIkC&prev_fmts=0x0%2C1200x280&nras=1&correlator=193789942709&frm=20&pv=1&u_tz=-420&u_his=4&u_h=800&u_w=1280&u_ah=760&u_aw=1280&u_cd=24&u_sd=1&dmc=2&adx=21&ady=1734&biw=1263&bih=673&scr_x=0&scr_y=0&eid=44759876%2C44759927%2C44759837%2C44795922%2C95338229%2C31086475%2C21065724&oid=2&pvsid=789579882624718&tmod=1000075572&uas=0&nvt=1&ref=https%3A%2F%2Fbwiza.com%2F&fc=1920&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C1280%2C0%2C1280%2C760%2C1280%2C673&vis=1&rsz=%7C%7CEebr%7C&abl=CS&pfx=0&fu=1152&bc=31&bz=1&td=1&tdf=2&psd=W251bGwsbnVsbCxudWxsLDNd&nt=1&ifi=3&uci=a!3&btvi=1&fsb=1&dtd=1475
Nyuma yo kurangiza aya masomo yaherewe i Mutobo ho mu karere ka Musanze kuri ubu yatangiye gufatanya n’abandi Baturarwanda gukora ibikorwa biteza imbere igihugu, ndetse kuri ubu ni umwe mu bakuriye imirimo yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Cyahafi mu karere ka Nyarugenge.
Uyu musirikare wazanwe mu Rwanda nyuma yo gufatwa azi ko azicwa, mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV, yavuze ko kuba yarahawe ziriya byerekana ko yamaze kuba Umunyarwanda nk’abandi.
Ati: “Turi kubaka umudugudu w’icyitegererezo hariya mu Cyahafi, kandi biri mu bintu byatumye numva ko mbaye Umunyarwanda nyamunyarwanda. Nagiye kubona mbona barampamagaye bansaba kwitaba ku Kacyiru, ngezeyo nsanga ni akazi bagiye kumpa.”
“Abo twahahuriye ni ba bandi bose bahagaritse Jenoside, bahabwa inshingano nk’izo nanjye mfite. Ibyo ubwabyo mu mutima byahise binyomoza bya bindi twirirwaga tubeshya ko nta bumwe n’ubwiyunge buri mu gihugu”.
Col Nshimiyimana avuga ko usibye kugira amahirwe yo gutabwa muri yombi akoherezwa mu Rwanda, yanabashije kwibonera Perezida Paul Kagame FDLR n’abarimo Jambo ASBL igizwe n’abana bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bamaze igihe bakwirakwiza ibihuha by’uko yaba atakiriho.
Avuga ko FDLR na Jambo ASBL bamaze igihe bafite imikoranire, ndetse ko ibihuha uriya mutwe wirirwa ukwiza ku Rwanda ibyinshi muri byo bicurirwa i Bruxelles aho abagize ririya tsinda baba.
Uyu musirikare avuga ko Perezida Kagame yamubonye muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yari i Musanze na Rubavu mu bikorwa byo kwiyamamaza, agasanga ari umusirimu kandi ukunzwe n’abaturage bose bitandukanye n’ibyo FDLR yirirwa ibeshya ko agenda asukuma.
Hejuru y’ibyo avuga ko yishimira kuba igihugu gikomeje gutera imbere mu nzego zose z’ubuzima bwacyo, by’umwihariko ibikorwa remezo.
Ku bwa Colonel Bora, FDLR na Jambo ASBL birirwa bavuga ku mbuga nkoranyambaga “ni intero nk’iya cya kivumvuri, ikivumvuri gikunda kugenda mu ndabo z’ibishyimbo n’amashaza, indirimbo cyatangiye kikivuka na n’ubu ni yo kikiririmba. Abo rero ba Jambo na FDLR birirwa mu ndirimbo itarangira kandi bashaka bayireka bakaza gufatanya n’abandi mu iterambere ry’igihugu”.
Col Nshimiyimana avuga kandi ko kuba FDLR imaze igihe ikwirakwiza ibihuha ku Rwanda inizeza abayirimo ibitangaza by’uko Imana yayihaye isezerano ry’uko izafata u Rwanda biri mu bituma abayigize birirwa babundabunda mu mashyamba ya Congo.