AMAYOBERA MU RUKUNDO ibihe byuzuye intimba n’ibyishimo kubera urukundo SEASON I EPISODE 01

TUMAZE IMINSI TUBAHA INKURU IRI KUVUGWA NA NYIRAYO(FIRST PERSON NARRATOR), SASA MURYOHERWE N’IYI NKURU IRI MU BURYO BWA FILM (THIRD PERSON NARRATOR) MUREBE AHO TUBERA AKAGA.

NABABWIRA IKI.

:

DUTANGIRANYE N’UMUSORE ARIMO ATUBWIRA INKURU 

ATI”nuko mu rugo baba batangiye imyiteguro yo kungurira ibikoresho byose bikenerwa ku munyeshuri ugiye kwiga mu mwaka wa kane bwa mbere,kuko nari maze gutsinda ikizamini gisoza amashuri atatu y’icyiciro cya mbere(tronc commun).

Numvaga ndi umuntu w’umugabo cyane,kuko nari natsinze n’amanota meza,gusa n’ubundi nari umugabo kuko nayirangije mfite imyaka 22.

BYAGENZE BITE?

.

.

Dutangiriye ahantu mu isoko,hari umuryango urimo guhaha ibikoresho by’ishuri,umugabo,umugore ndetse n’umuhungu wabo w’umusore,gusa bari bishimye cyane kandi bigaragara,ari nako bagenda baganira.

PAPA:sha,nukuri ndakugurira byose ukeneye ntitaye ku bukene bwacu kuko uri umuntu wumugabo cyane.

MAMA:ubundi se utabimuguriye wabigurira nde wundi tutagira?

UMUSORE:yego rata mama,wowe ndakwemera cyane(by’urubyiruko rwubu).

Mbese bari bishimye cyane. Bakomeje guhaha,barangije barataha.

Bageze mu rugo,bigaragara ko atari umuryango ukize cyane ariko ntibanakennye urebeye ku myubakire y’inzu yabo.

Uwo munsi wose,uwo musore yari yishimye cyane,ndetse n’inshuti ze bisa nk’aho biganye zari zaje kumusura ndetse zinamusezeraho bisa nk’aho umunsi ukurikiyeho aribwo azajya ku ishuri.

Bidatinze,mu gitondo cyaho,wa musore arabyuka,saa mbili yari yamaze kwitegura neza agiye kugenda.

.

Mbere y’aho amasaha atatu,ubwo hari mu ma saa kumi n’imwe, ku rundi ruhande, hari inzu nziza cyane,bisa nk’aho ari iy’umuntu wifashije bikomeye,ako kanya mu nzu amatara araka,kumbe ni umugabo w’aho uyacanye,ahita ajya gukaraba mu maso,yambara imyenda ya sport,ubundi asubira mu cyumba, abyutsa umugore we

UMUGABO:Cherie ntabwo uzi ko bwakeye?? ndabona wowe aka kazi utazagashobora.

UMUGORE:Ehhh,chou burya bwakeye? wabyutse ryari se?? wanambaye!!!

Na we ahita yambara imyenda ya sport ubundi baragenda. Gusa uko bigaragara,wagira ngo ni aba police cg abasirikare.

.

Tugaruke kuri wa musore witeguye kujya ku ishuri,ibintu byose biri ku murongo,maze ababyeyi be bamusaba ko babanza kuganirira muri salon.

PAPA:wa mwana we, nibyo koko uri mukuru, gusa wibuke ko aribwo bwa mbere ugiye kwiga ku ishuri uzajya ubamo, ubwo rero turagira ngo tuguhanure nk’ababyeyi.

Ugomba kwitonda,kandi ukamenya icyakujyanye,ukirinda ingeso mbi zose,kandi ukubaha buri wese.

MAMAN:wa mwana we rwose,ntibazaduhamagare ngo wakoze amakosa..

UMUSORE:nzitwararika nukuri kandi nzabubahisha.

Ubundi ahita afata ibikapu bye,baramuherekeza.

.

Tugaruke ku bagiye muri sport,ubwo hari mu rukerera barimo kugaruka mu rugo.

UMUGORE:ubwo kandi turasanga akiryamye dore ko akunda kuryamira.(Sinzi uwo bavuga gusa turamumenya).

UMUGABO:ariko ujye undekera umwana. Ubwo se azajya abyuka kare ku ishuri no murugo?

UMUGORE:Nyumvira nawe,nonese wirengagije ko mukanya agiye kujya ku ishuri???

UMUGABO(asa n’utunguwe)ehh?harya??ubuse yariteguye bihagije??wamuguriye byose???

UMUGORE:Yewe azanshinje ikindi.

Bageze mu rugo,batangira gukaraba,barangije umugore akubitanira n’umukobwa we muri salon.

UMUKOBWA:maman waramutse??

UMUGORE:yego,ko watinze kubyuka se??

UMUKOBWA:reka ngire vuba vuba maman ntaza gukererwa.

Na we yahise ajya muri douche,akora vuba vuba,ubundi afata ibikapu bye,yerekeza ku ishuri.

.

Wa musore nawe aho ari,yari amaze gukatisha ticket y’imodoka,asezera ku babyeyi,imodoka ihita iza,ayijyamo ubundi iratangira.

Uko ari mu modoka agenda,yagendaga atekereza byinshi,gusa anibaza ku buzima agiye kubamo.

Bidatinze,imodoka arimo igera aho igiye gufatira abandi bagenzi,irahagarara barinjira,kumbe na wa mukobwa twatangiranye agiye ku ishuri ahita ayinjiramo,gusa kuko yari yakereweho gato,ararunguruka abura umwanya,gusa mu kureba neza,abona hasigaye umwanya umwe gusa,ari naho wa musore yicaye,ajya kuhicara,ubundi imodoka irakomeza…

.

UMUSORE ARAKOMEZA ATUBWIRA 

ATI”kuva nabaho mu buzima bwanjye,nibwo nari mbonye umukobwa mwiza bigaragara,kuko akimara kuza kunyicara iruhande,natangiye kumva ntatuje,kuko uburyo ateye,nta numwe utamwifuza amubonye. Yari akeye,afite taille nziza kandi igaragara,gusa kuko twese twari abagenzi,naretse kubitekerezaho cyane,turakomeza”.

.

Tugaruke kuri ya modoka itwaye wa musore n’umukobwa tutaramenya amazina,nyuma yo kugenda urugendo rutari ruto,umukobwa atangira gusepfura,ndetse aranaruka,gusa umusore bigasa nk’aho bimubangamiye cyane kuburyo yashakaga uko yakwegera ku rundi ruhande,gusa amaze kubona ko uwo mukobwa nta wundi muntu numwe umwitayeho,yahise afungura igikapu ke,akuramo agashati ke, aramuhanagura,ndetse anamuha ku tunini yari yavanye mu rugo dutuma umuntu ataruka mu modoka, umukobwa amaze kukinywa,atangira gutuza.

.

Tugaruke ku babyeyi ba wa mukobwa,nyuma y’uko amaze kujya ku ishuri,bahise bambara imyenda y’akazi,kumbe umugabo ni umusirikare,na ho umugore we ni umu police,kandi barakomeye kuko bafite inyenyeri,ubundi bafatana ibiganza,bavugira icyarimwe bati”kubw’umwana wacu”..kumbe bisa nk’aho na bo ariwe bagira gusa.

.

Ntibyatinze wa musore na wa mukobwa bagera muri gare,buri wese asohoka ukwe.

wa musore yicara gato ategereje indi modoka imujyana ku ishuri,hashize akanya,yumva umuntu amuturutse inyuma,kumbe ni wa mukobwa…

UMUKOBWA:witwa nde???

UMUSORE:Nitwa KWIZERA Jean Luc…(niyo mazina y’umusore ari nawe uri kutubarira inkuru).

UMUKOBWA:njye nitwa MUHOZA Anet,ndi umunyeshuri ubu ngiye ku ishuri,gusa nkunze kugira ikibazo iyo ndi mu modoka,ariko ndagushimira cyane ukuntu wanyitayeho ukamfasha,uwazampa amahirwe yo kuzongera kukubonaho nakwiteguye,nazagushimira cyane.

LUC:wasanga tuzongera tugahura,isi se ko ari nini!!!

.

Ntibyatinze,amasaha yo kugenda aba arageze,bagiye gutandukana,Luc arahaguruka ngo asezere kuri Anet,Anet amusaba ko yamuhobera,Luc biramutungura,gusa arabyemera barahoberana,Anet amuha aga peck ku itama,ati”tuzabonane”..ubona ko mbese amwishimiye.

.

LUC ARAKOMEZA 

ATI”ibyambayeho uwo munsi byose byarantunguye,kuko no kubona uko mbisobanura birancanga,gusa nanjye maze gutandukana na Anet,numvise nshaka kongera kumubonaho,niyo byaba rimwe gusa”.

.

Tuze ahantu hamwe,ni ku kigo cy’amashuri,kinini cyane ariko wagira ngo si ikigo gusa,ahubwo hakorerwamo nibindi bintu.

Ni mu masaha yo kumugoroba buri guhumana,abanyeshuri bagenda binjira buke buke,bidatinze,na Luc nawe arinjira kumbe nicyo kigo agiye gukomerezamo amashuri ye,gusa nk’aho ntihabura ba rudobya,abandi banyeshuri bahasanzwe baza kumusanganira ngo bamwakire ibyo afite,gusa kuko yari mukuru,arabiyaka,akomeza agana kuri office y’ikigo.

.

Ababyeyi ba Luc na bo aho bari,bari kumuganiraho,kandi bigaragara ko bamuhangayikiye.

MAMAN:ubu nizere ko umwana wanjye yageze ku ishuri amahoro(kandi koko nibyo yagezeyo amahoro).

PAPA:arega Luc ni mukuru yakwiyobora.

.

Tugarutse ku ushuri,bamaze kwandika abanyeshuri bashya,babashyira ku murongo batangira kubaha amabwiriza ngenderwaho,bajya no kubereka aho bazajya barara.

ANIMATEUR:muzajya murara hano,gusa izindi gahunda zose nukuzikorera mu kigo. Mu bindi bihembwe,mwemerewe gushaka ahandi ho kuba,ariko ubu twabazanye aha kugira ngo tubafashe,kuko hari benshi muri mwe bageze ino aha bwa mbere..

.

Ubwo kuko hari mu itangira,akavuyo k’abanyeshuri kabaga ari kose,ubwo batangira gusasa buri wese uburiri azajya araraho,uko bari gusasa,hinjira agatsiko k’abakobwa,gusa na bo basa nk’aho ari abanyeshuri bo kuri icyo kigo,

Umwe muri bo,yegera Luc atangira kumufasha gusasa,Luc biramucanga uburyo umukobwa atazi kandi abonyeho bwa mbere yamusasira uburiri,gusa ntiyabitindaho cyane.

Ako kanya bakimara gusasa…………EPISODE 2 LOADING

.

.

BAKIMARA GUSASA BIGENDA BITE?

UYU MUKOBWA SE WE NINDE??

ESE LUC AZONGERA GUHURA NA ANET NGO AMUSHIMIRE NK’UKO ANET ABYIFUZA??

KUKI IYI NKURU ITANGIYE GUTYA,IKABA YITWA GUTYA??

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO ibihe byuzuye intimba n’ibyishimo kubera urukundo SEASON I EPISODE 01”

  1. Eeeeeee!!!!!! Ko numva kazaryoha? Ewana komeza turahabaye nk’abasomyi bagukurikira umunsi k’uwundi!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *