Nahise manuka nihuse ngana hahandi basize Adam nsanga asa n’uryamye mu ntebe, hejuru yambaye ubusa, apfutse hahandi yatewe icyuma. Namugeze iruhande mbona ntameze neza ariko ndahagarara ndamureba. Ese na we ashaka gupfa koko cyangwa ari bukire?
Adam: Noella, wakicara byibuze iminota itanu?
Noella: yego nta kibazo.
Nakuruye agatebe gato, nuko nicara iruhande rwe. Maze ntega amatwi ngo numve ibyo agiye kumbwira.
Adam: rero, niba ngiye kukubwira ibi byose, ni uko ahari nshobora kuba ngiye gupfa, nshaka rero ko utuza ukanyumva neza.
Nabanje kwitsa umutima, nuko ntega amatwi ntuje. Gusa ibyo gufa ntabwo nshaka kubyumva.
Adam: nshaka kukubwiza ukuri. Nkikubona bwa mbere, ikintu cya mbere cyanje mu mutwe, ni ukuryamana nawe. Byose nashakaga kurakaza Maxime. Rero igihe yajyaga gushaka pizza nari nizeye ko mbigeraho ariko byarananiye. Uko iminsi yagendaga yicuma ni ko narushijeho kubona ko utandukanye rwose. Ubusanzwe nta mukobwa unanira, ariko wowe warananiye, ndabyumva ndanabyemera. Aho naratsinzwe. Gusa sinaguhisha yuko uko iminsi yicumaga ari na ko nagendaga nkwiyumvamo. Sinakwiyumvagamo byo kukugira inshuti idasanzwe ariko. Ikindi buriya ndi umuntu ukunda gutesha abandi umutwe. Buriya nahoraga nshaka kureba uko Sacha na Maxime bakurwanira ndetse nkajya nenyegeza nshyiramo akunyu. Rero umbabarire. Mbere yuko nkomeza ariko, nshaka kuguteguza gukomera mu mutima, kuko hari amakuru abiri mashya nshaka kukubwira utari uzi, ari bugutungure ariko uyakire uko ameze.
Yacecetse akanya gato, ahari yari ategereje yuko ngira icyo mvuga
Noella: nanjye nkikubona nahise mbona uri umuhehesi rwose ntubitindeho ndetse nkabona ko uri umuntu watwawe n’amafaranga igihe wabwiraga Maxime ko kugirango udufashe ari uko yemera kukwishyura kandi yari yambwiye ko ari inshuti yawe. Gusa uko twamaranaga igihe nanjye ishusho nakubonagaho yarahindutse mbona ko nawe uri umuntu wagize amateka atari meza ndetse wifuza yuko ibintu byarushaho guhinduka. Hanyuma rero ayo makuru mashya niteguye kuyumva uko yaba ameze kose rwose.
Adam: urakoze cyane. Icya mbere ntabwo Maxime yapfuye.
Yavuze iryo jambo umutima wenda gusimbuka
Noella: Maxime warasiwe mu maso yanjye uravuga ute ko atapfuye koko? Urashinyagura
Adam: nibyo Franck yaramurashe ariko ntabwo isasu ryafashe mu cyico, ryamufashe ku rutugu. Gusa amakuru nashakaga kuguha si uko ari muzima ahubwo ni uko
Noella: ni uko iki Adam? Mbwiza ukuri?
Adam: urabizi Hydra yivugiye ubwe ko ari copine we. Nibyo koko yari we, gusa baza kuburana, bongeye guhura wamunsi uhita ufuha ukajya kwa Sacha. Hydra yabyungukiyemo kuko yahise yongera kwigarurira umutima wa Maxime, ubu bamaze kuva mu gihugu bari kuba muri Kenya, kandi Maxime yarorohewe. Rero icyatumye tukwemeza ko yapfuye twashakaga ko umwikuramo, kuko yamaze kwemeranya na Hydra ko bazabana. Umbabarire kukubwira aya makuru, gusa ni ko bimeze.
Kumva ko Maxime akiri muzima ubwabyo byaranshimishije ariko kumva ko ari kumwe na Hydra simbabeshya ntabwo byanejeje ariko nanone, ntacyo nabihinduraho kandi rwose niyemeje kubyakira byose, ntacyo narenzaho. Nariruhukije niteguye kumva andi makuru ndumva ari burenge abiri kuko abiri yo namaze kuyumva.
Adam: ikindi rero. Ndabizi neza Sacha aragukunda. Ibyo kandi ubona nkora byose iyo ndi kumwe nawe mba nshaka ko agira ishyari, burya byongera urukundo. Ntabwo nabiguhisha, jyewe sindi umuntu wo gukundwa. Sacha amaze igihe ibi yarabivuyemo, yemeye kubisubiramo kubera wowe. Jyewe ibyo nakoze byose byari ukubafasha no gusenya HEAVEN kuko nari mbirwaye igihe. Rero nagusaba urukundo, ku bwe ndagusabye ntuzarumwime. Aragukunda pee.
Numvise namuhondagura rwose. Ese ubu ko turi mu ntambara barumva iki ari igihe cyo gukunda koko? Oya rwose nta mwanya wabyo, ahubwo nitugera mu majyepfo, byose birangiye nzabacika nigumanire na Elisa. Ariko se?
Noella: ese ko wiyemeje kumbwiza ukuri, nkubaze. Franck ni muzima?
Adam: Franck ntabwo ari muzima. Namurashe mu mutwe, ntabwo iryo sasu yarirokoka ndabizi neza. Gusa ni we, iyo atantera icyuma simba namurwanyije rwose.
Nariruhukije, nubwo yego nta muntu wari ukwiye gupfa ariko nanone ntawe uzambangamira jyewe na Elisa. Ariko nakomeje kwibaza ku magambo Adam ambwiye. Kuri Maxime narumiwe. Kuri Sacha numva mbuze icyo ndenzaho.
Adam: ngaho mfasha ngende ndyame ahantu heza, mu ntebe ndumva ndi kuvunika
Naramufashije tuzamuka escaliers mufashe, tunyuze kuri Sacha koko mbona aturebye ikijisho. Bya bintu ubanza koko ari ukuri we. Ese ubu koko jyewe mfite gahunda yo gukundana? Urugamba rutararangira koko?
Twamaze kuryamisha Adam nuko Sacha arampamagara. Twagiye ku ruhande ngo amvugishe
Sacha: none se yakubwiye iki?
Noella: nta kidasanzwe uretse kunsaba imbabazi, no kumbwira ibyo mwari mwarampishe
Sacha: yanakubwiye ko twagize intego se?
Noella: intego? Imeze gute se?
Sacha: twavuze ko uzakundana nawe azaba atsinzwe akagomba guha undi ibihumbi 400. Rero ndabona rwose cash ziri kwibara ziva kuri umwe zijya ku wundi
Noella: ngo iki? Ariko ubanza mwarasaze? Ntabwo urukundo barukiniraho betting. Urukundo ni amarangamutima kandi amarangamutima ya nyayo. Ariko mwasaze ryari mwese? Nyuma yo kumpisha aho Maxime ari mwageretseho kunkiniraho urusimbi?
Nashatse guhita nsohoka, amfata ukuboko
Sacha: umva Noella, ntabwo ubyumvise neza. Ntitwavuze uwo uzakunda wowe, twavuze uwo muzakundana kandi by’ukuri. Rero, nako reka nceceke
Nabonye abuze icyo avuga. Ese koko arankunda by’ukuri?
Noella: none iki?
Sacha: none ndabona intego ya Adam ayigezeho. Yandushije ubwenge nkagirango ni we uri gutsindwa none ndabona imikino ye yarangushijemo. Ubwo nabonaga musohokanye muri douche umutima wenze kunsohokamo. Igihe yavugaga ko ari bujye mu ikipe yawe numvise namukuramo iyo kotsa. Mu kanya mbabonye muzamuka umufashe mu mayunguyungu numva nanjye namutera ikindi cyuma. Sinzi uko babivuga ariko, ndatsinzwe.
Numvise nahita nseka. Gusa uburyo yabivugagamo, nabonaga koko atuje kandi akomeje. Ese kuki namwima amahirwe? Ku bwanjye yakoze byinshi ndetse yafatanyije n’abandi kuntabara no gutabara Elisa.
Nta kindi namubwiye, nahise muhobera musoma ku munwa mpita nisohokera. Niba azi ubwenge ubwo azi icyo bivuze.
Wowe umaze gusoma ibi
Sinzi aho ndi buhere nandika. Ubusanzwe sinkunda kwandika ariko ibyambayeho byose byatumye nandika. Nako nkubwije ukuri, iki ni igitekerezo cya Adam na Sacha. Ni bo bambwiye kwandika rwose. Reka nkubwire ibindi rero utari wakamenya.
Ubu hashize amezi abiri turi kuba mu majyepfo. Jyewe na nde? Urabyumva ni jyewe na Sacha. Ibihumbi 400 yarabitanze abantu bose bahari rwose. Gusa inzu turimo nanone Adam yarayitwihereye, mbese babana nk’abavandimwe sinzi uko nabisobanura. Baranshekeje ngo iyo umwe agurije undi miliyoni wenda imwe, wawundi akamuguza eshatu ntibimubuza ko iyo itariki bavuganye igeze ayamwishyuza kandi ari we umurimo menshi. Kuri bo deal ni deal, biransetsa.
Ibyumweru bike tuvuye mu mugi, ibindi bihugu byinjiye mu ntambara yaberaga iwacu bishaka kumenya ukuri kuri byose. Intambara yaje guhosha, leta irahindurwa ariko intambara yahitanye amagana y’abasivili.
Tumaze igihe gito mu majyepfo, ni bwo Shark yatubwiye ko yari agifite ya CD yindi ya Nathalia twari tutarafunguye. Yayihaye abayobozi bashya bariho, nuko bayifunguye baje kumenya ukuri kuri ya virusi. Byari biteye ubwoba kurenza uko twabikekaga.
Abafaransa bafatanyije n’abarusiya, bateraga ya virusi mu macupa y’amazi yo kunywa ubundi akoherezwa hose ku isi. Babanje kubihakana ariko ubwo hapimwaga amazi yari ataranyowe koko hasanzwemo ya virusi. Nibwo nahise nibuka neza icyatumye nari ntarandura kuko sinajyaga nywa amazi yo mu macupa. Ahubwo turi kwa Franck nibwo Maxime yayanzaniye ndayanywa. Niho nanduriye nanjye ngacyeka ko ari virusi yari mu nzu iwacu. Mbega jyewe.
Leta za France na Russia zibajijwe icyazibiteye zavuze ko ngo abantu bari bamaze kuba benshi kandi abagore bari bamaze kugira ijambo cyane bagashaka kubagabanya hakazakura abo bazabasha gutegeka uko bashaka. Abari bayoboye izo Leta barafashwe bose barafungwa n’inkiko mpuzamahanga, bamwe bashakaga kubakatira urwo gupfa ariko hanzurwa ko babakatira igifungo cya burundu, ibigo byitwaga Heaven ku isi yose bihita bihindurwamo amavuriro n’ibigo by’ubushakashatsi.
Iwacu na ho Leta yarahinduwe hashyirwaho abayobozi bashya ndetse batangira gushyira ingufu mu bushakashatsi.
Nibwo nongeye guhura na Alex maze dufatanya gutubura urukingo ruhagije rukwirakwizwa mu isi yose, ubuzima buragaruka, abari bakiri bazima babasha kongera kubaho mu mutuzo.
Ubu mushiki wa Maxime na we yamusanze muri Kenya nyuma yo gukingirwa. Tuvugana kuri telefoni gusa, Hydra afuha kubi niyo mvugishije umugabo we ahita anyita akana, ashaka kunyumvisha ahari yuko ntacyo navuga ku mugabo we. Aranyica cyane.
Ubu Elisa turabana mu majyepfo, twanamwandikishije mu ishuri yaratangiye. Jyewe ubu ndi muri association twise Chloe tuyitiriye umwana wa Alex, ikaba ishinzwe gukwirakwiza inkingo. Ni byo mbyukiramo, ngataha bwije.
Sacha? We rwose ntumugore ariturije aba ari kwikinira video games ubundi bwakira akajya muri betting. Naramwakiriye, ni ko yimereye gusa, anakora porogaramu za mudasobwa akazigurisha kandi ni umuhanga cyane abantu bose baba baza kumureba.
Yemwe ahubwo ndumva ampamagaye, reka ndekere nitabe. Uyu munsi dufite abashyitsi. Elisa yagize anniversaire, rero twatumiye Cyrille wiyitaga Crash, dutumira Samuel wiyitaga Shark, ndetse na Adam araba ahari, yarakize ni muryerye ubu Boite ye iratwika noneho hagakongoka, kuko yarayivuguruye.
Sinari nzi ko nanjye nagira icyo marira abandi, ariko nejejwe nuko amahoro ariho ubu, nayagizemo uruhare.
Noella
None se mvuge ngo irarangiye mwebwe ntimwabibonye? Mwarakoze gukurikira iyi nkuru-mpimbano ariko irimo amasomo ahagije.
USHAKA GUTERA INKUNGA UBWANDITSI BWANGE, WAKORESHA IYI NIMERO +250780847170