*
Sinigeze nigora ngo ndasuhuza Sacha. Akinjira nahise niruka nzamuka ngana mu cyumba nari ndimo
Nabaye ngifunga urugi nicara hasi. Nananiwe kwihagararaho nuko ndarira amarira menshi arashoka.
Ubwonko bwatangiye kunyibutsa ibihe byiza nagiranye na Maxime
Umunsi twararanye, dufatanye ibiganza
Umunsi yandwanyeho ngo ntapfa akiruka ajya gushaka urushinge ngo nitere umuti.
Narize mboroga, nivuruguta hasi numva ntacyo nkimaze ku isi. Ubundi kuki? Kuki ari we wapfuye koko? Nabuze benshi none n’uwo nari maze kumenyana na we, aragiye koko?
Nasabaga Imana ngo bibe ari inzozi cyangwa ngo impe ubushobozi bwo gusubiza ibihe inyuma. Narongeraga ngatekereza kuri Elisa biciye Maxime imbere ye, akicwa na nyirarume wahise anamujyana. Uyu mwana na we sinkimubonye, ngiye gusubira ku kanjye, mbe jyenyine.
Ako kanya umuntu yakinguye yinjira mu cyumba, yari Sacha
Noella: sinshaka kuvuga
Sacha: Noella, ni ibiki ariko?
Noella: ese wampaye amahoro?
Nabivugaga ndi kurira. Yaranyegereye atuje nuko anyicara iruhande
Sacha: ahari ntushaka kuvuga ariko jyewe ndabishaka. Kandi ndabona Adam ntacyo yamfasha, wanyemerera tukavugana?
Naramurebye mbona na we amarira ari gutemba mu maso ye. Ubu se we kandi ararizwa n’iki koko?
Sacha: ndabizi sinajyaga mbigaragaza ariko… Maxime yari nka murumuna wanjye kuko twakuriye hamwe. Nubwo mu minsi ishize twavuganye nabi ariko.. ni umuvandimwe
Noella: sinari nzi ko umuha agaciro bigeze aho
Sacha: wenda kumuha agaciro ni ijambo riremereye. Ndabizi yari ikinyamafuti ariko yari umuntu uzi gusabana, kandi ni ukuri ntabwo yari umuntu mubi. Yashakaga kukurinda. Najyaga ndeba ukuntu akureba, indoro yakurebaga. Nabonaga uko afuha iyo wavugishaga abandi bantu…
Noella: ushaka kumvikanisha iki Sacha? Windakaza ndagusabye. Ese ukeka ko jyewe ntababaye? Ushaka kunyibutsa ko umusore wankundaga, yapfuye? Hanyuma?
Sacha: oya si ibyo nashakaga kuvuga ariko…
Noella: umva mpa amahoro ndumva naniwe. Nshaka kuba ndi jyenyine nkitekerezaho rwose mpa amahoro.
Yashatse kumfata ku rutugu ndamusunika, amva iruhande
Noella: Sacha, sohoka cyangwa nsohoke
Yubitse umutwe nuko arasohoka arongera afunga urugi buhoro. Nanjye nahise ninjira mu buriri ntuje ndaryama
Numvaga ubuzima ntacyo bukimariye. Mu gihe gito cyane mbuze abantu babiri bafite agaciro imbere yanjye.
Yego Elisa we aracyari muzima ariko se nzongera kumubona ubu koko? Franck ubu ndabizi yamaze kwambuka umupaka rwose yaragiye. Rero ndabona ndi jyenyine, njyenyine iteka kandi. Reka mbyimenyereze
Kugirango ntakomeza gutekereza cyane nafashe umwanzuro wo gushaka ibitotsi, nuko kubera umunaniro biratinda ariko biraza
Ubu hashize iminsi ibiri ntasohoka mu cyumba. Uretse amazi ngerageza kunywa, nta kintu ndarya. Nafashwe na depression sinabihakana rwose. Bagerageje uko bashoboye ngo mvuge, ngo ndye ariko narabananiye
Ntawe ngishaka kuvugisha ndetse nta muntu wundi nshaka ko anyinjirira mu buzima. Gusa ubanza ari ibyiyumviro gusa
Ariko nanone numvaga ntangiye kwinukira. Iminsi ibiri ntabyuka, nyine birumvikana ntabwo nakarabaga, none ibyuya, amarira yanyumiyeho, byose byanteye kumva nkabije.
Naregutse nuko ndabyuka ngo ndebe ko najya koga. Gusa icyanteye umujinya, ni uko douche iri mu nzu yo hasi.
Namanutse escaliers imwe ku yindi buhoro buhoro kuko nta kabaraga na gacye nari mfite muri jye.
Ubwo nageraga muri salon, nta tara ryakaga, urumuri ruke rwinjiraga rwari urwa screen ya TV. Ku ntebe hari hicaye umuntu ari kureba amakuru, gusa sinamenye ngo ni nde hagati ya Adam na Sacha. Nizere ko atambonye cyangwa atumvise imirindi yanjye.
Sinabitinzeho nahise nkingura douche ninjiramo, ngize amahirwe nsanga harimo baignoire. Nahise nuzuzamo amazi ashyushye n’isabune bikora urufuro nuko ndiyambura ninjiramo ndicara, mfunga amaso
Amazi nari nayujuje cyane ku buryo nicayemo hakagira ayameneka ariko sinabyitaho. Kubera urufuro rwari rwuzuye, ntiwari kumbona uretse umutwe gusa wagaragaraga.
Ako kanya ariko numva urugi rwa douche rurafungutse. Nahise manuka mu mazi neza nsigaza amazuru amaso ndayafunga. Yari Adam winjiye atanakomanze. Ntiyigeze anansaba imbabazi ahubwo yahise afunga urugi
Nazamuye umutwe buhoro
Noella: ese bite byawe? Ntubona ko ndi koga?
Yaranyihoreye ahubwo atangira gukuramo umupira. Uyu se kandi afashwe ate mwa bantu mwe? Yarimo areba mu kirere ubona ameze nk’aho adahari. Yahagaze imbere yanjye yambaye ubusa hejuru, nuko mbona atangiye gufungura ipantalo. Nizere ko adashaka ariko kumfata ku ngufu
Noella: Adam ushaka kugera ku ki?
Yaranyihoreye nuko mu kanya gato aba akuyemo ipantalo, imbere yanjye. Yambara ubusa hose buri buri
Nahise mfunga amaso ntegereje ibigiye gukurikiraho nuko numva na we yinjiye mu mazi
Adam: nshaka kukuvugisha, kandi ndacyeka uri bunyumve noneho
Noella: urakomeje se? ubundi ugamije iki
Navugaga byose ngihumirije
Yariruhukije nuko arambura amguru ye kugera ubwo ibirenge bye bikoze ku byanjye. Nahise nsesa urumeza
Nuko, nibwiye ko yamaze kwinjira mu mazi wese kandi urufuro rumaze kumuhisha nafunguye amaso. Gusa indoro ye wabonaga koko iri kure, ameze nk’udahari
Adam: ntabwo ukwiye gukomeza kwigira utyo
Noella: iki se?
Adam: ntabwo kuguma mu buriri urira bikwiye. Ese ukeka ko ari byo yifuzaga igihe akwitangira?
Noella: none uzi ute ibyo yifuzaga?
Yahise akubita ku rugara rwa baignoire, umutima uransimbuka.
Adam: umva wishaka kundakaza, kuko uwapfuye muzi kuva kera kukurusha, ni jye nakabaye ndi kurira kukurenza. Rero rekera aho.
Sinzi icyo narenzaho. Nabonaga ameze nk’uwagize depression na we. Narongeye nibaza, urufuro ruramutse rushizeho, ndi muri baignoire n’umugabo twese twambaye ubusa uko byagenda. Nahise ndekura umusuzi ndabizi urahita wongera urufuro. Adam yahise aseka
Noella: Adam mu kuri ushaka kugera ku ki?
Adam: nshaka kugutesha umutwe, nshaka kukwereka ko ubuzima budahagaze ngo ni uko umuntu yapfuye. Uracyari muto, hari byinshi imbere yawe. Ese wibuka ko urugamba watangiye utararusoza? Noela abantu ku mbuga nkoranyambaga barakwemera nawe uri aho wifungiranye mu cyumba, wanze no kurya? Noella, ntabwo ubuzima buhagaze. Iyo depression rwose ntaho yakugeza pee
Noella: none se depression uyiziho iki wowe?
Yabanje kundeba, yishima mu mutwe nuko andeba mu maso
Adam: ubwo mama yapfaga nanjye nabaye nk’uko umeze ubu nako ubanza byari binarenze ibi byawe kuko nari nkiri muto. Noneho kuko nari nzi ko papa ari we wamwishe. Ariko nabyikuyemo vuba, guhera uwo munsi sinongeye kurira, sinkirira, nishimira ubuzima, nishimira ko jyewe nkiriho, kandi ubu ndiho rwose neza.
Nariruhukije
Noella: jyewe ntabwo bishoboka ko ndyoherwa n’ubuzima
Adam: ubishaka nakwigisha nyamara, ukamenya ko ubuzima buryoshye
Noella: koko se? gute ubwo ra?
Yahise yeguka buhoro, afata ku mpande za baignoire nuko isura ye ayegereza iyanjye. Numvise ikimeze nka rukuruzi kimunkururiraho nuko umutima wanjye utangira gutera udihagura. Numvaga guhumeka bitangiye kuba insigane. Iminwa ye yegereye iyanjye cyane nuko…
*Adam se ni uko avura depression? Gusa ubwo Noella abashije kuganira, twizere ko bagiye gukomeza urugamba. Agace ka 45 ntuzagacikwe