ADAM
Nari maze kuvugana na Noella ariko ntabwo numvaga neza akajambo arangirijeho. Numvaga akantu arengejeho rwose atari keza na gato pee. Kumbaza ngo :Ubundi ugira ubwenge?
Njyewe mba mbona ubwenge mbufite nyamara. None se ubundi ni iki kibi nkora hano? Ngo ni uko bitemewe gusa? Abakobwa bicuruza hano ntawe ubafata ku ngufu ndetse bafashwe neza. Ibyo bakora ni uburenganzira ni amahitamo yabo. Ikindi sinigeze mbazana ku ngufu ni bo bizanye. Naho urumogi se n’inzoga hari uwo tubiha ku ngufu si bo babyisabira? Ndacuruza kandi nkora uko nshoboye umukiriya uje akabona igicuruzwa aje ashaka.
Nikomereje kwinyungutira bombo, numva uburyohe bwayo ku rurimi. Ubwo mugiye kunseka ngo umuntu nkanjye ntiyakabaye arya bombo yo ku gati? None se abazikoze bigeze bandikaho ngo zigenewe abantu aba n’aba? Ko ari aho muhera. Jyewe na porici ndirira. Icyo ntarya ni cerelac kuko yo yanditseho ngo ni infant formula naho ikintu cyose kitanditseho ko kigenewe abana rwose ntawambuza kukirya cyangwa kugikoresha.
Gusa nakomeje kwibaza. Kuki uriya mukobwa akomeje kumbera isereri mu mutwe? Ntaramumenya nakoraga icyo nshaka nkagikora uko nshaka none ngiye kujya nkora kintu nabanje kwibaza kabiri
Nkiri kwibaza ibyo numvise umuntu akomanze. Yari Sacha.
Nari nibagiwe ko ari bube ari kumwe nanjye. Naramukinguriye ntiyigora ambaza ibyo navuganye na Noella. Kuba azi ko ari ahantu arindiwe birahagije buriya. Gusa nubwo atabimbajije namuhaye incamake y’ikiganiro nagiranye na Noella. Gusa sinamubwiye ko twarangije dushwanye
Sacha: OK. Ariko kugera ubu sindiyumvisha agakino Hydra ari gukina. Atangiye kuntera muzunga rwose
Adam: erega amaze kumenya ko hari undi mugore winjiye mu matware ye, buriya haba harimo akantu ko gufureka
Sacha: nawe wikabya. Ndakeka atari uko bimeze rwose.
Adam: nawe urabibona. Noella ni mwiza ntaho ahuriye na Hydra. Rero buriya ari kumva yarekura iriya video bashaka agakobwa bakakavumbura. Wowe abagore bamwe ntubazi
Ubanza narengereye kuko Sacha yahise andeba ukuntu, akoma mu mashyi arimyoza.
Sacha: najyaga nkeka ko Noella ntacyo akubwiye none ndumva nawe ubizi ko ari mwiza.
Nikije umutima. Ubanza byamucanze uyu na we
Adam: kuvuga ko ari mwiza ntibivuze ko namukunze ariko. Humura sinzakurya gapapu mwana
Yahise ankomanga ku rutugu nuko turasohoka twerekeza mu cyumba cy’inama. Nagendaga ariko ntekereza Noella, kumukura mu bitekerezo byanjye numvaga byananiye. Gusa sinari nzi ikiri kubitera rwose, ariko uko byamera kose kirahari. Ubwo twageraga mu cyumba cy’inama, twakubitanye na Crash ubona ariko ameze nk’ufite ubwoba
Crash: umva Zero, dufite ikibazo
Adam: ikibazo? Ko ufite ubwoba nk’uwahuye n’umuzimu se
Yabanje gutuza gato
Crash: nagerageje kumubuza ariko yanga kunyumva, ni ukuri mumbabarire
Ako kanya Sacha yahise acika intege ndeba, yicara hasi. Nibwo nanjye ubwonko bwanjye bwafungutse. Hydra se yarekuye ya video mwa bantu mwe? Oya weee.
Nahise nkomeza nuko ngeze kuri mudasobwa nsanga Hydra yamaze kuyishyira kuri internet.
Adam: ese wafashwe n’ibiki kandi wowe?
Hydra: ntabwo twari gutegereza imyaka n’imyaniko ariko ngo ni ukubera kariya kana. Abantu bagomba kumenya ukuri
Numvise nahita muniga neza neza. Nahise mwegera ndamufata ndamurebaaaa
Adam: aha ni jye mfata umwanzuro si wowe uwufata. Uranyumva neza wa njiji we? Unteye umujinya cyakora ndakwanga pee
Hydra: nyamara ubushize mu biro byawe nabonaga wankunze,
Maxime na we yahise yinjira
Maxime: ngo bigenze bite?
Bose bahise bandeba nkaho hari ikintu kibi nkoze. Uyu muswa se ko yibarishwa nk’aho atazi ibyabaye? Ndabizi neza Maxime na Hydra hari agakino bari gukina ariko baribeshya ntabwo bazatsinda rwose. Sacha yahise andeba
Sacha: amazi yarenze inkombe, video yageze ahantu hose rwose. Noella agiye guhura n’ibibazo. Ngiye kujya kumushaka.
Yabivuze ahita afata agakapu ngo asohoke
Adam: ntawe uva hano aka kanya, ahubwo dukurikize gahunda
Abantu bahise bose basakabaka, buri wese avuga ibye undi akavuga uko abyumva gutyo gutyo. Hydra yakomezaga kwisobanura yihagararaho ariko byari amafuti, Maxime na we w’ikirumirahabiri agakomeza amushyigikira. Numvaga nanjye mu mutwe byicanze kandi ubu ni igihe cyo gukora vuba bishoboka, kuko nidutinda gato ibintu biraba bibi kuri Noella rwose. Ngomba gutekereza vuba kandi nkayobora aba bantu buri wese akamenya icyo agomba gukora ndetse akagikora vuba
Adam: sasa rero munyumve neza buri wese amenye icyo ashinzwe. Crash hita utegura gahunda yo gukupa umuriro hanyuma Shark wowe shaka uko umenyesha Alex na Noella uko byifashe. Uhite kandi utegeka ba basore bacu guhagarara imbere ya HEAVEN bitwaje intwaro. Gahunda yose nubwo itunguranye ariko igomba gukorwa uko twabiteguye.
Nitegereje Hydra nkumva namukuramo iyo kotsa rwose.
Adam: hanyuma Sacha nuramuka ugiye turajyana. Nshaka kuba ari jye wifungurira imiryango ya Heaven nkinjiramo nemye rwose
Sacha: umva Zero wowe ntabwo…
Adam: humura mwana, rimwe na rimwe biba ngombwa gukora nk’uwikorera.
Nashakaga nanjye kugira icyo nkora gifatika atari ugukoresha mudasobwa gusa kuko Shark na Crash barabishoboye. Dore n’ubundi hagiye gushira umwaka ntasohoka hano. Ikindi ndabizi neza ko ubu Sacha yamaze guta umutwe kandi kumubuza kugenda byo ntabwo bishoboka. Igishoboka ahubwo ni ukumuherekeza kugirango mutere ingabo mu bitugu ndetse murinde.
Nakubise igitugu Maxime dusohoka jye na Sacha tubanza kujya gushaka ibyo turi bukenere byose. Ubu ni urugamba twinjiyemo kandi ngomba kurutsinda uko byamera kose.
Sacha: birashekeje ukuntu nyuma y’igihe kini twongeye gusubirana kuri terrain.
Adam: wavuze se ahubwo ko wari ubikumbuye ibihe nk’ibi.
Yaramwenyuye nuko ateramo ingofero nanjye ndayambara ubundi dusohoka muri Boite.
Adam: umva ubu nta mwanya wo gupfa ubusa, tugomba kujya gucyura Noella na karumuna ke
Sacha: niko bimeze ariko ni jye ndi bugutware.
Twahise dutsimbura, ubu urugamba rugiye guhinda.
Mbega Hydra. Ese ubu abikoze ngo bigende bite? Kurwanira umuntu ubanza biba bitoroshye. Hagati aho urugamba rugiye gutangira. Ese bararuvamo amahoro? Agace ka 42 ntugacikwe
Ikigaragara nuko Hydra abitewe no gufuha. Naho Maxime we akomeje kunshanga nayobewe nuruhande namushyiramope niba akunda Noella cg Hydra biranshanze🤔 ubuse Noella naka Elisa barahava amahorora? Ndabona sasa inkuru igeze aho iryoshye ntaguhumbyape😂
Harahiye Koko!!!!!!!!!!!