IJURU MU MUGORE EPISODE 40

NOELLA

Iminsi ibiri irihiritse ntangiye gukorera Heaven. Ngerageza uko nshoboye kose kudahura n’abantu benshi ndetse abo tumaze kuvugana ni mbarwa. Gusa sindongera kubona Elisa kuva wa munsi, none ndumva ntangiye guhangayika pee. Gusa ndumva mbifitiye umuti: uyu munsi ni konji, rero ndi bugerageze musure. Alex nawe ubu ikintu yitayeho kuruta ibindi ni ugukora urukingo rwa virusi.
Ni umuhanga cyane, kuko yarukoze mu buryo butandukanye ndetse na za concentration zitandukanye, agendeye ku myaka y’abazaruterwa ndetse n’ibiro byabo. Gusa nyine simba nzi neza iby’abaganga ariko apfa kuba ari gukora ibizatabara abagore n’abakobwa, ibisigaye ni ubuhanga bwe jyewe kuri ibyo ndi isugi rwose.

Natuyemo itaburiya yanjye nzirika imisatsi ubundi ngana aho Elisa arara. Nagendaga buhoro rwose nitonze. Alex ari gukora urukingo, karumuna kanjye na ko kameze neza. Urumva yuko nta mpamvu
Ninjiyemo nuko mbwira ubarera ko hari ibizami ngiye kumukorera
Ubwo twinjiraga mu kindi cyumba kitabamo za camera naramuhobeye cyane nkumva sinshaka kumurekura. Numvaga ako kanya nahita mutorokana tukigendera ariko ndabizi neza ko bidashoboka kandi ntabibasha jyenyine. Ndabona igikwiriye ari ugusaba ba bahungu bakazakupa umuriro ubundi ngasohoka hano. Ni wo muti rukumbi ushoboka.

Nkiri kumwe na Elisa yambajije amakuru ya Maxime. Uyu na we rwose mbona ntazi ibye. Namusobanuriye nitonze ko adashobora kumubona ariko akomeza kumbwira ko ashaka kumuvugisha.
Nabonye ntakomeza kumwangira nuko tuva aho tujya mu kindi cyumba kirimo camera. Nari mbizi ko abahungu iteka baba bandeba nuko njya imbere ya camera nkoresha ibimenyetso bitandukanye, ako kanya mudasobwa iraka, hahita hafunguka aho kwandikira banahita bandika.

Ni Shark. Bigenze bite?

Nanjye nahise nandika nsubiza

Karumuna kanjye kashakaga kuvugisha Maxime

Nicaye ku ntebe nteruye Elisa, ntegereje yuko Maxime aza. Ubwo isura ye yabonekaga kuri screen ya mudasobwa, Elisa yarahindukiye arandeba, aseka yishimye. Nanjye naramusekeye. Nuko atangira kuganiriza Maxime

Maxime: inkumi bite se?

Elisa: ni byiza. Kuki utazanye na Noella kundeba se?

Maxime yabanje gutekereza akanya gato

Maxime: hari ibintu nagombaga gukorera hano nanjye, bya bindiiii, bya ba maneko.

Bakomeje kuganira, Elisa agira utugambo utamenya umubare. Yamutekerereje ibyo yambwiye byose nanjye nkibonana na we.
Bakiri kuganira nabonye umutwe wa Hydra ari iruhande rwa Maxime. Uyu se kandi we arifuza iki koko? Elisa ntabwo agomba kumenyana na we. Nanjye rwose kumureba sinzi mba numva ntazi uko bimeze.

Elisa: uwo muntu uri inyuma yawe se ni nde?

Maxime: ni…

Yabaye atararangiza gusubiza undi amuca mu ijambo

Hydra: ndi copine we

Elisa byaramutunguye, ku buryo byamusabye akanya ngo abyiyumvishe. Ntababeshye nanjye naratunguwe biranandya ahantu. Bivuze ko nagiye bagahita bafatiraho bagakundana? Nako ubanza nubundi ari ko bari basanzwe, ahubwo wenda bari baraburanye. Ese ubundi ko namaze kumukatira ndababazwa n’iki?

Noella: sawa rero, reka tugende.

Hydra: ubaye iki se akana? Urafushye se?

Nabanje gushyira Elisa hasi nuko

Noella ngo? Umbwiye gute?

Hydra: ndakubaza igituma uhise usezera aka kanya? Urafushye kuko mvuze ko ndi copine wa Maxime

Maxime nabonaga na we byamuteye ikibazo ibyo Hydra ari kuvuga, kuko yarimo abivuga amukorakora mu musatsi, amusoma ku ijosi ku buryo yamusize rouge a levre ku ijosi. Nahisemo guceceka gusa ntaragenda arongera

Hydra: sha umbabarire niba wamukundaga, nabonye umusize ndamwitorera

Numvaga namubwira ibigambo byinshi ariko ndifata ndikomeza, kuko iruhande rwanjye hari umwana w’imyaka itanu gusa, Elisa. Nari ngiye gukupa nibwo nahise mbona isura ya Sacha

Sacha: umva Noella, Adam arashaka kukuvugisha

Noella: mubwire ko nta mwanya mfite ubu

Sacha: umva mwana birihutirwa

Noella: nta kibazo. Ariko umubwire ko tuvugana ngeze kwa Alex, afite laptop. Nshaka kuvugana na Adam turi twenyine rero.

Yarikirije nuko nanjye mpita nzimya mudasobwa, nsubiza Elisa aho aba. Numvaga ndakajwe n’imyitwarire ya Hydra. Ese buriya yibonyemo iki koko? Kuba akundana na Maxime ntacyo bimbwiye kuko jyewe namaze kumwikuramo. Ariko uburyo amvugishamo ananyita akana ni byo nibaza bikanyobera
Ese bwo yaba andusha imyaka abona tugiye mu kibuga yandenza amavi cyangwa abona nshatse guhanganira na we kuri Maxime yamuntwara koko? Buriya ntiyibeshye ra? Ubanza atanzi

Nahise ngana kwa Alex nihuse. Numvaga ndi gushya mu mutima neza neza. Nibutse ko abo bantu bose nabamenye kubera Maxime, ni we wampuje na bo. Muri make ntacyo nagombaga kuvugana na bo kindi uretse ibyerekeye akazi na cyane ko bari gukora akazi, Maxime akabahemba. Nako reka mbihorere, umunsi nzava hano ntabwo nzaba nkibakeneye, nzabasezera nkomeze ubuzima bwanjye na bo bakomeze ubuzima bwabo rwose.

Nabanje kureba hirya no hino ko ntawe uri kundeba nuko ninjira kwa Alex, nkuramo itaburiya nuko mfata laptop ninjira mu buriri maze nyishyira ku bibero, nandikira Adam

Noella: ngo washakaga kumvugisha?

Adam: yego, nguhamagare?

Noella: nta kibazo

Nibwo yahise ampamagara akoresheje video call maze nditaba. Yari yambaye jumper, ingofero mu mutwe

Adam: igisamagwe bite se?

Noella: rasa ku ntego. Bimeze bite

Adam: ni ibyerekeye video. Hydra ashaka kuyishyira hanze rwose

Ariko se uriya mukobwa bite bye? Ubundi buriya aruzuye cyangwa hari akantu gato kaburaho?

Noella: ese iyo umuntu avuze oya nta kintu yumva?

Adam: ariko ubanza umwanga shahu

Noella: nawe urabibona se?

Yabanje gusoka intugu

Adam: umva, ndabizi ntabwo ibyawe bindeba ariko umubano wawe na Maxime sinzi rwose, sinywushyigikiye

Nabanje kwiruhutsa

Noella: umva nanjye ngusubize. Mfite uburenganzira bwo kumurakarira. Umusore ubeshya akanjyana ahantu hari abantu ntazi nyuma akansigana na bo ngo kuko yabonye inshuti ye ya kera…

Adam: ibyo ba ubyihoreye. Ibya video ndaza kuvugana na Hydra, tubifatire umwanzuro

Nabanje guceceka. Kuva ryari se amfitiye impuhwe ra? Ariko nanone Adam nta ribi rye

Noella: ubu nta kibazo ndumva meze neza

Yazunguje umutwe nuko akura bombo mu mufuka aratamira. Uyu na we ntaramenya ahari ko yakuze. Gusa iyo mbonye umuntu ukora ibyo ashaka, igihe ashakiye, numva agashyari kuko jyewe ntabwo mfite ubwo burenganzira.

Adam: icyakora ubanza uri intagondwa wa mukobwa we

Noella: ariko sindi nkawe Adam

Adam: none se jyewe ubona ndi intagondwa ra?

Noella: umva ntukomeze kunyitwa utyo ndagusabye

Adam: erega jyewe umenye yuko mfite business nkora. Boite.

Nahise nibuka ibyo Sacha yambwiye. Ubundi uyu mugabo nanjye uwamujomba akantu mu mutwe

Noella: Adam umenye ko ibyo ukora bitemewe n’amategeko. Ese ubwo byibuze ugira ubwenge butekereza? Wikiyemerana business itemewe, isaha n’isaha byarangira mwana

Yahise yubika umutwe, ubanza nkubise ahababaza.

Adam: ndacyeka turangije, dusubire ubutaha.

Ako kanya yahise akupa.

Nuko biba birarangiye nyine… Aho gushwana kwabo ntibigiye kubangamira gahunda yabo? Agace ka 41 ntuzagacikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *