IMANA Y’IRWANDA: reka mbacire umugani mbabambuze undi IGICE CYA MBERE


Mu binyagihumbi byinshi by’imyaka yashize hariho umubumbe umwe mu isanzure, wari umubumbe umwe utuyeho ibiremwa byari bifite umuyobozi umwe wabyo ari nawe wabiremye, gusa yari yarabiremanye ubwiza buhebuje n’ubwo ibyo biremwa byo byahoraga bifite amatsiko yo kumenya umuremyi wabyo aho we yakomotse, gusa ryari ibanga rihishe nta kinyabuzima na kimwe cyari kizi kuri iryo banga niyo mpamvu rero ibyo biremwa byatumatumanyeho byumvikana ko bigomba guhura bikaganira kuri iyo ngingo.

Ubwo rero ibyo biremwa igihe byumvikanyeho cyo guhura cyarageze byicara aho byakoreraga inama nuko umuyobozi wari ufite imbaraga wa kabiri uvuye ku wabiremye ari nawe wari uwambere mu byaremwe yahagaze imbere yabyo byose ubundi arabibwira ati:”umuremyi wacu twese Imana akomeje kuduhisha ukuri ku inkomoko ye, gusa kandi nubwo mutabizi bamwe nabamwe muri mwebwe umuremyi wa twese Imana yakabaye ataradusumbanyije bigeze hano kuburyo aturusha imbaraga akaba yaranatwimye ububasha bwo kuba natwe twarema ibindi biremwa bimeze nkatwe, bityo natwe kugira ngo bijye bituramya natwe nk’uko natwe tuyiramya, ikindi kandi nabonye yaririmo kurema ikindi kiremwa gisa nka we kandi na cyo kizajya kirema ibindi mu gihe twe ntabubasha yaduhaye bwo gusa nka we.”

Tuve kuri uru ruhande ruri mu nama, tuze ahandi kuri uwo mubumbe hari ibihu byumweru kuburyo utacishamo amaso ngo urebe ibirimo imbere muri icyo gihu.

Gusa ariko nubwo ntawacishamo amaso ngo agire icyo abona, hari harimo kumvikana mo amajwi agira ati:”Mbahaye ubuzima mwembi uko muri babiri, ni namwe kiremwa cyanyuma ndemye n’amaboko yange kandi mbahaye isura n’imimerere nk’iyange n’ubushobozi bwo kuzaturukamo ibindi biremwa bimeze nkange. ngaho rero nimuhaguruke mujyende mubeho ubuzima bwanyu kandi muzabane mukundana kugeza mugeze mugusaza kwanyu, ubuzima bwanyu muzabusigira abazabakomokaho kandi muzabatoze kubaho babana kandi bakundana!”

Ubwo rero uko iryo jwi ryakavugiragamo aho ryarekeye kuvuga ubundi na cyagihu cyari kiraho kireyuruka ubundi ahari igicu tuhabona umugabo n’umugore bahagaze aho bambaye ubusa bafatanye mu kiganza ubundi batangira kugenda bafatanye ikiganza batarekurana.

Tugarutse aho inama yaberaga rero wamuyobozi wayo yari arimo kubabwira ati:”murabona ko igihe cyacu cy’iyi nama kirimo kugenda kigana ku musozo, rero nk’uko twabyumvikanye ngirango murabizi Imana nitatubwira aho iva ntinaduhe ububasha nk’ubwayo turakora nk’ibyo tumaze kumvikana!”

Ubwo rero wamuyobozi w’inama uko yakavugaga uko hahise haza inkubi y’umuyaga idasanzwe , nuko iyo nkubi itangira gutera imikungugu ibyo biremwa, ubundi umuyaga mwinshi werecyeza ahari cyakiremwa cyari kiyoboye inama imbaraga zawo ziragikubita kisanga hasi ahari ibindi biremwa ndetse cyagihu cy’umweru gihita kiza imbere yibyo biremwa byose, wamuyaga uhita utuza n’imikungugu yari yazamutse isubira ku butaka.
.
HACIYEHO IMYAKA IBIHUMBI IJANA NA CUMI N’INE IBYO TWAVUGAGA HEJURU BIBAYE
.
Dutangirire ahantu hamwe hameze nk’umugi kuko uharebeye kure urabona utuzu twinshi cyane turi ku murongo gusa twubakishije ibyatsi kuva hasi kugeza ku isakaro.
Ubwo rero bisa nk’aho akazuba aribwo kakirasa kuko hari abakobwa beza cyane muri ako gaturage bambaye impu zikinze ku myanya yabo yose ndangagitsina bafite imyeyo barimo gukubura mbese kuburyo aho hantu n’ubwo hari inzu zibyatsi ariko hari ahantu hafite isuku idasanzwe.

Muri icyo giturage rero reka tujye mu rugo rumwe hari umukobwa mwiza cyane wari urimo gukubura, gusa ariko yakuburaga anarimo kuririmba indirimbo igira iti:” Mana yange , muremyi wange nkunda dore ndi imbere yawe nkushima urukundo nimpuhwe zawe bihora binzengurutse bigatuma mporana akanyamuneza kuburyo u Rwanda rwose rumpanga amaso rwifuza kubona inseko y’umugore wawe umwe rukumbi wahisemo mu bihumbi by’abandi bari beza i Rwanda!’’

Uko yaririmbaga rero munzu y’iwabo mo imbere hari harimo umugabo n’umugore bicaye ku buriri bwari busasheho ishinge n’umukenke, nuko umugabo aba abwiye umugore we ati:” umukobwa wacu amaze gukura ijwi rye iyo aririmba ryumvikanira mu mitima yabantu bose batuye muri aka gace, kandi ibyo abahanuzi bamuvuzeho bisa nk’aho bitazaba baratubeshye byaba byiza tumushyingiye hato atazahera ku ishyiga!’’

Umugore aramusubiza ati:” oya tube twihanganye umukobwa wacu ntabwo arakura twihangane dutegereze ikindi gihe, gusa bariya bahanuzi bavuze bwose bwarasohoye ubusigaye ni ubuvuga ku mukobwa utagira ababyeyi kandi utarabyawe mu buryo kamere!”

Umugabo:’’ese Uwijuru waba waramubwiye iryo banga ry’uko atavutse kuburyo kamere ari nawe ushobora kuba yaravuzwe n’abahanuzi?”

Umugore:”oya nari kubimubwira gute koko ko ari ibanga tugomba guhamana mu mitima kugira ngo tumurinde kuba umwana w’ishyari? uziko bimenyekanye yakwicwa? ubundi kuki umbajije ikibazo nk’icyo koko uracyeka hari ikintu yaba azi?”

Umugabo asubiza umugore we ati:” none se ntiwumvaga indirimbo yari arimo kuririmba?”

Umugore ati:”uriya mwana wange iyo aririmba hari igihe ntwarwa n’injyana n’ukuntu ijwi rye riranguruye sinshobore kumva amagambo yaririmbye!”

Ku rundi ruhande rero muri icyo giturage no mu rundi rugo hari umusore wabyutse afata uruho adaha amazi mu kibindi ubundi akaraba mu maso.

Arangije gukaraba hari undi muntu w’umukecuru gusa bigaragara ko adashaje cyane wahise asohoka afite inkongoro yuzuye amata ahereza uwo musore arangije aramubwira ati:”Gashyenda mwana wange gotomera ayo mata utagenda utishe umwaku.”

Nuko uwo musore witwa Gashyenda aramusubiza ati:” Urakoze Nyogoku, aya mata si ankicira umwaku gusa ahubwo ni n’umuti winzara kuko ejo nari nguye mu ry’Imana, nuko Imana ikinga akaboko nagiye gushyika hano ngaruka nandara ntakibasha gushingura ikirenge hasi kandi ndi umusore!”

Nyirakuru wa Gashyenda ahita amubwira ati:”mwana wa, koko waratinyutse ujya guhigira muri ririya shyamba ry’ibumana kandi uzi ko ari ikizira?”

Gashyenda ati:”Nyogoku, humura pe, ibyo muri ririya shyamba ni ibanga hatazagira umuntu umenya ko njya njyaguhigirayo, kuko umwami wacu yahita ankuraho umutwe biramutse bimugezeho akabimenya ko natinyutse guhangara ishyamba ry’indahangarwa ryananiye abahigi rikaba ritunze ngewe!”

Nyogokuru wa Gashyenda ahita amubaza ati:”none se mwana wa ubundi kuki ujyayo kandi uziko ari ikizira, wambabariye ko ubizi ko ari wowe mfite ntuzasubireyo hato hatazagira uwagufatirayo bakaguca umutwe ko nange nahita niyahura ndetse ko n’umuryango wacu waba usibanganye cyane ko ubizi ko utarashaka umugore ngo abe yakubyarira akana kazadusigarira muri iyi si.”

Gashyenda asubiza nyirakuru ati:”ese ntabwo wibuka nkitangira guhiga ko buri gihe natahiraga aho? Rero bwambere ncyura umuhigo, nawucyuye kubera ko nagiye muri ririya shyamba nise iry’amahirwe kuri ngewe kuko buriya hari igihe njya guhiga ahatariho bikagera nimugoroba ntamuhigo ndafata cyangwa se kubw’amahirwe nanafata abafite amaboko bakanyambura umuhigo wange, nabona byanze nkajya muri ririya shyamba ngo ntataha imbokoboko.”

Ubwo rero yamaze kubwira gutyo Nyirakuru ubundi ahita akubita ikivugirizo imbwa nyinshi cyane ziba zije ziruka zifungira amaferi imbere ye ubundi nyirakuru ahita yihina mu nzu azana umuheto n’imyambi ubundi aramuhereza, agiye kugenda nyirakuru yongera kwihina mu nzu asohokana imvumba na yo aramuhereza arangije aramubwira ati:”mwana wa aho nagushyiriyemo ibijumba nuza kugwa isari ufungure iyi mvumba ubundi ufungure gusa wirinde cyane kandi imana iri bukugende imbere ndabyizeye!”

Ubwo rero Gashyenda yahise afata inzira aragenda yerecyeza aho yahigiraga.

Gusa uko yajyendaga Uwijuru na we yari afashe ikibindi mu nzu iwabo afata n’ingata arangije arasohoka ageze hanze arakikorera yerekeza ku iriba gusa mu nzira yagendaga aririmba yandirimbo ye igira iti:”Mana yange , muremyi wange nkunda dore ndi imbere yawe nkushima urukundo n’impuhwe zawe bihora binzengurutse bigatuma mporana akamwenyu ku buryo u Rwanda rwose rumpanga amaso rwifuza kubona inseko y’umugore wawe umwe rukumbi wahisemo mu bihumbi by’abandi bari beza!’’

Ubwo rero uko yagendaga yageze aho agera ku iriba aravoma ari nako arimo kuririmba, mu gihe Gashyenda na we aho yari ari arimo guhiga yumvaga ijwi riririmba gusa yareba akabura uw’urimo kuririmba aho aherereye dore ko ishyamba ryari rinini cyane kandi ry’ibiti byiza binini byakimeza kandi by’inganzamarumbo!

Na ho aho Uwijuru yari arimo kuvomera yamaze kuvoma atereka ikibindi imusozi arangije ajya mu mazi kwiyuhagira,
Uko yiyuhagira rero hari abasore bari bihishe mu biti aho barimo kumurunguruka gusa uko yari mu mazi yari yahambuye imisatsi ye kuburyo yatanderaga mumugongo inaciye ku ntugu ze zombi igahisha amabere ye ikindi gice cye cyo hasi kirengewe n’amazi.

Ubwo rero abo basore bamurungurukiraga mu giti barabwiranye bati:” uriya mukobwa reka tumurongore twembi!”

Abandi barabyanga dore ko abo basore bari batanu , rero ababyangaga baravugaga bati:”murabizi ko turamutse tumenyekanye ko twamusambanyije umwami yaduca imitwe kubera ishyano twaba tuzanye mu Rwanda.”

Rero uko bajyaga impaka umwe yahise ababwira ati:” n’ubwo ntacyo twamukoraho byibura nimureke tumukorereho urugomo!”

Ubwo rero bamanutse mu biti ubundi baba bafashe inkanda ye barayifata ubundi barayihisha kuko bari baje banyonyomba kandi kubera Uwijuru yari yan’ibiye mu mazi ntiyigeze ababona, ahubwo yababonye ari uko yuburutse mu mazi agiye kuvamo ngo atahe arebye ku nkombe abona abasore batanu bahagaze imbere ye ndetse bahita binjira mu mazi bamusanga mo atangira guhunga na bo bamugezaho atangira kuvuza induru.

Aho Gashyenda yari rero yumvise ijwi ry’umukobwa ririmo gutabaza ubudatuza ahita atangira kwirukanka agana aho yumvaga ijwi ririmo guturuka n’imbwa ze ziramukurikira kugeza igihe yagereye aho yumvaga ijwi ryavugiraga.

Gusa yarahageze ubundi asanga babasore bateruye Uwijuru bamukura muvmazi yambaye ubusa barimo kumukorakora ubundi ahita atangira kurwana na bo amaze kubakubita abicaza hasi aho abasaba gutanga inkanda y’umukobwa bari bahishe nuko umwe amwemera guhaguruka ajya kuyizana aho bari bayihishe ubundi barayimuha arambara ubundi bacunga Gashyenda arangaye bahita biruka imbwa zigiye kubirukankana ahita azibuza!

Uko bakirukanse rero Uwijuru yahise ajya ahari ikibindi ke agerageje kukikorera biramunanira ubundi Gashyende aragenda aragiterura akimutereka ku mutwe ubundi Uwijuru arangije kwikorera abwira Gashyende ati:”wakoze kumfasha.”

Gashyende ati:”ntampamvu yo gushimira pe kuko ibyo nakoze kwari ukwikorera nk’uko nabikorera mushiki wange ntigeze ngira!”

Uwijuru:”gushimira na byo biri mu muco gusa nitwa Uwijuru ntuye ku irembo ry’urutambiro uzajye uza kundamutsa.’’

Gashyende aramusubiza ati:”nange nitwa Gashyende gusa ejo mu mashoka y’inka tuzahurire ku iriba ryo mu ishyamba ry’Ibumana.”

Uwijuru aratungurwa cyane ubundi aramubaza ati:”ko se ntamuntu ujya winjira muri ririya shyamba urumva dufashwe byagenda gute ko baduca imitwe kandi ko njyanumva ngo ririya shyamba habamo ibintu byinshi binakanganye bituma naritinya rwose pe!”

Gashyende aramusubiza ati:” humura ririya shyamba ni nko mu rugo ntagikanganye kirimo ahubwo ninaryo nzaturamo gusa nyine reka nizere ko uzaza reka ndeke kukuvunisha.

Gashyende rero yabwiye Uwijuru uko ubundi aca bugufi akora ku mbwa imwe ye mumutwe asa nuyagaza maze ikurikira Uwijuru wari uzamutse umusozi asubira iwabo gusa yagendaga akebuka akareba aho Gashyende yarahagaze nawe amuherekeresheje amaso.

Gusa uko akomeza kuzamuka intege ze zikomeza kugenda zibura ariko kandi birangira arenze.

Mu gihe ku rundi ruhande ho babasore bari bakubiswe na Gashyende bari bicaye ahantu ku ibuga inka n’intama zabyagiye dore ko bari abashumba, ariko kandi ubitegereje mu maso urabona ko ku masura yabo hijimye mbese bari bafite uburakari budasanzwe, uko bakicaye rero umwe yabwiye abandi ati:” kariya gahungu ndakazi kitwa Gashyende byaba byiza ahokuzapfa tukiyita ibigwari tukihorereho twisubize icyubahiro katwatse noneho kakakitwaka imbere y’umukubwa!”

Undi ahita amubaza ati:”none se muvandi ubundi ko kariya gasore ari indwanyi kaba ari akahehe?cyangwa uragira ngo tuzage kwihorera ku ngabo y’ibwami?”

Wawundi aramusubiza ati:”oya uriya muhungu si uw’ibwami kuko ntiyemerewe no kuba umucakara kubera ko ari icyavumwe sinanabura kubabwira ko ari umuvumo ku gihugu cyacu.”

Undi mu bandi bashumba aramubaza ati:”ni ishyano ku gihugu cyacu kubera iki se muvandi?”

Nuko arabibwira ati:”murabizi muri abavandimwe tuvukana kuri data SEMASAKA nubwo tudahuje abamama ariko sinabura kubibabwira nabibwiwe na sogokuru ko mu gihe cyashize hari umukobwa wigize gutwara inda y’ikinyendaro nuko iwabo ntibabivuga bamuhisha mu nzu bamutegeka ko azongera gusohoka aruko umwana yavutse ndetse yanamaze kugera mu bwangavu, rero uwo mukobwa wasaga nk’aho akiri muto yaragiye aba mu nzu kugeza abyaye abyara umwana w’umuhungu uteye ubwuzu kandi wigikundiro.
Umunsi umwe rero nyiri u Rwanda umwami wacu yagiye guhiga mu ishyamba ry’Ibumana ubundi hagwa imvura idasanzwe, imyuzure iratera umwami n’ingabo ze batangira guhunga, gusa kuko hari umuvu mwinshi cyane bamwe mu ngabo ze umuvu wagiye ubatwara umwe kuri umwe kuburyo bagiye kugera hanze y’ishyamba ry’ibumana hasigaye umwami gusa abandi bose bashize gusa ageze kuri iki giturage cyo hanze y’ishyamba asanga ntamvura yahaguye ahita aca iteka ko ririya shyamba ntamuntu numwe uzongera kuryinjiramo.
Ubwo rero kuko yari ananiwe kandi umunsi uciye ikibu yashatse aho ajya kurara ubundi ajya iwabo wa wa mukobwa bahishe mu nzu yinjira atavunyishije cyane ko ingo n’abaturage n’ibindi bintu byose biba ari ibyumwami!
Amaze kwinjira rero yaratangaye amera nk’ukubiswe n’inkuba asanze umwana yicaye mu nzu arimo konsa undi mwana, ibyo bibaye rero umwami ntakindi yakoze yahise ahamagara abaturage , abatware n’abiru igitaraganya biga kuri icyo kibazo bafata umwanzuro wo kwica uwo mwana na nyina cyane ko iyo baba barabimenyeye igihe ko atwite baba baragiye kumuroha.
Ubwo rero babazamuye ku karubanda babashyize ku ngoyi umwana na nyina ndetse n’ababyeyi b’uwo mukobwa kuko bari barahishiriye ishyano mu gihugu.
Ubwo rero babagejeje ku karubanda mama w’uwo mwana bahita bamuca umutwe ndetse na sekuru, bageze ku mwana hahita habudika igicu cy’umweru havamo ijwi ritontoma nkiry’intare rivuga riti:”mwami w’u Rwanda ni ngewe waguhaye ububasha bwo kuyobora abana bange sinaguhaye ubwo kubica!”

Ubundi iryo jwi rituje igihu gihita kibura abaturage barebye babona umwami wabo ahanutse mu ntebe aho yari aganje yikubita hasi ahita atanga!………….NTUCIKWE IGICE CYA KABIRI
.
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

4 Comments on “IMANA Y’IRWANDA: reka mbacire umugani mbabambuze undi IGICE CYA MBERE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *