Mu muhango w’irahira rya Minisitiri w’intebe ndetse n’ abadepite niho Umukuru w’igihugu yatangaje ko Aya makuru yayamenyeye ku mbuga nkoranyambaga, nyamara abayobozi benshi bari babizi.
Yagize ati: : “[…] Erega ubwo namaze kubibona kuko njye ntabyo nari nzi, mfata telefoni ndabaza abantu, ngiye gusanga uwari Minisitiri w’Ubuhinzi arabizi. Uwari Minisitiri w’Ubucuruzi arabizi, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ngira ngo ntazi aho ari. Rimwe arabizi, ubundi ntabizi… Minisitiri w’Intebe wasubiyeho na we yari abizi igice, ikindi gice kinini atakizi. Ariko ubwo ni abantu bafite ibyo bibazo, guhinga, kweza, ibyo byose batanze imbaraga zabo, bakoresheje amafaranga yabo baritanze, kandi bakora ibyo tubatoreza gukora, ibyo tubasaba buri munsi.”
Amakuru y’iby’uwo muceri yatangiye kumenyekana mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama, abo bahinzi bo mu Mirenge ya Nyakabuye, Muganza na Bugarama, babwiraga itangazamakuru ko igihe cyo kongera guhinga kibasanze n’uwo bejeje wose batarawubonera isoko.Ubu abahinzi bavuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga basaruye toni zirenga ibihumbi birindwi(7000) ariko mu mezi abiri ashize batangiye gusarura bamaze kugurishaho toni ibihumbi bibiri(2000) gusa, izindi zisaga ibihumbi bitanu(5000) ziracyarunze mu mahangari no mubibuga hanze.
Perezida Paul Kagame yashenguwe cyane no kuba umuturage akoresha imbaraga ze zose ariko akaburamo inyungu Kandi hari abagakwiye ku bikemura, yagize, yagaragaje ko kuba ubuyobozi bumenya ikibazo ariko ntibugire icyo bukora ari uguca intege abaturage. Yagize ati:”Ubu ni nko kuvuga ngo ariko ubundi muzagaruka aha mutubwira kongera guhinga umuceri? Cyangwa muzagaruka aha mutubwira guhinga, ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo? Ba Minisitiri icyo bashinzwe ni iki kitari ugukemura ikibazo nk’icyo cyangwa n’ibindi bisa bityo?”
Yaboneyeho nanone gusaba inzego zishinzwe iperereza gukorana n’izindi nzego batibanda gusa ku mutekano ukumira intambara cyangwa iterabwoba ahubwo bakareba no ku bindi bibangamira umutekano wa muntu. Yagize ati: “Guperereza ntabwo ari ugushaka umwanzi ufite imbunda urasa abantu gusa, ugomba kumenya n’indwara yateye ahantu igiye kwica abaturage, inzara aho iri igiye gusonzesha abantu, ndetse ukamenya n’icyo byaba ukabishyira mu nzego z’ubuyobozi hamwe mugashakira icyo kibazo igisubizo.”
Yabwiye abayobozi bahabwa inshingano batazishoboye ko bafite uburenganzira bwo gusaba bakazikurwaho vuba batarinze bagira ibyo bangiza. Ati: “Ugize uti mushake undi, njyewe nifitiye ibindi byanjye nkora, mumpe umwanya njye kubyikorera, rwose uwo mwanya utararangiza no kubivuga twaba twaguhaye icyo ushaka. Ariko niba wafashe iyo nshingano, ugomba kuyuzuza byanze bikunze.”
Perezida Kagame yanenze kandi abayobozi bigira indakoreka, bakitwaza icyubahiro bafite bakandamiza uburenganzira bw’abaturage bashinzwe cyangwa bakabakandamiza bitwaje ububasha bafite. Kugeza naho bahitana abo bayobora. Ati: “Rwose uwo ni umuco mubi, ni umuco tuganiriye kenshi ko ugomba guhagarara ariko ndabisubiramo n’uyu munsi ugomba guhagarara. Niba ushaka no kwiyumvamo ko uremereye, ntacyo napfa nawe uramutse koko ari ko umeze, ariko wahereye ku kuzuza inshingano ufite.”
Perezida kandi yagaragaje ko nubwo hari ibyangiritse, ariko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.