IJURU MU MUGORE EPISODE 36

Nahise ako kanya mpindukira. Natunguwe no kubona isura ya Adam kuri screen ya mudasobwa ya Alex. Numvise ibinezaneza binyuzuye kumenya yuko banshyigikiye ndetse bandi inyuma. Twahise twicara aho imbere ya mudasobwa twembi nuko Alex ambwira ko agiye kundeka akanya gato nkaganira na Adam.
Noella: Adam wabigenje ute ngo ubashe kutuvugisha? Ese ubu wabasha no kubona aho murumuna wanjye aherereye?

Adam: Noella banza utuze. Dufite igihe gito cyane rwose. Umva Alex, dosiye ya Nathalia twamaze kuyikoherereza kuri mail, ibyo ukeneye byose ni ho uri bubisange

Alex: urakoze cyane mwana. Noella, tugende nta mpamvu yo gutinda hano

Nahise mpindukira ndahaguruka nkurikira Alex. Nubwo nari mfite byinshi byo kubaza Adam ariko ubu nta mwanya nari mfite wo kubimubaza. Alex na we yambwiye ko ari buhimbahimbe ibisubizo byanjye mbere yo kubitanga nimugoroba

Ubwo twasohokaga mu cyumba twarimo yambwiye ko ngomba kwinjira mu gakino noneho. Inkuru yo kumenya ko uri ingumba utabyara ntawe yashimisha. Nagombaga gusohoka aho rero ngaragaza agahinda n’akababaro nk’umuntu nyine umaze kubwirwa inkuru mbi mu buzima bwe. Nahise nanjye koko nshaka akababaro kose nabitse ndakabikura ubundi nsanga abandi bakobwa basanzweho ko badashobora kubyara ariko bari bahisemo gusaba akazi. Twari batatu, kandi ni jye nari muto muri bo. Abandi nabonaga bari mu myaka za 30 gutyo.
Ntabwo bavugaga ahubwo bakurikiraga ibyo bari kubwirwa na muganga ndetse bari bamukurikiye
Nanjye nagendaga nitegereza buri camera yose mu nzira twanyuragamo. Agahinda nari mfite ka nyako, kivangaga n’ako ndi kwishyiramo, ndakeka ko n’uzabona aya mashusho mu myaka 100 iri imbere azamenya koko ko ndi ingumba. Nagendaga numva nataye umutwe, nkagenda nzunguza umutwe. Ku ruhande rumwe numvaga umujinya kuko sinashakaga gukorera Heaven ariko nanone ku rundi ruhande nari nejejwe nuko byibuze bizatuma mbasha kwegerana na Elisa igihe kinini gishoboka
Aka kana kuva nakabona naragakunze ndetse numva ko ari karumuna kanjye ndetse ubwo nyina yambwiraga ko agashyize mu biganza byanjye nahise numva yuko ari inshingano zanjye kumwitaho no kumurinda.

Kandi kuba naravutse ndi umukobwa w’ikinege iwacu na byo biri mu byatumye numva nkuranye ubwigunge. Nibutse ukuntu numvaga ntamusiga ariko Maxime akaba ari we untwara ku ngufu. Sinzi niba umwanzuro nari nafashe wari wo cyangwa se uwa Maxime ari wo wari muzima. Gusa jyewe na Elisa nahamya ko twabayeho ubuzima bumwe bwo gukura tutari kumwe na ba data ahubwo tukarerwa na ba mama gusa
Ikindi twese twari imfubyi. Kuba ndi mukuru rero birangira mukuru we nta zindi mpaka

Urugendo rwacu rwashoreje mu kindi cyumba noneho gito ugereranyije n’icyo twarimo mbere. Cyari kirimo ibitanda bitanu gusa. Buri wese muri twe yahisemo igitanda azajya araraho nuko nihitiramo icyo mu nguni kure. Nahise nambara pyjama bari baduhaye nako ubanza ari agatanyu sinzi izina nakita nuko ndyama ngaramye nitegereza plafon yera de

Natangiye kwibuka ubuzima nanyuzemo. Ubuzima bw’umukobwa wa 19 ariko uri guhura n’ibizazane ndetse n’ibibazo bitandukanye cyane. Numvaga nkumbuye urungano, inshuti zanjye. Nibukaga igitwenge cya Sofia, cyansetsaga kurenza iyo yabaga ari kudutera urwenya. Nibukaga umusore Maria yari yararwariye indege, umusore twahuye rimwe twasohotse maze Maria agahita ava mu bye. Ni Maria ubwe wamwisabiye akanimero, ibintu numvaga jyewe ntashoboraga gukora niyo wagira ute rwose.
Nongeye kwibuka inzogera yo ku ishuri nangaga iyo yavugaga ntarinjira mu ishuri ngakunda iyo yavugaga ko amasomo arangiye tugiye muri refectoire
Nibutse byinshi bitagihari, byose kubera iyi nyagwa ngo ni virusi. Amarira yatangiye gushoka ku matama, numva nanze ubuzima

Gusa nanjye nariyibutse. Gufuha kwanjye kwatumye numva Maxime murakariye ndetse ndahamya ko iyo bitaba gufuha kwanjye ubu ntaba ndi hano. Ariko narihuse. Maxime yarimo agerageza noneho guhindukira akajya mu nzira nziza, kubera jyewe. Ariko namwanze muhoye ahahise he. Ese ubu jyewe mfite ahahise heza gusa ra? Nariruhukije nuko ndahindukira ndeba ku nzu ntera umugongo aho ba bagore bandi babiri baryamye
Ese mvuge ko nkunda Maxime? Yego birashoboka ariko simbizi
Sinigeze nisanga mu rukundo kugera ubu, rero sinzi ibyerekeranye no gukunda rwose simbabeshye pee. Gusa hari Sacha, umusore untungura. Mbona antungura gusa sinzi niba na we navuga ko dukundana ariko mu minsi ibiri twamaranye nabonye atandukanye. Ese ubundi abagabo jyewe bambwiye iki? Ibyabo birandeba ra?
Ibyo bibazo byose byanshyuhije umutwe nuko ibitotsi birantwara ndasinzira.

Bukeye twakanguwe n’inzogera. Nahise nambara vuba vuba ntegereje ko baza bakatubwira igikurikiyeho
Hano ubundi mpafata mu buryo butatu
Bwa mbere mpafata nk’ahakorerwa imyitozo ya gisirikare niho ubyuka utazi igikurikiraho kandi ugakora icyo utegetswe gusa
Bwa kabiri mpafata nka gereza kuko ntiwemerewe gusohoka. Byose ubigenerwa n’abakuyoboye gusa
Bwa gatatu mpafata nk’ikigo gikorerwamo ubushakashatsi ariko bugakorerwa ku bantu.
Ba bagore babiri kuva twagera hano ntabwo bigeze bavuga ijambo na rimwe. Hano buri wese ni nyamwigendaho rwose. Nanjye sinaje gushaka inshuti kandi, ntacyo bimbwiye rwose.

Kera kabaye umuganga umwe yaje kutureba abanza kudusuhuza nuko atujyana ahafatirwa ifunguro rwa mu gitondo. Twahasanze abaganga n’abafasha babo gusa, nta murwayi wari uhari. Nararanganyijemo amaso mbona aho Alex yicaye ariko nigira nk’aho nta cyabaye. Twahise twicara ahantu turindira ibikurikira nuko umugabo wambaye imikara gusa aza iruhande rwacu

…: Ndabasaba rero buri wese guhitamo umuntu uzamutoza muri ibi byumweru bibiri biri imbere. Ni we uzamwigisha buri kintu cyose agomba kumenya gikorerwa hano. Ubu rero abadafite abo bari gutoza, bagiye kuza imbere yanyu, urahitamo uwo ushaka, gusa afite uburenganzira bwo kukwemera cyangwa se ntakwemere, ubwo nakwemera ntacyo twarenzaho ariko natakwemera nyine birumvikana uri busabwe guhitamo undi mwarimu

Ako kanya abarimu cyangwa se abaganga batandatu baduhagaze imbere. Birumvikana na Alex yari ari muri bo. Yahise anyicira ijisho mu ibanga ngo nihutire kumuhitamo batarantanga maze mba ari we njya imbere. Yahise azamura igikumwe yereka bagenzi be ko anyemere. Abandi na bo basigaye bahisemo abazabatoza, nuko ibyo birangiye tujya ku meza dusangiririra hamwe twese IBYA mu gitondo.
Ubwo twamaraga kurya, tugiye ukwacu nibwo Alex yanyongoreye

Alex: Mu biro byajye hari umuntu ushaka kukuvugisha.

Ni nde se wageze mu biro bya Alex? Ni Elisa se cyangwa ni umwe mu bayobozi? Ese ubu yizere Alex koko cyangwa azangiza gahunda zabo? Agace ka 37 ntuzagacikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 36”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *