NOELLA
Nari ndi mu cyumba hamwe n’abandi bagera muri cumi na batanu. Bari batandukanye, mbese buri wese yari yihariye. Habonekagamo abakiri bato nkanjye, abakuze kuturuta. Harimo abeza nanjye ndi umuhungu natereta hakanabamo rwose abo wabona ugahita wiruka. Ababyibushye, abaringaniye, abarebare, abagufi, inzobe, abirabura…
Nafashe igitanda hirya y’umugore ubona ko akuzemo. Narongeye ntekereza ku bimaze kuba mu kanya gato, nabonye Elisa nyuma y’igihe kinini ntamubona. Ishusho ye yari yagumye mu mutwe wanjye. Ngomba kumukura hano uko byamera kose rwose. Ndabizi neza ubu Sacha yakangutse abona ko ntagihari, bari bugerageze kumfasha ndimo imbere na bo bari hanze. Nkibatekereza nahise nitegereza za camera ziri muri iki cyumba turimo. Ubu niba bamaze guhackinga iyi system wasanga bari kundeba disi. Simbihamya ariko
Wa mugore undi iruhande ubanza na we yarabonye yuko ibintu mu mutwe wanjye byamaze kwivanga nuko araza yicara ku buriri iruhande rwanjye
…: Humura mwana wanjye, bizagenda neza
Noella: none se ibyo wabihamya ute koko mubyeyi
Yabanje gukebuka hirya ngo arebe ko ntawe uri kutureba nuko aranyegera neza
…: aha hantu ni ubwa kabiri bahanzanye. Urebye aba bantu ntabwo basobanukiwe neza akazi bakora. Baransuzumye ubushize basanga ngo ntashobora kubyara ndetse banabona ngo nta kazi na kamwe nashobora gukora nuko barandeka ndasohoka. Rero ubwo abahigi bongeraga kumfata ibyo byose nabibasobanuriye banga kubyumva barongera barangarura.
Noella: noneho ushaka kuvuga ko hano wahageze, ugakorerwa ibi bizami byose twakorewe?
…: Cyane rwose ndetse n’ibisigaye gukorwa na byo narabikorewe. Wowe humura ntugire ikibazo wanasanga bagupimye nawe bakakubwira ko utabyara da. Ibya hano bijya binyobera. Gusa wowe niyo basanga utabyara ntabwo wabura akazi ubakorera.
Nubwo yambwiye ibyo byose ariko ntabwo nigeze numva ntuje muri jye ni hahandi rwose. Ahubwo mu kanya nkuko abimbwiye baraje badupime kandi sinkeka ko naba ingumba ndetse ntabwo bashobora gusanga nta kazi nashobora. Gusa nanone nakomeje kwibaza icyo nzakora ngo nsohoke hano nkumva sindi kubisingira neza rwose pee. Ese bizagera aho barambirwe bayamanike cyangwa bizakomeza gutyaaaaa kugeza igihe ntazi
Ibi ndi gukora byose si ubushake bwanjye, ndi kubikorera Elisa. Ni jye aka kana natumye kagera hano, ni amakosa yanjye rwose. Iyo mucunga neza ntabwo ibi byose biba byarabaye ndetse ntabwo kwa nyirarume mba naremeye ko ajya hanze…
Ese ubundi gukomeza ntekereza ku byahise ndabona biri bungeze kuki? Ahubwo nkwiye guha umwanya ibiriho ubu nkanatekereza neza ku hazaza. Nahise ndyama ngaramye ndahumiriza ntekereza uko gahunda zanjye nazazishyira mu bikorwa
Nyuma y’igihe kitari gito, aho twari turi hinjiye umuntu. Nabibwiwe no kumva urugi rufungutse maze abantu bose bagaceceka. Nahise mfungura amaso ndebye mbona ni Alex
Yabanje kuraranganya amaso nk’ufite umuntu ari gushaka. Yandebye umwanya utari muto acecetse, nuko arongera azengurutsa amaso aho turi abona gufata ijambo
Alex: Bakobwa namwe bagore, mu kanya gato mugiye gukorerwa irindi suzuma. Iryo ni isuzuma rya nyuma, ni ryo riri butume tumenya itsinda tubashyiramo. Hari amatsinda atatu kugera ubu. Itsinda rya mbere, ari na ryo dukeka ko mwese mwajyamo ni itsinda ry’abazaterwa intanga bakabyara. Irya kabiri ni irishyirwamo abafite virusi, bagashyirwa mu kato. Kugera ubu mwese ntawe turayisangamo ariko ntawamenya, wenda birashoboka ko hari uyifite nshyashya. Irya gatatu rero ni irijyamo abashaka gukora, aho hajya abatabasha kubyara ariko bakaba bataranduye. Tubaha imirimo, bahitamo iyo bashoboye gukora mu mirimo myinshi ihari. Buri wese aragenda asuzumwa rero nimuze tugende.
Twahise twese duhaguruka nuko turasohoka. Narebye wa mugore wari iruhande rwanjye mbona aramwenyuriye. Alex yaratwegereye, ari kunyitegereza. Ese yaba yamenye ubutumwa nashakaga kumuha? Cyangwa imyitwarire yanjye ntabwo yamunyuze? Ngomba kongera gukora uko nshoboye kose nkabona akanya ndi kumwe na we twenyine.
Gusa nkiri gutekereza ibyo yahise andembuza nuko ndamukurikira. Abandi baganga bajyanye abandi bagore maze turasohoka.
Yaranjyanye nuko twinjira mu kindi cyumba na cyo gisize amarangi y’umweru gusa, harimo utubati twinshi turimo uducupa dutandukanye. Yansabye kwicara ku ntebe. Numvaga mfite stress idasanzwe ndetse ntabwo nashakaga kumuvugisha ahari kuko sinari nzi aho nahera. Gusa nanone nari ndi kumwe na we twenyine muri iki cyumba.
Nuko mbona agannye ku rugi arufungisha urufunguzo. Numvise ubwoba nibaza ibigiye kuba. Ako kanya ahita anazimya camera zicunga muri icyo cyumba ubundi arahindukira
Alex: sawa noneho. Ni wowe Noella?
Ubu se kandi noneho bigenze bite? Sinumvaga neza ikigenderewe mu byo yari ari gukora byose. Niba ashaka kumvugishiriza mu ibanga cyangwa se niba wenda yaba ashaka kunyica akandangiriza aho ngaho. Natangiye gutengurwa nuko ndikiriza nkoresheje umutwe, sinabashaga kuvuga
Alex: sawa noneho. Hari ibintu nshaka kuvugana nawe turi twenyine.
Nubitse umutwe
Noella: mushaka kuvuga iki?
Yabanje kwitsa umutima arakomeza
Alex: umva bagenzi bawe bansobanuriye muri make uko bimeze
Ubu se ba Adam baba babashije kumuvugisha koko? Imana ishimwe rwose
Alex: ese koko Nathalia yarapfuye?
Noella: yego, bamwishe ndeba nubwo bo batambonye icyo gihe.
Alex: gerageza unsobanurire byose
Natangiye kumutekerereza byose kuva umunsi ninjira kwa Nathalia nshaka aho nikinga imbeho n’imvura byo mu itumba, mubwira uko nanduye nanjye nkitera wa muti ngakira ndetse mubwira iby’umuntu witwa Robert
Alex: Niba ari Robert nzi, ntabwo ari byo mwaba mwaribeshye
Noella: murakeka uwuhe Robert se?
Alex: umuyobozi mukuru wa Heaven. Ni umuhanga cyane muri science. Rero sinumva ukuntu yaba yaricishije umuntu wavumbuye urukingo kandi ari we uyoboye umushinga wo gushaka urukingo n’umuti
Ayo magambo yatumye nanjye ngwa mu kantu. Ariko se niba mu nkuru za Nathalia ntarigeze numvamo uyu mushinga, aho uwo mushinga waba ubaho?
Noella: none se uwo mushinga uzwi na ba nde?
Alex: urebye hano twese turabizi nako ubanza igihugu cyose kibizi
Noella: none se uwo mushinga niba awuyoboye abawushyira mu bikorwa ni ba nde?
Alex: urebye ndakeka…nako ndumva ntacyo mbiziho
Noella: umva neza. Umukobwa wa Nathalia ari hano, ngomba kumureba, ubundi tugashaka uko ducika tukava hano
Alex: umva, Elisa hano aratekanye ndabizi neza. Abana bato hano nta kibazo bafite. Ahubwo nshaka ko tuvugana neza wowe. Bagenzi bawe ngo hari video bashaka gushyira hanze kandi isura yawe iraboneka. Nijya hanze uzahita umenyekana urabizi. Gusa nshaka kubafasha ku bwa Nathalia na Elisa
Noella: gute se kandi?
Alex: ndahimba ibisubizo byawe nerekane ko utabyara, nuko muri raporo mvuge ko wajya mu bashaka akazi. Uzahita wandika ugasaba ndetse usabe ako kuba umwunganizi wa muganga. Kuko ntafite umwunganizi nzakora uko nshoboye kose, nguhitemo. Aho rero uzaba ubasha kugera kuri Elisa byoroshye, ntihagire ugukeka. Hanyuma natwe kuko tuzaba dukorana ubwo tuzajya tumarana igihe turi kwiga neza gahunda yose. Bizananyorohera kukuvoma amaraso yo gukora urukingo rundi. Gusa nanone bizansaba inyandiko za Nathalia. Sinzi ahubwo igihe bagenzi bawe bazazoherereza.
Nahise ako kanya numva irindi jwi
…: Inyandiko ze zirahari ariko
Iri jwi se kandi ni irya nde wabumvaga? Ubu isosi yabo ntiguyemo inshishi koko? Agace ka 36 ntuzagacikwe
Ndumva bitangiye koroha Kandi ndakeka ba Adam aribyo bari kubumviriza! Komeza tugende!
Komeza