IJURU MU MUGORE EPISODE 29

Bukeye nakanguwe na Sacha anzaniye icyayi kirimo ka chocolat gishyushye. Nakinyoye nkiri mu buriri, ari na ko ngenda nkanguka neza. Numvaga ntashaka kubyuka kuko mu buriri hari hashyushye rwose. Gusa byari ngombwa kubyuka kuko uyu munsi ni bwo tugomba kumenya ukuri kose kwerekeye Heaven kandi ni bwo tugomba kubona uburyo tuzasohorayo ka Elisa

Ibyo byatumye mbyuka bwangu ndambara nuko ndasohoka nsanga Sacha aho ari muri salon antegereje. Akimbona yahise aturamo ingofero mu mutwe nuko turasohoka. Ariko se kuki bambara ingoferi bari no mu nzu aba bo bite byabo? Cyangwa ni style yabo wenda sinamenya.

Twanyuze muri corridors, nta bantu bari bahari. Ubanza baryamye bose bakaba bari bugaruke wenda hamaze gucya cyane. Nari nkonje kuko nari nambaye agapira gusa, ntifubitse kandi turi mu itumba.
Twinjiye kwa Adam nasanze Maxime akiryamiye mu ntebe naho Adam we yari kuri mudasobwa ari kunywa ibintu ntabashije kumenya gusa yabinyweshaga umuheha. Sacha yaramwegereye amukomanga ku rutugu nuko undi arahindukira mbona amaso ye arananiwe. Birashoboka ko ijoro ryose ataryamye rwose. Ariko nanone indoro ye ukuntu yari imeze yerekanaga ko ashobora kuba hari ikintu yavumbuye pee

Yahise yatsa ya screen nini iri ku gikuta nuko urumuri rwayo rutuma mu cyumba haza urumuri ruhagije. Adam yahise atwereka ibiri kuri mudasoabwa. Amavideo, amafoto, inyandiko zitandukanye, mbese byari byinshi. Nuko adusaba kwicara maze turicara atangira kudutekerereza

Adam: urebye ejo Maxime yatumye nkora cyane, nta mwanya wanjye na muto napfushije ubusa

Noella: noneho hari ikintu wavumbuye?

Adam: gira uti ibintu ahubwo kuko si kimwe gusa. Mfite byinshi nshaka kubabwira rwose ubu ngubu.

Sacha: tuguteze amatwi rwose tubwire

Adam yahise ahindukira aratureba neza

Adam: nimugoroba mfatanyije na Shark twiyemeje ko mbere yo gutangira tubanza kumenya neza ibyo dufite. Nibwo twongeye gufungura ya flash ya Nathalia. Mbega amakuru mbega amakuru. Ni ikirombe cya zahabu ahubwo

Noella: koko se? nta kidasanzwe ariko jye nabonagaho

Adam: nyine kuko utacukumbuye. Uriya mugore yari umuhanga cyane kuko amakuru menshi cyangwa yose yari yarayabitse kuri iriya flash. Kuko hagaragaraga video 2 gusa ariko ukabona flash iruzuye. Nibwo rero twagendaga dufungura buri folder iri kuri flash, twaguye mu kantu pee

Noella: none mwabonye iki rero?

Adam: bwa mbere hari amavideo yerekana uko umutekano ucungwa, ubundi tubona ubutumwa bwa emails butandukanye. Nako ni byinshi cyane, ubu rwose nibwo Shark akijya kuryama kuko twaraye twicaye.

Adam yahise ahindukira nuko arongera afungura folder imwe. Yari irimo za video nyinshi zigera nko mu ijana.

Adam: ntabwo zose nazibereka ahubwo nahisemo zimwe za ngombwa, nubu nimushaka muzirebe namwe. Twe icyo twakoze ni ukugenda twandika amakuru y’ingenzi ubundi tugenda tuyahuzahuza. Gusa inkuru nababwira nziza ni uko kugeza ubu tuzi neza ibibera muri iriya nyubako byose.

Noella: waouu. Tubwire rero

Nabivuze nsakuza ku buryo byatumye na Maxime akanguka, gusa ntiyabyutse yakomeje kumva no kureba yiryamiye mu ntebe.

Adam: dore uko twabibonye. Ubwo virusi yadukaga, guverinoma zo ku isi yose zafashe gahunda yo gushyiraho HEAVEN. Uko byavugwaga iyo yari inyubako, muri buri gihugu izahurizwamo abagore bose, mu gihe hari gushakishwa umuti cyangwa urukingo bya ya virusi.

Sacha: ibyo ni ko byavuzwe hose, ayo makuru yasakaye hose rwose yewe no kuri za TV niko byavugwaga

Adam yazunguje umutwe arakomeza

Adam: kugera aho, nta kindi abantu bazi. Gusa twaje kugwa kuri mail umugore umwe yandikiranaga n’umugabo aho yamusobanuriraga ko anejejwe n’akazi bamuhaye. Uwo ni Nathalia wandikiranaga na Alex. Nibwo twanamenye akazi uwo Nathalia yakoraga.

Noella: ni akahe kazi yakoraga?

Adam: ikiboneka cyo yabeshye ibisubizo bye byo kwa muganga nako ubanza yarabihimbye kuko byerekanaga ko ari ingumba, atabyara. Ibyo rero byatumaga we yemererwa gukora ataha kuko nta kamaro yari kugira kandi, atabyara. Byumvikane ko abagore batabyara, bahabwaga akazi muri Heaven, kandi urebye za video koko zerekana ko bamwe mu bakora muri HEAVEN ari abagore

Sacha: iyo ngingo ugezeho irasobanutse kandi ufite analyse nziza ahubwo komeza utubwire

Adam: rero Nathalia yakoraga muri labo. Ni ho yakoreye ubushakashatsi bwe maze aza kuvumbura umuti wahangana na ya virusi. Byose yabigezeho afashijwe n’ibikoresho binyuranye yahabwaga na Alex muri ubwo bushakashatsi. Gusa hari igiteye ubwoba

Yavuze igiteye ubwoba numva umutima ugiye kumvamo neza neza.

Adam: muri HEAVEN bagenda bashyira abantu mu byiciro bigendanye n’imyaka yabo. Abana ukwabo, abangavu ukwabo, inkumi ukwazo, abagore bakiri bato, abakuze bamaze gucura.. Hanyuma rero abagore bari mu myaka yo kubyara babatera inda. Kureba izo video biteye ubwoba. Babatera inda bakoresheje uburyo bwa PMA. Hanyuma abana bavutse bahita bamburwa ababyeyi babo. Iyo havutse abakobwa bashyirwa ukwabo, abahungu na bo bagashyirwa ukwabo.


PMA: Precreation Medicalement Assiste

ubu ni uburyo bwo gutera intanga umugore akabyara atabonanye n’umugabo
bukorwa mu buryo bubiri. Bwa mbere ni igihe umugore atabasha kubyara. Aha bavanga intanga z’umugabo n’iz’undi mugore noneho urusoro rwaboneka bakarwinjiza muri nyababyeyi ya wa mugore wifuza umwana, agatwita atyo. Ni byo bimenyerewe ku izina rya IVF (In-Vitro Fertilization)
ubundi buryo bwa kabiri rero, ni igihe umugore ari muzima ariko akaba atifuza gukora imibonano cyangwa se ari mu buryo butamwemerera kuyikora nyamara akaba agomba cyangwa ashaka kubyara. Aha babara neza igihe cye cy’uburumbuke, mbese nka kuriya batera inka intanga. Noneho bagafata intangangabo ziba zarabitswe bakazimutera zigahura na rya gi rye ryamaze gukura hagahita havamo urusoro akazatwita akabyara
ubu ni bwo buryo rero bwakoreshwaga muri HEAVEN kandi kubera guhita bamburwa abana batabonkeje byatumaga babyara kenshi, kuko basubiraga mu burumbuke hatarashira amezi 3 babyaye, bakongera bakabatera izindi ntanga….


Noella: nibutse koko ko muri video narebye nabibonyemo aho Nathalia avuga ko bavangura abana b’abahungu n’abakobwa

Adam: ni uko bimeze rero. Gusa icyo wenda utabonye ni uko abakobwa bakiri bato, urebye bari munsi y’imyaka 10, bajyanwa mu mashuri. Twabonye za video zerekana amashuri na ba mwarimu. Abana rero ibyo bigishwa nta bindi ni ukubumvisha ko bagomba kuzabyara abana benshi nibakura, kandi bakabumvisha ko umugore yaremewe kubyara gusa… namwe muriyumvisha ibyo bapakira muri abo bana. Ikindi rero cyadutunguye ni uko harimo n’abahungu biga ukwabo, bari mu myaka hagati y’itanu na cumi n’ibiri.

Sacha: abahungu? Gute se bageze muri Heaven?

Noella: ndacyeka hari abagore bafatwaga bafite abana bakiri bato kandi badafite abo babasigira bakajyana na bo.

Adam: cyane rwose, birumvikana ntakundi abana b’abahungu baba bari hariya kuko abahavukiye ntabwo baranagira imyaka 2

Numvise mu bwonko bwanjye byivanze. Elisa buriya ni hariya ari bari kumwigisha ibintu bidafite umutwe n’ikibuno. Harageze ko abantu bamenya ukuri kw’ibibera hariya rwose

Adam: gusa ntabwo murumva ikibi cyane rero. Muribuka wa muntu witwa Robert?

Twarikirije dukoresheje umutwe nuko arakomeza

Adam: yandikiranaga na Nathalia za mails nyinshi. Nathalia yamubwiraga byose, icyo atamubwiye ni uko yaba afite umwana. Gusa ukurikije uko baganiraga byerekanaga ko cyari ikiganiro hagati y’umukozi n’umukoresha ariko umukozi yisanzuye ku mukoresha we. Yageze aho amubwira ko na we yanduye virusi undi amuha konji, nyuma aza kumwandikira amubwira ko yavumbuye umuti wa virusi. Robert yamushubije ko ari byiza cyane ndetse ari bumwoherereze abantu babiri bakaza gufata urwo rukingo

Noella: abo bagabo rero ni bo bishe Nathalia?

Adam: ni ko bimeze nta gushidikanya. Twarebye amatariki dusanga arahura neza n’igihe Nathalia yiciwe. Gusa ntabwo mwakemera Robert ni muntu ki mubabwiye

Narebye Adam ubona ameze nk’udashaka kuvuga nibwo Maxime yegukaga aricara

Maxime: Robert ni we uyoboye HEAVEN, ni CEO wayo

Numvise nakikubita hasi. Niba uyoboye Heaven yaricishije uwavumbuye umuti, birasobanura yuko batifuza ko umuti n’urukingo biboneka. Kubera iki rero? Ntabwo tubizi. Gusa amakuru dufite arahagije gutuma rubanda bigaragambya. Aba bagabo bose bari aho bategereje ko umuti uboneka bakongera kubona ba nyina, bashiki babo, abagore babo n’abakobwa babo. None ibaze bamenye ko leta iriho idashishikajwe na byo ahubwo iri kubyaza abagore nk’ubyaza inka buri uko abishaka, icyo byatanga. Ndabona nkwiye guhindura gahunda aho kubohoza Elisa gusa ahubwo nkabohoza abagore bose ubundi tukabakwirakwizamo umuti. Ikibazo se tuzawutuburirwa na nde? Ariko uwo ndabyizera neza ntabwo yabura.

Adam: Noella ndumva rero nkeneye ubufasha bwawe. Nagize agatekerezo. Turafata video uri kuvuga usobanura ibiri kuba byose, noneho tuyihuze na za video za Nathalia bibe video imwe. Ndafatanya na bagenzi banjye dushyireho za subtitles mu ndimi byibuze mpuzamahanga ubundi tuyishyire kuri internet. Izarebwa na benshi kandi atari ino gusa, ahubwo ku isi yose

Cyari igitekerezo cyiza ariko nyine kirimo ingaruka birumvikana.

Noella: ndabyemera rwose ariko nanone tugomba no gushaka umupango wo gutabara Elisa na bariya bagore bose

Sacha: nibyo Noella aravuga ukuri. Numvaga twabanza gutabara kariya kana, ubundi tugaturitsa igisasu neza

Adam: tuzabatabara bose kandi iyo video ni igisasu kizaturikira ku isi yose.

Basi. Ukuri bamaze kukumenya, hasigaye guturitsa. Ese twizere ko bizagenda neza? Hagati aho abagore babyara batewe intanga. Mbega ubuzima. Agace ka 30 ntikazagucike

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “IJURU MU MUGORE EPISODE 29”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *