Ijwi ryari irya Nathalia nari nabyumvise. Numvise ariko ibindi ntari nzi bituma ndushaho gucanganyikirwa neza neza. Numvaga ibintu bikomeje kwivanga muri jyewe rero. Ese aba bantu avuga muri iriya video ni ba nde? None iyi video yari igenewe Alex. Alex ni nde, ni muntu ki?
Twese twarimo turebana twabuze igisubizo. Maxime yarimo yikorakora mu musatsi, ubona byamucanze naho Adam we rwose yarimo andeba nk’aho antegerejeho igisubizo cyangwa se andi makuru. Nahisemo rero kuba nagira amakuru muha nanjye
Nibwo natangiye kumutekerereza uburyo nageze kwa Nathalia, uko abantu baje bakamwica, gusa sinamubwiye byoseee, namubwiye ibya ngombwa. Sinjya menya kubara inkuru mu magambo arambuye mba numva ntabivamo rwose pee.
Adam yari umuhanga bidasanzwe kuko nkimara kumutekerereza ya nkuru yanjye akayihuza na video yahise akorora nuko atangira kudutekerereza
Adam: dore rero uko jyewe ndi kubyumva kandi ndakeka ari ukuri. Nathalia yakoraga muri HEAVEN nkuko twabyumvise muri ariya majwi
Twahise twikiriza twese nuko arakomeza
Adam: gusa nubwo yahakoraga yakoragayo atabikunze ndetse atabishaka. Ndetse bitandukanye n’abandi bagore we yari yemerewe gutaha mu rugo kuko yagombaga kuza kureba akana ke, nubwo ntabandi bari bazi igituma ataha, kuko uwo mwana yari yaramuhishe ndetse n’umunsi apfa yari yamuhishe.
Noella: kugera aho ndemeranywa nawe rwose
Adam: nyuma rero yahishe abantu ko yarimo akora ubushakashatsi ku rukingo cyangwa umuti wa ya virusi. Kubera iki? Kuko nyine gahunda ya HEAVEN itarimo ko habonwa urukingo n’umuti.
Maxime: ariko ubwo ni ubugoryi men
Noella: mureke akomeze ariko se nawe
Maxime yariruhukije nuko aricara. Gusa igitekerezo cya Adam nanjye numvaga gitangiye kuncanga
Adam: rero igitekerezo cyanjye ko virusi ari abantu bayikoze kibonye gihamya. Niba ari bo bayikoze ntabwo bashaka ko habonwa umuti, birumvikana.
Nibyo koko ndumv nanjye nemeranywa na we nubwo bikiri igitekerezo nyine, nta bihamya dufite twese. Gusa wabonaga Maxime we byarushijeho kumucanga neza neza.
Adam: hanyuma se abandi bavugwa muri ariya majwi tubaziho iki? Murabyumva haravugwamo abagabo bane. Harimo Alex utazi na kimwe mu byabaye byose kuko iyi video ni we yari yarayikoreye none iri mu biganza byacu. Hanyuma hari na Robert yumvaga yaha umuti yari yamaze kuvumbura.
Maxime; nanjye kuri abo babiri ndumva twemeranywa ahubwo abo babiri bandi basigaye ni ba nde?
Adam: reka ngufashe aho noneho. Uwo Robert ngo yari koherereza Nathalia abagabo babiri. Kandi Noella, wavuze ko wabonye abagabo babiri binjira kwa Nathalia, ari na bo bamwishe?
Nahise numva aho ashaka kugana noneho nanjye.
Noella: ushaka ubwo kuvuga yuko abo bagabo ari bo bagabo babiri uwo Robert yagombaga kumwoherereza?
Adam: neza cyane, kandi ni ko bimeze
Nanjye naratekereje nsanga ni byo koko. Ntabwo Adam yibeshye. Byose biri kugenda bihura buhoro buhoro. Bivuze ko Nathalia yizeye umuntu akamubwira amabanga ye, muri make Robert yaramugambaniye.
Noella: ubwo ushaka kuvuga ko uwo Robert ari we wohereje abantu bakica nyina wa Elisa?
Maxime: niba ibyo twatekereje ari ko byagenze koko, nta gushidikanya ni uko byaba byaragenze. Gusa kugera ubu nanone nubwo tumaze gukusanya amwe mu makuru sinzi niba aya makuru hari icyo ari budufashe ku byo dushaka gukora.
Noella: yego ibyo uvuga ni byo ariko byibuze biduhaye amakuru ku rupfu rwa Nathalia ndetse binatumye tumenya uwo Robert ndetse ni umuntu dukwiye kwitondera.
Adam: nanjye kuri iyi nshuro ndemeranywa n’igisamagwe
Maxime: aho nanjye ndabyumva rwose pee. Hanyuma rero, kuri Elisa turabigenza dute?
Adam yabanje guhumeka umwuka mwinshi nuko afata telefoni mu ntoki agiye guhamagara ariko akanda kuri buto imwe gusa ubundi arongera ayirambika hasi.
Adam: eeh sha mwasheze neza neza nk’ibirura. Gusa ngiye kubabwira uko gahunda nayipanze. Mwansabye ubufasha? Ni jye rero ubu nyoboye. Niba mutabyishimiye ntakundi arko ubu kuva nonaha kugera dushoje gahunda ni jye nzaba nyiyoboye.
Twarikirije dukoresheje umutwe nuko dutega amatwi ibyo agiye kutubwira byose twitonze. Kuko ntayandi mahitamo dufite nyine birumvikana
Adam: sawa noneho. Icya mbere ni uguhackinga system yabo ku buryo tubasha gucontrola camera zabo tukabasha kureba imbere ibiberamo byose. Aha rero namaze guhamagara abamfasha kandi muri bubibone ko bashoboye akazi neza hejuru hejuru. Uko byamera kose tuzakenera umuntu wegera hafi ngo abashe guhuza amakuru, ndamufite nzoherezayo. Kuko kubikorera hano kure byagorana simbabeshye nako ntabwo byashoboka. Hanyuma tuzashaka ikintu gifite amakuru yuzuye ya HEAVEN yaba mudasobwa, flash cyangwa CD.. ibyo ni ugushaka amakuru yuzuye n’ibimenyetso simusiga
Noella: hanyuma se murumuna wanjye?
Adam: iki gisamagwe nacyo rwose. Niho ndi kugana. Nitumara kubona amakuru yuzuye nzinjirira Televiziyo y’igihugu, byo kuri jye ni nk’agakino k’abana rwose. Hanyuma ya makuru yose namaze gukusanya nzahita nyashyira hanze, ibibi bikorerwa hariya byose bijye ku mugaragaro.
Yahise ahaguruka nuko ashyira kuri screen inyubako ya HEAVEN nuko atangira kutwereka kuri iyo foto
Adam: uwo munsi rero abahungu banjye bazaba bari hano (araherekana). Jyewe nzaba niyicariye hano ndi kuyobora byose. Abaturage bamaze kureba ya mashusho kuri TV bazaba barakaye baje kwigaragambya, maze abahungu banjye bahite babanyanyagizamo intwaro. Nuko nanjye nkoreshe hacking mbakingurire imiryango
Maxime: hanyuma se nihatagira umuntu wigaragambya? Nihatagira umuntu n’umwe uza aho kuri HEAVEN?
Adam: banza utekereze neza. Umaze kumenya ko abagore bapfuye bose bazize virusi yakozwe n’abantu kandi leta ikaba yari ibizi. Ukamenya ko batwaye mama wawe, umugore wawe, mushiki wawe, umukobwa wawe ngo kugirango baringanize ubukungu. Harya wakicara ukumva ntacyo bitwaye? Niyo utarwana basi ntiwagaragaza uburakari? Ngaho noneho fata abantu nka 5000 bahuye bose barakariye umuntu umwe, kandi bazi aho bamusanga?
Noella: nanjye rwose nahita ndakara ndetse n’ubu uwamfungurira nahita ninjira nkajya kuzana karumuna kanjye. Ubu aho ari azi yuko namutereranye, kandi nanjye si jye
Gusa numvaga ibyishimo bitangiye kuza kuko uyu muntu turi kumwe rwose ndumva mfite icyizere ko azadufasha kugera ku ntego yacu yose. Ako kanya umuntu yarakomanze nuko mbona Zero aramwenyuye atubwira ko ari abunganizi baje. Ubanza cya gihe yakandaga kuri telefoni ari bo yabwiraga. Urugi rwarakingutse nuko aho turi haba hinjiye abantu batatu. Abasore babiri n’umukobwa umwe. Nibyo ni umukobwa rwose. Nahise menya impamvu Adam kumbona bitamutunguye, ubanza ahubwo afite abandi bakobwa benshi ahishe ntawamenya. Uwo mukobwa yangeze iruhande arandeba cyane nanjye ndamukanurira. Nyuma narahindukiye ntegereza ko Adam akora presentation, tukamenyana twese. Yatangiriye ku muhungu wa mbere. Adam atubwira ko uwo muhungu yitwa Crash
Undi musore unanutse buhoro wabonaga we nta na kimwe yitayeho rwose ari nk’aho atari no kutureba pee. Yari aniyambariye uko ashaka rwose ubona ameze nk’aho ntacyo yitayeho. We yitwaga Shark
Hari hatahiwe umukobwa. Gusa we Maxime yamurebaga amwenyura numva agashiha gake karamfashe. Uyu mukobwa wasanga baziranye kuko hano Maxime ahaza kenshi.
Adam: uyu we ndamubwira igisamagwe kuko Maxime we asanzwe amuzi. Uyu mukobwa we ni Hydra
Hydra: niko Maxou wacu wari waraburiye hehe? Uzi ko nagizengo wari warapfuye?
Ngo? Ngo Maxou we? Noneho ukuntu amwise wa. Ikiboneka cyo bamaze igihe batabonana. Numvise muri jye umujinya uvanze n’umushiha sinzi ubanza harimo no gufuha. Nibwo nahise nsohoka aho ngaho ngo mfate akayaga ariko nkigera hanze nahise nyoba. Gusa no mu mutwe wanjye numvaga aho gukorana na Hydra urebana na Maxime akana ko mu jisho ahubwo nakijyana gutabara Elisa jyenyine. Sinzi n’inzira yatuzanye ndabona hose hameze kimwe. Uko nakagendagenze ntazi aho ngana nahise nkubitana n’umugabo munini cyane
…: Niko wowe ko ntakuzi hano?
Nagombaga kujijisha
Noella: nazanye n’inshuti yanjye nibwo tukigera hano
…: iyo nshuti yawe iri hehe se? cyangwa wayobye
Noella: oya sinayobye ahubwo nari ngiye kumusanga nubundi
Yahise ansatira ansunikira ku rukuta. Aha hantu ndahikura nte noneho ko nigenje koko?
Yahise amfata imisatsi ubundi atangira gufungura imashini y’ijaketi nambaye. Mana yanjye arabe atagiye kumfata ku ngufu gusa
Amarira yatangiye gushoka kuko ntabwo nari kumwikura mu nzara.
Gusa ako kanya nahise numva ijwi ry’umuntu wundi
…: EEh Sam ubwo uri mu biki?
Ni umutabazi se cyangwa ni undi bagiye gufatanya kumufata ku ngufu? Ese ubu kuki atangiye gufuha mu kazi koko? Agace ka 25 ntuzagacikwe
Thank you for your articles. They are very helpful to me. Can you help me with something?