IJURU MU MUGORE EPISODE 19

Ubwo nakangukaga numvaga ngifite uburibwe. Maxime ariko we yari yamaze kubyuka ansiga mu buriri jyenyine. Urumuri rwo hanze rwinjiraga mu nzu runyuze mu myenge yo mu idirishya. Nagerageje kubyuka nuko numva agakorora karaje ndakorora. Bwa mbere kuva nafatwa nibwo nazanye igikororwa kitarimo amaraso. Gusa sinakiyemera ngo mvuge ko ari ugukira kuko numvaga nubundi nkirembye. Nakomezaga kuribwa mu ngingo ndetse ngatutubikana

Naje gufata umwanzuro wo guhaguruka nkajya koga. Nagiye ngendera ku gikuta nuko mbasha kugenda ngera mu bwogero. Nasanze ariho Maxime ari, ari koza amenyo. No muri ibi bihe ubona ibintu byahindutse, we rwose aba yishakira gukomeza gucya, ntabwo yakirirwa atogeje amenyo. Gusa we ntabwo yari yambonye, nuko ndamwegera buhoro buhoro. Namukoze ku rutugu buhoro nuko asa n’uwikanze arashiguka.

Maxime: eeh. Wabyutse se? urumva se umerewe ute

Noella: uko biri da. Ndumva biri kugenda biza buhoro buhoro

Yankoze ku gahanga

Maxime: ndumva ariko ugifite umuriro

Noella: birashoboka. Gusa ndaje noge amazi akonje

Yarandebye nuko yifata mu mayunguyungu

Maxime: ariko se buriya ukeneye koga gusa ra? Biri bugusabe gukomeza uhagaze umwanya muremure kandi ube wagwa hasi. Ndumva ahubwo ibyiza wajya muri beignoir

Noella: ariko wishaka kunsetsa nawe nkaho ndi uruhinja buhagira koko. Reka reka ndi kwiyumva humura

Yarasetse cyane nanjye ndafatwa ndaseka pee

Maxime: reba nturi kubasha no guhagarara none ngo uroga uhagaze koko? Icara ngufungurire amazi muri beignoir

Nicaye ku ntebe yari iri aho mu bwogero. Narebye ukuntu ari kunyitaho boshye umukecuru uri muri za nzu bashyiramo abasheshe akanguhe utakibasha kwikorera na kimwe. Ese ubundi jyewe ntandukaniye hehe na bo ko nanjye ntacyo ndi kubasha kwikorera? Mpora ndyamye agateka nkarya iyo mbibashije…

Maxime yicaye kuri beignoir nuko afunguriramo amazi. Aho twicaye ntawavugishaga undi. Twategereje umwanya utari muto buri wese yubitse umutwe. Nuko ubwo beignoir yendaga kuzuramo amazi afunga robinet, arandeba araseka maze asohoka aho aragenda

Amaze kugenda nakuyemo imyenda nuko njya muri beignoir nicara muri ya mazi, mbanza gusesa urumeza kubera ukuntu yasaga n’akonje
Uretse umutwe, ibindi bice byose by’umubiri byari mu mazi. Nashyizemo isabune nuko urufuro ruba rwinshi ntangira gukaraba
Uko nakarabaga nageragezaga gufunga amaso ngo numve ko naruhura ubwonko ariko aho kuwuruhura ahubwo mu mutwe hahitaga hazamo amashusho ya Elisa anyiyaka akagenda asubira mu nzu, akita mu menyo ya rubamba. Narishinjaga nkumva ko byose byabaye ku makosa yanjye
Nakabaye naramufashe nkamukomeza nuko ngahungana na we bigishoboka. Ariko byarananiye nisanga nagiye wenyine

Amarira yatangiye gushoka ku matama, sinabashaga kuyahagarika na gato. Nageze aho ndirekura ndaboroga amarira menshi arashoka noneho pee. Kurira byasimbuwe no gukorora, ariko nubu nta maraso yasohokaga
Ubwo namaraga koga navuye mu mazi nuko ndihanagura ndambara manuka mu gikoni
Nasanze Maxime yanze kurya ntaraza, yari yantegereje. Numvaga nkwiriye kumugezaho agatekerezo kanjye ko kujya kubohoza Elisa. Nubwo nta mbaraga na nke nari nsigaranye, nubwo nari ncitse intege ariko numvaga ntabasha gukomeza kugira amahoro igihe cyose naba nzi yuko ari hariya
Nubwo napfa ariko byibuze nagerageje

Nicaye ku meza mfata ikanya mu ntoki nibaza aho ngiye guhera. Maxime na we yarandebye ubanza yari yaketse ko hari ikintu nshaka kumubwira. Nanjye nageze aho ndihangana ndarikocora

Noella: Maxime ndumva nshaka ko tuvugana

Yabanje kumira yihanagura ku munwa nuko antega amatwi

Noella: ndashaka kujya kuzana murumuna wanjye kandi nkamuzana uko byamera kose. Niba ushaka kujyana nanjye ni karibu ariko niba utanabishaka ukaba wumva ibyo bintu biteje akaga rwose nta kibazo wigumire hano

Ntiyigeze ansubiza ahubwo yakomeje kunyitegereza ubanza yarimo asuzuma ibyo mvuga

Noella: ese uri kunyumva?

Maxime: yego ndakumva ariko sinzi icyo nagusubiza. Ese ubundi kuva ryari warataye umutwe? Uri kubona uko umeze? No kubasha guhagarara byakunaniye none ngo ushaka gusubira I Kigali kubohoza murumuna wawe? Winjire mu nzu irinzwe nkuko barinda gereza, maze wizere gusohoka amahoro?

Yaranetse cyane nanjye numva koko mbaye zezenge ariko umwanzuro numvaga namaze kuwufata
Noella: sinakemera ko uriya mwana rero akomeza kuba hariya

Maxime yarahagurutse nuko akubita ku meza.

Maxime: umva Noella si byiza guhubuka winaga mu isenga y’ibirura utabanje gutekereza. Nanjye nshyigikiye gahunda yawe ariko nanone dukwiye gutegura neza gahunda yacu

Noella: none urumva uri bubigenze ute? Nta na kimwe tuzi cyerekeye HEAVEN ndetse ibintu byabo byose ni ibanga.

Nabonye azengurutsa amaso hirya hino nkuri gushaka igitekerezo kindi nuko kera kabaye mbona yubuye umutwe

Maxime: nungutse agatekerezo gusa sinzi niba ari bwemere kudufasha

Noella: ngo ari ?

Maxime: nyine nkuko ubivuze nta makuru yerekeye HEAVEN tuzi. Dukeneye umuntu wakinjiramo agakuramo amakuru yaho. Kuko rero kwinjiramo bitoroshye dukeneye umuhanga mu bya mudasobwa wakinjirira system yaho akayihackinga. Kandi ndamuzi wadufasha

Noella: umu hacker? None urumva yadufasha iki koko, ko ubizi HEAVEN ari gahunda mpuzamahanga

Maxime: aramutse abashije kwinjirira system yabo nyamara byakunda. Kandi ndabizi yabishobora ni umuhanga cyane. Ubwo yadufasha kumenya ibya camera z’umutekano, uko hubatse, byose mbese

Nabitekerejeho numva byaba koko ari byiza, ndetse tukanabasha kumenyesha abantu ibibera hariya byose. Wenda dufashe video z’ibikorerwamo tukazishyira hanze, abantu bamenya ukuri bakagira icyo bakora na bo

Noella: ako gatekerezo ni keza. Inshuti yawe ituye hehe rero, ko nta mwanya wo gupfusha ubusa

Maxime: mperuka atuye I Kigali keretse abaye yarimutse

Twamaze kurya duhita dupakira twitegura kwerekeza I Kigali kureba umu hacker uzadufasha. Nubwo nari ntarakira neza ariko nanone numvaga nta mwanya na muto dufite wo kwangiza. Turi bugende mu gitondo tuzindutse

Umunsi wose niriwe ntababara cyane, inkorora yagendaga igabanyuka. Ndumva mfite icyizere cyo gukira uko byamera kose

Nijoro naryamye iruhande rwa Maxime. Numvaga ari byiza kurara mu gituza cye, mu biganza bye, amfumbase. Byari mu bituma nsinzira ntagoranye rwose kandi ngasinzira neza.


Bukeye nakangutse Maxime akimfumbase. Nagerageje kumwigizayo nitonze ubundi ndabyuka. Namwitegereje asinziriye. Disi ni umusore mwiza pee. Ni umusore unkurura nubwo turi mu bihe bibi. Sinzi niba ari urukundo ariko ndumva nanjye navugango nta cyadutanya, singishaka pee.
Uko nakamwitegereje yageze aho afungura amaso

Maxime: umaze akanya unyitegereza nsinziriye?

Noella: oya nibwo ngikanguka

Yanteye umugongo ahindukiye, ntabwo yari yakamaze neza ibitotsi. Gusa hari hakeye byari hafi saa yine.
Namanutse mu gikoni nsanga hari biswi ntangira kuryaho nuko na we aza kuza ansangayo anturutse inyuma arampobera maze ansoma ku ijosi.

Maxime: buri munsi nezezwa no kubyuka ngasanga ukiri muzima, uri iruhande rwanjye. Biranshimisha pee.

Harya ngo no mu masasu urukundo rurakomeza? Aba na bo ubanza bagiye kwibagirwa gahunda bafite. Ese hacker wabo bari bumubone? Ari bubafashe se? agace ka 20 ntikazagucike

Kuki mutari gutanga ibitekerezo?

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *