IJURU MU MUGORE EPISODE 14

bababone? Agace ka 14 ntuzagacikwe_*

Nari ndimo gutegura ibikapu byacu, ni bwo Elisa na we yari kumwe na Maxime. Gusa numvaga ntashaka ko amarana na we igihe kinini, kuko nubwo twari tumaze kuganira ariko simbabeshye numvaga ntaragera aho namugirira icyizere gisesuye. Yari yatwemereye kutugeza kwa nyirarume wa Elisa rero yagombaga kurinda isezerano rye, birumvikana

Namaze gutunganya ibyo natunganyaga maze ngana muri salon. Igikapu nari nagihetse ku mugongo noneho. Maxime yarimo afungira Elisa ikoti nk’uko umugabo wese yabikorera agakobwa ke. Ubanza ahubwo ntangiye kugira ifuhe si gusa, wasanga nanjye nshaka kuba nabikorerwa. Ahari ka Elisa kabonaga Maxime nka papa wako katabashije kumenya, burya abana batinyuka bakanizera vuba batagoranye. Nahise mbarogoya

Noella: igihe cyo kugenda kirageze, bwije

Maxime: niko bimeze, reka tugende koko

Twasohotse mu nzu twese twambaye ingofero mu mutwe tumanuka twihuta ngo hato hatanagira umuntu watubona. Nasengeraga mu mutima ngo ntihagire umuntu utuye hafi aho utubona byari kuba bibi. Kira na yo yahise itwomeka, yamaze kumenyera kuzenguruka nayo

Tugeze mu modoka Maxime namuhaye aderesi y’aho tugiye nuko akoresha GPS yo muri telefoni ye ahita abona inzira turi bunyuremo. Iterambere na ryo rwose ryakemuye byinshi ndetse ni ryiza.
Imbwa muri caisse-arriere, Maxime kuri volant, jye na Elisa twihishe mu ntebe, twipfutse ikiringiti. Iyo imodoka yabaga igeze muri feu-rouge igahagarara cyangwa se igeze ahanyura abanyamaguru igahagarara ngo batambuke, umutima wendaga kumvamo

Kera kabaye ariko twaje kugera aho GPS yatwerekaga. Yari inzu nini ifite portail y’umweru. Maxime yaparitse imbere yayo, ku rugo. Nubuye umutwe nitegereza hirya no hino ngo ndebe

Noella: ntiza telefoni yawe mpamagare Franck

Yarayimpereje nuko ndahamagara ntegereza ko yitaba

Franck: Alloo

Noella: nyakubahwa Franck. Ni Noella. Ese inzu yawe ifite igipangu cy’umweru?

Franck: yego. Mwahageze?

Noella: yego twahageze turi mu modoka y’umutuku. Inshuti yanjye yatuzanye irahatugeza

Franck: reka mbakingurire noneho

Yarakupye nuko tubona ya portail ifungutse buhoro buhoro. Maxime yatwaye imodoka ayinjiza mu gipangu nuko araparika. Elisa wabonaga yishimye kuba tugeze kwa nyirarume. Twese twasohotse mu modoka, nuko ako kanya muri jye haza igitekerezo. Ese nitumara guha Franck, Elisa, biragenda bite? Ashobora guhita atwirukana jyewe na Maxime nuko sinzongere kubona ka Elisa ukundi. Gusa mbitekerejeho ntinze ariko ntakundi. Urugi rwo kuri salon rwarafungutse nuko umugabo utangiye kuzana imvi arasohoka. Yari yambaye lunettes gusa nabaye nkimukubita amaso nishyiramo ko ari umuntu mwiza, biri bugende neza

Franck: nimwinjire noneho

Maxime yateruye Elisa nanjye mpamagara Kira maze dukurikira Franck. Tugeze mu nzu yahise akingaho anashyiraho za rideaux maze adutegeka kumukurikira muri cave. Natwe ntitwazuyaje twaramukurikiye

Franck: ese ntabwo mwakurikiwe? Elisa ameze neza se? ese uyu muhungu ni nde?

Bya bibazo bye bidashira ahora abaza nubu yakomeje kubimbaza ariko nanjye nzi gusubiza mu ncamake, ntacyo bintwaye.

Noella: ntawadukurikiye humura rwose. Uyu muhungu ni Maxime ni we wadufashije kugera hano. Naho umwishywa wawe ameze neza rwose nta kibazo

Maxime yahise yegera Franck amuhereza Elisa. Elisa na we yari acecetse ubanza ataherukaga nyirarume, nako birumvikana buriya baherukana mbere ya virusi. Franck na we yamwitegereje umwanya, nuko amushyira hasi amubwira kujya mu kindi cyumba natwe adutegeka kumukurikira mu gikoni ariko noneho wabonaga ahinduye isura.

Franck: rero nshaka kubabwiza ukuri. Ndabashimira ko mwanzaniye kishwa kanjye ariko nabasabaga kwisubirirayo sinshaka ko mwazankururira ibibazo rwose

Ibyo natekereje ngaho birabaye. Ubu agiye kunyambura Elisa rero? Yego nakabaye nemera nkamurekera mwishywa we nanjye nkigendera gutangira ubundi buzima. Ariko se ubuhe buzima? Mbere yo kumenya Elisa nari umunyabibazo ngenda mbungera hirya no hino. Ubu rero sinamusiga ngo ni uko ahuye na nyirarume

Noella: oya ntabwo nasiga Elisa

Franck: ngo iki? None se ubundi avuze iki imbere yawe? Wowe se ahubwo mupfana iki?

Noella: nyumva neza Franck. Elisa afite agaciro gakomeye cyane kuko nyina atarapfa yari yavumbuye urukingo rw’iyi virusi kandi Elisa arufite mu maraso ye. Nyina rero yaramunshinze, iyo ataba jyewe aba na we yarapfuye.

Franck: uvuze ngo iki?

Noella: ibyo wumvise, kandi ni ko kuri.

Nahise nkura za mpapuro mu gikapu nuko nzihereza Franck

Noella: reba neza izi mpapuro zanditswe na mushiki wawe. Ndakwinginze tureke tugume hano kugera ubwo abantu bazamara guhabwa urukingo.

Yafashe za mpapuro maze azisoma anyuzamo amaso vuba vuba yihuse mbese nk’usoma ibyo azi. Jyewe ntabwo nari nzi ibyanditsemo singiye kwirarira rwose

Franck: Mana weee. Ntabwo mbyumva. Uzi ko yabigezeho koko

Yahise ampereza za mpapuro

Franck: nkurikira ariko uwo muhungu agume hano

Nitegereje Maxime na we mbona yemeye gusigara nuko nkurikira Franck nanone muri cave ikindi gice. Yanyinjije mu kindi cyumba kinini cyuzuye za mudasobwa nyinshi zerekanaga amashusho anyuranye, za graphs n’ibindi ntasobanukirwa. Ku meza naho hari huzuye ibipapuro byinshi binyanyagiye

Franck: Rero Noella sinkubeshye ndumva ntakwizeye gusa kuba wanzaniye mwishywa wanjye nanone ni ikintu gikomeye nkwiye kugushimira. No kuba waragerageje gutabara mushiki wanjye ukananirwa ntabwo nakurenganya, umunsi we buriya wari wageze nyine nta kundi warakoze nabwo kutamusiga ku musozi ukagerageza kumushyingura. Ku bwawe nakemera ukaguma hano ariko uriya mugenzi wawe rwose we ndumva kuguma hano kwe ntari kubyakira neza, biri buze kugorana

Noella: yego ndakumva

Franck: rero nshaka ko umpa amakuru yose. Urumva ibyo wambwiye kuri telefoni byari mu ncamake, nshaka umbwire mu magambo arambuye ibyo uzi byose kuri Nathalia na Elisa, kuko mushiki wanjye yari yarambwiye ko ari mu bushakashatse anansaba nanjye ariko kuba nakora ubundi bushakashatsi. We byarakunze ariko jyewe nari ntarabigeraho. Hari amakuru menshi rero wampa nkayaheraho.

Noella: nta kibazo ndakumva rwose ndaje byose mbikubwire.

Numvaga niteguye kumubwira byose, ariko nanone kuvuga ngo Maxime agende, nubwo kugenda kwe ntacyo bitwaye kuko we adahigwa ariko se biramutse bimenyekanye ko yadutorokesheje we ntiyabigenderamo?

Ese namara kumuha amakuru yose, akabatanga? Cyangwa ntabwo Franck yabikora? Agace ka 15 ntuzagacikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

3 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 14”

  1. Nibyiza kuba nageze Kwa frank!! Gusa nge ndumva azabahinduka nyuma yo kumuha amakuru yose? Komeza turahabaye nk’abasomyi bagukurikira umunsi k’uwundi!

  2. Mbega gutekereza hafi se cg kwizera vuba!!!!??
    Umuntu azineza frank ko nta mikino agira icyo akeneye Ari umwishywa we!? Abwiwe Niki ko namara kubona byose yashakaga ko azamureka!? Dore ko nta nisano bafitanye nubwo yamutabariye Abe!!??
    Ayiiga weee! Arijye Frank sinamwizera kubwamahane ye byazageraho akampururiza!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *