Komite y’impuguke mu bijyanye no kwihaza mu biribwa iratabariza Sudan nyuma y’uko inzara ikomeje kurembya abaturage.
Byasohowe muri raporo yasohotse kuri uyu wa kane, aho yagaragaje ko intambara yo muri Sudani ndetse no guhagarika itangwa ry’inkunga byateje inzara mu majyaruguru ya Darfur, no mu tundi turere two mu gihugu.
Ibyavuye mu bushakashatsi bikaba bifitanye isano n’ibipimo bizwi ku rwego mpuzamahanga ku byerekeye imirire bizwi ku izina rya Integrated Food Security Phase Classification (IPC), igaragaza ko abaturage bugarijwe n’inzara ku kigero cyo hejuru.
Ni mu gihe intambara zimaze amezi arenga 15 hagati y’ingabo za Leta ndetse n’umutwe wa Rapid Support Force (RSF) .
Iyi mirwano yateje ikibazo gikomeye cy’ubukene ku baturage barenga miliyoni 25 ndetse abagera kuri miliyoni bava mu byabo.
Taliki 14 Nyakanga 2024, hateganyijwe inama yatumijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikazabera mu Busuwisi. Iyi nama ikaba yitezwe ko impande zombi zihanganye muri Sudan zicara ku meza y’ibiganiro.
Ibi bikazafasha abaturage bahunze kongera kugaruka mu gihugu ndetse no kubona ibiribwa mu buryo butagoranye.