Icyo Guverineri Lendongolia avuga ku makuru y’uko M23 yamaze kwinjira mu ntara ya Tshopo


Guverineri w’Intara ya Tshopo, Lendongolia Lebabonga Paulin, yabeshyuje amakuru yakwirakwizwaga avuga ko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zamaze kwinjira muri iriya ntara.

Intara ya Tshopo iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Maniema, ikaba mu burengerazuba bw’Intara ya Ituri.

Muri iki cyumweru ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zamaze kwinjira muri Teritwari ya Bafwasende iri mu ziyigize.

Guverineri Lebabonga ubwo yaganiriraga n’itangazamakuru i Kisangani, yavuze ko M23 irarinjira mu ntara ayoboye.

Ati: “Muri Bwafasende ikibazo cy’umutekano ni urusobe. Ndatekereza ko hari gahunda Igisirikare kiri guteganya…gusa ndahamya ko nta nyeshyamba za M23 ziri hariya bitandukanye n’ibibugwa. Nta M23 iri muri Tshopo”.

Uyu muyobozi yavuze ko imitwe imaze igihe ishyamiranira muri Tshopo ari igizwe na ba kavukire bo muri iyi ntara bapfa impamvu zishingiye ku bukungu, by’umwihariko ibirombe by’amabuye y’agaciro.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *